Igiterane Rusange
Umunezero Uva mu kuba Umwigishwa ukora kandi akubahiriza Ibihango
Igiterane rusange cyo muri Mata 2025


10:58

Umunezero Uva mu kuba Umwigishwa ukora kandi akubahiriza Ibihango

Mu gihe twiyemeje gukora nk’abigishwa b’ibihango, umubano dufitanye na Data n’Umuhungu we urakomera, umunezero wacu ukiyongera, kandi ibitekerezo byacu by’iteka bikaguka.

Umunsi umwe muri 2023, Uyanga Altansukh yari ku kazi mu mujyi wa Darikani uherereye mu majyaruguru ya Mongoliya ubwo umuyobozi w’ivugabutumwa yinjiye aho yakoreraga. Mu magambo ye ati:

“Naramubonye ntekereza ko afite umucyo urabagirana mu maso ye. Yari umugwaneza kandi ashimisha abamukikije, kandi numvise nguwe neza. Mbere yuko agenda, namubajije ibibazo bimwe na bimwe. Hashize iminshi mike, yagarutse aho nkorera maze ansaba ko nazajya guterana mu itorero rye. Natekereje ko bishobora gufasha. Nari mpangayikishijwe n’ejo hazaza habana banjye, kuko Imiryango yasaga nkaho yuzuye imihangayiko n’umwijima. Nifuzaga ko abana banjye baba nk’uyu mugabo bakagira umucyo mu maso yabo, bagakwirakwiza umunezero kubandi babakikije.

“Umunsi umwe abavugabutumwa batwigishije itegeko ryo gutanga icyacumi. Abana banjye bavuze bishimye bati: ‘Tugomba gutanga icyacumi, Mama.’ Nabonaga kwizera kw’abana banjye muri uwo mwanya. Mbere y’uko ninjira mu Itorero, narebye igiterane rusange numva Umuyobozi Russell M. Nelson avuga. Yatangaje ingoro nshya hirya no hino ku isi maze avuga ko hazubakwa ingoro nshya muri Ulaanbaatar, muri Mongoliya. Narishimye cyane ndanarira, nubwo ntari nsobanukiwe impamvu. Hamwe n’ibi byishimo, namenye ko ukwizera kwanjye n’ubuhamya bwanjye byari biri gukura.”

Uyanga, kimwe na miliyoni z’abandi,ni umwe mu bagize Ikoraniro rya Isirayeli mu kwitegura kuza kwa kabiri kwa Yesu Kristo. Yatangiye urugendo rwe mu nzira y’ibihango kandi yabaye umwigishwa wa Kristo. Bisobanura iki kuba umwigishwa wa Kristo? Nkunda ubusobanuro bw’umwigishwa mu kiyapani—deshide bisobanura umuvandimwe muto, naho shi bigasobanura umwana.

Yesu Kristo yagize ati:, “nari mu ntangiriro hamwe na Data, kandi ninjye Mfura,” Kubera Uwo Ari we nibyo yari yakoze, turamuramya, turamwubaha, tumuha ikuzo, kandi tukanamukurikira. Kristo yaraducunguye, kandi dushimira ubuziraherezo igitambo Cye cy’iteka kitagereranywa.

Dufite Data wo mu Ijuru, udukunda nk’abana be. Urukundo adukunda ruratunganye. Yesu Kristo n’ubutumwa Bwe byerekana urukundo Imana idukunda. Nkuko Yohana yabyanditse, “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”

Mu gushaka gusobanukirwa ibyo tutazi, dushobora rimwe na rimwe gushingira ku buzima bwacu bwa buri munsi,cyangwa ibintu dukora tubizi. Urugero, dushobora kwiga bimwe ku Mana Data binyuze mu kuba turi ababyeyi no mu mubano wacu n’imiryango yacu hano ku isi. Ariko, dukwiye kwitondera gukoresha ibi bigereranyo kure cyane mu gushaka gusobanukirwa Data wo mu Ijuru. Ibiranga Imana Data birenze buri kimwe kiri munsi y’ubutungane ibiranga umuntu waguye. Imana Data ni Data utunganye. Ni ukunda bitunganye, umugwaneza, uwihangana, n’uwumva, kandi ni ufite ikuzo ritunganye. Dushobora kumwizera byimazeyo. Urukundo rwa Kristo rugaragaza urukundo rw’Imana Data kandi ni ishusho y’urwo rukundo.

Yesu Kristo ni urugero n’inzira. Muri Kristo, dushobora kumva neza imico itunganye ya Data n’umugambi We. Binyuze muri Kristo, duhabwa imbaraga zidushoboza gutsinda imyumvire y’abagabo n’abagore ba kamere kugira ngo dushobore kumera nka Data.

Kimwe na Data wo mu ijuru, Yesu Kristo ni umunyempuhwe kandi n’intabera. Iyi mico y’Imana y’ubutabera n’imbabazi ntabwo ihabanye. Iruzuzanya. Ubutabera n’imbabazi byombi byerekana urukundo rwuzuye rw’Imana ku bana bayo. Dushobora kwizera Imana Data na Yesu Kristo kuko Bakiranuka kandi bagira ubutabera kuri twese.

Imana Data n’Umwana Wayo, Yesu Kristo, bahuje neza umugambi n’urukundo. Kubera ko Imana na Yesu Kristo badukunda, duhabwa amahirwe n’icyubahiro nk’abigishwa nyabo yo kugirana ibihango na Bo. Mu gukora ibyo, umubano wacu na Kristo urushaho kwaguka: “Kandi ubu, kubera igihango mwagiranye muzitwa abana ba Kristo, abahungu be, n’abakobwa be; kuko dore, uyu munsi yababyaye kubwa roho; kuko mwivugira ko imitima yanyu yahindutse binyuze mu kwizera izina rye; kubera iyo mpamvu, mwabyawe na we kandi mwahindutse abahungu be n’abakobwa be.”

Nk’abigishwa, iyo dukoze kandi tugakomeza ibihango bitagatifu, duhabwa imigisha y’imbaraga z’umwuka. Duhuzwa na Kristo n’Imana Data mu mubano wihariye kandi dushobora kumva urukundo Rwabo n’umunezero mu buryo bwagenewe abakoze kandi bagakomeza ibihango. Ubushobozi bwacu bwo kumva igipimo cyuzuye cy’urukundo rw’Imana, cyangwa kuguma mu rukundo rwayo, bishingiye ku byifuzo byacu byiza n’ibikorwa byacu by’ugukiranuka.

Muri Yohana, igice cya 15, umurongo wa 9, dusoma ngo, “Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze.” Hanyuma rero duhabwa ubutumire ngo: “komeza mu rukundo rwanjye.”

Mu murongo ukurikira,, twahawe uburyo bwo gukomeza mu rukundo Rwe ngo: “Nimwitondera amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye; nanjye nk’uko nitondeye amategeko ya Data, kandi nkaguma mu rukundo rwe.”

Tubonye intego yo kubaha amatego ko ku murongo wa 11: “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n’umunezero wanyu ube wuzuye.”

Binyuze mu kugirana no kubahiriza ibihango, dushobora gutangira kumva neza imiterere y’Imana n’umunezero ishaka ko abana bayo bose babona. Dushobora kandi gutangira gusobanukirwa amwe mu mahame asa nkaho ateye urujijo. Urugero, ni gute Imana ishobora kugira ibyishimo byuzuye mu gihe bamwe mu bana bayo bari mu bubabare bwinshi? Igisubizo kiri mu myumvire y’Imana no mu mugambi wayo utunganye. Itubona kuva mu ntangiriro kugeza ahazaza hacu heza. Yaduhaye inzira, binyuze ku Mwana Wayo, Yesu Kristo, kugira ngo twese, abana Bayo, dutsinde uburibwe, umubabaro, ibyaha, ikimwaro, n’ubwigunge bwa hano ku isi. Imana yaduhaye inzira n’amahitamo.

Ingero z’abagize umunezero binyuze mu gukomeza no kubahiriza ibihango zishobora kudufasha gusobanukirwa neza iyi nyigisho. Birashoboka ko waba warigeze kumva interuro ivuga ko ibyishimo byacu bingana n’iby’umwana wacu ubabaye kurusha abandi. Nabonye ko bidakeneye kumera uko. Mama wanjye w’imyaka 94 afite abamukomokaho barenga 200. Mu gihe runaka, byibuze umwe muri abo 200 azaba atishimye. Iyo ayo magambo aza kuba ari ukuri, mama wanjye yari guhora mu gahinda kadashira, kandi siko ari. Ku bamuzi bazi ukuntu anezerewe.

Ubu ndashaka kubasangiza ubundi bunararibonye. Muri Mutarama 2019, jye n’umugore wanjye Debbie, twatumiwe mu biro by’umuyobozi Nelson. Yari yashyize intebe hafi yacu twicara amavi yacu yegeranye. Nyuma yo kuduha umuhamagaro wacu mushya, Umuyobozi Nelson yarebye Debbie amwitaho cyane. Yari afite ubugwaneza, urukundo, yitonze, kandi yuzuye umunezero, nka se cyangwa sekuru. Yafashe ikiganza cya Debbie agikoraho yitonze, amwizeza ko byose bizagenda neza kandi ko umuryango wacu uzahabwa umugisha. Byasaga nkaho muri ako kanya twari abantu b’ingenzi kuri we kandi ko yarafite umwanya wose ubaho yawudahaye Twavuye mu biro bye kuri uwo wa gatanu nyuma ya saa sita twumva duhumurijwe, dukunzwe, kandi tunezerewe.

Ku wa Mbere tubona amakuru. Kuri uwo munsi nyirizina Umuyobozi Nelson yamaranye na twe, umwe mu bakobwa be yari yitabye Imana azize kanseri. Twaratunguwe. Imitima yacu yari yuzuye agahinda tumuririra n’umuryango we. Imitima yacu nayo yari yuzuye ishimwe kubwimico nk’iya Kristo yatweretse n’ubwo yari ari mu mubabaro w’umukobwa we wari uri mu buribwe.

Mu gihe twatekerezaga kubibaye, twibajije tuti: “Ni gute ashobora kuba umugwaneza, urukundo, ndetse akagira umunezero muri icyo gihe kigoye?” Igisubizo ni ukubera ko abizi. Azi neza ko Kristo yatsinze. Azi neza ko azongera kubana n’umukobwa we kandi azabana nawe ubuziraherezo. Umunezero n’icyerekezo cy’iteka bituruka mu gukurikira Umukiza binyuze mu gukora no gukomeza ibihango, no kuba abigishwa ba Kristo nyabo.

Umuyobozi Nelson yarigishije ati: “Nk’uko Umukiza atanga amahoro ‘aruta rwose uko abantu babyumva’ [Abafilipi 4:7], Atanga kandi ibyishimo byinshi byimbitse, byaguye,birenze uko abantu bashobora kubyumva cyangwa kubisobanukirwa mu buzima bwa kimuntu. Urugero, birasa nk’ibidashoboka kumva ibyishimo igihe umwana wawe arwaye indwara idakira, cyangwa mu gihe wabuze akazi kawe, cyangwa mu gihe uwo mwashakanye aguhemukiye. Ariko ibyo ni byo byishimo nyirizina Umukiza atanga.

Iyo tugiranye kandi tugakomeza ibihango, tuzagira umutima wo gufasha abandi kumva ibyishimo n’urukundo tubonera mu mubano w’ibihango. Dushobora kuba igice cy’intego ikomeye kwisi muri iki gihe—ikoraniro rya Isirayeli. Dushobora gufasha kuzana abana b’Imana kuri Kristo. Nk’uko umuhanuzi Yakobo yigishije ati:, “Kandi murahirwa; kuko kubera ko mwabaye abanyamwete mu gukorana nanjye mu ruzabibu rwanjye, kandi mwakurikije amategeko yanjye, kandi mwongeye kunzanira urubuto kamere, … muzagira umunezero hamwe na njye kubera urubuto rw’uruzabibu rwanjye.”

Mu gihe twiyemeje gukora nk’abigishwa b’ibihango, mu rwego urwo arirwo rwose rw’ubushobozi bwacu, umubano dufitanye na Data n’Umuhungu we urakomera, umunezero wacu ukiyongera, kandi ibitekerezo byacu by’iteka bikaguka. Kubw’ibyo tugabirwa imbaraga kandi tukabasha kumva umunezero mu rugero rwagenewe abigishwa nyakuri b’ibihango. Mu izina ryera rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Doctrine and Covenants 93:21.

  2. See John 8:29; 2 Nephi 2:6.

  3. John 3:16.

  4. Mosaya 5:7.

  5. See Russell M. Nelson, “The Everlasting Covenant,” Liahona, Oct. 2022, 4–11.

  6. See Dale G. Renlund, “Experience God’s Love” (Brigham Young University devotional, Dec. 3, 2019), speeches.byu.edu.

  7. Yohana 15:9null11.

  8. See Alma 7:11–13.

  9. Russell M. Nelson, “Joy and Spiritual Survival,” Liahona, Nov. 2016, 82.

  10. See Russell M. Nelson, “Hope of Israel” (worldwide youth devotional, June 3, 2018), Gospel Library.

  11. Jacob 5:75.

  12. See “Hesed, God’s Covenant Love, Is the Reason We Build Temples and Perform Ordinances: Instruction from President Russell M. Nelson,” general conference leadership meeting, Oct. 2024, Gospel Library.