Igiterane Rusange
Buri Wese Agomba Kuba Yiteguye Kwakira Impano ya Data wo mu Ijuru
Igiterane rusange cyo muri Mata 2025


14:4

Buri Wese Agomba Kuba Yiteguye Kwakira Impano ya Data wo mu Ijuru

Uri umukobwa ukundwa w’Imana, uri umuhungu utoneshwa w’Imana, kandi yaguhayemo impano Umwana We utunganye mutagatifu.

Gutanga Impano

Gutanga impano ni umuco gakondo wakwiriye mu mico yose, imibereho iteye imbere, n’ibihe byose mu mateka. Uko ibihe byagiye bisimburana, abantu bagiye bahana impano mu rwego rwo gukomeza umubano wabo, kugaragaza urukundo n’ugushimira, no kwizihiza ibirori bitandukanye nk’ubukwe, iminsi y’amavuko, n’iminsi mikuru yindi itandukanye. Kandi abantu ntabwo ari byo biremwa byonyine by’Imana bihana impano! Mu ngero zindi nyinshi dushobobora gukomozaho harimo: inyoni za pengwe zizwiho guha amabuye arabagirana ngenzi zazo ziteganya kubonana na zo, impundu (mubyara w’inguge) zigahana imbuto mu rwego rwo kongera ubucuti hagati mu matsinda yazo.

Pengwe zitanga amabuye arabagirana.
Impundu zihana imbuto.

Ese ni izihe mpano watanze? Tekereza igihe wabonye (cyangwa wateguriye) impano nziza umuntu ukunda. Wari uzi gusa ko iyo mpano ariyo uwo ukunda yashakaga kandi ko ari ikintu yaha agaciro kanini. Ese iyo mpano yari iyihe? Ese yari iya mama wawe? inshuti yawe? umwana wawe? umwarimu? sogokuru wawe? Ese wiyumvise ute ubonye iyi mpano? Ese wumvise umeze ute mu gihe wabonaga iyi mpano, igihe watekerezaga kuri uyu muntu ukunda arimo gufungura impano wamugeneye? Mu buryo nk’ubwo, ni ryari umuntu yaguhaye impano nziza, kandi se byari bimeze gute uyakira?

Impano Papa yampaye

Igihe nari mfite imyaka irindwi, mbana n’ababyeyi banjye muri Arabiya, filime y’abana yitwaga Chitty Chitty Bang Bang yarasohotse. Iyo filime ijyanye n’imodoka y’ubufindo ishobora kwitwara ubwayo, ikareremba hejuru y’amazi, ikanaguruka! Nari nzi ko ninsubira mu rugo mu Bwongereza hari igikinisho gito cy’imodoka bakoze kimeze nka Chitty Chitty Bang Bang, ariko yewe, mbega ukuntu nayishakaga! Washoboraga gukurura mushyiguzi, noneho amababa y’iyo modoka y’igikinisho agasohoka! Data yagiye mu rugendo rw’akazi mu Bwongereza maze ambaza niba hari ikintu nshaka ko yazanzanira, maze namubwiye ukuntu nashakaga cyane ko yanzanira imwe muri izo modoka za Chitty Chitty Bang Bang.

Yagarutse avuye mu rugendo rwe, ntihagira imodoka mbona. Narababaye cyane ntekereza ko ashobora kuba yarayibagiwe. Ariko hashize iminsi 10 hari habaye umunsi w’amavuko wanjye, maze agapfunyika gato, gafunitse neza, kari kantegereje. Mfite amatsiko menshi, ntiringiye kubona ikintu kinini cyane, nafunguye iyo mpano maze nsangamo imodoka yanjye. Narishimye cyane ku buryo narize. Nakuruye mushyiguzi maze amababa arasohoka, neza nk’ayo muri ya modoka yo muri filime! Nashimiye data cyane mbikuye ku mutima kubw’iyi mpano y’agaciro. Nakinishije iyo modoka imyaka myinshi ndetse nyibika indi myaka myinshi. Ntekereza ko data yakundaga kumpa iriya modoka nibura bingana n’uko nanjye nakundaga kuyakira.

Gutanga, Kwemera, Gufungura, no Kwakira

Dushobora gutekereza ugutanga impano nkaho bifite ibice bitatu:

  1. Ugutanga impano, aho uyitanga ahitamo, agakora, cyangwa agategura impano maze akayereka uwo akunda. Iki kirimo ko utanga abitekerezaho n’umuhate kandi abigambiriye kugira ngo atange ikintu gisobanutse.

  2. Kwemera no gufungura impano, iyo uwakira afashe impano ahawe n’uyitanga (akenshi agira kugaragaza ugutungurwa, inyiturano, n’ibyishimo byinshi) mbere yo kuyifungura, agahambura umushumi maze agafunukura agapfunyika ngo arebe impano iyo ari yo.

  3. Maze ubundi ahari hari igice cy’ingenzi kuruta ibindi, ari cyo kwakira impano. Kwakira impano wahawe bivuye ku mutima birenze kuyemera no kuyifungura. Birenze kandi, nanone, kumenya agaciro k’impano no gushimira uwayitanze. Mu by’ukuri kugira ngo twakire impano, tuyiha agaciro ubwacu, tukayikoresha byuzuye mu buzima bwacu, kandi tukibuka gushimira uwayiduhaye.

Kwakira impano ntabwo ari igikorwa ntega ahubwo ni igikorwa kigambiriwe kandi gisobanutse kirenze gufungura agapfunyika byonyine. kwakira ni ugushimira no kwihuza n’impano ndetse n’umutima w’uyiguhaye mu buryo bukomeza isano riri hagati y’uyitanze n’uyakiriye. Ntekereza kuri iriya modoka y’igikinisho bingarurira inzibutso nyinshi nziza mu bitekerezo byanye, uko nongera kwiyumvamo nanone urukundo rwimbitse rwa data no kunyitaho, byagaragajwe n’iriya mpano n’ibindi bikorwa by’ubuntu bitabarika.

Impano za Data wo mu Ijuru

Data wo mu Ijuru afite impano zitagira umubare z’urumuri n’ukuri yaduteguriye kugira ngo azidusendezeho, nk’abana Be b’agaciro. Impano zitemba zituruka k’Uzitangira Ubuntu nk’isoko idakama yo ku gasi ziturutse mu mutima We ugwa neza. Yakobo arabihamya agira ati: “Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo.” Mu isano ry’igihango cyacu na Data, ahora ari Utanga natwe tukaba abakira biyoroheje.

Impano Ikomeye kuruta izindi Zose za Data, Izindi zose Zinyuramo

Ariko ntacyo twakwakira tudafite impano ikomeye kuruta izindi mpano zose za Data, Ntama We akunda, Umwana We Yesu Kristo. Impano zose za Data zituruka kandi zishimangirwa n’igitambo cy’Umukiza yatanze abishaka i Getsemani no ku musaraba hamwe n’Umuzuko we w’ubutsinzi. Yesu Kristo, Umucunguzi wacu w’umunyempuhwe, niyo mpano isumba izindi ituruka kuri Data w’imicyo. “Mu mpano y’Umwana wayo Imana ya[du]tegu[ri]ye inzira nziza kurushaho.”

Impano Imwe Ikubiyemo izindi zose z’Ukuri Guhoraho

Ndifuza kuvuga ku mpano imwe ikubiyemo izindi zose y’ukuri guhoraho ishyigikira ndetse igatuma twakira izindi zose Data yifuza kutugabira (impano y’ ingenzi) ku buryo iyo yemewe byuzuye ndetse ikakirwa byimbitse muri roho, ituma dusobanukirwa umunezero n’ingorane z’ubuzima ndetse n’ibibazo byacu bidafite ibisubizo ko: Turi abana b’Imana koko. Uko kuri kurashimishije! Uko kuri kurahambaye! Kandi ntabwo ari ikigereranyo.

Tekereza urimo kumva ibi ubwa mbere! Koko uri umukobwa We akunda. Koko uri umuhungu We w’agaciro. Kandi inzira urimo ni umugambi We w’ibyishimo. Afite urukundo rwe ruhora hose, azi uwo uri we bya nyabyo na mbere y’uko woherezwa ku isi, ibyo umaze kunyuramo muri ubu buzima bupfa magingo aya, kandi yamaze kugutegurira ejo hazaza hawe mu mpuhwe nyinshi. Kandi yewe! Yifuza cyane ko umunsi umwe uzasubira kubana na We, ukakira intego nyamukuru y’impano zose Ze nziza n’ubuzima buhoraho hamwe na We.

Ikibazo ntabwo ari ukwibaza niba iyi mpano y’ukuri ari iya nyayo ahubwo ni niba tuzayimenya ndetse tukayakira. Impano twamaze kuyihabwa ku bwinshi na Data. Igiciro nyamukuru cy’iyi mpano cyamaze kwishyurwa n’Umukiza. Ariko niba warigishijwe uku, uku kwitwa, ukuri kwaririmbwe imyaka myinshi, birashoboka ko igitangaza gihambaye cyako cyarayoyotse icyo gihe cyose kandi ukaba utacyiyumvamo ububasha n’amahoro.

Niba iyi impano itagereranywa y’imyumvire (n’ibyiza byose biri muri yo, amahoro n’ibyiringiro bituruka muri yo) bisigaye bitemerwa, bidafungurwa, ndetse bitakirwa, mbega ukuntu biba bipfuye ubusa! Mbega ukuntu bibabaje k’Ubitanga! “Kuko, ni iki se byamarira umuntu iyo yemerewe impano, kandi ntahabwe ya mpano? Dore, ntanezezwa n’ibyo yahawe, nta nubwo anezezwa n’uwamuhaye iyo mpano.”

Ndaguhamagarira kwakira, byaba ari ubwa mbere cyangwa ku kigero cyo hejuru kuruta ikindi gihe cyose mbere yaho, ukamenya neza ko mu by’ukuri uri umwana w’Imana ikunda. Ugomba guca ka kagozi, ugakuraho igipapuro gifunika, ugafungura agapfunyika, maze ukakira ukuri mu bwiyoroshye n’ugusobanukirwa uku kuri fatizo. Roho Mutagatifu ashobora guhamiriza mu mutima wawe ko burya uri umwana w’Isumbabyose ko.

Iyo uhaye ikaze uku kuri guhebuje mu bugingo bwawe nuko ukiyumvamo ihumure n’uguhimbarwa byombi byako, imikorere yawe yose irahinduka! Ushobora kwiyumvamo urukundo Rwe, kumenya ijwi Rye, no kumenya imbaraga z’ukuboko Kwe, hatitawe ku birimo kubaho, cyangwa ibitari kubaho, mu buzima bwawe. Ushobora kongera kunoza uko wibona ndetse n’uko ubona abandi. Isano yawe y’igihango n’Umukiza wawe rirushaho gukomera, kandi binyuze mu mboni y’iyi mpano iryoshye, ubuzima buhita bugira uburyohe, ubwiza n’ibyiringiro bishya.

Nyabuneka, ese uzasenga ngo usobanukirwe niba koko uri kwakira ubu bumenyi buhindura byimbitse ubugingo bwawe? Nyabuneka, ese uzakira impano? Ese uzabikora cyane, mu bwisanzure bwinshi cyane, ku bwinshi cyane kuruta uko wigeze ku bikora, maze uzasukweho n’izindi mpano zose zizana nayo?.

Kwakira Iyi Mpano y’Ukuri Guhoraho

Ushobora kuba urimo kwibaza, “Ese ni iki ngomba gukora kugira ngo nakire iyi mpano ivuye ku Mana?” Yewe, mu by’ukuri, ntacyo. Ni impano iturutse k’Uyitanga. Ibi ni ukuri. Yireke yinjire gusa. Wowe uri umwana We. Ukundwa na We. Ntubigire ibintu bikomeye. Ntukabure kwakira iyi mpano witwaje ibitekerezo by’uko hari ukuntu utayikwiriye. Ukuri ni uko nta muntu n’umwe muri twe “ukwiriye” kwakira impano zose za Data zakirwa gusa binyuze mu bigwi, impuhwe n’inema bya Mesiya Mutagatifu, ariko mbega ukuntu umutima We wuzuye ubuntu ushaka cyane ko buri mwana We azakira! Noneho, uko imyumvire yawe mishya cyangwa yahinduwe ikuzamo, nezererwa mu gushimira Uwatanze iyi mpano.

Kuva nkigira ukwizera ndi mu myaka 25, nakanguwe no kumenya ukuri ko ndi umuhungu w’Imana mu by’ukuri. Uko nakira iyi mpano mu buzima bwanjye mu buryo bwuzuye kandi mbikuye ku mutima, ni na ko niyumvamo ko nkunzwe byuzuye. Ibintu bimwe byamfashije kuzamura imyumvire ni amagambo y’icyanditswe, umugisha wanjye wa patiriyaki, kuramiriza mu ngoro, gufasha abandi n’isengesho ritagatifu hamwe na Data. Ntangazwa n’uko akababaro, agahinda n’intimba byanjye mu buzima bwanjye byari kugabanywa, guhozwa, byinshi muri byo nkabirengaho iyo nza kumenya uku kuri kwiza mbere.

Musange Kristo kandi Mwakire

Moroni atwingingira “[kuda]hakana impano z’Imana,” ahubwo ko “[twa]sanga Kristo, kandi [t]ugasigasira buri mpano nziza.” Ushobora gusanga Kristo ufite ikizere mu neza Ye irimo urukundo maze ukakira impano Ze zose z’umunezero, amahoro, ibyiringiro, urumuri, ukuri, uguhishurirwa, ubumenyi n’ubushishozi kandi wemye ufite ishema, warambuye amaboko, kandi ibiganza bifunguye witeguye kwakira. Ushobora kwakira izi mpano kuko utekanye kandi wishingikirije ubumenyi bw’uko uri umukobwa ukunzwe w’Imana, uri umuhungu w’agaciro w’Imana, kandi ko yaguhaye impano y’Umwana Wayo utunganye, Umwana mutagatifu ngo agucungure, akurengere, kandi agutagatifuze.

Wowe uri umwana w’Imana. Ibi ntabwo ari indirimbo nziza turirimba gusa. Nyabuneka, ese uzemera, uzafungura, kandi uzakira iyi mpano y’ubumenyi n’ugusobanukirwa imuturutseho? Ese uzayifatira hafi nk’ ubutunzi bw’agaciro kayo? Ongera wakire iyi mpano, cyangwa se wenda uyakire by’ukuri ku nshuro yawe ya mbere, kandi ureke ihindure buri gice cyose cy’ubuzima bwawe. Iyi ni yo nzira y’agahebuzo Imana yaguteguriye binyuze mu mpano y’Umwana Wayo. Uriho kugira ngo ushobore kugira umunezero nyawo! Mu izina rya Yesu Kristo, amena.