Igiterane Rusange
Ntimwinangire Imitima Yanyu
Igiterane rusange cyo muri Mata 2025


11:5

Ntimwinangire Imitima Yanyu

Niba twihannye tubikuye ku mutima, tukicisha bugufi, ndetse twizeye kandi twishingikirije kuri Nyagasani, imitima yacu izoroshywa.

Ukugarurwa kw’inkuru nziza ya Yesu Kristo kwatangiye ubwo Imana Data n’Umwana Wayo Ikunda babonekeraga umusore Joseph Smith, basubiza isengesho rye ryicishije bugufi. Nk’igice cy’Ukugarurwa, Joseph Smith yahinduye inyandiko ya kera kubw’impano n’ububasha bw’Imana. Iyi nyandiko ikubiyemo “imikoranire y’Imana n’abaturage ba kera ba Amerika kandi irimo ubwuzure bw’inkuru nziza ihoraho.”

Nkiri umwana muto, ubwo nasomaga Igitabo cya Morumoni, nakunze kwibaza impamvu Lamani na Lemuweli batemeraga ukuri bahawe, kabone niyo umumarayika wa Nyagasani yababonekeraga akavugana na bo imbonankubone. Kuki Lamani na Lemuweli batashoboraga kurushaho kwicisha bugufi no kumvira inyigisho za se, Lehi, ndetse na murumuna wabo Nefi?

Nabonye kimwe mu bisubizo by’iki kibazo muri 1 Nefi, aho Nefi avuga ko yari ababajwe n’“umubabaro yatewe n’ukwinangira kw’imitima yabo.” Nefi yabajije bakuru be ati: “byashoboka bite ko mwanangira imitima yanyu, maze mugahuma mu mitekerereze?”

Ese bisobanura iki kunangira umutima?

Ubusemuzi mu kinyakoreya bwo “kunangira umutima” mu Gitabo cya Morumoni ni 완악 (Wan-Aak: 頑惡). Iyi nteruro ikoresha inyuguti z’igishinwa “Wan” (頑), bisobanura “intagondwa,” na “Aak” (惡), bisobanura “umugome.” Iyo tunangiye imitima yacu, turahuma, kandi ibintu byiza ntibishobora kuza mu mitima yacu cyangwa mu bitekerezo byacu. Duhinduka intagondwa hanyuma tugatangira kwita ku byifuzo by’iyi si tugafungira imitima yacu ibintu by’Imana. Duhitamo kwibanda ku bitekerezo byacu bwite gusa, tutemera ibitekerezo n’ubujyanama bwa bagenzi bacu. Duhitamo kudafungurira imitima yacu ibintu by’Imana ahubwo tukawufungurira kureshywa n’ibintu by’isi n’umubisha. Iyo imitima yacu inangiye, tuzitira imbaraga za Roho Mutagatifu. “Tugatinda kwibuka Nyagasani,” hanyuma uko igihe kigenda tugahinduka “ibiti” ku magambo Ye.

Aluma yigishije abantu b’i Amoniha ko “bahakana Roho w’Imana kubera ukunangira kw’imitima yabo” Yigishije kandi ko “abazanangira imitima yabo, abo bazahabwa umugabane mutoya w’ijambo kugeza ntacyo bamenye na kimwe cyerekeye amayobera yayo.” Amaherezo, Roho aragenda, na Nyagasani “[akazabambura] ijambo [Rye]” abo banangiye imitima yabo nka Lamani na Lemuweli. Kubera ko Lamani na Lemuweli bakomeje kunangira imitima yabo, bakanga kumvira ibyiyumviro bya Roho Mutagatifu, kandi bagahitamo kutemera amagambo n’inyigisho za se na Nefi, amaherezo banze ukuri guhoraho kwaturutse ku Mana.

Bitandukanye na Lamani na Lemuweli, Nefi yakomeje kwicisha bugufi, ashakisha ubujyanama bwa Roho wa Nyagasani. Nk’ingororano, Nyagasani yoroheje umutima wa Nefi. Nefi adusangiza ko “[ya]takambiye Nyagasani; kandi dore yara[mu]gendereye, kandi yoroheje umutima [we] bituma [ye]mera amagambo yose yari yaravuzwe na [se].” Nyagasani yafashije Nefi kwemera, gusobanukirwa, no kwizera amayobera yose y’Imana n’amagambo Yayo. Nefi yashoboye kugira ubusabane buhoraho bwa Roho Mutagatifu.

Ese twakora iki ngo tutanangira imitima yacu?

Icya mbere, dushobora kwitoza ukwihana kwa buri munsi.

Umukiza wacu yarigishije ati: Uwihana kandi akansanga nk’umwana mutoya, nzamwakira. Umuhanuzi wacu dukunda, Umuyobozi Russell M. Nelson, yarigishije ati:

“Kwihana ni urufunguzo ku iterambere. Ukwizera kuzira inenge gutuma dukataza mu nzira y’igihango.

“Nyabuneka ntimutinye cyangwa ngo mutinde kwihana. Satani yishimira mu nkeke zanyu. … Mutangire uyu munsi kugira ngo mugire umunezero wo gushyira hasi umuntu kamere. Umukiza aradukunda buri gihe ariko cyane cyane iyo twihana.”

Uko twishimira koroshya imitima yacu no kuza ku Nyagasani, tuba “nk’umwana mutoya, wumvira, ugwa neza, wicisha bugufi, wihangana, wuzuye urukundo, ushaka kwakira ibintu byose Nyagasani abona ko akwiriye kumwikoreza, ndetse nk’uko umwana yumvira se.”

Icya kabiri, dushobora kwitoza ubwiyoroshye.

Ukwihana buri munsi bidutera ubwiyoroshye mu mitima yacu. Dushaka kwicisha bugufi imbere ya Nyagasani, nk’umwana muto wumvira se. Nuko tuzajya duhora dufite Roho Mutagatifu muri twe, kandi imitima yacu izoroha.

Njye n’umugore wanjye, Sue, tumaze imyaka ine tuzi abishyingiranywe beza. Igihe twahuraga bwa mbere, umugabo yari umunyamuryango mushya w’Itorero, naho umugore we yabonanaga n’abavugabutumwa kugira ngo bige inkuru nziza. Abavugabutumwa benshi bahuye na we kugira ngo bamufashe gusanga Kristo. Twumvaga ko afite ubuhamya bukomeye bw’inkuru nziza kandi yari azi ko Itorero ryari ukuri. Yumvaga Roho kenshi mu gihe yadusuye kandi akitabira cyane amateraniro yose. Yakundaga gusabana n’abanyamuryango ba paruwasi beza. Icyakora, yasanze bigoye kwiyemeza kwinjira mu mazi y’umubatizo. Umunsi umwe yari ari gusoma Moroni 7:43–44, handitse ngo:

“Kandi yashimangiye ko umuntu adashobora kugira ukwizera n’ibyiringiro, keretse naba umugwaneza, yiyoroheje mu mutima.

Bibaye bityo, ukwizera [kwanyu] n’ibyiringiro ni impfabusa, kuko nta n’umwe wemerwa mu maso y’Inama, uretse uwiyoroshya n’uwicisha bugufi mu mutima.”

Nyuma yo gusoma iyi mirongo, yamenye icyo akeneye gukora. Yatekereje ko yari asobanukiwe igisobanuro cyo kugwa neza no kwicisha bugufi. Icyakora, ugusobanukirwa kwe ntabwo kwari guhagije ngo agire ukwizera n’ibyiringiro byo kumvira amategeko y’Imana. Yagombaga kureka ubutagondwa n’ubushishozi bwe bwite. Yatangiye kwicisha bugufi binyuze mu kwihana abikuye ku mutima. Yatangiye gusobanukirwa ubwiyoroshye mu mibonere y’Imana. Yishingikirije Data wo mu Ijuru kandi asenga kugira ngo umutima we woroshywe. Binyuze muri aya masengesho, yumvise Roho mutagatifu amuhamiriza ko Data wo mu Ijuru yashakaga ko abatizwa.

Umugabo n’umugore bombi basangije abandi ko uko barushagaho kwicisha bugufi, ni ko barushagaho gusobanukirwa amagambo y’Imana, kandi imitima yabo yoroshye kugira ngo bakurikize inyigisho za Nyagasani wacu Yesu Kristo.

Icya gatatu, dushobora kwizera kandi tukishingikiriza Umukiza.

Nefi yari urugero rukomeye rwo kwemerera umutima we ukoroshywa mu kwizerera muri Nyagasani. Yigishije ati: “Narakwiringiye, kandi nzakwiringira iteka ryose. Sinzashyira ibyiringiro byanjye mu kuboko k’umuntu.” Mu buryo nk’ubwo, mu ihishurwa ryahawe Intumwa Joseph Smith, Nyagasani yaravuze ati: “Shyira icyizere muri ya Roho ibwiriza gukora ibyiza—koko, gukora mu bukiranutsi, kugenda wiroyoheje.” Iyo twizeye Nyagasani kandi tukamwishingikirizaho, azoroshya imitima yacu, kandi tuzashyigikirwa mu bigeragezo byacu, ibibazo byacu, n’imibabaro yacu.

Niba twihannye tubikuye ku mutima, tukicisha bugufi, ndetse twizeye kandi twishingikirije kuri Nyagasani, imitima yacu izoroshywa. Azahita asukamo Roho we kandi atwereke amayobera y’ijuru. Tuzemera amagambo yose yigishije, kandi imyumvire yacu izarushaho kwiyongera.

Umukiza wacu, Yesu Kristo, yari urugero ruhebuje rw’ubugwaneza. Muri 2 Nefi 31: 7, dusomamo ko: “Ariko nubwo yari mutagatifu, yeretse abana b’abantu ko, kubw’umubiri yiyoroheje imbere ya Data, kandi yagaragarije Data ko azamwumvira akurikiza amategeko ye.” Nubwo yari mutagatifu kandi atunganye, yicishije bugufi imbere ya Se kandi aramwumvira abinyujije mu kubatizwa.

Nyuma y’ubuzima bwe bupfa, Yesu Kristo yashyikirije Se ugushaka kwe anywa ku gikombe gisharira. Uyu mubabaro wamuteye “guhindagana kubera ububabare, no kuva amaraso muri buri mwenge w’uruhu, no kubabara haba ku mubiri no kuri roho.” Umukiza yasabye ko “[a]tanywa ku gikombe gisharira, kandi ki[mur]enga.” “Icyakora,” yaravuze ati: “ikuzo ribe irya Data, kandi [n]anyweye kandi [n]arangije ibyo [n]ari [n]arateguriye abana b’abantu.”

Bavandimwe banjye, twahawe amahitamo mbonezamuco. Dushobora guhitamo kunangira imitima yacu, cyangwa dushobora guhitamo kuroshya imitima yacu. Mu buzima bwacu bwa buri munsi, dushobora guhitamo gukora ibintu bituma Roho wa Nyagasani aza agatura mu mitima yacu. Nzi ko muri aya mahitamo, hari amahoro n’umunezero.

Mureke dukurikize urugero rw’Umukiza wacu, Yesu Kristo, wakurikije ugushaka kwa Data. Uko tubigenza dutyo, Nyagasani yadusezeranije ati: “Kuko, dore, nzababundikira nk’uko inkoko ibundikirira imishwi yayo munsi y’amababa yayo, nibatanangira imitima yabo.” Mu izina rya Yesu Kristo, amena.