Uri Kristo
(Matayo 14:31)
Dushaka ko abana bacu bemerera muri Yesu Kristo, baba aba Yesu Kristo n’Itorero Rye binyuze mu gihango, kandi bagaharanira guhinduka nka Yesu Kristo.
Igihe umuhungu wacu Eli yari mu mwaka wa kane w’ishuri ry’ibanze, ishuri rye ryashyizeho leta y’ikinamico kugira ngo abana bige kuyobora aho yatowe na bagenzi be kugira ngo afashe nk’umucamanza w’ishuri. Umunsi umwe, umucamanza wari wicaye uturutse mu Rukiko rwo mu Karere ka Kabiri ka Utah yarabasuye, yambika Eli amakanzu ye, maze ubundi ayobora indahiro ibanziriza umurimo kubw’ishuri ryabo. Ibi byateye muri Eli muto ishyaka ritangaje ryo kwiga amategeko, no gushishikarira gusobanukirwa Utanga Amategeko Ubwe, ari we Yesu Kristo.
Nyuma y’imyaka myinshi afite umuhate n’umwete, Eli yakiriye ubutumire mu kiganiro ntaramakuru bwo kuzazwa na rimwe mu mashuri meza cyane yahisemo yigisha amategeko. Yarirahiye ati: “Mama, nabajijwe ibibazo 10. Ikibazo cya nyuma cyari iki: ‘Ese ni hehe ukura amahame mbonezamuco yawe?’ Navuze ko mu mateka yose inyokomuntu ikura imigenzereze y’amahame mbonezamuco mu gukurikiza ubuzima bw’ingero nziza cyane. Urugero rwiza cyane rw’amahame mbonezamuco mparanira gukurikiza mu buzima bwanjye ni urwa Yesu Kristo. Navuze ko iyaba inyokomuntu yose yakurikizaga inyigisho za Yesu Kristo zo mu Kibwiriza cyo ku Musozi isi yarushaho kuba nziza, ikarushaho kuba ahantu hafite amahoro.” Nuko ikiganiro ntaramakuru kirarangira, maze aribwira ati: “Nguko uko inzozi zanjye zo mu bwana zirangiriye aho. Nta muntu n’umwe mu mashuri y’iby’isi ushaka kumva ibyerekeranye na Yesu Kristo.”
Nyuma y’ibyumweru bibiri, Eli yemewe nk’umunyeshuri ufite buruse. Mbere yo kwiyemeza, twasuye ikigo. Ishuri ry’amategeko ryasaga nk’inzu y’umutamenwa kandi ryari ryubatse hejuru ku musozi hasi hari ikiyaga kiza. Mu buryo butangaje, uko twagendagendaga mu isomero rihebuje n’amakoridoro y’agatangaza, twabonyemo amabendera n’indangakamere z’Ikibwiriza cyo ku Musozi ziharagaswe mu mabuye afite imisusire y’ikibwiriza cyo ku Musozi.
Ikibwiriza cyo ku Musozi ntakabuza ni imbwirwaruhame yo kwibukwa kuruta izindi zose zigeze gutangwa, yabimburiye inyigisho zayo. Nta kindi kibwiriza gishobora kurushaho kudufasha gusobanukirwa imiterere ya Yesu Kristo, indangakamere Ze zituruka ku Mana, ndetse n’intego yacu nyamukuru yo kumera nka We.
Ukwigishwa na Yesu Kristo k’ubuzima bwose gutangirira mu ngo zacu ari naho hari Ishuri ry’Ibanze ry’umwana umaze nk’amezi 18 avutse. Dushaka ko abana bacu bemerera muri Yesu Kristo, baba aba Yesu Kristo n’Itorero Rye binyuze mu gihango, kandi bagaharanira guhinduka nka Yesu Kristo.
Mwemerere muri Yesu Kristo
Icya mbere, mwemerere muri Yesu Kristo
Nyuma y’Ikibwiriza cy’Umutsima w’Ubugingo, “benshi mu bigishwa ba [Nyagasani]” babonye bigoranye kwemera inyigisho Ze, nuko “basubira inyuma, barorera kugendana na we” Noneho Yesu ahindukirira Cumi na Babiri maze abaza ikibazo gishengura umutima ati: “Kandi namwe murashaka kugenda?”
Petero yarasubije ati:
“Nyagasani, twajya kuri nde? ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho.
“… Tukaba twemera tuzi yuko uri Kristo, Umwana w’Imana iriho.”
Nk’uko Petero yabyerekanye, ukwemera ni ukugirira ukwizera mu muntu cyangwa kwemera ko ikintu ari ukuri. Kandi kugira ngo ukwizera kwacu kutugeze ku gakiza, kugomba kuba gushingiye muri Nyagasani Yesu Kristo. Dukoresha ukwizera muri Yesu Kristo igihe dufite icyizere ko abaho, igisobanuro cy’imiterere na kamere nyakuri Bye, ndetse n’ubumenyi ko turimo guharanira kubaho dukurikiza ugushaka Kwe.
Umuhanuzi wacu dukunda, Umuyobozi Russell M. Nelson, yaratangaje ati: “Ukwizera muri Yesu Kristo ni urufatiro rw’ukwemera kose ndetse n’umuyoboro ku bubasha bw’Imana.
Ese ni gute dushobora gufasha abana gukomeza ukwemera kwabo muri Yesu Kristo no kugera ku bubasha Bwe bw’ubumana? Ntidukeneye kurangamirira kure urutse ku Mukiza wacu Ubwe.
“[Nyagasani] avugisha abantu, avuga ati:
“Dore, ni njyewe Yesu Kristo. …
“Nimuhaguruke kandi munyegere. …
“… Kandi habayeho ko imbaga yamwegereye, nuko bashyira ibiganza byabo mu mbavu ze, maze bumva ibimenyetso by’imisumari mu biganza bye no mu birenge bye; kandi ibi babikoze, bamwegera umwe umwe … kandi babonye n’amaso yabo kandi bumva n’ibiganza byabo, kandi barabimenye mu by’ukuri kandi barabihamya, ko ari we.”
Ndabahamagarira gutekereza byimbitse ku cyo ibi bishobora gusa na byo mu buzima bw’abana bato. Ese bumva ubuhamya bwa Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye? Ese babona amashusho yubahwa, aramywa n’umurimo n’ubumana Bye? Ese biyumvamo kandi bakamenya Roho Mutagatifu ahamya iby’ukuri Kwe n’ubumana Bwe? Ese bazi iby’ubutumwa Bwe n’umuhamagaro We?
Mube aba Yesu Kristo n’Itorero Rye
Icya kabiri, mube aba Yesu Kristo n’Itorero Rye.
Abantu b’umwami Benyamini bagize impinduka ikomeye y’umutima kandi bakora igihango cyo kwegurira ubuzima bwabo mu gukora ugushaka kw’Imana. Kubera igihango bakoranye n’Imana na Yesu Kristo, “biswe abana ba Kristo, abahungu be, n’abakobwa be.” Nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, dufite inshingano z’igihango twakoze zo kubaka ubwami Bwe no kwitegura ukugaruka Kwe.
Ese ni gute dushobora gufasha abana gukora no kubahiriza ibihango bitagatifu? Mu gitabo cya Ngwino, Unkurikire mu migereka yacyo A na B, tubonamo ikiganiro cy’abatangizi n’amasomo bizakomeza imiryango kandi bishyigikire abigisha ndetse n’abayobozi mu nshingano zabo ntagatifu zo gutegurira abana inzira y’Imana y’igihango ubuzima bwabo bwose.
Muhinduke nka Yesu Kristo
Icya gatatu, muhinduke nka Yesu Kristo.
Mu Gitabo cya Morumoni, Umukiza yihanangirije abigishwa Be bakimara guhamagarwa kugira ngo bamwigane mu buryo bwose bushoboka, arababaza ati: “Ni bantu ki mukwiriye kuba bo? Ni ukuri ndababwira, nk’uko ndi.”
Ese ni gute dushobora gufasha abana babatijwe kandi bakemezwa mu kuzuza inshingano y’igihango cyabo yo kwikoranya no gukoranyiriza abandi muri Yesu Kristo? Ukwigishwa kw’igihe cyose kudusaba “ … gukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa.”
Mugihe hatangwa ubutumire ku bigishwa bato ba Nyagasani, nyabuneka fata umwanya wose ubayobore, ubereke, ugendane nabo, kandi ubafashe kubona Inzira. Mujye inama n’aba bato bafite agaciro gakomeye uko bitegura kwigisha, guhamya, gusenga, cyangwa gufasha kugira ngo bigirire icyizere kandi biyumvemo umunezero mu kuzuza inshingano zabo. Shaka uburyo bwamurikiwe bwo kubafasha kumenya ko iri ari Itorero ryabo kandi ko bafite uruhare rw’ingenzi mu kwitegura ukugaruka k’Umukiza.
Uko Yesu Kristo ahinduka intumbero y’ubuzima bwacu, icyo twifuza, ndetse n’uburyo tucyifuzamo, birahinduka burundu. Ikiganiro gihindura ibintu byose! Gihindura kamrere yacu “kugira ngo tutagira ubundi buryo bwo gukora ikibi, ahubwo bwo gukora icyiza ubudahwema.” Gihindura uburyo tumaramo igihe cyacu, ibyifashishwa byacu; ibyo dusoma, tureba, dutega amatwi, kandi dusangiza abandi. Ndetse gihindura uburyo dusubizamo mu kiganiro ntaramakuru gihanitse kigenga umwuga tuzagira nyuma yo kwiga.
Dukeneye kuzuza Urumuri rwa Yesu Kristo muri buri gace k’ubuzima bwacu. Niba tutarimo guhamya iby’ukuri kw’Ubumana Bwe bwo mu buzima bubanziriza ubuzima bupfa, intego Ye iva ku Mana, n’Umuzuko We utubohora ingoyi z’urupfu mu ngo zacu no muri buri teraniro ry’iri Torero, noneho ubutumwa bwacu bw’urukundo, serivisi, abanyakuri, ubwiyoroshye, inyiturano n’ibambe bishobora guhinduka ikigisho gishishikaza kubaho tubitekerezaho gusa. Nta Yesu Kristo, nta bubasha bwo guhinduka bwaboneka, nta ntego yo kugambirira yaba iriho, kandi ntabwo twakwigobotora imbogamizi z’ubuzima. Nitugira ibisanzwe ukwigishwa kwacu na Yesu Kristo, bishobora kubera abana bacu ingorabahizi.
Iyo tubwiye abana bacu ko tubakunda, ese kandi tubabwira ko Se wo mu Ijuru n’Umukiza Yesu Kristo babakunda? Urukundo rwacu rushobora guhumuriza kandi rukamurikira, ariko urukundo Rwabo rushobora gutagatifuza, gutanga ikuzo, no gukiza
Uyu Yesu ntabwo akwiye kuba Yesu wo mu nkuru mpimbano, cyangwa Yesu woroheje, cyangwa Yesu utagira umubiri, cyangwa Yesu usanzwe, cyangwa Yesu utazwi, ahubwo akaba Umwana w’Imana w’Ikinege wahawe ikuzo, ushobora byose, wazutse, wakujijwe, uwo kuramywa, kandi ukomeye, rukumbi, we ukomeye cyane ku buryo yadukiza. Kandi nk’uko umwana muto muri Filipine umunsi umwe yabihamije ashize amanga ati: “Turi indakemwa zo gukiza!” Mu izina ryera kandi ritagatifu ry’Uwo “Imana yashyizeho kuba impongano,” Yesu Kristo, amena.