Igiterane Rusange
Imigisha y’Indishyi
Igiterane rusange cyo muri Mata 2025


11:18

Imigisha y’Indishyi

Nubwo imimerere myinshi mu buzima ishobora kuba irenze imicungire yacu, nta n’umwe muri twe utazagerwaho n’imigisha itagira iherezo ya Nyagasani.

Nk’ukorera mu Buyobozi bw’Abepiskopi, nagize amahirwe yo guhura n’Abera b’Iminsi ya Nyuma baturutse ku isi yose ahantu hatandukanye n’imico bitandukanye. Nakomeje guterwa ishema no kwizera kwanyu no kwiyegurira Nyagasani Yesu Kristo. Nyamara kandi nakozwe ku mutima n’ibihe bitandukanye kandi akenshi bigoye benshi muri mwe muhura nabyo—ingorane nk’uburwayi, ubumuga, amikoro make, amahirwe make y’ugushyingirwa cyangwa kwiga, guhohoterwa n’abandi, n’izindi mbogamizi cyangwa inzitizi. Rimwe na rimwe, ibi bigeragezo bisa nkaho bibangamiye iterambere ryawe kandi bikarwanya imihate yawe y’ukuri ushyira mu kubahiriza inkuru nziza mu buryo bwuzuye, bikagorana gukora umurimo w’Imana, kuramya, no gusohoza inshingano ntagatifu.

Nshuti zanjye nkunda, niba warigeze wumva ubangamiwe n’imimerere y’ubuzima bwawe, ndashaka ko umenya ibi: Nyagasani aragukunda byihariye. Azi ingorane zawe unyuramo, kandi umuryango wawe ukwerekeza ku migisha Ye uhora ufunguye cyane hatitawe ku mbogamizi uhura nazo.

Nize uku kuri binyuze ku bunararibonye bwanjye ko, nubwo bisa nkaho bidafite agaciro, byangizeho ingaruka zikomeye kandi zitazibagirana. Ku myaka 22, ubwo nakoreraga mu Ngabo z’Ubufaransa zirwanira mu Kirere i Paris, nashimishijwe cyane no kumenya ko Umukuru Neal A. Maxwell, Intumwa ya Nyagasani, yari buvuge mu giterane muri Champs-Élysées. Nyamara ariko, igiterane cyegereje, nakiriye amabwiriza yo gutwara umusirikare mukuru ku kibuga cy’indege igihe neza igiterane cyari giteganyijwe kuba.

Naratengushywe. Ariko nari niyemeje kwitabira, natwaye uwo musirikare maze nihuta njya mu giterane. Nyuma yo kubona aho mpagarika imodoka, nihuse njya muri Champs-Élysées aho inama ibera kandi nahageze mpumagira hasigaye iminota itanu gusa mbere y’uko inama irangira. Igihe ninjiraga, numvise Umukuru Maxwell avuga ati: “Ubu ngiye kubaha umugisha w’intumwa.” Muri uwo mwanya, nanyuze mu bintu bijyanye na roho byiza bitazibagirana. Nuzuye Roho kandi amagambo y’umugisha yasaga nkaho yinjiza imbaraga zikomeye kandi nyinshi cyane muri buri muyoboro w’ubugingo bwanjye, nkaho arinjye gusa yagenewe.

Ibyo nanyuzemo uwo munsi byari ukwigaragaza guto nyamara gukomeye kw’igice cy’ihumure cy’umugambi w’Imana ifitiye abana Bayo: Igihe imbogamizi tunyuramo zirenze ubushobozi bwacu zitubangamira mu kuzuza ibyifuzo bikiranuka by’imitima yacu, Nyagasani azaduha indishyi mu buryo butwemerera kwakira imigisha Ye twasezeranyijwe.

Uku kuri kwizeza gushingiye ku mahame atatu y’ingenzi aboneka mu nkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo:

  1. Imana ikunda byimazeyo buri umwe muri twe. “A[du]hamagarira [twe]se kumusanga no gufata ku bwiza bwe.” Umugambi We wo gucungura wemeza neza ko buri wese, nta kurobanura, azahabwa amahirwe akwiye y’uko umunsi umwe azakira imigisha y’agakiza n’ikuzo.

  2. Kubera ko Imana ari intabera n’inyempuhwe kandi umugambi wayo ukaba utunganye, ntabwo izatubaza ibintu birenze ubushobozi bwacu. Umukuru Neal A. Maxwell yasobanuye ko Imana … itita ku mpuhwe ibyifuzo byacu n’imikorere yacu gusa, ahubwo inareba urugero rw’imbogamizi cyangwa ingorane ibihe bitandukanye tunyuramo biduteza .”

  3. Binyuze muri Yesu Kristo n’Impongano Ye, dushobora kubona imbaraga zo kwihangana no gutsinda ibigeragezo byose by’ubuzima. Nk’uko Aluma yigishije, Umukiza ntabwo yikoreye ibyaha by’abihannye gusa ahubwo yikoreye nanone “imibabaro n’uburwayi [by’abantu be]” n’“ubumuga bwabo.” Rero, uretse kuducungura amakosa yacu, impuhwe n’ubuntu bya Nyagasani biradukomeza mu karengane, intege nke, n’imbogamizi zituruka kubyo duhura nabyo muri ubu buzima bupfa.

Kwakira iyi migisha y’indishyi bizana n’ibisabwa. Nyagasani yadusabye “gukorana umwete ibyo dushoboye byose” no “kumutura roho [zacu] zose nk’igitambo kuri we.” Ibi bisaba icyifuzo cyimbitse, umutima utaryarya kandi wizera, n’umwete mwinshi mu gukurikiza amategeko Ye no guhuza ugushaka kwacu n’Ukwe.

Iyo umwete wacu utatugejeje kubyo twifuza bitewe n’imbogamizi zirenze ubushobozi bwacu, zitaduturutseho, Nyagasani akomeza kwakira ibyifuzo by’imitima yacu nk’ituro rifite agaciro. Umuyobozi Dallin H. Oaks yigishije ko, tuzahabwa umugisha n’ibyifuzo byo gukiranuka by’imitima yacu kabone naho imbogamizi zimwe na zimwe duhura nazo zituma bitadushobokera gushyira ibyo byifuzo mu bikorwa.

Nk’uko Umuhanuzi Joseph Smith yari ahangayikiye umuvandimwe we Alvin, wapfuye atakiriye imigenzo y’ibanze dusanga mu nkuru nziza, yakiriye iri hishurirwa ngo: “Kandi nanone abazapfa bose uhereye ubu n’ahazaza [bataramenya inkuru nziza], bakaba bari kuba barayakiriye n’imitima yabo yose, bazaba abaragwa b’ubwo [bwami bw’Imana bwa selesitiyeli].” Nyagasani maze yongeraho ati, “Kuko njyewe, Nyagasani, nzacira urubanza abantu bose bijyanye n’imirimo yabo, bijyanye n’icyifuzo cy’imitima yabo.”

Icy’ingenzi kuri Nyagasani ntabwo ari ukumenya niba tubishoboye ahubwo ni niba dufite ubushake bwo gukora ibishoboka byose ngo tumukurikire nk’Umukiza wacu.

Hari inshuti yigeze guhumuriza umuvugabutumwa muto wari wababajwe nuko yaruhukijwe hakiri kare kubera impamvu z’ubuzima, nubwo yasenze amasengesho menshi avuye ku mutima ndetse afite n’umwete wo gukora ivugabutumwa. Iyi nshuti yasangije icyanditswe aho Nyagasani yatangaje ko iyo abana Be “bagenda n’imbaraga n’ibyabo byose” kandi “ntibacogore mu mwete wabo” wo kubahiriza amategeko Ye, kandi abanzi babo [harimo ibihe bibi duhura na byo mu buzima bwacu] bakababuza gukora uwo murimo, dore, nkwiriye kutongera gusaba ukundi abo [bantu] uwo murimo, ahubwo nkemera amaturo yabo.”

Inshuti yanjye yahamirije uwo musore ko Imana yari izi ko yakoze ibishoboka byose mu gusohoza inshingano z’umuhamagaro wo gukora ivugabutumwa. Yamwijeje ko Nyagasani yemeye ituro rye kandi ko imigisha yasezeranyije abavugabutumwa bose bakiranutse itazahagarikwa.

Imigisha y’indishyi ya Nyagasani akenshi ituruka mu bugwaneza n’ibikorwa by’abandi badufasha kuzuza ibyo tutakora twenyine. Ndibuka igihe ubwo, kuba kure y’umwe mu bakobwa bacu wari uri mu Bufaransa, twumvise ntacyo twamufashije nyuma yuko abyaye bimugoye. Muri icyo cyumweru, paruwasi yacu muri Utah yashakishije ubufasha bw’umubyeyi wari wabyaye impanga. Umugore wanjye, Valérie, yiyemeje kumuzanira ifunguro, afite isengesho mu mutima we asengera uyu mubyeyi mushya hamwe n’umukobwa wacu wari ukeneye ubufasha. Bidatinze, twamenye ko bashiki bacu bo muri paruwasi y’umukobwa wacu mu Bufaransa bateguriye ifunguro umuryango we. Kuri twe, Imana yasubije amasengesho yacu, yohereza abamalayika Bayo kuzana ihumure mu gihe twe tutabishoboye.

Mu gihe duhuye n’imbogamizi n’ibigeragezo, mureke tumenye imigisha yacu bwite—impano zacu, ubushobozi bwacu, n’igihe cyacu—maze tubikoreshe mu gufasha abakeneye ubufasha. Ibyo nitubikora gutyo, ntituzahesha abandi umugisha gusa ahubwo tuzaba dutumiye ugukira no guhabwa indishyi mu buzima bwacu.

Bumwe mu buryo bukomeye dushobora kugiramo uruhare mu kubona imigisha y’indishyi y’Imana ni umurimo dukorera abakurambere bacu mu nzu ya Nyagasani. Uko dukora imihango mu cyimbo cyabo, tugira uruhare rugaragara mu murimo utangaje wa Nyagasani w’agakiza, dukoresha impano n’ubushobozi bwacu mu guhesha imigisha kuri abo batagize amahirwe yo kuyakira mu gihe cy’ubuzima bwabo bupfa.

Umurimo w’urukundo dukora mu ngoro ntagatifu utwibutsa ko ubuntu bw’Umukiza bukomeza na nyuma y’ubu buzima bupfa. Mu buzima buzaza, dushobora kuzahabwa amahirwe yo gusohoza ibyo tutakoze muri ubu buzima bupfa. Umuyobozi Lorenzo Snow aganira na bashiki bacu batarabona abafasha bazabana ubuziraherezo, abigiranye urukundo yaravuze ati: “Nta muntu wo mu Bera b’iminsi ya Nyuma upfa nyuma yo kubaho ubuzima bw’ubukiranutsi uzagira icyo abura kubera ko yananiwe gukora ibintu bimwe mu gihe atagize amahirwe yo kubikora. … Bazagira imigisha yose, ikuzwa n’ikuzo buri mugabo cyangwa umugore uwo ari we wese wagize aya mahirwe azagira.”

Ubu butumwa bw’ibyiringiro n’ihumure ni ubwacu twese, abana b’Imana. Nta numwe muri twe ushobora gucika ibigeragezo n’imbogamizi z’ubuzima bupfa. Nyuma ya byose, twese twavutse ntabushobozi dufite bwo kwikiza ubwacu. Nyamara dufite Umukiza udukunda, kandi “tuzi ko ari kubw’inema [Ye] twakijijwe, nyuma y’ibyo dushobora gukora byose.”

Ndahamya ko ubwo ingorane nyinshi mu buzima zishobora kuba zirenze ubushobozi bwacu, nta numwe muri twe utazagerwaho n’imigisha itagira iherezo ya Nyagasani. Binyuze mu gitambo cy’impongano ye, Umukiza azaduha indishyi y’ibitugora n’akarengane nitumuha ubugingo bwacu bwose. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.