Icyuhahiro ku Bintu Bitagatifu
Icyubahiro ku bintu bitagatifu gikomeza ugushimira nyakuri, cyagura ibyishimo by’ukuri, kiyobora ibitekerezo byacu ku ihishurirwa, kandi kizana umunezero mwinshi mu buzima bwacu.
Mu gitabo cyo Kuva, buri wese wumva cyangwa usoma iyi nyigisho ajya mu mujyo umwe na Mose ubwo yajyaga ku mpinga y’umusozi Horebu yaretse imirimo ye ya buri munsi—ikintu buri wese akwiriye kugiramo ubushake bwo gukora—kugira ngo arebe igihuru cyari kiri kwakamo umuriro ariko kidakongoka. Uko yahegeraga, “Imana yaramuhamagaye iri hagati muri icyo gihuru, iti:“Mose, Mose.” Aritaba ati “Karame.” Maze [Imana] iramubwira iti, … kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera.” Mose yagize icyubahiro gikomeye, yicisha bugufi cyane kandi atangarira ibyo yahuye nabyo, maze akuramo inkweto ze yitegura kumva ijambo rya Nyagasani no kuba mu ikuzo Ryayo ritagatifu.
Uwo musozi mutagatifu wa epifaniya wari ubunararibonye bwuzuyemo icyubahiro gitangaje, buhuza Mose n’imiterere ye y’ubumana kandi mu bigaragara, byabaye ikintu cy’ingenzi cy’ihinduka rye kuva ku mwungeri wicisha bugufi akaba umuhanuzi ukomeye, bimuganisha gutangira inzira nshya mu buzima bwe. Kimwe n’uko Mose yabikoze, buri umwe muri twe ashobora guhindura uburyo bwe akurikiza urugero rwa Yesu Kristo kugira ngo amukurikize mu buryo bwa roho , agira icyubahiro gikomeye ibintu bitagatifu nk’igice cy’imimerere mitagatifu yacu mu bya roho.
Ijambo icyubahiro rishobora gukomoka ku inshinga y’Ikilatini revereri, risobanura “kugira ubwoba no gutangara.” Mu myumvire y’inkuru nziza, iki gisobanuro cyumvikanisha icyiyumviro cyangwa imyifatire y’icyubahiro kimbitse, urukundo, n’ishimwe. Uku kubaha ibintu bitagatifu kw’abafite umutima ushengutse n’ukwiyegurira Imana na Yesu Kristo mu buryo bukomeye bitera umunezero mwinshi mu bugingo bwabo.
Icyubahiro ku bintu bitagatifu bigaragaza ahanini imico myiza y’umuntu mu bya roho; ni umusaruro uhuza isano ya buri umwe n’ibintu butagatifu kandi kugaragaza urukundo rwa buri umwe no kwegera Data wa twese wo mu ijuru n’Umukiza wacu, Yesu Kristo. Na none kandi, ni kimwe mu bintu bitagatifu kandi bya roho umuntu wese ashobora kugira mu bugingo bwe. Umugenzo mwiza nk’uyu uganisha ibitekerezo byacu, imitima, n’ubuzima bwacu ku Mana. Mu by’ukuri, icyubahiro ntabwo ari isura gusa y’ibya roho; ni ikibatsi cyabyo—urufatiro ibya roho byubatsweho, bikare urusobekerane n’.iby’Imana, nk’uko tubyigishwa n’abana bacu iyo baririrmba bati: “Iyo ngize ukubaha ibintu bitagatifu, menya neza mu mutima wanjye ko Data wa twese wo mu ijuru na Yesu bari hafi yanjye.”
Nk’abigishwa ba Yesu Kristo, buri wese arahamagarirwa gukoresha impano yahawe yo kubaha mu buzima bwe kugira ngo ategure umutima we maze abashe kugirana ubusabane bwimbitse n’Imana n’Umwana Wayo, Yesu Kristo, kandi binakomeza imyitwarire myiza yacu muri roho. Turushijeho kugira ibyiyumviro nk’ibyo mu mitima yacu, habaho umunezero mwinshi no kwishimira ubuzima bwacu, kandi habaho umwanya muto w’agahinda n’umubabaro. Tugomba kwibuka ko kugaragaza icyubahiro ku bintu bitagatifu bitanga ubusobanuro ku byo dukora buri munsi kandi bigakomeza ibyiyumviro byacu byo gushimira—bigatera kugira ubwoba no gutangara, icyubahiro, n’urukundo ku bintu byo hejuru kandi bitagatifu.
Kubw’amahirwe make, tuba mu isi aho kugaragaza icyubahiro ku bintu bitagatifu bigenda biba bike cyane. Mu by’ukuri, akenshi abantu bishimira kutagirira icyubahiro ibintu bitagatifu muri bo, nk’uko buri kinyamakuru cyose cyandika, gahunda ya tereviziyo cyangwa murandasi bibyemeza. Kutagira icyubahiro ku bintu bitagatifu bitera ubwiyongere bwinshi bw’imyitwarire idakwiye no kutita ku byo dukwiriye kuba dukora, aribyo bishobora gutuma igisekuru kimwe cy’abantu kitita ku cyubahiro ku bintu bitagatifu, hanyuma bigahita biteza vuba na bwangu igisekuruza kindi cy’abantu kizaza kujya mu makuba kubera kutagirira icyubahiro ibintu bitagatifu.
Kutagirira icyubahiro ku bintu bitagatifu kandi bishobora no kutujyana kure y’isano duhabwa n’ibihango twagiranye n’Imana kandi bikagabanya inshingano zacu imbere y’Imana. Nk’inkurikizi, twirengera ingaruka zo kwita gusa ku biduha ihumure ryacu bwite; guhaza irari ryacu tudashobora kugenzura; kandi amaherezo tukisanga ahantu habi hatuma dusuzugura ibintu bitagatifu, ndetse n’Imina, hamwe na kamere yacu y’Ubumana nk’abana ba Data wo mu Ijuru. Kutagirira icyubahiro ibintu bitagatifu byihutisha imigambi y’umwanzi binyuze mu gutatanya no guhagarika imiyoboro ya buri umwe y’ihishurirwa, ari yo y’ingenzi cyane kugira ngo tubeho muri roho muri iki gihe cyacu.
Ibisobanuro n’akamaro ko kubaha ibintu bitagatifu byasobanuwe mu buryo bwuzuye mu byanditswe bitagatifu byose. Urugero rumwe, nko mu Inyigisho n’Ibihango rwerekana ko kubaha Data wo mu Ijuru n’Umwana We, Yesu Kristo, ari ingenzi cyane ku bazagera mu bwami bwa selesitiyeli.
Nk’abanyamuryango b’itorero duharanira gufata Data n’Umwana mu butagatifu buhebuje n’icyubahiro gikomeye mu isura iyo ariyo yose, harimo n’uko tugaragaza amashusho Yabo. Ubujyanama bwa Roho Mutagatifu ni igice cy’ingenzi mu kumenya uko aya mafoto agomba kugaragaza imimerere mitagatifu, imyitwarire, n’imiterere y’ubumana by’Imana Data n’Umwana wayo. Turitonda cyane twirinda gushushanya ibintu bishobora kudusubiza inyuma ku ntego yacu y’ibanze yo kwibanda kuri Data wo mu Ijuru n’Umwana, We Yesu Kristo n’inyigisho Zabo, harimo n’uburyo dukoresha ibikoresho bigezweho bitangwa n’ikoranabuhanga, nko gukoresha ubwenge bw’ubukorano (AI) mu gukora inkuru n’amafoto.
Iri hame naryo rirakurikizwa ku isoko iyo ariyo yose y’amakuru iboneka binyuze mu nzira zemewe zo gutumanaho z’Itorero. Isomo iryo ari ryo ryose, igitabo, imfashanyigisho, n’ubutumwa bikorwa byitondewe kandi byemezwa biyobowe na Roho kugira ngo abanyamuryango b’Itorero bakomeze kubahiriza ingeso nziza zo kubaha ibintu bitagatifu, indangagaciro, n’amahame y’inkuru nziza ya Yesu Kristo. Mu butumwa buherutse bwagenewe urubyiruko rukuze rw’Itorero, Umukuru David A. Bednar yarigishije ati: “Kugira ngo babashe kugendera mu masangano akomeye hagati ya roho n’ikoranabuhanga, Abera b’Iminsi ya Nyuma bakwiriye bicishije bugufi kandi basenga (1) kumenya amahame y’inkuru nziza ashobora kubayobora mu buryo bakoreshamo ubwenge bw’ubukorano no (2) guharanira bivuye ku mutima gusabana na Roho Mutagatifu ndetse n’impano ya roho y’ihishurirwa”.
Bavandimwe bakundwa, nubwo ikoranabuhanga rya none rirushaho gutera imbere mu buryo butangaje, ntirishobora gutera gutangara, ubwoba, n’ubwuzu bigaragara mu kubaha ibintu bitagatifu biturutse ku mbaraga za Roho Mutagatifu. Nk’abigishwa ba Kristo, dukwiriye kwitonda kugira ngo tutagabanya umubano wacu dufitanye n’Imana n’Umwana Wayo twifashishije inkuru n’amafoto byakozwe mu buryo budakwiye n’ubwenge bw’ubukorano (AI). Dukwiriye kwibuka ko kwishingikiriza ku ikoranabuhanga rigezweho ry’“ukuboko k’umuntu” bidakwiye kandi ari uburyo bwo gusuzugura uguhumekerwa, kubaka, n’ubuhamya bishobora gusa kwakirwa binyuze mu mbaraga za Roho Mutagatifu. Nkuko Nefi yabivuze ati: “Nyagasani, narakwiringiye, kandi nzakwiringira iteka ryose. Sinzashyira ibyiringiro byanjye mu kuboko k’umuntu.”
Mu rindi hishurirwa, umuhanuzi Joseph Smith yahawe amabwiriza ko ingoro zubakiwe Nyagasani ngo zisohorezwemo imigambi Ye kandi zibe ahantu Ahererwa icyubahiro. Mu iyogezabutumwa rye, umuhanuzi wacu dukunda, Umuyobozi Russell M. Nelson, yashimangiye cyane ukuramya kwacu mu cyubahiro ku bintu bitagatifu mu ngoro ntagatifu. Mu nzu ya Nyagasani twigishwa ku bijyanye no kwinjira ahera ha Data n’Umwana. Nasanze buri gihe ari amabwiriza meza ndetse atumira roho ko kimwe mu bintu bya mbere dukora iyo twinjira mu ngoro kandi twitegura gukora imihango mitagatifu ari ugukwetura inkweto mu birenge byacu no kwambara imyenda yera. Nkuko Mose yabigenje, niba tubigambiriye, dushobora kumva ko gukwetura inkweto z’isi mu birenge byacu ari intangiriro yo kugera ku butaka butagatifu no guhinduka mu buryo bwo hejuru kandi butagatifu.
Bavandimwe, ntidukeneye kuzamuka ku musozi muremure, nkuko Mose yabigenje, kugira ngo tuvumbure ukubaha ibintu bitagatifu no guhindura ubwigishwa bwacu mu rwego rwimbitse rwa roho n’ukwiyegurira Imana. Dushobora kubona ibintu bitagatifu, nk’urugero, igihe tugerageza kurinda ingo zacu imbaraga z’isi. Kurinda ingo zacu imbaraga z’isi bishobora kugerwaho dusenga Data wo mu ijuru tubikuye ku mutima kandi dushyizemo umwete mu izina rya Yesu Kristo, no gushaka kumenya neza Umukiza wacu binyuze mu gushishikarira kwiga ijambo ry’Imana riboneka mu byanditswe bitagatifu ndetse no mu nyigisho z’abahanuzi bacu. Byongeye kandi, guhinduka mu buryo bwa roho bishobora kuboneka igihe tugerageza guha agaciro ibihango twagiranye na Nyagasani tukanabaho mu kubaha amategeko Ye. Izi mbaraga zishobora kuzana ituze rishya kandi ryizewe mu mitima yacu. Kwibanda ku bikorwa nk’ibi bishobra rwose gufasha guhindura ingo zacu ahantu h’ukubaha Imana ndetse n’ubuhungiro mu buryo bwa roho—ahantu h’umwihariko h’ukwizera aho Roho iba, kimwe nkuko Mose yahuye n’ubutaka butagatifu ku musozi.
Nanone, dushobora guhura n’ihinduka mu buryo bwa roho mu gihe twitabira m’ukwizera serivisi z’ukuramya z’Itorero, harimo kugarura ibitekerezo n’amarangamutima byacu kuri Nyagasani binyuze mu kuririmba indirimbo ntagatifu bivuye ku mutima. Guhitamo kwirengagiza ibintu bikururira umuntu kure ya roho—nkuko Mose yabigenje—by’umwihariko telefone zacu ngendanwa cyangwa ikindi kintu cyose kitajyanye na cya gihe gito gitagatifu cyo gusangira isakaramentu, bidushoboza kwerekeza ibyo bitekerezo byacu byose ku gusangira isakaramentu, hamwe n’ubwenge n’byiyumvo byacu byose byerekejwe ku Mukiza n’impongano Ye hamwe n’ibihango byacu. Kwibanda ku mwanya w’isakaramentu uko bikwiriye bizadufasha kubona umwanya w’ukubaha ibintu bitagatifu no kuvugurura umubano wacu n’Umukiza, bizatuma kandi umunsi w’Isabato uba uw’ibyishimo kandi bihindure byinshi mu buzima bwacu.
Ku iherezo, dushobora kubona impinduka mu buryo bwa roho mu bwigishwa bwacu mu gihe turamya buri gihe ku musozi w’inzu ya Nyagasani—ingoro ntagatifu zacu—kandi tugaharanira kubaho dufite ibyiringiro bituruka mu gukora no kubahiriza ibihango tugirana n’Imana, cyane cyane mu gihe duhuye n’ibigeragezo by’ubu buzima bupfa.
Mu buryo bwo kubaha ibintu bitagatifu, njyewe n’umugore wanjye twagiriye ibihe bitagatifu mu ngoro ubwo twihatiraga gukurikiza aya mahame mu buzima bwacu, maze bituma tugira impinduka zifatika mu bwigishwa bwacu. Ndibuka neza nkaho byari ejo hashize, ubwo nanyuraga mu irimbi mbere yo gushyingura umwana w’umuhungu wacu wa kabiri, wavutse imburagihe bityo ntiyabasha kubaho, mu gihe umugore wanjye yarimo gukira mu bitaro. Ndibuka nsenga Imana nshikamye hamwe no kubaha, nsaba ubufasha bwo kwihanganira icyo kigeragezo kitoroshye. Muri ako kanya, nakiriye ihumure rikomeye rya roho mu mutima wanjye: byose bizagenda neza mu buzima bwacu niba jye n’umugore wanjye twihangana, twishingikiriza ku munezero uturuka mu kubaho dukurikije inkuru nziza ya Yesu Kristo. Icyasaga nk’ikigeragezo kidashobora kuneshwa kandi giteye agahinda icyo gihe cyahindutse ubunararibonye butagatifu, kubaha ibintu bitagatifu, ibuye ry’ingenzi byadufashije gukomeza ukwizera kwacu no kutwongerera icyizere mu bihango twagiranye na Nyagasani no mu masezerano Ye kuri jye n’umuryango wanjye.
Bavandimwe, icyubahiro ku bintu bitagatifu gikomeza ugushimira nyakuri, cyongera ibyishimo by’ukuri, kiyobora ibitekerezo byacu ku ihishurirwa, kandi kizana umunezero mwinshi mu buzima bwacu. Ukubaha ibintu bitagatifu kudufasha kubaho mu buryo butagatifu no kwerekeza ibitekerezo n’amarangamutima byacu ku Mana.
Ndabahamiriza ko mu gihe duharanira kwinjiza ingeso nziza twubaha ibintu bitagatifu mu buzima bwacu bwa buri munsi, tuzarushaho gushobora kwicisha bugufi, twagure ugusobanukirwa ubushake bw’Imana kuri twe, no gushimangira icyizere cyacu mu masezerano ku bihango twagiranye na Nyagasani. Ndahamya ko iyo dukurikije iyi mpano y’icyubahiro ku bintu bitagatifu, haba mu musozi w’inzu ya Nyagasani, mu rusengero, cyangwa mu ngo zacu, tuzuzuzwa ibyishimo n’ugutangara by’akataraboneka mu gihe tumenye kandi tukumva neza urukundo rutunganye rwa Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Ndahamya n’icyubahiro uku kuri mu izina ritagatifu ry’Umukiza n’Umucunguzi, Yesu Kristo, amena.