Igiterane Rusange
Imigenzereze y’Ukuyoborwa Kwacu kuva mu Ijuru
Igiterane rusange cyo muri Mata 2025


10:48

Imigenzereze y’Ukuyoborwa Kwacu kuva mu Ijuru

Uko dushingikiriza ubuzima bwacu kuri Yesu Kristo, tuzabona inzira yacu itwerekeza mu rugo, twihangana kugeza ku ndunduro kandi tukishima kugeza ku ndunduro.

Yesu Kristo yahinduye ubuzima bwanjye igihe nabatizwaga ku myaka 26 muri Frutillar y’igikundiro, muri Shili. Icyo gihe, akazi kanjye kantwaraga hafi y’inyanja, imigezi, n’ibiyaga byo muri Patagoniya nziza yo muri Shili. Nyuma yo kubatizwa, nabonye akazi kanjye n’ubuzima bwanjye mu bundi buryo bushya kandi butandukanye, menya mu by’ukuri ko “ibintu byose bigaragaza ko hariho Imana.”

Muri kamere, amafi yo mu bwoko bwa salumoni avukira mu isoko y’imigezi. Hari igihe mu buzima bwayo, akenera kogera hasi mu mugezi yerekeza mu nyanja, aho asanga ibyo kurya n’ibikenewe bituma akura.

Ariko inyanja nayo ni ahantu hateza akaga aho inyamaswa zihisha ndetse naho abarobyi bagerageza gufata amafi ya salumoni bakoresheje indobani ziriho ibiryo bisa n’ibyazo ariko atari ukuyagaburira. Iyo ayo mafi ya salumoni abashije kurokoka ibyo biteye ubwoba, aba yiteguye gukoresha imigenzereze yayo ikomeye y’ukuyoborwa kugira ngo asubire hejuru ku mugezi aho yavukiye, agahura n’ibigeragezo bishya n’ibindi yamenyereye guhura nabyo. Abahanga mu bya siyansi bize imyitwarire y’ukwimuka kwayo imyaka myinshi maze baza kuvumbura ko akoresha ubwoko bw’ikarita ya rukuruzi, imeze nk’Imigenzereze y’Umwanya w’Isi [GPS], ngo iyayobore aho yerekeza neza mu buryo budasanzwe.

Twese umunsi umwe dushobora gusubira mu rugo mu ijuru aho twaturutse. Kandi nk’amafi ya salumoni, dufite ikarita ya rukuruzi yacu, cyangwa Urumuri rwa Kristo, rwo kutuyobora mu ijuru. Yesu yigishije intumwa Ze ati, “Ni njye nzira n’ukuri n’ubugingo: ntawe ujya kwa Data ntamujyanye.”

Uko dushingikiriza ubuzima bwacu kuri Yesu Kristo, tuzabona inzira yacu itwerekeza mu rugo, twihangana kugeza ku ndunduro kandi tukishima kugeza ku ndunduro. Umuyobozi Nelson yarigishije ati:“Umunezero twiyumvamo ntaho uhuriye n’ibyo tunyuramo mu buzima bwacu ndetse n’ibintu byose bifitanye isano n’icyerekezo cy’ubuzima bwacu.”

Kamere yacu y’Ubumana n’Iherezo ryacu

Duhereye ku itangazo ry’umuryango twasomyemo ko “buri umwe muri twe ari umuhungu cyangwa umukobwa mu buryo bwa roho ukunzwe w’ababyeyi bo mu ijuru, kandi, nkuko biri, buri umwe afite kamere y’ubumana n’iherezo rye. … Mu bwami bwa mbere y’ubu buzima, abahungu n’abakobwa b’Imana muri roho bari bazi kandi baramyaga Imana nka Data Uhoraho kandi bemeye umugambi We kuko ku bwawo abana Be bahabwa umubiri upfa kandi bagahabwa gukomeza gukora baharanira gutungana kandi amaherezo bakazabona igeno ryabo ryiza nk’abaragwa b’ubuzima buhoraho.”

Mbere yo kuvuka kwe mu buzima bupfa, Yesu Kristo yabonekeye Mose maze aramuvugisha mu kimbo cya Data. Yabwiye Mose ko amufitiye umurimo ukomeye wo gukora. Muri uko guhura, Nyagasani yamuhamagaye “mwana wanjye” inshuro nyinshi.

Nyuma y’ibyo byabaye, Satani yaje kumugerageza, avuga ati, “Mose, mwana w’umuntu, ndamya.”

Mose yasubije icyo kigeragezo yibuka kamere ye y’ubumana, avuga ati: “Uri nde? Kuko dore, ndi umwana w’Imana.” Ukuri kwabohoye Mose kumukura mu gitero cy’umwanzi.

Bavandimwe, indobani zo muri ubu buzima bupfa ni izanyazo. Akenshi zirareshya, ariko ziba zifite intego imwe gusa ariyo: kutuvana kuri Data n’ubuzima buhoraho binyuze mu kudukururira mu gukora ibyaha no kugira imyitwarire idakwiriye.

Nzi uko indobani zo muri ubu buzima bupfa zishobora kudushuka no kutuyobya. Icyumweru kimwe, nk’uwari uhindutse mushya, nigishaga ishuri ry’ubutambyi igihe havukaga ikiganiro kidakwiye ntari niteguye. Nagowe no kurangiza isomo. Narashavuye niyumvamo ko ari jye wahohotewe. Nta jambo na rimwe mvuze, nerekeje aho basohokera nibwira ko ntazagaruka ku rusengero by’igihe gito.

Muri uwo mwanya, uwari ufite ubutambyi bireba yahagaze imbere yanjye. Yansabye abigiranye urukundo kwibanda kuri Kristo aho kwibanda ku byo twahuye na byo mu ishuri. Nsubije amaso inyuma k’ubunararibonye nagiranye nawe, yansangije ko yumvise ijwi rimubwira riti:, “Mukurikire; ni ingenzi kuri njye.”

Umukuru Vargas n’umuyobozi bamukurikiye.

Nshuti nkoramutima zanjye, twese turi ab’ingenzi kuri We. Umuyobozi Nelson yarigishije ati: “Kubera igihango cyacu n’Imana, ntizigera inanirwa mu muhate Wayo wo kudufasha, kandi ntabwo tuzigera tumara ukwihangana kuzuye impuhwe Kwayo idufitiye.” Kamere yacu y’ubumana n’isano ry’igihango dufitanye n’Imana biduhesha kwakira ubufasha buturutse ku Mana.

Ugukenera Ibidutunga

Nk’uko Amafi yo mu bwoko bwa salumoni akenera ibiyatunga mu nyanja kugira ngo akure, natwe dukenera kugaburirwa muri roho kugira ngo twirinde kwicwa n’imirire mibi mu bya roho. Isengesho, Ibyanditswe bitagatifu, ingoro y’Imana, no kwitabira kwacu bihoraho mu materaniro yo Kucyumweru ni ingenzi mubyo tugomba kugaburira roho.

Mu Gushyingo mu 1956, Ricardo Garcia yinjiye mu mazi ya batisimu muri Shile, aba umunyamuryango wa mbere mu gihugu cyanjye. Umunsi umwe gusa mbere yuko apfa, yaratangaje imbere y’umuryango we n’inshuti ati: “Imyaka myinshi ishize, abavugabutumwa bampamagariye kwishima hamwe n’umuryango wanjye. Ndi umugabo wishimye. Bwira buri umwe wese muri Shile ko inkuru nziza ari ibyishimo.”

Nyuma yo kugaburirwa inkuru nziza ya Yesu Kristo, Ricardo yeguriye ubuzima bwe bwose gukorera Imana n’abaturanyi be mu rukundo. Urugero rwe rw’ubwigishwa rwahesheje umugisha ibisekuruza, nanjye ndimo. Umuhanuzi Joseph Smith yigishije ko umuntu wuzuye urukundo rw’Imana, atari urwo guhesha umugisha umuryango we gusa, ahubwo ahesha umugisha isi yose, ahangayikishijwe no guha umugisha inyokomuntu yose.

Subira mu Rugo Rwacu mu Ijuru

Imbere muri buri wese muri twe harimo icyifuzo cyo gusubira mu rugo rwacu mu ijuru, kandi Yesu Kristo niwe imigenzereze yacu ituyobora mu ijuru. Ni we nzira. Impongano y’igitambo cye gituma tugirana ibihango bitagatifu n’Imana. Nitumara gukora ibihango, rimwe na rimwe tuzisanga turi guhangana nibitubuza kwegera Imana. Ibyago, gutenguhwa, ibishuko, n’imibabaro bizasuzuma ukwizera kwacu n’imbaraga muri roho. Saba ubufasha. Yesu Kristo aradusobanukiwe kandi ahora ashishikajwe no kutwakira imitwaro yacu.

Wibuke ko azwi nk’“umunyamibabaro, wamenyereye intimba.” Umukiza yarigishije ati: “Mu isi muzagira impagarara, ariko nimuhumure, nanesheje isi.” Igitambo Cye cy’Impongano gituma ibyaha byacu bibabarirwa kugera ku kigero atabyibuka ukundi.

Dushobora kutibagirwa ibyaha byacu nk’igice cyo kwiga kwacu mu buzima bupfa noneho tukazibuka kutabisubiramo. Ahubwo, tuzamwibuka uko dufata isakaramentu ku itorero buri Cyumweru. Uyu muhango ni igice cy’ingenzi cyo kuramya no gutera imbere muri roho. Umunezero uza iyo dusobanukiwe neza ko uyu atari umunsi usanzwe. “isabato yabayeho ku bw’abantu,” hagamijwe kuturuhura imihate y’isi no kuvugurura imibiri yacu na roho.

Twibuka Yesu Kristo kandi nanone iyo tugiye mu ngoro—inzu ya Nyagasani. Ingoro ziduha ubumenyi bwimbitse kuri Yesu Kristo nk’ifatizo ry’igihango kituyobora ku buzima buhoraho, “impano ikomeye mu … mpano z’Imana.”

Kujya mu ngoro byampaye ihumure n’ibyiringiro bikomeye byerekeye iherezo rihoraho. Nagize ubunaribonye ku mubano w’ijuru hamwe n’abantu ku mpande zombi z’umwenda ukingiriza. Nabonye ibitangaza bikiza mu buzima bw’abana banjye bato, babiri muri bo babana n’uburwayi butagaragara busaba kwitabwaho buri munsi mu gihe gisigaye cy’ubu buzima.

Umuryango wacu uranezerwa mu gihe dusangiye umugambi wagakiza. Abana banjye barishima iyo bumvise ko, tubikesheje Yesu Kristo, “imibabaro yabo izabaho ariko gusa umwanya mutoya.” Dukunda abana bacu byimbitse, kandi tuzi ko umunsi umwe, nk’uko Umuyobozi Jeffrey R. Holland yigishije ati: “bazahagarara imbere yacu mu ikuzo rikomeye kandi umubiri n’ibitekerezo byabo bikora bitangaje.” Ibihango byacu bituzana hafi y’Imana kugera ku kigero gituma ibidashoboka bishoboka, bikuzuza buri hantu hari umwijima no gushidikanya urumuri n’amahoro.

Tubikesheje Yesu Kristo, hari ibyiringiro n’impamvu zifite ishingiro zo gukomeza gukunda, gusenga, no gushyigikira abo twitaho.

Nzi ko ariho. Aratuzi kandi aradukunda. Ni inzira, ukuri, n’ubugingo bw’isi.

Ndasaba ko twese uyu munsi dushingikiriza ubuzima bwacu kuri Yesu Kristo n’inyigisho Ze. Nitubikora bizadufasha kwirinda kugwa mu ndobani y’ibishuko, kubabaza no kwigirira impuhwe. Tuzahagarara nk’ingoro kuko itagatifuje, ishikamye kandi idahinduka. Tuzihanganira ibigeragezo n’ibindi bibazo byose by’ubuzima bupfa, kandi tuzasubira mu ijuru, mu kwihangana kuzageza ku ndunduro kandi tunezerwa kuzagera ku ndunduro. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. I worked as an engineer for more than 20 years developing aquaculture in Chile.

  2. Alma 30:44.

  3. See Steve Lundeberg, “Magnetic Pulses Alter Salmon’s Orientation, Suggesting They Navigate via Magnetite in Their Tissue,” Oregon State University Newsroom, May 2, 2020, oregonstate.edu.

  4. John 14:6.

  5. Russell M. Nelson, “Joy and Spiritual Survival,” Liahona, Nov. 2016, 82.

  6. The Family: A Proclamation to the World,” Gospel Library.

  7. See Moses 1:4–13.

  8. Russell M. Nelson, “The Everlasting Covenant,” Liahona, Oct. 2022, 6.

  9. See Dallin H. Oaks, “Nourishing the Spirit,” Ensign, Dec. 1998, 6–13; Liahona, Aug. 2001, 10–19.

  10. See Trent Toone, “Builders and Blessings: How Early Latter-day Saint Pioneers Shaped the Growth of the Church in Chile,” Church News, Feb. 18, 2025, thechurchnews.com.

  11. Personal interview with Perla García, daughter of Ricardo García.

  12. Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith (2007), 426.

  13. Isaiah 53:3.

  14. John 16:33.

  15. See Doctrine and Covenants 58:42.

  16. See Neil L. Andersen, “Repent … That I May Heal You,” Liahona, Nov. 2009, 40–43.

  17. See Topics and Questions, “Sacrament,” Gospel Library.

  18. Mark 2:27.

  19. See Russell M. Nelson, “The Everlasting Covenant,” 4–11.

  20. Doctrine and Covenants 14:7.

  21. Doctrine and Covenants 121:7.

  22. Jeffrey R. Holland, “Like a Broken Vessel,” Liahona, Nov. 2013, 42.

  23. See Hebrews 3:6.