Igiterane rusange cyo muri Mata 2025 Iteraniro ryo kuwa Gatandatu Nimugoroba Iteraniro ryo kuwa Gatandatu NimugorobaIteraniro ryo kuwa Gatandatu nimugoroba ry’igiterane rusange ngarukamwaka cya 195 cy’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma cyo kuwa 5 kugeza kuwa 6 Mata 2025. Gary E. StevensonKandi Tuvuga Kuri KristoUmukuru Stevenson yigisha ko uko twemera ubutumire buturutse mu bayobozi b’Itorero kugira ngo turusheho kwizihiza Pasika tubigambiriye, tuzabona ko isano yacu na Yesu Kristo izarushaho gukomera. Amy A. WrightUri KristoMushiki wacu Wright yigisha akamaro ko gufasha abana bacu kwizera Yesu Kristo no kurushaho kumera nka We. James R. RasbandUmugambi w’ImpuhweUmukuru Rasband arigisha ko Imana ari inyempuhwe kandi ko umugambi w’agakiza ari umugambi w’impuhwe. Sergio R. VargasImigenzereze y’Ukuyoborwa Kwacu kuva mu IjuruUmukuru Vargas yigisha ko kwibanda kuri Yesu Kristo bizadufasha kunyura mu ngorane z’ubuzima kandi bidutegure kuzasubira umunsi umwe mu rugo iwacu mu ijuru. D. Todd ChristoffersonUkuramyaUmukru D. Todd Christofferson yigisha ibyerekeranye n’ibikorwa bigize ukuramya; imyifatire ijyanye n’ukuramya; umwihariko w’ukuramya kwacu; n’ugukenera kwigana Ibizima turamya. Iteraniro ryo ku Cyumweru mu Gitondo Iteraniro ryo ku Cyumweru mu GitondoIteraniro ryo ku Cyumweru mu gitondo ry’igiterane rusange ngarukamwaka cya 195 cy’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma cyo kuwa 5 kugeza kuwa 6 Mata 2025. David A. BednarIbihe byo Gusubizwa Ibintu ByoseUmukuru Bednar avuga muri make ibice bigize Igarurwa ry’inkuru nziza ya Yesu Kritso n’Itorero, harimo n’Iyerekwa rya Mbere, Igitabo cya Morumoni,ndetse n’Ubutambyi. Steven D. ShumwayGira uruhare mu Kwitegura Ukugaruka kwa KristoUmukuru Shumway arigisha ko imihamagaro n’ubundi buryo bwo gukora imirimo mu Itorero bidufasha gukura no kudutegurira kuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Umukiza. Tamara W. RuniaUkwihana Kwawe Ntabwo Kurushya Yesu Kristo; Kongera Umunezero WeMushiki wacu Runia yigisha ko agaciro kacu kadahinduka iyo dukoze amakosa kandi ko Umukiza adusobanukiwe kandi ashaka ko tumuhitamo buri gihe. Gérald CausséImigisha y’IndishyiUmwepisikopi Caussé yigisha ko inzitizi n’imbogamizi zitazabuza abana b’Imana kubona imigisha ya Nyagasani yasezeranyijwe. Gerrit W. GongImpano Zikomeye z’Uhoraho: Impongano, Umuzuko n’Ukugarurwa bya Yesu KristoUmukuru Gong arigisha ko Yesu Kristo adusobanukiwe neza mu bubabare bwacu no mu byishimo byacu kandi aduha impano z’impongano, izuka, n’ukugarurwa. John A. McCuneUmunezero Uva mu kuba Umwigishwa ukora kandi akubahiriza IbihangoUmukuru McCune yigisha umunezero dushobora kubona turamutse dukoze kandi tukubahiriza ibihango tugirana na Data wo mu Ijuru no gukurikira Yesu Kristo. Dallin H. OaksUbufasha buva ku Mana mu Buzima bwacu BupfaUmuyobozi Oaks asobanura uburyo bwinshi Data wo mu Ijuru adufashamo mu rugendo rwacu rwo mu buzima bupfa, nk’igice cy’umugambi We utuganisha ku buzima buhoraho. Iteraniro ryo ku Cyumweru Nyuma ya saa sita Iteraniro ryo ku Cyumweru Nyuma ya saa sitaIteraniro ryo ku Cyumweru nyuma ya saa sita ry’igiterane rusange ngarukamwaka cya 195 cy’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma cyo kuwa 5 kugeza kuwa 6 Mata 2025. Ulisses SoaresIcyuhahiro ku Bintu BitagatifuUmukuru Soares yigisha ko kubaha ibintu bitagatifu bizazana ishimwe, iyerekwa n’umunezero. Michael B. StrongUrukundo ruhebuje—Ikimenyetso cy’Ukwigishwa NyakuriUmukuru Strong yigisha amahame ashobora kudufasha gukomeza ukwigishwa kwacu na Yesu Kristo no guhinduka nka We. Scott D. WhitingItondere Igishuko cya kabiriUmukuru Whiting arigisha ko tugomba kurwanya igishuko cyo guhisha ibyaha byacu kandi tukabikora dushaka ubufasha buva ku Mana. Christopher H. KimNtimwinangire Imitima YanyuUmukuru Kim yigisha ko dushobora koroshya imitima yacu binyuze mu kwihana, ukwiyoroshya, n’ukwizera muri Nyagasani. Patrick KearonBuri Wese Agomba Kuba Yiteguye Kwakira Impano ya Data wo mu IjuruUmukuru Kearon aduhamagarira kwakira impano za Data wo mu Ijuru, cyane cyane impano y’Umawna We n’ukuri ko turi abana b’Imana. Benjamin M. Z. TaiUrukundo rw’ImanaUmukuru Tai yigisha ibijyanye n’uko dushobora kwiyumvamo urukundo rw’Imana na Yesu Kristo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Russell M. NelsonKwigirira Icyizere Imbere y’ImanaUmuyobozi Nelson yigisha ko dushobora kwigirira icyizere imbere y’Imana uko twuzuza ubuzima bwacu urukundo ruhebuje n’ubupfura.