Igiterane Rusange
Itondere Igishuko cya kabiri
Igiterane rusange cyo muri Mata 2025


11:35

Itondere Igishuko cya kabiri

Ntukihishe abazagukunda kandi bazagushyigikira; ahubwo, ihutire kubasanga.

Imyaka myinshi ishize, ubwo nuzuzaga imyaka 12, natumiwe bwa mbere kwitabira ingando nijoro z’ihuriro ry’Abafite Ubutambyi bwa Aroni. Ubu bwari ubutumire nari maze igihe kinini ntegereje, kuko papa wanjye yari umuyobozi w’iryo huriro kandi yajyaga akunda kujyana n’abahungu bo mu ishami mu ngando, mu gihe njye nasigaraga mu rugo.

Umunsi ugeze, narishimye cyane. Kandi ngomba kwemera ko nifuzaga cyane guhuza n’abahungu bakuru. Nari niyemeje kwerekana ko nshoboye. Muri uwo muhate, nti byatinze mbere y’uko nsuzumwa kugira ngo harebwe niba najyana n’abandi nkaba umwe mu itsinda.

Inshingano nashinzwe kwari kubona urufunguzo rw’imodoka rwa data kugirango abayobozi bannyuzurwe. Ntabwo nibuka neza ibyo navuze kugira ngo nemeze papa, ariko bidatinze nahise niruka nerekeza mu itsinda ry’abahungu mfite imfunguzo mu ntoki, mfite ishema ry’ibyo nari ngezeho.

Hanyuma haje umukoro ukurikira. Nagombaga gufungura urugi rw’imodoka no gushyira inkoni hagati y’intebe y’umushoferi n’ihoni ry’imodoka. Kandi nari gufunga umuryango kugira ngo urusaku rw’ihoni ry’imodoka rwumvikane nimugoroba nta buryo abayobozi bagera ku modoka ngo bakureho icyo gikoresho cy’ibanze kibitera.

Noneho rero, aha niho inkuru ihinduka inkuru inteye isoni mu buryo bubabaje. Maze gushyira inkoni mu mwanya wayo, nafunze umuryango maze niruka vuba uko nshoboye njya kwihisha mu gihuru cyari hafi aho. Nunamye hasi, numvise ububabare bukabije. Mu mwijima no mu kwihuta kwanjye, nicaye ku kimera cy’amahwa.

Ikimera cy’amahwa

Induru yanjye y’ububabare ntiyumvikanye kubera urusaku rw’ihoni , kandi nta bundi buryo nari mfite uretse gucumbagira nsubira ku modoka, kwatura “ibyaha byanjye”, no gushaka ubuvuzi bw’ibanze.

Igihe cyari gisigaye kugira ngo iryo joro rirangire, nubitse inda mu ihema iruhande rwa papa, nkoresheje ipensi, nkura amahwa mu … byiza, reka mvuge gusa ko namaze iminsi myinshi nicaye ntatuje.

Natekereje kuri ibyo byambayeho inshuro nyinshi. Ubu nshobora guseka ubusazi bw’ubusore bwanjye nubwo nasobanukiwe amahame amwe n’amwe.

Imyitwarire myinshi mu bantu isa nkaho ari imwe mu muntu wa kamere—icyifuzo cyo kwinjira mu bandi, icyifuzo cyo kwerekana ubushobozi, ubwoba bwo kubura amahirwe, n’ubushake bukomeye bwo guhisha ibintu kugira ngo twirinde ingaruka. Ni iyi myitwarire ya nyuma ndi bwibandeho uyu munsi—kwihisha nyuma yuko dukoze ikintu tutakagombye gukora.

Ubu, ntabwo ndimo kugereranya ubukubaganyi bw’abana n’ibyaha bikomeye, ariko dushobora gukuramo amasomo ashobora kudufasha uko tugeragezwa muri uru rugendo rw’ubuzima.

Mu busitani bwa Edeni, Adamu na Eva bagize ibihe bidasanzwe cyane cyne ibiryo byinshi, ubwiza butagereranywa bw’ubusitani ariko ntabwo ari ubusitani bw’ubwiza gusa, ahubwo ni ubusitani butarimo urwiri cyangwa ibimera by’amahwa.

Nubwo bimeze bityo, tuzi nanone ko ubuzima bwo mu busitani bwari bufite aho bugarukira ku mikurire yabo yari ikenewe. Ubusitani ntabwo bwari bwo cyerekezo cya nyuma ahubwo bwari isuzumwa, rya mbere muri menshi, ryemezaga, ryateguraga, kandi ryagombaga kubafasha kugera ku cyerekezo cya nyuma cyo gusubira kuri Data n’Umwana.

Muraza kwibuka ko mu busitani hari ibibarwanya. Sekibi yari yemerewe kugerageza Adamu na Eva. Yabanje gushuka Adamu kurya ku mbuto z’igiti cy’ubumenyi bw’ikiza n’ikibi. Mu kwibuka itegeko ryo kudafata imbuto, Adamu ntiyabyemera. hanyuma haza Eva wahiriwe, wahisemo kurya urubuto, yemeza Adamu nawe kubigenza nkawe.

Nyuma, Adamu na Eva batangaje ko iki cyemezo cyari ngombwa kugira ngo hasohozwe umugambi wa Data wo mu ijuru. Ariko mu kurya ku rubuto, barenze ku itegeko kandi ari itegeko bahawe na Data imbonankubone. Ingaruka zo kumenya icyiza n’ikibi bigomba kuba byarabasigiye agahinda igihe bumvise ijwi rya Data ribamenyesha igaruka rye mu busitani. Bamenye ko bambaye ubusa, nkuko bari mu byukuri nta myambaro, babayeho mu buzima bwo kutagira icyo bamenya ari abere. Ariko birashoboka ko byari bibabaje kurusha kuba badafite imyenda muri uwo mwanya, kuko bari bagaragajwe kubw’igicumuro cyabo. Ntibari bafite kirengera n’ubwirinzi. Bari bambaye ubusa mu buryo bwose .

Rusahurira mu nduru,Sekibi, mu kumenya ko bagaragaye kandi nta ntege yarongeye arabashuka nanone— kuri iyi nshuro bihisha Imana.

Iki gishuko, nakita “igishuko cya kabiri,” ni igishuko gishobora kuzana ingaruka ikomeye turamutse dutsinzwe nacyo. Nta kabuza, kwirinda ibishuko bya mbere byose byo kurenga ku itegeko ry’Imana ni byiza kurusha byose, ariko tuzi ko bose bazagwa mu bishuko bya mbere bitandukanye hano ku isi. Uko dukura mu bwenge no mu gusobanukirwa, twiringira ko imbaraga zacu zo kwirinda ibishuko bya mbere zizagenda ziyongera, uko tugerageza gusa n’Umukiza wacu, Yesu Kristo.

Bamwe bashobora kugerageza kwihisha Imana kuko badashaka kuvumburwa cyangwa gushyirwa ahagaragara, kandi bumva bafite isoni cyangwa ipfunwe. Ariko, ibyanditswe byinshi bitwigisha ko kwihisha Imana bidashoboka. Ndaza kubasangiza bike muri byo:

Nyagasani yigisha Yeremiya binyuze mu bibazo bikurikira: “Hari uwabasha kunyihisha ahiherereye simubone? Niko Nyagasani avuga. Si jye ukwiriye ijuru n’isi?”

Kandi Yobu yarigishijwe ati:

“Kuko amaso yayo ari ku migenzereze y’umuntu, Kandi ireba amajya ye yose.

“Nta mwijima, cyangwa igicucu cy’urupfu, Aho inkozi z’ibibi zishobora kwihisha.”

Umwanditsi wa zaburi Dawidi mu buryo bw’ibisigo aratangaza ati:

“O Nyagasani, warandondoye, uramenya.

“Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, Umenyera kure ibyo nibwira. …

Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, Uba umaze kurimenya rwose, O Nyagasani. …

“Ndahungira Umwuka wawe he? Ndahungira mu maso hawe he?

“Nazamuka nkajya mu ijuru uri yo, Nasasa uburiri bwanjye ikuzimu uri yo.”

Abahinduwe bashya

Kuri abo baje mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma vuba aha, igishuko cya kabiri gishobora kugaragara nk’ikigoye cyane by’umwihariko. Mu kubatizwa kwanyu mwasezeranye kwitirirwa izina rya Yesu Kristo, kuri benshi rikubiyemo impinduka zikenewe mu buryo bw’imibereho. Guhindura uburyo bw’imibereho y’umuntu ntabwo byoroshye. Akenshi bigusaba guhindura ingeso n’imikorere ndetse n’abo duhorana nabo kugirango dutere imbere tugana Data udukunda wo mu ijuru.

Umwanzi azi ko ushobora kuba uri mu kaga k’ibitero bye bihishe. Azatuma ubuzima bwawe bw’ahahise, bwagusize utishimye mu buryo bwinshi,busa nkaho ubu bushimishije by’akarusho. Ubashinja, nk’uko yitwa mu Gitabo cy’Ibyahishuwe, azabashukisha ibitekerezo bisa nk’ibi: “Ntabwo mufite imbaraga zihagije zo guhindura ubuzima bwanyu; ntimushobora gukora ibi; ntimubarizwa muri aba bantu; ntibazigera babemera; mufite intege nke cyane.”

Niba ibi bitekerezo bisa nk’ukuri kuri mwe mwatangiriye inzira y’isezerano, turabinginze ngo ntimwumvire ijwi ry’umushinja. Turabakunda; mushobora kubikora; turabemera; kandi, hamwe n’Umukiza, muzagira imbaraga zo gukora byose. Mugihe ukeneye cyane urukundo n’ubufasha byacu, ntuzishuke ngo utekereze ko tuzakwanga uramutse uteye intambwe usubira inyuma mu buzima bwawe bwa mbere. Binyuze mu mbaraga zitagereranywa z’Impongano ya Yesu Kristo, ushobora kongera gukira. Ariko niba umwihishe kandi ukitandukanya n’umuryango wawe mushya wo kwizera, witandukanyije n’isoko ishobora kandi iguha imbaraga zo gutsinda.

Inshuti nkunda, iherutse guhinduka,yansangije ukuntu bigoye gukomeza kwizera mu bwigunjye. Hari imbaraga nyinshi mu kuba no kuguma mu muryango ushyigikirana: Nta gutsitara uko ari ko kwose mu gihe byahawe umugisha n’urukundo rw’umukiza Yesu Kristo.

Umuyobozi Russell M. Nelson yigishije ko “gutsinda isi atari igikorwa kiba mu munsi umwe cyangwa ibiri. Biba igihe cy’ubuzima cyose uko duhora twakira inyigisho ya Kristo. Tubiba ukwizera muri Yesu Kristo twihana buri munsi kandi twubahiriza ibihango bitugabira ububasha. Tuguma mu nzira y’igihango kandi duhabwa umugisha w’imbaraga z’ibya roho, ihishurirwa bwite, ukwizera kwiyongera n’ugufasha kw’abamarayika.”

Niba ufite ibikomere ku mubiri, ubuzima bwawe buzangirika kandi bishobora kubuhitana nudashaka ubuvuzi bukwiye. Ibyo ni ukuri no ku bikomere bya Roho. Gusa, n’ibikomere bya roho bitavuwe bishobora kubangamira agakiza kawe gahoraho. Ntukihishe abazagukunda kandi bazagushyigikira; ahubwo, ihutire kubasanga. Abepiskopi beza, abayobozi b’amashami, n’abayobozi bashobora kugufasha kubona imbaraga zikiza z’impongano ya Yesu Kristo.

Kuri mwe mushobora kuba muri mu bwihisho, turabinginze ngo mugaruke. Mukeneye ibyo inkuru nziza n’impongano bya Yesu Kristo bitanga, kandi dukeneye ibyo nawe utanga. Imana izi ibyaha byawe; ntushobora kuyihisha. Iyunge nawe ubwawe imbere Ye.

Nk’abera be, buri wese muri twe agomba kwimakaza umuco wo kuba mu Itorero rikunda, ryakira, kandi ritera inkunga abantu bose bifuza gutera imbere mu nzira ye.

Witondere iki gishuko cya kabiri! Kurikira inama z’abahanuzi ba kera n’ab’iki gihe, kandi umenye ko udashobora kwihisha Imana ikunda.

Ahubwo, koresha imbaraga z’igitangaza zikiza z’Impongano ya Yesu Kristo. Iyi niyo ntego nyine yo kubaho kwacu kugirango tubone umubiri ucika intege kandi upfa “ugerwaho n’ubwoko bose bw’ubumuga” kandi ibyo bizatsindwa, mu buryo bubabaje, ibishuko byinshi bya mbere; gutera imbere nubwo tugwa muri ibyo bigeragezo; no gushaka ubufasha buva ku Mana nyuma yo kubikora, kugira ngo turusheho kumera nk’Umukiza wacu na Data wo mu Ijuru. Ni inzira Ye. Niyo nzira yonyine! Muri uku kuri ndabihamya mu izina rya Yesu Kristo, amena.