Igiterane Rusange
Ukwihana Kwawe Ntabwo Kurushya Yesu Kristo; Kongera Umunezero We
Igiterane rusange cyo muri Mata 2025


11:44

Ukwihana Kwawe Ntabwo Kurushya Yesu Kristo; Kongera Umunezero We

Ubutumire bwo kwihana ni ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana. Gusubiza yego kuri ubwo butumire ni ikimenyetso cy’urukundo rwacu.

Imyaka myinshi ishize, ubwo nari mu ruzinduko i Florida, nicaye haze nsoma igitabo. Umutwe wacyo watangaga ibitekerezo ko tugishobora kujya mu ijuru, ndetse nubwo tutari intungane ubu. Umugore wanyuzeho yarabajije ati: “Ese uratekereza ko bishoboka?”

Naramurebye, njya mu rujijo, ariko noneho menya ko yari arimo kuvuga ku gitabo nasomaga. Navuze ikintu gisekeje cyane nka: “Yewe, ntabwo ndakigera kure, ariko nzakubwira uko kirangira.”

Yoo, mbega ukuntu nifuza gusubirayo! Namubwira nti: “Yego, birashoboka!” Kubera ko ijuru atari iry’abantu babaye intungane; ni iry’abantu bababariwe, bahitamo guhora bizera Kristo igihe cyose.”

Uyu munsi ndashaka kubwira bamwe muri twe rimwe na rimwe biyumvamo bati: “Ukwihana n’imbabazi bisa nkaho bikora ku bantu bose uretse njyewe.” Abo bibaza biherereye bati: “Kubera ko nkomeza gusubiramo amakosa amwe, wenda uku niko nteye.” Abo, kimwe nkanjye, bagira iminsi bumva ko inzira y’igihango igoranye cyane ku buryo imeze nko kuzamuka umusozi!

Umuvugabutumwa uhebuje muri Ositaraliya, Umukuru GanGA uturuka muri Fiji, yasangije abandi icyiyumviro nk’icyo mu buhamya bwe mu gihe yari agiye bugira buti: “Nzi ko Imana inkunda, ariko rimwe na rimwe ndibaza nti: ese Imana izi ko nyikunda? Kubera ko ntari intungane, kandi nkikora amakosa.”

Muri icyo kibazo cyuzuye amarangamutima kandi gihangayikishije, Umukuru GanGa yavuze muri make neza ibyampangayikishije kenshi. Wenda nawe urimo urabyibaza, wibwira uti: “Ndimo gukora iyo bwabaga, ariko se mu by’ukuri Imana izi ko ndimo gukora iyo bwabaga? Ese iyo nteshutse, Imana iba izi ko nkiyikunda?”

Birambabaza kwemera ibi, ariko nanjye najyaga mpima imibanire yanjye n’Umukiza nkurikije uko nabagaho ntunganye. Natekerezaga ko ubuzima bwo kumvira busobanuye ko ntazigera nkenera kwihana. Kandi iyo nakoraga amakosa, byabagaho buri munsi, nitandukanyaga n’Imana, ntekereza nti: “Ngomba kuba nayitengushye.”

Ibyo ntabwo ari ukuri rwose.

Nize ko nutegereza kuba usukuye bihagije cyangwa utunganye bihagije kugira ngo usange Umukiza, uba utarabisobanukiwe na busa!

Ese byaba bimeze gute niba twatekerezaga amategeko n’ukumvira mu bundi buryo?

Ndahamya ko mu gihe Imana yita ku makosa yacu, yita kandi cyane ku biba nyuma y’uko dukoze ikosa. Ese tuzongera kuyigarukira na none? Ese tuzakomeza kuguma muri uyu mubano w’igihango?

Wenda wumva amagambo ya Nyagasani agira ati: “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye” kandi muzumva mucitse intege kubera ko mutitondeye amategeko yanjye yose. Mureke mbibutse ko twahawe kandi itegeko ryo kwihana! Mu by’ukuri, rishobora kuba ari ryo tegeko risubirwamo cyane kuruta andi mu byanditswe bitagatifu.

Mu kwivugisha kwa Aluma agira ati: “O niba nari umumarayika, kandi ngo nemererwe icyifuzo cy’umutima wanjye … maze nkarangurura ukwihana,” ntabwo yari arimo kugerageza kutumwaza atunga agatoki amakosa yacu. Yashakaga kurangurura ukwihana kugira ngo wowe nanjye tubashe kwirinda kubabarira mu isi. Impamvu imwe Aluma yangaga icyaha ni ukubera ko gitera akababaro.

Rimwe na rimwe ngomba kwibuka, nk’agapapuro kometse ku gahanga kanyibutsa, ko amategeko ari uburyo butubohora agahinda. Kandi n’ukwihana ni uko. Umuhanuzi wacu yaravuze ati: “Umukiza aradukunda buri gihe ariko cyane cyane iyo twihana.”

Bityo iyo Nyagasani avuze ati: “Nimwihane, nimwihane,” ese byagenda gute dutekereje ko arimo kuvuga ati: “Ndabakunda. Ndabakunda.” Mumutekerezeho arimo kutwinginga kugira ngo dusige inyuma imyitwarire irimo kudutera akababaro, aduhamagarira kuva mu mwijima maze tukerekeza mu rumuri Rwe.

Muri paruwasi y’umukobwa wanjye Carly, umutambyi mushya yarapfukamye kugira ngo ahe isakaramentu umugisha, nuko aho kuvuga ati: “Kugira ngo babikore bibuka amaraso y’Umwana wawe,” yaracitswe aravuga ati: “kugira ngo babikore bibuka urukundo rw’Umwana wawe.” Amarira yazenze mu maso ya Carly uko ukuri kw’ayo magambo kwamucengeraga.

Umukiza wacu yari yiyemeje kubabazwa n’akababaro k’Impongano Ye kubera ko abakunda. Mu by’ukuri , muri “umunezero wamushyizwe imbere” mu gihe yababaraga.

Ubutumire bwo kwihana ni ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana.

Gusubiza yego kuri ubwo butumire ni ikimenyetso cy’urukundo rwacu.

Nimutekereze ishusho ya Kristo mukunda cyane. Noneho ubu nimumutekereze arimo kumwenyura cyane afite umunezero buri gihe mukoresheje impano Ye, kubera ko ari “ibyiringiro byuzuje ubutungane.”

Yego, ukwihana kwawe ntabwo kurushya Yesu Kristo; kongera umunezero We.

Mureke twigishe ibyo!

Kuvuga amahirwe dufite y’ukwihana ni ubutumwa bushimishije cyane dukwiriye gusangiza abandi!

Ntabwo tuguma mu nzira y’igihango ku buryo tutigera dukora ikosa. Tuguma mu nzira mu kwihana buri munsi.

Kandi iyo turimo kwihana, Imana itubabarira itadukojeje isoni, itugereranya n’umuntu uwo ari we wese, cyangwa iducyaha kubera ko iki ari ikintu twari turimo kwihana icyumweru cyashize.

Irishima cyane buri gihe uko itubonye dusenga kandi twihana. Inezezwa no kutubabarira kubera ko kuri Yo turi abo kunezerwa!

Ese ntabwo wiyumvamo ko ibyo ari ukuri?

Ese noneho kubera iki bitugora cyane kubyemera?!

Satani, umushinjacyaha n’umuriganya ukomeye, akoresha ikimwaro kugira ngo atugumishe kure y’Imana. Ikimwaro ni umutwaro uremereye cyane kandi utuma twumva tubabaye ndetse twijimye ku buryo twiyumvamo ko ugikuye mu mubiri wacu, cyaremera nk’umuzigo ufatika.

Ikimwaro ni ijwi ry’imbagara zigukubita hasi, rikubwira riti: “Ese wari urimo gutekereza iki?” “Ese haba hari ikintu na kimwe ujya ukora neza?”

Ikimwaro ntabwo kitubwira ko twakoze ikosa; kitubwira ko tugizwe n’amakosa yacu. Ndetse mushobora kumva ikimwaro kivuga kiti: “Ihishe.” Umwanzi akora ibintu byose biri mu bubasha bwe kugira ngo agumishemo imbere uburemere bw’umutwaro cyangwa igitutu cy’ikimwaro, atubwira ko ikiguzi cyo kwihana gihanitse, ko bizaba byoroshye kurushaho niba ibi bigumye mu mwijima ntibimenyekane, ari byo bivanamo ibyiringiro byose.

Satani ni umwambuzi w’ibyiringiro.

Kandi mukeneye kumva ibi, bityo ndavuga aya magambo ndangurura nti: Ntaho muhuriye n’iryo jwi ribari mu mutwe cyangwa amakose mwakoze. Mushobora gukenera kurangurura ibi nabyo. Mubwire Satani muti: “Uyu munsi ntidushaka kwakira ibitekerezo bya satani.” Mumushyire inyuma yanyu.

Mwiyumvemo kugaruka hafi y’Umukiza, ishavu ry’Imana riguhindukiza rikwerekeza ku Mukiza, , maze murebe inema Ye yinjira mu buzima bwanyu n’ubuzima bw’abo mukunda. Ndasezeranya ko umunota tumuzaniyeho umutima umenetse mu butwari, ako kanya aba ahari.

Muramutse mubonye umuntu urimo kurohama, ese ntabwo mwamutega ikiganza maze mukabarohora? Ese mushobora gutekereza Umukiza asubiza inyuma akaboko kanyu mumutegeye? Ndamutekereza Umukiza arimo gusimbukira mu mazi, amanukira munsi y’ibintu byose kugira ngo atuzamure ngo dushobore guhumeka umwuka mwiza! Nta muntu n’umwe ushobora kurohamira kure cyane y’urumuri rwa Kristo.

Umukiza iteka ryose arabagirana cyane kuruta umwijima w’ikimwaro. Ntazigera agutesha agaciro na rimwe. Bityo mwitegereze neza.

  • Mutekereze ko iki kiganza gifite agaciro kanini.

  • Iki kiganza kiranga ukumvira. Wenda mwabyutse iki gitondo, muvuga isengesho risobanutse, maze mushakashakira mu byanditswe bitagatifu kugira ngo mwakire ukuyoborwa n’ugusobanukirwa biva ku Mana. Mwafashe ibyemezo byiza kandi murimo gufata abantu neza babakikije n’urukundo nk’urwa Kristo. Murimo gutega amatwi igiterane rusange! Ukumvira kwanyu kuri hano!

  • Cyangwa wenda ibintu ntabwo byagenze neza cyane. Vuba aha mwagowe no gukora utwo tuntu duto, tworoheje kugira ngo mwihuze n’ijuru. Mwafashe ibyemezo bitabateye ishema.

  • Agaciro kanyu kari he? Ese iki kiganza cyigeze kivaho?

Agaciro kanyu ntabwo gashingiye ku kumvira. Agaciro kanyu gahamaho, ntabwo kigera gahinduka. Mwagahawe n’Imana, kandi nta kindi kintu cyangwa undi muntu ushobora kugira icyo akora ngo abihindure. Ukumvira kuzana imigisha, ibyo ni ukuri. Ariko agaciro ntabwo ari umwe muri yo. Agaciro kanyu gahora “gakomeye mu mboni y’imana,” hatitawe ku hantu ibyemezo byanyu byabagejeje.

Nubwo nkora amakosa, ndashaka kuguma mu mubano w’igihango na Kristo, kandi ndababwira impamvu.

Nakuze niga amasomo yo kwijugunya mu mazi kandi niga ko igihe abacamanza bahaye amanota uko kwijugunya, bareba uko kwakozwe. Ese mu kwinjira mu mazi umubiri wari uhagaze neza, amano ashinze kandi amazi agataruka ari make? Noneho abacamanza bagakora ikintu cy’agatangaza. Bareba n’urwego rw’ingorane.

Buri wese urimo kwijugunya mu mazi afite urwego rwe bwite rw’ingorane yagize. Kandi Umukiza wanyu ni we wenyine uzi by’ukuri urwego rw’ingorane murimo kwijugunyanamo. Ndashaka umubano n’umuntu umwe unsobanukiwe, usobanukiwe ibitekerezo n’ibyifuzo byanjye n’uburyo ndimo ngerageza cyane!

Umukiza azi icyokotsi cy’umwijima kirimo kutumanukira twe abagenzi kandi ko urugendo rwacu runyura mu mugezi wanduye, bityo ndetse n’iyo twaba dufashe ku nkoni y’icyuma, tuzagerwaho n’ingaruka z’ibibi bidukikije.

Gusanga Kristo ni ukuvuga uti: “Ese uzamfasha?” ufite ibyiringiro, icyizere cyahishuwe ko amaboko Ye ahora arambuye yiteguye kugufasha. Ndemera ko iyi mibonere mishya yo kureba ukwihana isobanuye ko nubwo ubu, tudafite ukumvira gutunganye, tugerageza ukumvira ubu, kurimo urukundo, duhitamo kuhaguma, buri gihe, kubera ko tumukunda.

Mwibuke abantu b’Umwami Benyamini, batagiraga ubundi buryo bwo gukora ikibi, ahubwo ubwo gukora icyiza ubudahwema? Ese mutekereza ko bapakiye amahema yabo, basubira mu rugo, maze ntibigera bongera gukora irindi kosa? Birumvikana ko ari oya! Itandukaniro ni uko batashakaga kongera gukora icyaha ukundi. Bari bafite ukumvira kurimo urukundo! Imitima yabo yari itumbiriye kandi yishingikirije ku Mana mu gihe bagorwaga!

Rimwe, ku mucanga, nabonye inyoni igurukira mu muyaga, izunguza amababa yayo cyane, n’ingufu nyinshi cyane bitewe n’uguhangayika, ariko irimo kuguma ahantu hamwe. Noneho mbona indi nyoni, hejuru y’aho cyane. Yari yatumbagiye kandi irimo ireremba byoroshye, ntakiyiremerera mu muyaga. Iryo ni ryo tandukaniro riri hagati yo kubyikorera ubwacu no guhindukirira Umukiza wacu, tumureka akatuzamura, “adukiriza mu mababa ye.”

Nk’abayobozi b’ivugabutumwa muri Ositaraliya, mu ruzinduko rwacu rwa nyuma hamwe na buri muvugabutumwa, twavuze ibyerekeranye na 3 Nefi 17, aho abantu bari hafi y’Umukiza kandi bashobora kumwumva abasengera. Twarabajije tuti: “Ese iyaba mwashoboraga kumva Umukiza abasengera, mwumva ari iki yavuga?”

Kumva ibisubizo byabo byari kimwe mu byambayeho bya roho kiruta ibindi mu buzima bwanjye. Buri umwe muri abo bavugabutumwa yaritsaga, maze amarira akuzura mu maso yabo uko twabibutsaga tuti: “Umukiza wawe azi urugero rw’ingorane urimo gucamo. Yahuye na rwo!”

Ibi ni byo abo bavugabutumwa badusangije mu bwitonzi kandi babigirana ubwuzu bwinshi maze Mushiki wacu umwe aravuga ati: “Yesu azabwira Data ati: Ndimo gukora uko nshoboye. Nzi buryo ki arimo agerageza.’” Umukuru yaravuze ati: “Hamwe n’ibintu byose byamubayeho mu buzima bwe, anteye ishema.”

Mureke tugerageze ibi. Iri joro, mbere y’uko musenga, mutekereze Yesu ari hafi. Ni Umuvugizi wanyu kuri Data. Mwibaze muti: “Ese ni iki Umukiza wanjye azabwira Data cyerekeranye nanjye?”

Maze ubundi muceceke.

Mutege amatwi iryo jwi rivuga ibintu byiza biberekeyeho: ijwi ry’Umukiza, inshuti yanyu magara, ndetse na So uri mu Ijuru, uhari by’ukuri. Mwibuke, urukundo Rwabo n’agaciro kanyu ko bihora bikomeye, icyaba icyo aricyo cyose.

Mpagaze hano kugira ngo mpamye ko Yesu Kristo aha urumuri abicaye mu mwijima. Bityo, muri iyo minsi igihe muzumva ijwi ririmo kubabwira ngo mwihishe, ko mukwiye kwihisha mu cyumba cyijimye mwigunze, ndabahamagarira kuba intwari maze mukemera Kristo! Mutere intambwe nuko mucane Itara: Ibyiringiro byacu byujuje Ubutungane.

Mu kuzengurukwa n’urumuri Rwe, muzabona abantu babakikije na bo bigeze kwigunga, ariko ubu, bamaze gucana itara, mwebwe na bo muzibaza muti: “Ese ni ukubera iki twari dufite ubwoba turi mu mwijima? Ikindi ni ukubera iki twahamaze igihe kirekire?”

“Ndiringira ko Nyagasani w’Imuri yabahobera mu maboko Ye maze akabahumuriza nuko akabakunda ubudahwema.” Ndiringira ko twamukunda ubudahwema kandi tukamuhitamo buri gihe. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.