Igiterane Rusange
Kandi Tuvuga Kuri Kristo
Igiterane rusange cyo muri Mata 2025


14:26

Kandi Tuvuga Kuri Kristo

Turi abayoboke ba Yesu Kristo, kandi dushaka kwakira no gusangiza abandi urumuri Rwe.

Iriburiro

Ku musozo w’umukoro muremure wo hirya y’inyanja, umugore wanjye, Lesa, nanjye twageze mu nyubako y’ikibuga cy’indege twitegura urugendo rw’indege—iribushyike mu gitondo—mu rugo. Uko twari duhagaze n’abandi ku murongo tugenda intambwe ku yindi, twumvaga bafite ubwoba bwo gukora ingendo z’indege, kunyura ahasabirwa pasiporo na viza, no kunyura aho bagenzurira iby’umutekano.

Hanyuma tugera mu cyumba aho twasanze umukozi wa gasutamo utagizweho ingaruka n’umunaniro mwinshi ndetse n’ubwoba byari aho mu cyumba. Yafashe ibyangombwa byanjye ntakundeba mu maso, yemeza ifoto yanjye, atera ibikumwe paje kuri paje, maze atera kashe kuri pasiporo yanjye hamwe n’igikumwe gitsitse.

Ubundi agera no kumpapuro za Lesa. Yirengagije amarangamutima, yubitse umutwe ashyize intumbero ku kazi ke, yateye ibikumwe kuri paje zose nk’umunyamwuga, yitegereza imyirondoro iri ku byangombwa imbere ye. Twatunguwe cyane igihe yahagaritse, akazamura umutwe, akareba Lesa akamwitegereza anezerewe. Hamwe no kumwenyura neza, yateye kashe muri pasiporo ya Lesa maze amusubiza ibyangombwa. Umugore wanjye yaramwenyuye, yakira ibyangobwa, ndetse banavugana amagambo meza.

Ese ni iki kibaye?” Nabajije numva bindenze.

Lesa maze anyereka icyo uwo mukozi yabonye—ikarita iriho ifoto y’Umukiza. Yari yavuye mu isakoshi ya Lesa ijya mu mpapuro za pasiporo ye. Icyo ni cyo uwo mukozi yabonye. Icyo ni cyo cyahinduye imyitwarire ye yose.

Ishusho y’Umukiza imbere muri pasiporo.

Ubuntu n’Ukuri, yakozwe na Simon Dewey, courtesy of altusfineart.com, © 2025, uburenganzira bwo kuyikoresha

Iyo foto ntoya y’Umukiza niyo yahuje imitima yabo bombi kandi ubundi ntaho bari bahuriye. Yahinduye ibitari ibyiyumviro by’ibyihariye, igaragaza ubwiza, igitangaza, n’ukuri k’Urumuri rwa Kristo. Nk’urwibutso ndetse no kuva ubwo, nakomeje kuzirikana uwo mwanya mwiza, ibyiyumviro bidasanzwe kandi nkanezezwa n’ibyiza bihebuje Urumuri rwa Kristo rugira ku bana b’Imana.

Tuvuga kuri Kristo

Turi abakurikira Yesu Kristo, kandi dushaka kwakira no gusangiza urumuri Rwe. Nk’uko biri mu izina ry’Itorero ni iyobokamana ryacu rya “Yesu Kristo ari we buye fatizo ubwe.” Binyuze mu bahanuzi ba kera n’abariho, Data wo mu Ijuru adutegeka “Kumwumva!” no “gusanga Kristo.” “Tuvuga kuri Kristo, tunezererwa muri Kristo, twigisha ibya Kristo, [kandi] duhanura ibya Kristo.”

Twigisha ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana, kandi mu murimo We ku isi, Yesu Kritso yigishijije inkuru nziza Ye anubaka Itorero Rye.

Twe duhamya ko ku mpera y’ubuzima Bwe, Yesu yahongereye ibyaha byacu igihe yababariraga mu Busitani bw’i Getsemani, yabambwe ku musaraba, maze ubundi akazuka.

Kubera igitambo cy’Umukiza turanezerwa , dushobora kubabarirwa no kwezwa ibyaha byacu uko twihana. Ibi bituzanira amahoro n’ibyiringiro kandi bigatuma bishoboka ko tuzasubira kubana n’Imana maze tukakira umunezero wuzuye.

Kristo na Mariya ku mva

Twe duhanura ko kubera Umuzuko wa Yesu, urupfu atari iherezo ahubwo ko ari intambwe y’ingezi muri urwo rugendo. “Twese tuzazuka nyuma yo gupfa. Ibi bisobanuye ko roho n’umubiri bya buri muntu bizihuza maze bikabaho ubuziraherezo.”

Musange Kristo

Abahanuzi bariho uyu munsi—bakira ihishurirwa rituruka ku Mana maze bakatuyobora—bakomeje kudusaba gusanga Kristo. Barimo kudufasha kurushaho kumwerekezaho imitima yacu, amatwi n’amaso. Twavuga ingero nyinshi zavuzwe kandi zashishikajwe zitangazwa n’Ubuyozi bwa Mbere zitegurwa kugirango tugire intumbero kuri Yesu Kriso. Zimwe muri izi harimo:

  • Icyemezo cyo kureka izina “Itorero rya Morumoni” no kurisimbuza izina nyaryo, Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.

  • Ukuboneka, kw’amashusho mashya ya Kristo ashyirwa mu nzu z’ikoraniro.

  • Insanganyamatsiko n’indirimbo z’Abangavu n’ihuriro ry’Abafite Ubutambyi bwa Aroni zibanze kuri Yesu Kristo, nka “Umwigishwa wa Kristo” na “Rangamira Kristo.”

  • Ishimangirwa rikomeye ku Mpongano n’Umuzuko wa Yesu Kristo nk’igikorwa gihebuje kuruta ibindi mu mateka.

  • Iyizihiza rya Pasika by’igihe kirekire atari ikiruhuko gusa, hamwe no gushingira kuri Yesu Krisro.

  • Gutangiza ibigaragara biranga Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma hamwe n’ikimenyetso cy’umwimerere.

Reka turebe twitaye ku ngaruka yabimwe muri ibi. Icya mbere, ikirango cy’Itorero.

Ikirango cy’Itorero

Ikirango cy’Itorero.

Muri 2020, Umuyobozi Russell M. Nelson yatangije ikirango gishya cy’Itorero. Iki kirango kigaragaza ukuri ko Kristo ari ifatiro ry’Itorero Rye kandi akwiye kuba urufatiro rw’Ubuzima bwacu. Ubu tubona iki kimenyetso tumenyereye ku mpushya zo kujya mu ngoro, ku mbuga n’amagazeti by’Itorero, ku ishushondanga yo kuri porogaramu y’Isomero ry’Inkuru Nziza, ndetse no ku birango by’amakarita y’abasirikare b’abanyamuryango b’Itorero benshi bakorera mu bigo bya gisirikare. Ikimenyetso kigizwe n’izina rya Yesu Kristo riri mu ibuye rikomeza imfuruka, urwibutso ko Yesu Kristo ari we buye rikomeza imfuruka, ryerakanwa hano mu Kinyakambodiya kandi rikoreshwa mu ndimi 145.

Ikirango cy’Itorero mu Gikambodiya.

Hagati mu kimenyetso hagaragaza ikibumbano cya Bertel Thorvaldsen gikunzwe cyane Chritus [Kristo] kiri mu ibuye rya marubure, cyakoreshejwe n’Itorero ahantu henshi kandi kiboneka aho basurira no ku byicaro by’Ingoro zose ku isi. Akamaro kacyo mu kirango cy’Itorero byigisha ko Kristo ari urufatiro rw’Ibyo dukora. Kandi, amaboko y’Umukiza arambuye agaragaza isezerano Rye ryo guha ikaze buri wese umugana. Iki kirango ni ikigaragaza urukundo rw’Umukiza Yesu Kristo ndetse gihora kibutsa Kristo uriho.

Yesu ava mu mva.

Mu matsiko, nabajije imiryango n’inshuti kubijyanye n’igice kimwe cy’ingirakamaro ku Kirango cy’Itorero. Bitangaje, benshi ntibazi icyo gisobanuye. Yesu Kristo ahagaze munsi y’igice cy’uruziga. Ibi bisonanuye Umukiza wazutse ava mu mva. By’ukuri twizihiza uwazutse, Kristo uriho, no mu gukoresha ikirango cy’Itorero.

Pasika ntagatifu kandi ihebuje

Ubu reka turebe ibisobanuro bya Pasika. Mu butumwa buheruka bw’Ubuyobizi bwa Mbere bujyanye na Pasika, twahawe umuhigo wo “kwizihiza Umuzuko w’Umukiza wacu uriho twiga inyigisho Ze kandi dufasha kubahiriza imico gakondo ya Pasika muri rubanda, by’umwihariko mu miryango yacu bwite.” Muri make, twashishikarijwe kubahiriza Pasika mu buryo bwigiyeho kandi butunganye.

Nkunda ihishurirwa rikomeje kubijyanye na Pasika kandi nejejwe n’Imihate yanyu mu kugira Pasika igihe gitunganye kandi gitagatifu. Icyiyongeye ho kugira isaha imwe y’iteraniro ry’Isakaramentu ku cyumweru cya Pasika, izindi ngero z’imirimo ikiranutse harimo ibikorwa n’imirimo bya paruwasi n’urumambo ku cyumweru cya Mashami ndetse no mu cyumweru Gitagatifu. Uku kwibuka harimo ibikorwa by’abana n’urubyiruko kandi kenshi na kenshi bikavangwa na korali z’andi matorero. Abandi bagize ibikorwa bya “Kristo Uriho” ku mugaragaro ku banyamuryango n’inshuti kandi bagize uruhare mu bikorwa bya Pasika by’amadini anyuranye bihuriweho muri Rubanda.

Ibyo bikorwa ni ishusho y’abantu benshi mu mugi wa Yerusalemu n’amajwi yabo yahuriye hamwe mu gusingiza Umukiza yinjira gitwari. Ikinejeje mu buryo bungana ni raporo y’ibisubizo byanyu ku busabe bw’ubuyozi bwa Mbere bwo kuramiriza mu rugo nk’imiryango kugira ngo twibuke iki kiruhuko cy’ingirakamaro kuruta ibindi.

Nemera ko kuramya nk’umuryango hizihizwa Pasika byazamutse cyane. Imyaka ibiri ishize, navuze ku muryango wacu ku kwiyemeza kurushaho kunoza uburyo bwo kwizihiza Pasika. Ndabyemera, ibi biracyakomeza kunozwa. Igihe cyose twanejejwe n’ifunguro ryiza ryo ku cyumweru cya Pasika, udutebo twa Pasika no guhiga amagi kuri Pasika, kandi turacyabikora. Ariko, kongeraho ubushake bwa roho bwo kurangamira Yesu Kristo n’Impongano Ye mu kwizihiza kwacu byazanye umunezero mu kwibuka ibi bikorwa bitagatifu by’ingenzi.

Umuryango wa Stevenson ukina ku Munsi wa Pasika.

Uyu mwaka uzaba uwagatatu tugerageza kugira Pasika ishingiro rya Krito kurushako. Nk’imikino y’ubugeni kuri Noheli, tugira umukino w’umunsi wa Pasika w’umuryango wacu harimo imyambaro iciriritse, gusoma ibyanditswe dusanga mu Isezerano Rishya no mu Gitabo cya Morumoni, umuziki, amafoto ya Pasika, amababi ya mashami, udukino ducanganye, niba ndi kuvugisha ukuri kose. Abana n’abuzukuru basoma kandi bagasubiramo ibisingizo byo ku Cyumweru cya Mashami bati: “Hoziyana … hahirwa uje mu izina rya Nyagasani! Hoziyana ahasumba hose!” na ”Ni Yesu … w’i Galilaya” bisa nkaho bisobanutse nka “Mu isi amahoro abe mu bo yishimira” mu gihe cya Noheli.

Ubu tunezezwa na byinshi bivanze biteguye. Icyahoze ari nk’umukino w’inkwavu n’amagi ya Pasika gusa ubu ni uruvange hamwe n’amashusho ya Chritus [Kristo] y’igituro kirangaye, Umukiza wazutse agaragara mu busitani hanze y’igituro n’Umukiza yigaragariza Abanefi. Duharanira kandi kugira Pasika igihe kirekire kurusha uko byaba umunsi umwe. Turi kugeregeza kubimenya,kubitekereza no kwizihiza icyumweru cya Mashami n’Uwagatanu Mutagatifu nk’ibihe bitagatifu byabaye mu Cyumweru Gitagatifu.

Pasika itwemerera kubaha igitambo cya Yesu Kristo n’umunezero w’Izuka Rye. Imitima yacu iba iremerewe uko dutekereza ububabare bw’Umukiza mu busitani n’i Nyabihanga, ariko imitima yacu iba inezerewe uko dutekereza igituro kirimo ubusa n’iteka ry’ijuru, “Yazutse!”

Ibijyanye n’Umuzuko

Ubukangurambaga buheruka bw’Ubuyobozi bwa Mbere bwo “kurangamira Pasika n’Umuzuko wa Yesu Kristo—ubutumwa buhebuje muri bwose ku kiremwamuntu” bigaragaza uburemere bw’iki gihe. Mu gihe hagaragara byinshi bigikwirakwira mu ba Kristo bize iyobokamana bigaragaza Umuzuko nk’ikimenyetso n’ikirango, twe twemeranya n’inyigisho zacu ko Umuzuko bisobanuye ko ababayeho bose bazazuka, kandi ko Umuzuko ari ukuri.” “Nk’uko bose batejwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo.” Yesu Kristo yaciye iminyururu y’urupfu kubwa buri wese uriho.

Dutangazwa n’inema Yesu Kristo aduha. Twakira amagambo Ye ko “Nta we ufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira inshuti ze.”

C. S. Lewis yaravuze ati kwigisha iby’ubukristo icyo bisobanuye [ku Ntumwa] mbere na mbere ni ukwigisha Umuzuko. … Umuzuko ni ifatiro ry’insanganyamatsiko yaburi nyigisho ya gikristo ivugwa mu Byakozwe n’Intumwa. Umuzuko, ni ishingiro ry‘inkuru nziza cyangwa ubutumwa bwiza abakristo bazanye.”

Ntangaje ko “hari Umuzuko, … imva nta ntsinzi ifite, kandi urubori rw’urupfu rwamizwe na Kristo.”

Umwanzuro n’Ubuhamya

Mu mwanzuro, mpamije ko abemera bose ubusabe bw’umuhanuzi uriho n’abajyanama be bwo kurushaho kwibuka ibikorwa bitagatifu Pasika ihagarariye bazabona ko imibanire yabo na Yesu Kristu izakomera kurushaho.

Mu minsi ishize gusa, namenye ibya nyirakuru wasubiriyemo umwuzukuru we w’imyaka ine inkuru za Pasika akoresheje ibimenyetso by’igituro, ibuye ryari ritwikiriye imva, Yesu, Mariya, abigishwa na marayika. Umwana muto yitegereje anatega amatwi nyirakuru uko yamusangizaga ugushyingura, gufunga no gufungura imva, ndetse nibyabereye mu busitani by’Umuzuko. Maze nyuma asubiriramo ababyeyi be inkuru yitonze mu buryo butangaje uko yizengurutsagaho bya bintu byakoreshejwe. Nyuma yuno mwanya mwiza, yabajijwe niba azi impamvu dufite Pasika. Umuhungu yarebye hejuru kandi atekereza bya cyana nuko arasubiza ati: “Kubera ko We ariho.”

Umuhungu muto avuga inkuru ya Pasika.

Nongeyeho ubuhamya bwanjye ku bwe (ku bwanyu no kubw’abamarayika n’abahanuzi) ko yazutse kandi ariho, ari byo mpamya mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Ephesians 2:20.

  2. Joseph Smith—History 1:17.

  3. Omni 1:26; Moroni 10:30.

  4. 2 Nephi 25:26.

  5. See Matthew 3:17; John 3:16–17; Hebrews 1:1–3; 3 Nephi 11:7; Doctrine and Covenants 93:15–17; Joseph Smith—History 1:17.

  6. See Matthew 16:18; Acts 2:47; 3 Nephi 21:22.

  7. See Matthew 26:36–46; Mark 14:32–41; Luke 22:39–46; see also Isaiah 53:4–12; Doctrine and Covenants 19:16–19.

  8. See Matthew 27:26–51; Mark 15:15–38; Luke 23:32–49; John 19:1–6, 14–37; see also 1 Nephi 11:32–33; 2 Nephi 9:5; Mosiah 14:12; Doctrine and Covenants 45:52; 53:2; 110:2–5.

  9. See Matthew 28:1–10, 16–18; Mark 16:1–14; Luke 24:1–48; John 20:1–31; 21:1–14; 3 Nephi 9:22; 11:1–17.

  10. See Mosiah 2:41.

  11. Preach My Gospel: A Guide to Sharing the Gospel of Jesus Christ (2023), 10.

  12. See Russell M. Nelson, “The Correct Name of the Church,” Liahona, Nov. 2018, 87–90.

  13. See First Presidency letter, May 11, 2020.

  14. See “Young Women Theme,” Gospel Library; “Aaronic Priesthood Quorum Theme,” Gospel Library; “Disciple of Christ,” Music Library; “Look unto Christ,” Music Library.

  15. See Russell M. Nelson, Facebook, Mar. 16, 2025, facebook.com/russell.m.nelson.

  16. See Gary E. Stevenson, “The Greatest Easter Story Ever Told,” Liahona, May 2023, 6–9; “Easter 2025” (notice to Church leaders), Mar. 11, 2025.

  17. See Russell M. Nelson, “Opening the Heavens for Help,” Liahona, May 2020, 73.

  18. See Russell M. Nelson, “Opening the Heavens for Help,” 73.

  19. See Ephesians 2:19–20; 1 Peter 2:3–6.

  20. Dallin H. Oaks, “He Is Risen! A Special 2025 Easter Season Message from the First Presidency” (video), Gospel Library.

  21. See Russell M. Nelson, “The Answer Is Always Jesus Christ,” Liahona, May 2023, 127; First Presidency letter, Feb. 15, 2023.

  22. Matthew 21:9, 11.

  23. “I Heard the Bells on Christmas Day,” Hymns, no. 214; see also Luke 2:14.

  24. See Matthew 28:6; Mark 16:6; Luke 24:6; see also Matthew 28:1–10, 16–18; Mark 16:1–14; Luke 24:1–48; John 20:1–31; 21:1–14; 3 Nephi 9:22; 11:1–17.

  25. Dallin H. Oaks, Facebook, Jan. 2, 2025, facebook.com/dallin.h.oaks.

  26. Dallin H. Oaks, “He Is Risen!

  27. 1 Corinthians 15:22.

  28. See Mosiah 15:7–8.

  29. See “I Stand All Amazed,” Hymns, no. 193.

  30. John 15:13.

  31. C. S. Lewis, Miracles: A Preliminary Study (1947), 171–72.

  32. Mosiah 16:8.