Igiterane Rusange
Urukundo rw’Imana
Igiterane rusange cyo muri Mata 2025


10:34

Urukundo rw’Imana

Mpamije nezerewe ko Yesu Kristo ari Urukundo rw’Imana. Urukundo rwe adukunda ruratunganye, rurihariye, kandi ruhoraho.

Umunsi umwe mu mpeshyi, ubwo twari mu rugendo ahantu hitaruye kure y’imijyi, umuryango wacu wamaze umugoroba uryamye hanze munsi y’ikirere gikeye kidafite ibicu. Hejuru yacu habonekaga neza Isanzure , ryuzuyemo inyenyeri zitabarika rimwe na rimwe hakaboneka n’inyenyeri igenda imyasa myasa. Mu gihe twatangariraga ubwiza n’ubuhangange bw’ibiremwa by’Imana, twumvise dufitanye na Yo isano yuje icyubahiro. Abana bacu bakiri bato, bakuriye muri Hong Kong, mbere ntibari barigeze babona ikintu nk’iki na rimwe mbere y’icyo gihe. Babajije nk’abatabizi koko niba twarabaga munsi y’ikirerere kimwe n’icyo mu rugo. Nagerageje kubasobanurira ko ari ikirere kimwe, ariko ko umwuka n’urumuri bihumanya ikirere cyaho twabaga byatubuzaga kubona izi nyenyeri nubwo zari zihari.

Ibyanditswe bitagatifu bitwigisha ko “ukwizera [ari] ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba kandi ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ariby’ukuri.” Mu gihe cy’ibirangaza bituma tudasobanukirwa neza ibijyanye na roho ndetse n’ibishuko byo mu isi bitubuza kumenya imbaraga n’icyerekezo cy’Imana n’Umwana Wayo Yesu Kristo, iyo dukoresheje kwizera Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo, tubona gihamya isobanutse y’ukuri Kwabo kandi ko batwitayeho.

Mu Gitabo cya Morumoni, umuhanuzi Lehi yabonye “igiti, urubuto rwacyo rwari ruteye ubwuzu rutuma umuntu yishima” kandi rwari “ruryohereye cyane kurusha izo [y]aba [y]arigeze kuryaho zose.” Ubwo yafataga ku rubuto rwacyo rwujuje roho ye umunezero ukomeye bihebuje, ndetse yatangiye kwifuza ko umuryango we nawo ukwiriye gufataho. Twiga ko iki giti gishushanya “Urukundo rw’Imana,” mu buryo bumwe na Lehi, natwe dushobora kwakira ubuhamya bw’Imana bushimishije iyo tuyitumiye mu buzima bwacu.

Yesu Kristo yerekana urukundo Imana idukunda. . “Mu gitambo Cye cy’impongano, Yesu Kristo yikoreye Ubwe ibyaha byacu ndetse yashenjaguwe kubw’ubukozi bw’ibibi bwacu. Intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye, ndetse yikoreye ububabare n’indwara byacu. Yohereza Roho Mutagatifu kuza kuduhumuriza, kandi imbuto za Roho zirimo umunezero, amahoro, n’ukwizera bitwuzuza ibyiringiro n’urukundo.

Nubwo urukundo rw’Imana rugera kuri buri wese, abenshi barushakana umuhate, mu gihe abandi bakeneye kurwiyumvamo ariko batizera ko barukwiye. Abandi bagerageza cyane gukomeza kumva urukundo rw’Imana. Ibyanditswe bitagatifu n’umuhanuzi wa Nyagasani bitwigisha ko dushobora guhora twumva urukundo rw’Imana mu gihe, binyuze mu nema ya Yesu Kristo, twihana kenshi, tubabarira by’ukuri , tugerageza kubahiriza amategeko Ye, kandi tukitanga mu gukorera abandi. Twumva urukundo rw’Imana iyo dukora ibintu bitwegereza kuri Yo, nko kuganira na Yo buri munsi binyuze mu isengesho no kwiga ibyanditswe bitagatifu, kandi tukareka gukora ibintu bitujyana kure Yayo, nko kwishyira hejuru, kugirana amakimbirane, no kwigomeka.

Umuyobozi Russell M. Nelson yadusabye ngo “dukuremo, dufashijwe n’Umukiza, ibisigazwa by’umwanda bimaze igihe kinini biri mu buzima bwacu” kandi ngo “tureke uburakari.” Yadushishikarije “gushimangira imfatiro zacu zo mu buryo bwa roho” binyuze “mu gushingira ubuzima bwacu ku Mukiza no ku mihango n’ibihango by’ingoro Ye.” Yadusezeranyije ko “uko twubahiriza ibihango byacu tugirira mu ngoro, turushaho kubona ububasha bwe budukomeza. … Tubona urukundo ruzira inenge rwa Yesu Kristo na Data wa twese wo mu Ijuru ku bwinshi!”

Mfite inshuti yagize umugisha wo kubona umuryango mwiza ndetse n’akazi gatanga ikizere cy’iterambere. Ibi byahindutse ubwo uburwayi bwamuteraga kudashobora gukora, bikurikirwa na gatanya. Ubuzima mu myaka yakurikiyeho bwaramugoye, ariko urukundo akunda abana be n’ibihango yagiranye n’Imana byaramukomeje. Umunsi umwe yamenye ko uwahoze ari umugore we yari yarongeye gushyingirwa, kandi ko yasabye gusesa iyomekanywa ryabo ryo mungoro. Yarahangayitse cyane ndetse arumirwa. Yashakiye amahoro n’ugusobanukirwa mu nzu ya Nyagasani. Umunsi wakurikiyeho nyuma yo gusura ingoro kwe, nakiriye ubutumwa bukurikira bumuturutseho:

“Nagize ubunararibonye butangaje mu ngoro mu ijoro ryakeye. Ntekereza ko byagaragaraga ko nari ngifite inzika zitari nke. … Nari nzi ko ngomba guhinduka, kandi narimaze icyumweru cyose nsengera gukora ibyo. … Ijoro ryakeye mu ngoro numvise mu by’ukuri Roho w’Imana akuramo inzika mu mutima wanjye. … Gukurwamo iyo inzika byaranduhuye cyane. … Umuzigo ukomeye wari undemereye cyane wari unkuweho.”

Nubwo akomeje guhura n’ibibazo, inshuti yanjye iha agaciro ubwo bunararibonye yagiriye mu nzu ya Nyagasani, aho imbaraga z’urukundo rw’Imana zikiza zamufashije kumva ari hafi y’Imana, afite icyizere cy’ubuzima, ndetse ntahangayikishwe n’ubuzima bw’igihe kizaza.

Iyo duhuye n’urukundo rw’Imana mu buzima bwacu, dushobora kwikorera imitwaro yacu bitworoheye kandi tukiyegurira twihanganye kandi twishimye ubushake Bwayo. Dufite icyizere ko Imana izibuka ibihango Byayo natwe, izadusura mu mibabaro yacu, izatubohora uburetwa. Tuzifuza kandi gusangira umunezero twumva hamwe n’umuryango wacu nabo dukunda. Kimwe n’umuryango wa Lehi, buri muntu afite ubushobozi bwo guhitamo niba arya cyangwa atarya ku rubuto, ariko amahirwe yacu ni urukundo, gusangizanya, no gutumira mu buryo bwo kugira ngo abo dukunda bashobore nabo kumva urukundo rw’Imana.

Kugira ngo dufashe abandi kumva urukundo rw’Imana, dukeneye guteza imbere muri twe imico isa neza nk’iya Kristo nko kwicisha bugufi, urukundo ruhebuje, impuhwe, ukwihangana, kandi tugafasha kuzana benshi ku Mukiza binyuze mu gukurikiza amategeko abiri akomeye yo gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu.

Umwe mu bahungu bacu yagowe n’ikibazo cyo kwiyumva byemewe no kwiyemera mu myaka ye y’ubugimbi. Njye n’umugore wanjye twasenze Imana ngo idufashe kumenya uko twamufasha, kandi twari twiteguye gukora icyo aricyo cyose Nyagasani yadusaba gukora. Umunsi umwe numvise nsabwa cyane kubaza Umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru niba yari azi umuntu ukeneye ubufasha twajya gusura hamwe n’umuhungu wanjye. Nyuma yo kubitekerezaho, yadusabye gusura umugore ufite ibibazo bikomeye by’ubuzima kandi, dufite uruhushya rw’ Umuyobozi w’ishami, rwo kujya tumushyira isakaramentu buri cyumweru. Narishimye cyane ariko kandi nari mfite impungenge z’uburyo umuhungu wanjye azakira izi nshingano za buri cyumweru.

Mu gusura kwacu kwa mbere, twagize ibyiyumvo by’umubabaro mwinshi n’impuhwe kuri uyu mugore, kuko yababaraga buri kanya. Yashimiye cyane guhabwa isakaramentu, kandi natwe twanejejwe no kumusura hamwe n’umugabo we. Nyuma y’inshuro nkeya asurwa, Icyumweru kimwe, nari ndi kure bityo sinashoboraga guherekeza umuhungu wanjye, ariko namwibukije inshingano zacu. Mu gihe ngeze mu rugo, sinashoboraga gutegereza kutumva uko gusura kwagenze. Umuhungu wanjye yansubije ko atatekerezaga ko abanyeshuri bagenzi be bashoboraga gukora ibintu byiza nk’ibi. Kandi yakomeje asobanura avuga ko yajyanye n’umuvandimwe we muto kugira ngo amufashe, ndetse ko n’isakaramentu ryagenze neza, ariko ko uyu mushiki wacu yababaye muri icyo cyumweru kuko yari yatumiye inshuti kuza mu rugo rwe kureba filime , ariko insakazamashusho ye ntiyakora. Umuhungu wanjye yavuze ko yashakishije kuri murandasi, akabona ikibazo, kandi akagikemurira aho. Yumvise ari ingirakamaro, yishimye, kandi yizewe mu kumukorera ikintu cyatunganyije umunsi we kandi kikamutera kwishima cyane . Yumvise urukundo rw’Imana imukunda.

Niba wagerageje uko ushoboye kose ubuzima bukugoye, wumva ko amasengesho yawe atumvwa, cyangwa niba udashobora kwiyumvamo urukundo rw’Imana, nyabuneka menya ko buri muhate wawe ufite agaciro kanini kandi, nk’uko inyenyeri zo mu kirere zigaragara, Data wacu wo mu ijuru na Yesu Kristo barakuzi, barakumva, kandi baragukunda.

Mu gihe kimwe, ubwo abigishwa Be bari mu bwato bari“guteraganwa [n’] imiraba,” Umukiza yarabegereye anyuze hejuru y’amazi maze arabizeza ati, “Muhumure ni njyewe, mwitinya.” Igihe Petero yashakaga gusanga Umukiza agendeye hejuru y’amazi, Yesu yaramwinginze, aramubwira ati, “Ngwino.” Ariko igihe Petero yatangiraga gushidikanya, maze agatangira kurohama, Umukiza yahise arambura ukuboko kwe aramufata maze amujyana ahantu hatekanye, hanyuma aramubwira ati, “Yewe ufite kwizera guke we, ni iki gitumye ushidikanya?”

Mu gihe duhuye n’ibibazo mu buzima bwacu, ese twiteguye kuba twishimye kandi tukagira ubutwari? Nigute twakwibuka ko Umukiza atadutererana kandi ko ari hafi yacu, wenda mu buryo tutaramenya? Ese twiteguye kumusanga mu kwizera, by’umwihariko n’igihe inzira tugomba kunyuramo isa n’aho idashoboka? Kandi ni mu buhe buryo adufasha gutsinda urugamba rw’ibibazo duhura nabyo mu buzima bwacu kandi akaturinda? Ni gute twamurangamira muri buri gitekerezo, tudafite ugushidikanya cyangwa ubwoba?

Niba wifuza kumva urukundo rw’Imana mu buryo buruseho mu buzima bwawe, ndaguhamagarira gutekereza ku bintu bikurikira:

  • Icya mbere, gufata akanya kenshi mu buzima bwawe ukibuka ko uri umwana w’Imana no gutekereza ku bintu ushimira.

  • Icya kabiri, senga buri munsi, usaba Data wacu wo mu ijuru kugufasha kumenya abari hafi yawe bakeneye kumva urukundo Rwe.

  • Icya gatatu, sobanuza neza icyo ushobora gukora kugira ngo uwo muntu yumve urukundo rw’Imana.

  • Icya kane, kora vuba k’uguhumekerwa n’Imana wakira.

Niba dusenga buri gihe kandi tugasabira abandi, Imana izatwereka abantu dushobora gufasha. Kandi niba dukora vuba, dushobora guhinduka ibikoresho by’Imana amasengesho yabo asubirizwamo. Bikozwe gutya, ku gihe, tuzabona ibisubizo by’amasengesho yacu kandi tuzumva urukundo rw’Imana mu buzima bwacu bwite.

Kurebera inyuma y’idirishya ry’indege

Hashize amezi make ubwo nari ndi mu rugendo muri Viyetinamu, njye n’umugore wanjye twari mu ndege yahagurukiye mu nkubi y’muyaga mwinshi uvanze n’imvura nyinshi cyane. Imivurungano mu kirere yari ikomeye cyane, kandi ibicu byijimye, imvura ari nyinshi, n’umurabyo byashoboraga kugaragarira mu idirishya ryacu. Nyuma y’izamuka rirerire kandi rihindagurika, indege yacu yageze hejuru y’ibicu by’umuyaga mwinshi n’imvura nyinshi maze ihinguka mu kirere kigaragara neza cyane. Twongeye kwibutswa Data wacu wo mu Ijuru na Yesu Kristo, kandi twumva urukundo rwabo ruhehuje badukunda.

Nshuti zanjye, nk’umuntu wumvise urukundo rw’Imana, ndishimye guhamya ko Umukiza Yesu Kristo ari urukundo rw’Imana. Urukundo rwe adukunda ruratunganye, rurihariye, kandi ruhoraho. Mu gihe tumukurikira neza dufite ukwizera, mureke twuzure urukundo rwe kandi tube itara riyobora abandi ku rukundo Rwe. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.