Igiterane Rusange
“Urankunda?“
Igiterane rusange cy’Ukwakira 2025


11:42

“Urankunda?“

Niba dushaka kwereka urukundo rwacu Imana, tugomba gusobanukirwa uko izi urukundo rwacu.

Mu mugani w’Umwana w’ikirara, mukuru we bwa mbere yagowe no kwishima igihe murumuna we yagarukaga nyuma y’igihe cy’amahitamo adakwiye no “gusesagura mu ngeso mbi.” Kwishyira hejuru no kwiyemera k’umuhungu mukuru byatumye atabasha kwishimira ukugaruka k’umuvandimwe we wihannye. Dushobora nanone gutuma amahirwe aducika tutamenyesheje abo dukunda binyuze mu magambo,ibikorwa byacu,n’urukundo rutarimo uburyarya tubafitiye.

Hari ingero nyinshi zikomeye z’ibyanditswe bitagatifu ku rukundo rutarimo uburyarya rusangiwe kandi rwakiriwe: Nawome na Rusi, Amoni n’Umwami Lamoni, Umwana w’ikirara na se, Umucunguzi n’intumwa ze.

Iyo urukundo rutanzwe ku buntu kandi rukakirwa nta buryarya, urukundo ruzenguruka rwiyongera hagati y’urutanga n’urwakira.

Urukundo rw’Imana ruratunganye, ruhoraho, rurihangana, kandi “ruraryoshye cyane.” Rwuzuza mu bugingo “ibyishimo bihambaye.” Nubwo bimeze gutyo, hari igihe bitunanira kumenya urukundo rw’Imana mu buzima bwacu. Uko biri kose, Data wa twese wo mu Ijuru udukunda byimazeyo ashaka ko tuba mu rukundo Rwe kuko “a[tu]vugisha akurikije … [uko dusobanukiwe].” Aza tugaragariza urukundo adufitiye mu buryo twese, buri wese ku giti cye, abasha kubimenya. Dushobora kuba mu rukundo rw’Imana iyo twitegereje ubwiza bw’ibidukikije, cyangwa twakira ibisubizo by’amasengesho, cyangwa tugira ibitekerezo biza buri gihe bikenewe, cyangwa duca mu bihe biryoshye by’umunezero. Kugaragara k’urukundo Data wo mu ijuru adufitiye bikora ku ntekerezo no ku mutima igihe yemereraga Umwana we akunda kwitanga nk’igitambo.

Nka mukuru w’umwana w’ikirara, ibyo twibandaho bishingiye kuri twe. Dutwarwa no gushaka ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana idufitiye, maze tukababara igihe tutakibonye. Ariko igitangaje ni uko uko dukomeza kwita ku kugaragaza urukundo rwacu ku Mana, niko birushaho koroha kumenya urukundo idufitiye Ahari niyo mpamvu Umukiza yasubije ikibazo cyagiraga kiti: “Ni irihe tegeko rikomeye mu mategeko?” hamwe n’ubutumire bworoshye kandi bw’ingenzi, yarasubije ati: “Ukundishe Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.”

Rimwe na rimwe uburyo tugaragariza urukundo abo twitayeho sibwo buryo babonamo urukundo. Ibi bishobora kurakaza bose utanga n’uwakira. Byafasha kubaza abo dukunda uburyo bamenya urukundo tubereka. Mu buryo nk’ubwo, niba dushaka kwereka urukundo rwacu Imana, tugomba gusobanukirwa uko izi urukundo rwacu. Ku bw’amahirwe,yatweretse mu buryo bugaragara inzira nyinshi mu byanditswe twagaragaza urukundo tumufitiye.

“Urusha Aba Kunkunda?”

Mu biganiro by’inyigisho hagati ya Petero Na Nyagasani wazutse ku mugezi wa Tiberiya,twiga inzira dushobora kwereka Imana urukundo rwacu.

Yesu abwira Simoni Petero ati, Simoni mwene Yona , urusha aba kunkunda? Aramubwira ati:Yego Nyagasani; uzi ko ngukunda.

Ikibazo cy’ingenzi muri iri bazwa ni “urankunda cyane kurusha aba?” Tugaragariza urukundo Nyagasani iyo tumushyize hejuru ya byose na bose, byaba umuntu runaka, igikorwa runaka cyangwa ikintu icyaricyo cyose cyamusimbura kuba ari We ufite ububasha mu buzima bwacu.

Ntihazigera habaho igihe gihagije mu munsi, mu cyumweru, mu kwezi cyangwa umwaka cyo kurangiza ibyo dukeneye cyangwa dushaka gusoza. Igice cy’ikigeragezo cy’ugupfa ni ugukoresha igihe dufite mu by’ingenzi kubw’icyiza gihoraho cyacu hanyuma tukareka ibitari ingenzi cyane.

Umuyobozi Russell M. Nelson yaravuze ati: “ikibazo kuri buri umwe muri twe … ni kimwe. … Ese ufite ubushake bwo kureka Imana ikaba imbaraga ziruta izindi mu buzima bwawe? Ese uzemerera amagambo Yayo, amategeko Yayo, ndetse n’ibihango Byayo kugira ububasha ku byo ukora buri munsi? Ese uzemerera ijwi Ryayo rifate umwanya wa mbere y’irindi iryo ari ryo ryose? Ese ufite ubushake bwo kureka icyo igukeneyeho cyose ko ukora kigafata iyabukuru ku kindi cyifuzo cyose? Ese ufite ubushake bwo kubona ugushaka kwawe kumizwe mu Kwayo?” Tugaragaza ivugabutumwa ryacu n’urukundo dufitiye Imana iyo tuyigize iyambere.

“Gaburira intama zanjye”

Undi murongo muri iki kiganiro hagati ya Petero n’Umucunguzi,Twiga ubundi buryo Nyagasani amenya urukundo tumwereka: “[Nyagasani] amubwira nanone bwa kabiri, Simoni, mwana wa Yona, Urankunda? Aramubwira ati: Yego Nyagasani; uzi ko ngukunda. Aramusubiza ati, Ragira intama zanjye.”

Twereka urukundo Data wo mu ijuru igihe dukora, twumva, dukunda, tuzamura cyangwa twigisha ubutumwa bwiza abana bayo. Ibi dukora bishobora koroha nko kubona abandi nta kubacira urubanza. Mu gice cya 76 cy’igitabo cy’Inyigisho n’Ibihango, turabukwa uko abazaragwa ikuzo ryo mu ijuru: “Babona nk’uko babonwa bakanamenywa nk’uko bazwi.” Babona abandi uko Imana ibabona, kandi Ibabona nkuko bashobora guhinduka bafite ubwiza butangaje bw’Imana.

Nyuma yo gusubira mu rugo mvuye mu butumwa, nafashe uboyobozi bw’ubucuruzi bwo kwita ku busitani nari naratangiye n’umuvandimwe wanjye tukiri ingimbi. Nanone nari mpugijwe n’amasomo ya Kaminuza. Icyumweru kimwe cy’itumba, Imvura nyinshi n’ibizamini byanyuma byegereje byansize nacitse intege narasigaye inyuma mu kazi.

Mu cyumweru hagati, ikirere cyarakeye, ntegura gukurikirana imirimo y’akazi nyuma y’amasomo. Ariko mu gihe ngeze mu rugo, imodogoka n’ibikoresho byanjye byari byaragiye. Byamatsiko, nasuye ubusitani bwari bwarateguwe , nasanze bwaratunganyijwe neza cyane. Bwa nyuma kuri gahunda, nabonye murumuna wanjye agenda inyuma y’imashini ikata ibyatsi. Yarambonye,araseka hanyuma arampepera. Nuzuye ibyishimo, naramuhobeye hanyuma ndamushimira. igikorwa cye gisobanutse cyanyubatsemo urukundo n’ubudahemuka kuri we. Gufashanya ni uburyo butunganye tugaragaza urukundo dukunda Imana n’Umwana Wayo Ukundwa.

“Emera ko ikiganza cye kiri muri byose”

Tugaragaza nanone urukundo rwacu mu kugira umutima ushimira. Nta kintu umuntu akora akababaza Imana … uretse abatemera ukuboko kwayo mu bintu byose, kandi ngo bumvire amategeko yayo.” Twereka urukundo Data wo mu ijuru mu kumuhamya ko ariwe soko ya buri cyiza cyose mu buzima bwacu.

Mu minsi ibanza mfungura ikigo cyanjye, uwo twari dufatanyije nanjye twabanzaga gusenga mbere y’uko dukora inama z’ingenzi dusaba ubufasha bwa Data wo mu ijuru. Nyuma y’igihe, Imana yasubije amasengesho yacu noneho inama zacu zigenda neza. Nyuma y’inama imwe, umufatanyabikorwa yagaragaje ko twari twihuse gusaba ubufasha ariko ntitwihuta gushimira. kuva icyo gihe kugeza ubu, twabigize umuco gutanga isengesho ry’ukuri ry’ishimwe, twemeza ukuboko kw’Imana mu byo twagezeho. Tugaragaza na none urukundo rwacu ku Mana mu kugira umutima ushimira.”

Niba Unkunda, Ubaha amategeko Yanjye

Ubundi buryo tugaragaza urukundo dukunda Data wo mu Ijuru n’Umwana We w’Igikundiro ni uguhitamo kububaha. Nyagasani yaravuze ati “Niba munkunda, muzitondere amategeko yanjye.” Ubu buryo bwo Kubaha si ubuhumyi cyangwa itegeko ahubwo ni ukugaragaza by’ukuri urukundo. Data wo mu ijuru adushakaho ko dushaka kuba abubaba. Mushiki wacu Tamara W. Runia yise ibi kumvira bishingiye ku rukundo.” Yaravuze ati,“nubwo tudafite kubaha gutunganye ubu, tugerageza kumvira ubu, duhitamo kuhaguma, buri gihe, kubera ko tumukunda.”

Data wo mu ijuru yaduhaye amahitamo yo kudushishikariza ko dushaka kumuhitamo. Umurimo we n’ikuzo rye si iryo kugera ku buzima bw’iteka gusa ahubwo bikubiyemo icyizere gihambaye cyo kumusubiraho. Uko biri kose, ntazigera aduhatira kumwubaha. Mu ndirimbo,“Menya ibi, ko buri Roho irigenga,,”turirimba:

“Azahamagara, azakwigisha, azakuyobora mu nzira iboneye,

Kandi aguhe umugisha w’ubwenge,urukundo n’umucyo,

Mu buryo budafite izina ba mwiza n’umunyabuntu,

Ariko ntuzigere uhatiriza ubwenge bwa muntu.

Nk’abayobozi b’ivugabutumwa, umugore wanjye, Christina, nanjye twatewe imbaraga n’Abavugabutumwa benshi bahisemo kumvira atari uko bagomba kwitwara gutyo, ahubwo kubera ko bashakaga kugaragaza urukundo bakunda Nyagasani b’icisha bugufi mu kumuhagararira.

Nk’uko Umukuru Dale G. Renlund yigishije ati, “intego ya Data wo mu ijuru mu kurera ntabwo ari ugutuma abana Be bakora igikwiye, ni ugutuma abana Be bahitamo gukora igikwiye kandi barushaho guhinduka nka We. Iyo aba ashaka ko twumvira, yari gukoresha ibihembo cyangwa ibihano byako kanya kugira ngo duhindure imyitwarire yacu.” Tugaragaza urukundo tumufitiye iyo tumwubaha.

Data wacu wo mu ijuru n’umucunguzi wacu bamenya urukundo tubafitiye iyo tubashyize imbere mu buzima bwacu, dufasha abandi, dushimira imigisha ibakomokaho kandi tunahitamo kububaha no kubakurikira.

Ndahamya ko buri muntu kuri iy’isi ari umwana w’Imana by’ukuri kandi ikunda buri wese byimazeyo. Ndahamya ko ashaka cyane ko tuba mu rukundo rwe mu buryo tumenya kandi dusobanukirwa. Kandi igitangaza gikomeye ni uko tuzaba mu rukundo rwe byisumbuyeho uko natwe tumugaragariza byimbitse urukundo tumufitiye. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.