Igiterane Rusange
Urukundo ruhebuje—Ikimenyetso cy’Ukwigishwa Nyakuri
Igiterane rusange cyo muri Mata 2025


11:29

Urukundo ruhebuje—Ikimenyetso cy’Ukwigishwa Nyakuri

Intego nyakuri yo kwigishwa ni uguhinduka nka Yesu Kristo koko.

Umuyobozi Russell M. Nelson aherutse kuduhamagarira “[gushyira] ukwigishwa kwacu imbere y’ibindi” Ubwo butumire bukomeye bwanteye gutekereza cyane k’ukwigishwa kwanjye kwa Yesu Kristo.

Ukwigishwa Kuraharanirwa

Umwigishwa ni umuyoboke cyangwa umunyeshuri w’undi. Abigishwa ni “abitoza” begurira ubuzima bwabo kuba nk’umwarimu wabo. Bityo kuba umwigishwa wa Yesu Kristo bivuze ibirenze kwemera amahame n’inyigisho Ze. Ndetse bivuze ibirenze kumenya ubumana Bwe no kumwakira nk’Umukiza n’Umucunguzi wacu, uko ibyo ari byo by’ingenzi nk’uko biri.

Umuyobozi Dallin H. Oaks yarasobanuye ati: “Gukurikira Kristo ntabwo ari ibintu bisanzwe cyangwa bya rimwe na rimwe. Ni ubwitange buhoraho n’uburyo bw’imibereho bugomba kutuyobora igihe cyose n’ahantu hose.” Ukwigishwa ni urugendo ruharanirwa dufata kugira ngo duhindurwe binyuze mu gitambo cy’impongano cyo kwiyunga na Nyagasani n’imbaraga ze zidushoboza. Intego nyakuri yo kwigishwa ni uguhinduka nk’uko Yesu Kristo ari koko: ndetse ku rugero rw’aho duhabwa “ishusho Ye mu maso [yacu].”

Kuba abigishwa ba Nyagasani, tugomba gusa na We mu bitekerezo n’ibikorwa Bye ku bushake kandi buri munsi nko:, ukumvira, ukwiyoroshya, no kwihangana Bye. Uko tugenda dushyira iyi mico buhoro buhoro mu buzima bwacu, duhinduka “abafatanya na kamere y’Imana.” Uku gusa n’Umukiza mu myitwarire niwo musingi wo kumuhimbaza. Nk’uko Umuyobozi Nelson yigishije ati “Kuramya Yesu kwacu kugaragazwa neza no gusa na Yesu.”

Ikimenyetso cy’Ukwigishwa Nyakuri

Mu mico yose myishi y’ubumana ya Yesu Kristo tugomba kwigana, hari umwe ukomeye kandi ukubiyemo n’indi yose. Uwo muco ni urukundo Rwe rutagira ikizinga, cyangwa urukundo ruhebuje. Umuhanuzi Morumoni n’intumwa Pawulo bombi batwibutsa ko nta rukundo ruhebuje, “ nta [cyo] turi cyo” Cyangwa, nk’uko byahishuriwe umuhanuzi Joseph Smith, nta “rukundo ruhrbuje nta cyo dushobora gukora .”

Umukiza Ubwe yagaragaje urukundo nk’ikirango cyangwa ikimenyetso abigishwa Be bazamenyekaniraho igihe yatangazaga ati:

“Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.

“Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”

Urukundo ruhebuje ni igitekerezo cyuzuye kandi gifite ireme gishobora kugorana gusobanura ariko cyumvikana byoroshye kuri buri wese cyakoze ku mutima. Preach My Gospel yigisha ko Urukundo ruhebuje, kimwe no kwizera biganisha ku bikorwa. Mu by’ukuri, urukundo ruhebuje rushobora gusobanurwa nk’“urukundo rugaragarira mu bikorwa.” Iki gisobanuro gitanga ubushishozi bukomeye mu magambo magufi y’ubuzima bw’Umukiza kuko “ Yagendaga agirira abantu neza.”

Nk’abayoboke ba Yesu Kristo, dukwiye gushaka kumera nka Databuja wacu nk’uko yagaragaje urukundo rutagira ikizinga ku bandi bantu. Nubwo Umukiza agaragaza urukundo ruhebuje mu buryo bwinshi, ndashaka kwibanda k’uburyo butatu bwihariye bugaragarira mu bigishwa Be nyakuri.

Urukundo ruhebuje Rugirira abandi Ibambe

Icyambere, Umukiza yagaragaje urukundo ruhebuje agirira abandi ibambe. Mu murimo We hagati y’Abanefi nk’uko byanditswe mu Gitabo cya Morumoni, Nyagasani yahamagariye abantu gutaha bagatekereza byimbitse ku bintu yari yarabigishije no kwitegura kugaruka Kwe ku munsi ukurikiyeho. Ibyanditswe bigakomeza bigira biti:

“Bari mu marira, maze bamuhanga amaso nk’aho bashaka kumusaba gutindana nabo.

Nuko arababwira ati: Dore, umutima wanjye wuzuye ibambe kuri mwe.”

Kugira ibambe ni igice cy’urukundo ruhebuje kigabanya umubabaro. Yuzuye ibambe, Nyagasani yakizaga abarwayi n’ababaye mu buryo ubwo aribwo bwose. Nyuma yaho yahaye umugisha abana babo mu gihe abamalayika bamanukaga mu ijuru maze barabazenguruka. Yakoze ibyo bikorwa byuje ubwuzu, ibikorwa byuje urukundo n’ibindi byinshi kuko yagiraga ibambe.”

Igihe nakoraga ivugabutumwa nk’umuvugabutumwa mushya muri America y’epfo, nanjye nungukiye ku ibambe ry’inshuti yanjye. Umugoroba umwe ubwo njye n’umusangirangendo wanjye twari dutwaye imodoka twerekeza mu rugo rw’umuyobozi wacu w’ivugabutumwa, umusore muto wari ku igare yakase bitunguranye imbere y’ikinyabiziga cyanjye. Byabaye vuba cyane ku buryo ntashoboraga kwirinda kugongana nawe. Birababaje ko uyu musore muto yishwe niyo mpanuka. Narababaye cyane kubera urupfu rw’uwo musore. Mfite ubwoba kandi nshenguwe n’ukuri kubabaje kw’ibyabaye, nataye umutwe, nahise njyanwa mu buroko ndafungwa. Sinari narigeze numva mfite ubwoba bwinshi cyangwa mbe ndi jyenyine. Nari nuzuye kwiheba n’ubwoba ko nzafungwa ubuzima bwanjye bwose.

Umuvugabutumwa mugenzi wanjye, Umukuru Brian Kochever, yamenye iby’iyo mpanuka nuko angirira ibambe. Yaje kuri gereza yinginga abapolisi ko bamwemerera akagumana nanjye muri kasho kugira ngo ntaba njyenyine. Mu buryo bw’igitangaza, barabyemeye. Kugeza uyu munsi nshimira cyane byimazeyo iki gikorwa cy’urukundo rw’umwigishwa nk’urwa Kristo, rwanturishije, rurankomeza mu bihe bikomeye by’umubaboro mu buzima bwanjye. Impuhwe ze z’urukundo rwuzuye zari ikimentso kigaragara cyerekana ukwigishwa k’umukuru Kochever. Nk’uko Umuyobozi Nelson yabivuze ati: “Kimwe mu buryo bworoshye bwo kumenya Umuyoboke nyakuri wa Yesu Kristo ni uburyo uwo muntu agirira abandi impuhwe ”

Urukundo ruhebuje ni Ugukora Ibikenewe Bitavuzwe

Urundi rugero rw’uburyo Umukiza agaragaza Urukundo rwe ni mu kwitaho no gufasha abandi bitanyuze mu magambo gusa ahubwo mu buryo bw’ibikorwa bifatika. Abwira umugabo wari umaze imyaka 38 abana n’ubumuga nta muntu n’umwe wo kumufasha, Nyagasani yaramuhagurukije amukangurira kubaho akiranuka. Ku mugore wafatiwe mu busambanyi Yamuhaye ibyiringiro n’ihumure aho kumuciraho iteka. Ku mugabo utarashoboraga kunyeganyega wamanuwe hejuru mu gisenge cy’inzu, Nyagasani yamuhaye imbabazi z’ibyaha bye, ntiyakiza umubiri we gusa.

Igihe nahamagarwaga gukora umurimo nk’umwepiskopi, abana bacu batandatu bari bakiri bato bajyaga mu iteraniro ry’isakaramentu bikagora umugore wanjye, Cristin, wagombaga kubitaho wenyine njye nicaye ku ruhimbi. Nawe ubitekereje, abana bacu ntibitwaraga neza nk’uko bikwiriye mu kubaha Imana. Babonye uko byari bimeze, John na Debbie Benich, abanyamuryango babiri bo kuri paruwasi yacu, batangira kujya bicarana nawe buri Cyumweru kugira ngo babamufashe. Ubugiraneza bwabo bwarakomeje imyaka myinshi, kandi babaye nka sekuru na nyirakuru. Nka Nyagasani, izi ntumwa zamenye ubufasha bukenewe mu buryo bufatika kandi babikora mu rukundo kandi nk’ikimenyetso gikomeye cy’ukwigishwa.

Urukundo ruhebuje ni Ugufasha Abandi mu Nzira y’Ibihango

Icya nyuma, urukundo rwuzuye rw’Umukiza rwibanda ku gushoboza abana b’Imana kugera ku bushobozi bwacu buva ku Mana kugira ngo dushobore “gufata ku gakiza ke, no kububasha bw’ubucunguzi bwe.” Uko duhinduka tukamera nka Databuja, icyifuzo cyacu cyo gufasha abavandimwe bacu mu nzira y’ibihango kizagenda kiyongera.

Urugero, dushobora kuzamura no kugirana ubushuti n’abumva bababaye cyangwa bibagiranye, gufasha abantu bashya mu itorero ryacu kwiyumvamo ikaze, cyangwa gutumira inshuti guhimbazanya natwe mu iteraniro ry’isakaramentu kandi ibyo twabikora ahari kuri iyi Pasika izaza. Hari uburyo bwinshi bwo gushishikariza no gufasha abandi mu rugendo rwabo ndetse tugasengera nkana kubona ubufasha bw’ijuru ngo tugire amaso yo kureba n’umutima wo kumva uko Yesu Kristo abiyumvamo nabo.

Gufasha abandi mu nzira y’ibihango bishobora gufata ishusho idasanzwe yo gukora umurimo. Nk’urugero, mu muhamagaro wanjye ubu muri Filipine, namenye umuryango wa Agamata. Babatijwe muri 2023, hanyuma bihutira gushyiraho itariki yo komekanywa nk’umuryango mu ngoro y’Imana ya Urdaneta Philippines ibegereye. Icyakora, mbere gato y’iyo gahunda y’umuryango, inkubi nyinshi z’umuyaga zibasiye ako gace. Umuvandimwe Agamata, umuhinzi w’umuceri, ntiyashoboye gutera imyaka ye mu muyaga mwinshi. Iyo miyaga irangiye, yari akeneye guhinga umuceri vuba vuba ubutaka bugitose kuko byari ibihe byiza byo gutera imyaka. Birababaje ko, urugendo rwo kujya mu ngoro rwagombaga gusubikwa.

Abavugabutumwa bafasha gutera umuceri.
Abavugabutumwa barimo gutera umuceri.

Abigishwa babiri, Umukuru na mushiki wacu Cauilan, hamwe n’abavugabutumwa batatu bato bumvise ibibazo by’umuryango wa Agamata batanze ubufasha nubwo nta burambe bari bafite mu buhinzi. Gukora munsi y’izuba ryinshi babafashije gutera imbuto, bituma umuryango wa Agamata urangiza imirimo yabo maze bajya mu ngoro komekanywa nk’uko byari biteganyijwe. Umukuru Cauilan yaritegereje agira ati:“[umuryango wa Agamata] warabagiranaga mu maso ubwo twababonaga bambaye imyenda yera mu nzu ya Nyagasani. Umunezero twiyumvisemo ubwo twabafashaga ni umunezero ntagereranywa!”

Umuryango wa Agamata uri hanze y’ingoro.

umuryango wa Agamata ubu urishimira imigisha myinshi yo komekanywa nk’umuryango uhoraho kubera ko abagishwa bagenzi babo bake bari buzuye urukundo ruhebuje bagaragaje nk’ikimenyetso cy’ukwigishwa kandi nanone bashishikajwe no gufasha abavandimwe na bashiki babo mu kujya imbere mu nzira y’igihango.

Bavandimwe, ukwigishwa kwa Yesu Kristo niyo nzira yonyine yokubona ibyishimo bihoraho. Ni inzira yuzuye ibikorwa by’urukundo byatekerejweho kandi bigamije ineza y’abandi. Nubwo inzira yo kwigishwa ishobora kuba ikomeye kandi irimo amananiza, kandi mu gihe rimwe na rimwe dushobora kunanizwa cyangwa ntitugere ku kigero gikwiye, dushobora guhumurizwa n’uko Imana itwitayeho kandi yifuza kudufasha igihe cyose tugerageje. Yesaya atwibutsa ko “Imana izadufata ukuboko, ivuga iti: … , Witinya nzagutabara”

Hamwe n’iki kizere gitangwa na Data uri mu Ijuru mu bitekerezo, nsenga cyane nsaba ko twakurikiza ubutumire bw’ Umuyobozi Nelson buduhamagarira gushyira ukwigishwa kwacu imbere y’ibindi byose. Ndiringira ko “dusenga Data n’imbaraga zose z’umutima, kugira ngo twuzure uru rukundo, yashyize ku bayoboke b’ukuri bose b’Umwana we, Yesu Kristo;… kugira ngo igihe azazira tuzabe kimwe nawe,” kuberako dufite ikimenyetso cy’ukwigishwa nyakuri, arirwo “rukundo ruhebuje … urukundo ruzira ikizinga rwa Kristo.”

Ndahamya ko Yesu Kristo ari Umukiza, Umucunguzi, Intangarugero n’Inshuti yacu iriho kandi ihebuje. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Russell M. Nelson, “The Lord Jesus Christ Will Come Again,” Liahona, Nov. 2024, 121.

  2. See Merriam-Webster.com Dictionary, “disciple.”

  3. Dallin H. Oaks, “Following Christ,” Liahona, Nov. 2024, 23.

  4. Alma 5:14; see also Alma 5:19.

  5. See 2 Peter 1:3–8.

  6. Russell M. Nelson, “Perfection Pending,” Ensign, Nov. 1995, 87.

  7. Moroni 7:46; see also 1 Corinthians 13:3.

  8. Doctrine and Covenants 18:19; emphasis added.

  9. John 13:34–35; emphasis added.

  10. Preach My Gospel: A Guide to Sharing the Gospel of Jesus Christ (2023), 127.

  11. Acts 10:38.

  12. See 3 Nephi 17:3.

  13. 3 Nephi 17:5–6.

  14. See Merriam-Webster.com Dictionary, “compassion.”

  15. See 3 Nephi 17:7–25.

  16. Matthew 9:36; 14:14; Mark 1:41; 6:34.

  17. The police officers put me in jail as part of their standard procedure for an accident resulting in a fatality. They separated me from my companion because I was the driver. I was in the jail for two days. During the police investigation, they discovered that this young man was intoxicated at the time of the accident and that this likely contributed to his sudden turn in front of our moving vehicle I appeared before a judge for a formal hearing, where it was determined that there was no evidence of fault or negligence but rather that this was simply an unfortunate and tragic accident.

  18. See Matthew 25:31–40, especially verse 36.

  19. Russell M. Nelson, “Peacemakers Needed,” Liahona, May 2023, 98.

  20. See John 5:2–9, 14.

  21. See John 8:1–11.

  22. See Mark 2:1–12.

  23. Omni 1:26.

  24. See Doctrine and Covenants 76:12.

  25. See 2 Nephi 26:24.

  26. Personal communication with Darwin Serrano Cauilan, Dec. 1, 2024.

  27. Isaiah 41:13.

  28. Moroni 7:48.

  29. Moroni 7:47.