Impano Zikomeye z’Uhoraho: Impongano, Umuzuko n’Ukugarurwa bya Yesu Kristo
Muri Pasika tubona muri Yesu Kristo amahoro, uguhinduka n’ubwihugiko, aribyo umunezero n’ibyishimo birambye kandi byuzuye ndetse by’ubuziraherezo.
Imyaka myinshi ishize, ishuri ryacu ry’inkuru nziza ryo mu gitondo kare ryafashe mu mutwe imirongo yo muri Bibiliya. Mu buryo bw’umwimerere nakundaga imirongo migufi. Harimo Yohana 11 :35ni wo murongo mugufi kurusha indi mu byanditswe, amagambo abiri gusa ngo “Yesu ararira.”
Kuri njye ubu, ukuri ko Yesu arira mu mubabaro no mu munezero bihamya ukuri gutangaje ko: Umwana w’Imana yaje mu mubiri upfa kandi yiga uko yabana natwe kandi yaduha umugisha bijyanye n’umubiri.
Iyo dutereye hejuru mu gahinda cyangwa mu munezero, Yesu Kristo arabisobanukirwa neza cyane. Ashobora kuboneka mu gihe dukeneye impano zikomeye zihoraho arizo: Impongano, Umuzuko n’Ukugarurwa bya Yesu Kristo.
Mariya na Marita baririra musaza wabo Lazaro wari wapfuye. Abitewe n’ibambe, Yesu ararira. Yagaruye Lazaro mu buzima.
Yesu yitegereza Yerusalemu mbere ya Pasika. Ararira, kuko atabasha gukoranya abantu Be nk’uko inkoko ikoranya imishwi yayo. Uyu munsi Impongano Ye iduha ibyiringiro mu gihe tubabajwe n’ibishobora kuba.
Nyagasani ararira uko asaba abagaragu Be, bishobora kutubamo natwe nk’abavandimwe bita ku bandi, “Ni iki kiruseho mba narakoreye uruzabibu rwanjye?”
Mariya ashavuye ahagaze iruhande rw’imva. Yesu aramubaza yitonze ati: “[Ese] urarizwa n’iki?” Azi ko “umuntu ashobora kurara arira nijoro, ariko mu gitondo impundu zikavuga.” Umuzuko uzana umucyo kuri bose.
Mu bihugu bivugwa mu Gitabo cya Morumoni, uko imbaga y’indahemuka ihaguruka imusanga, umunezero wa Yesu ni wose. Ararira.
“Nuko afata abana babo batoya, umwe kuri umwe, maze abaha umugisha kandi abasengera kuri Se.”
“Nuko ubwo yari amaze gukora ibi yarongeye ararira.”
Iyi ni Pasika muri Yesu Kristo: Asubiza ibyifuzo by’imitima yacu n’ibibazo bya roho zacu. Ahanagura amarira ku maso yacu, uretse amarira y’umunezero.
Iyo amarira yacu atemba, rimwe na rimwe dusaba imbabazi, dufite isoni n’ikimwaro. Ariko kumenya ko Yesu Kristo asobanukiwe imibabaro n’umunezero by’ubuzima bwacu biduha imbaraga zirenze izacu bwite igihe tunyura mu byiza n’ibibi.
Muri Amerika y’Amajyepfo, umubyeyi araboroga. Isoko y’umunezero w’ubuzima bwe, umukobwa we mutoya, yarapfuye. “Natanga ikintu icyo ari cyo cyose kugira ngo nongere mubone,” andirira mu maboko. Nanjye ndarira.
Mu gihe cyo kwegurira Imana Ingoro ya Puebla muri Megizike, amarira yuzuye mu maso h’umugore. Uko yagaragaraga byashushanyaga ukwizera ndetse n’ubwitange bikomeye cyane. Aravuga ati: “Todos mis hijos estan aqui en el templo hoy”aribyo bisobanura ngo “Abana banye bose bari hano mu ngoro uyu munsi.” Ibisekuru by’umuryango byakoraniye mu nzu ya Nyagasani bitera amarira y’umunezero n’amashimwe.
Mu ntambara yuje ubugome y’abaturage, imiryango n’abaturanyi barashyamiranye. Amarira y’umubabaro buhoro buhoro ari gutanga inzira y’ubwiyunge n’ibyiringiro. Mu ijwi rye rititira, umugore wo mu mudugudu uciritse, aravuga ati: “Muturanyi, mbere y’uko njyanwa mu mva yanjye, nshaka ko umenya aho gushakira abo mu muryango wawe babuze.”
Umugeni wuzuye uburanga n’umukwe bari bari komekanywa mu nzu ya Nyagasani. Afite imyaka 70 nk’uko n’umukwe bimeze. Umugeni mwiza cyane, yategereje bikwiye uyu munsi. Umugeni w’uburanga, agurutsa ikanzu ye hirya no hino afite udusoni. Twasutse amarira y’ibyishimo. Amasezerano y’Imana arasohoye. Ibihango Byayo bizana imigisha.
Igihe yigishirizaga mu rugo umugore wapfakaye, Boyd K. Packer ukiri muto yize isomo ryamukoze ku mutima. Nyuma y’ukutumvikana n’umugabo we, umugore yavuze amagambo ya nyuma akomeretsa. Impanuka itunguranye yahitanye ubuzima bw’umugabo we uwo munsi. Umupfakazi araboroga ati: “mu myaka mirongo itanu, nabayeho mu gahinda gakabije n’ukwicuza nzi ko amagambo ya nyuma yumvise mu kanwa kanjye yari akakaye kandi akomeretsa.”
Umuzuko muri Yesu Kristo udufasha gusana, kunga no guhindura imibano yacu ikaba myiza, ku mpande zombi z’umwenda ukingiriza. Yesu ashobora gukiza intimba; ashobora gutanga imbabazi. Ashobora kutubohora twe n’abandi ibintu twe cyangwa bo bavuze cyangwa bakoze mbese bimwe bitugira imbohe.
Umuzuko muri Yesu Kristo utuma twiyumvamo ukwemerwa n’Imana. Iyi si itubwira ko turi barebare cyane bagufi cyane, banini cyane, bato cyane, ko tutari abanyabwenge, tutari beza, cyangwa ko tutari aba roho bihagije. Binyuze mu guhinduka muri roho no muri Yesu Kristo dushobora guhunga rwose ukubabazwa no kumva ko tutagera ku butungane bukwiriye.
Mu munezero wa Pasika, turaririmba tuti: “.Death is conquered; man is free” Kristo yaratsinze.” Umuzuko wa Kristo utubohora urupfu, intege nke z’ubusaza n’ukudatungana k’umubiri. Kandi Impongano ya Yesu Kristo iratugarura mu buryo bwa roho. Yavuye amaraso muri buri mwenge w’uruhu, arira amaraso nk’uko yari ari, kugira ngo aduhe gutsinda no gutandukana n’icyaha. Arongera akatwunga hagati yacu ndetse hamwe n’Imana, mu buryo bwuzuye kandi butagatifu, Ibintu byose byiza, Yesu Kristo abigarura ku bwinshi ariko atari uko byari bimeze mbere gusa ahubwo n’ukundi bishobora kuba.
Ubuzima n’urumuri rwa Yesu bihamya urukundo rw’Imana ikunda abana Bayo. Kubera ko Imana Data ikunda abana Bayo bose mu myaka yose n’ibihugu byose, tubona ubutumire Bwe bwuzuye urukundo buduhamagarira kuza kubonera amahoro n’umunezero muri We muri gakondo n’imico bitandukanye. Ahantu aho ari ho hose, igihe icyo ari cyo cyose, uwo twaba turi we wese, duhuje isano ry’ubumana nk’abana b’Umuremyi umwe. Muri iryo sano dusangiye, abayoboke ba Isilamu, idini ry’Abayahudi, n’Ubukristo basangiye umurage nyobokamana muri Data Aburahamu n’ihururo ry’igihango binyuze mu bihe bya Misiri yo hambere.
Data Aburahamu yaje mu Misiri kandi yahawe umugisha.
Yozefu, wagurishijwe mu buretwa mu Misiri, yamenye inzozi za Farawo zaburiraga imyaka irindwi y’uburumbuke yakurikiwe n’imyaka irindwi y’inzara. Yozefu yakijije umuryango we n’abantu be. Yozefu yararize ubwo yasobanukirwaga umugambi w’Imana uhambaye wari mu byo yanyuzemo, aho ibintu byose byuzuzanya mu byiza ku barinda kandi bagakurikiza ibihango byabo.
Mose, warerewe mu Misiri mu nzu ya Farawo, yakiriye ndetse agarura imfunguzo zo gukoranya abana b’Imana.
Mu kuzuzwa k’ubuhanuzi, Yozefu, Mariya, n’umwana Yesu bashakiye ubuhungiro mu Misiri. Muri Cairo, umuyoboke wa Isilamu wabyiyemeje aravuga ati: “Korowani yigisha ko Yozefu, Mariya n’umwana Yesu baboneye umutekano n’ubuhungiro mu gihugu cyanjye. Mu gihugu cyanjye, Yesu ari igitambambuga yahaririye ibiryo byacu, yahatereye intambwe Ze za mbere, ahavugira amagambo Ye ya mbere. Hano mu gihugu cyanjye, twemera ko ibiti byacaga bugufi kugira ngo bimuhe imbuto We n’Umuryango We. Ugutura Kwe mu gihugu cyanjye byahesheje umugisha abantu bacu n’ubutaka bwacu.”
Umugambi w’Imana w’amahitamo mbonezamuco n’ay’ugupfa utuma twigira mu bunararibonye bwacu. Amwe mu masomo yacu akomeye y’ubuzima ava mu bintu tutari kuzigera duhitamo. Mu rukundo Yesu Kristo yicishije bugufi amanuka munsi y’ibintu byose kandi azamuka hejuru y’ibintu byose. Yishimira mu bushobozi bwacu buva ku Mana bwo guhanga no kunyurwa, ineza itiringiye igihembo, ukwizera kuganisha k’ukwihana n’imbabazi. Kandi aririra mu gahinda mu bukaka bw’umubabaro wa muntu, ubugome, akarengane n’ibindi akenshi biterwa n’amahitamo ya muntu nk’uko amajuru n’Imana yo mu ijuru babigenza.
Buri gihe cy’urugaryi cya Pasika gihamya uruhererekane n’ihuzwa bya roho bigize igishushanyo mbonera cy’impongano, umuzuko n’ukugarurwa binyuze muri Yesu Kristo. Iki kigereranyo cy’uguhuzwa gutagatifu kandi kw’ikimenyetso ntabwo kiza mu buryo bw’impanuka cyangwa uruhurirane. Icyumweru cy’Amashami, Icyumweru Gitagatifu na Pasika byizihiza Impongano n’Umuzuko bya Kristo. Nk’uyu munsi, buri wa 6 Mata twibuka ishingwa ry’imitunganyirize by’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Uku Kugarurwa ni yo mpamvu duterana buri ku Cyumweru cya mbere cya Mata mu giterane rusange.
Ukugarurwa na ko kwaje nk’uko Yesu Kristo wazutse, Mose, Eliyasi na Eliya bagaruye imfunguzo n’ubushobozi by’ubutambyi mu Ngoro ya Kirtland yari ikimara kwegurirwa Imana ku Cyumweru cya Pasika, mu 1836. Muri ubwo buryo, kuri uwo munsi ku Itorero ryagaruwe rya Yesu Kristo haje ubushobozi bw’Imana n’imigisha byo gukoranya abana Bayo, gutegura abana Bayo kugira ngo bayigarukire, no kunga imiryango bihoraho. Ukugarurwa kuri uwo munsi kwasohoje ubuhanuzi kuba kuri Pasika y’isezerano rishya n’irya kera.
Harimo n’Ingoro ya Kirtland, vuba aha cyane nasuye ahantu henshi hatagatifu muri Ohio aho Umuhanuzi Joseph Smith n’abandi babonye mu iyerekwa Imana Data n’Umwana Wayo, Yesu Kristo. Umuhanuzi Joseph yabonye uko ijuru rimeze. Mu ijuru, Data wo mu Ijuru, binyuze muri Yesu Kristo,“akiza imirimo yose n’amaboko ye,” mu bwami bw’ikuzo. Umwihariko ni abo “bahakana nkana Umwana nyumwa y’uko Se yamuhishuye.”
Nkuko umurimo We wo muri ubu buzima watangiye, Yesu Kristo yatangaje intego ye yo kuduhera umugisha muri buri kimwe twifuza kwakira ndetse buri gihe, buri shyanga, buri kimwe tunyuramo. Nyuma yogusiba iminsi 40, Yesu yagiye mu i sinagogi maze arasoma ati:“Roho wa Nyagasani ari muri jye, kuko yansize amavuta kugira ngo mbwirize abakene inkuru nziza, yanohereje gukiza imitima ishenjaguwe, kubwiriza imbohe ukubohoka no guhumura impumyi, no kubohora ibisenzegeri.”
Abakene, ab’umutima umenetse, imbohe, impumyi,ibisenzegeri—ni buri umwe muri twe.
Igitabo cya Yesaya gikomeza kivuga ku masezerano ya Mesiya y’ibyiringiro, gutabarwa, ubwishingizi: “Gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cya roho yihebye.”
Nuko turarangurura tugira tuti: “Nzajya nishimira muri Nyagasani, roho yanjye izajya inezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y’agakiza, akamfubika umwitero w’ubukiranutsi.”
Buri gihe cya Pasika, twizihiza, nk’ikimenyetso cyuzuye, impano zihambaye zihoraho binyuze muri Yesu Kristo cyane cyane mu Mpongano Ye, Umuzuko We(yadusezeranyije), Ukugarurwa kw’Itorero Rye ryo mu minsi ya nyuma hamwe n’imfunguzo z’ubutambyi n’ububasha bwo guha umugisha abana b’Imana. Twishimira mu myambayo y’agakiza n’umwitero w’ubukiranutsi. Turarangurura tugira tuti: “Hozanna ku Mana no kuri Ntama!”
“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”
Icyampa twese tugashobora kubona muri Yesu Kristo impongano, umuzuko n’ukugarurwa, amahoro, ubwiza, n’ubwihugiko biramba n’umunezero wuzuye n’ibyishimo bidashira, ndasenze mu izina Rye ritagatifu ariryo Yesu Kristo, Amena.