Igiterane Rusange
Gira uruhare mu Kwitegura Ukugaruka kwa Kristo
Igiterane rusange cyo muri Mata 2025


11:23

Gira uruhare mu Kwitegura Ukugaruka kwa Kristo

Imihamagaro n’ubundi buryo dutangirana umurimo w’Imana bidutegurira bidasanzwe guhura n’Umukiza.

Amezi make ashize, nari mpagaze mu nzu y’amakoraniro ubwo Umukuru Elder Neil L. Andersen yanyuragaho. Nari maze guhamagarwa nk’Umuyobozi Rusange mushya. Bishoboka ko yumvaga meze nk’utabimenyereye, kuko nari mpamagawe vuba, yaramwenyuye maze agira ati: “Yewe, urasa nk’umugabo utazi ibyo arimo gukora.”

Nuko ndatekereza nti: “Hariho umuhanuzi na bamenya w’ukuri.”

Umukuru Andersen yahise anyongorera ati, “Ntugire ubwoba, Umukuru Shumway. Bigenda neza kurushaho—mu myaka itanu cyangwa itandatu.”

Waba warigeze wibaza impamvu dusabwa gukora ibintu mu bwami bw’Imana bisa nk’ibirenze ibyo dushobora gukora? Hamwe n’ibindi byinshi dusabwa gukora mu buzima bwacu, ese waba warigeze wibaza impamvu dukeneye imihamagaro mu Itorero? Byiza, Narabyibajije.

Kandi naboneye igisubizo mu giterane rusange ubwo Umuyobozi Russell M. Nelson yavugaga ati: “Ubu ni cyo gihe cyawe nanjye cyo kwitegura ukugaruka kwa Kabiri kwa Nyagasani n’Umukiza wacu, Yesu Kristo.” Igihe Umuyobozi Nelson yavugaga ibi, Roho yanyigishije ko uko twitabira umurimo w’Imana, twitegura ubwacu kandi dutegurira abandi ukugaruka kwa Kristo. Isezerano rya Nyagasani ritwibutsa ko imihamagaro, ugufasha, imirimo yo mu ngoro, gukurikiza ubuyobozi bwa Roho Mutagatifu, ndetse n’izindi nzira, duhuriramo n’umurimo w’Imana bidutegura byihariye guhura n’Umukiza.

Imana Iranezerwa Iyo Dukora Umurimo Wayo

Mu mumaro w’uyu mwanya turimo nk’uko ubwami bw’Imana bwaguka kandi n’ingoro zubakwa hirya no hino ku isi ninako hakenerwa abantu bafite imitima ifite ubushake bwo gukora umurimo w’Imana. Gukora mu bwitange ukwikunda ni kamere y’ukwigishwa imeze nk’iya Kristo. Ariko gukora umurimo w’Imana akenshi ntibyoroha. Iyi niyo mpamvu Mfata nk’amata y’abashyitsi mwebwe abigishwa, harimo n’abavugabutumwa bacu, bubahiriza ibihango bagashyira ku ruhande ibyifuzo n’ibibazo byanyu kugira ngo mukorere Imana mu gukorera abana Bayo. Imana “[i]shimishwa no guhesha icyubahiro [mwebwe kubwo kuyikorera] mu bukiranutsi.” Isezeranya ko: “Ingororano za[nyu] zizaba nyinshi kandi ikuzo rya[nyu] rizahoraho.” Igihe twemeye ubutumire bwo gukora umurimo tuba tuvuze yego kuri Yesu Kristo. Kandi igihe tuvuze yego kuri Kristo, tuba tuvuze yego ku buzima bwa benshi.

Nize iri somo ubwo nakoraga akazi kandi niga ubuhanga muby’ ubutabire muri kaminuza. Nahamagawe kuba utegura ibikorwa muri paruwasi y’abatarashyingirwa. Uyu wari umuhamagaro wanteye inzozi mbi. Nubwo byari bimeze bityo ariko, narabyemeye, gusa byabanje kungora. Noneho mu gikorwa kimwe umukobwa mwiza yakunze cyane uburyo ntangamo ayisikirimu. Yagarutse inshuro eshatu, ashaka kubona ko mwitayeho. Twarakundanye, nyuma y’ibyumweru bibiri ansaba ko twabana. Urebye, birashoboka ko bitari byihuse cyane, kandi ni njye wamusabye ko twabana ariko ukuri ni uku: ntigiswa n’ubwoba bwo gutekereza ko nari kuba narabuze Heidi iyo nza kwanga umuhamagaro.

Kwitabira Umurimo w’Imana Ni Ukwitegura Ukugaruka kwa Kristo

Tujya gukora umurimo w’Imana atari ukubera ko Imana idukeneye ahubwo ni uko dukeneye Imana n’imigisha Yayo y’ububasha. Yasezeranyije ati: “Kuko, dore, nzaha umugisha w’ububasha abantu bose bakora mu ruzabibu rwanjye umugisha .” Mureke mbasangize amahame atatu yigisha uburyo uruhare rwacu mu murimo w’Imana ruduhesha imigisha kandi rukadufasha kwitegura guhura n’Umukiza.

Irya mbere, uko twitabira, tugenda twegera “igipimo cy’ukuremwa kwacu.”

Twiga iyi shusho mu nkuru y’Irema. Nyuma ya buri munsi w’umurimo, Imana yemezaga intambwe yatewe ivuga iti: “Byari byiza.” Ntiyigeze ivuga ko umurimo warangiye cyangwa ko wari utunganye. Ariko ibyo yavuze byari ko haterwaga intambwe, kandi ukurikije uko Imana ibibona, ibyo ni byiza!

Imihamagaro ntimenya cyangwa ntiyemeza umuntu w’indakemwa cyangwa ubudakemwa. Ahubwo, uko dukorana n’Imana mu byo isaba byose, dutangira gusohoza intego twaremewe.

Imana yishimira buri ntambwe dutera, kandi natwe tugomba kubikora , nubwo twaba tugifite umurimo wo gukora. Rimwe na rimwe dushobora kubura imbaraga cyangwa ubushobozi bwo gukora umuhamagaro. Mu bihe nk’ibyo, dushobora gukomeza umurimo no kurinda ubuhamya bwacu dukoresheje uburyo busobanutse nk’isengesho n’imyigire y’icyanditswe. Data wa twese wuje urukundo wo mu Ijuru ntaduciraho iteka iyo dufite ubushake bwo gukora umurimo we ariko ntidushobore kuwukora.

Irya kabiri, gukora umurimo w’Imana bishyira ingo zacu n’amatorero yacu ahantu hatagatifu aho dushobora kubaho mu buzima bw’ibihango.

Urugero, igihango cyacu cyo guhora twibuka Kristo gikorwa n’umuntu ku giti cye, ariko iki gihango cyubahirizwa uko dukorera abandi. Imihamagaro ituzengurutsa amahirwe yo “kwikorerana … imitwaro, bityo tukubahiriza itegeko rya Kristo.” Iyo dufashije kuko dukunda Imana kandi ko dushaka kuba mu bihango byacu, umurimo wahoze ari inshingano kandi ugoranye uhinduka umunezero kandi ukazana impinduka muri twe.

Imigenzo ntabwo idukiza kubera ko yujuje inshingano z’urutonde rw’imirimo y’Imana. Ahubwo, iyo twubahirije ibihango bijyanye n’iyi migenzo, duhinduka ubwoko bw’abantu bashaka kuba imbere y’Imana. Uku gusobanukirwa kunesha ugushidikanya mu gukora umurimo cyangwa ibyifuzo byo kutawukora. Imyiteguro yacu yo guhura na Yesu Kristo yihuta iyo duhagaritse kubaza ibyo Imana izatwemerera gukora maze tugatangira kwibaza ibyo Imana ishaka ko dukora.

Irya gatatu, kwitabira umurimo w’Imana bidufasha kwakira impano y’inema y’Imana kandi tukiyumvamo urukundo Rwe ruhebuje.

Nta ndishyi z’amafaranga tubona kubera gukora umurimo w’Imana. Ahubwo, ibyanditswe bitagatifu byigisha ko kubw’ “umurimo wacu [tugomba] kwakira inema y’Imana, kugira ngo dushobore gukomera muri Roho, tugire ubumenyi buturuka ku Mana, kandi twigishanye ububasha n’ubushobozi bituruka ku Mana.” Ibyo ni imihahiranire myiza cyane!

Kubera inema y’Imana, ubushobozi bwacu cyanga intege nke zacu sibyo shingiro nyamukuru mu kwagura cyangwa kwemera umuhamagaro. Imana ntiyiteze imikorere itunganye cyangwa impano idasanzwe mbere y’uko itwemerera gukora umurimo Wayo. Iyo biza kuba ari uko bimeze, Umwamikazi Esiteri ntiyari kuba yaratabaye igihugu cye, Petero ntiyari kuba yarayoboye Itorero rya mbere, kandi Joseph Smith ntiyari kuba yarabaye umuhanuzi w’Igarurwa ry’Itorero.

Iyo dukoze mu kwizera dukora ibintu birenze ubushobozi bwacu, intege nke zacu ziragaragara. Ibi ntabwo byoroshye, ariko ni ngombwa kuri twe “kumenya ko ari kubw’inema y’[Imana] … kuba dufite ububasha bwo gukora ibi bintu”

Tuzakora amakosa cyangwa tunanirwe gukora ibintu runaka inshuro nyishi mu gihe tuzaba dukora umurimo w’Imana. Ariko mu muhate wacu, Yesu Kristo aradufata. Atuzamura buhoro buhoro kugira ngo tubonere agakiza mu bitunanira no mu bwoba ndetse no kumva ko tutazigera twumva ko twihagije. Iyo tugaragaje umuhate wacu mukeya ariko dukoze uko dushoboye, Imana irawagura. Iyo twitanze kubwa Yesu Kristo, aradutagatifuza. Izi ni imbaraga zihindura z’inema y’Imana. Uko dufasha, dukurira mu nema Yayo kugeza ubwo tuba twiteguye “kuzamurwa na Data, guhagarara imbere ya [Yesu Kristo].”

Fasha Abandi Kwakira no Kwishimira Impano y’imihamagaro

Ntabwo nzi ibyo Umukiza azambaza igihe nzaba muhagaze imbere, ariko birashoboka ko ikibazo kimwe kizaba “Ninde wafashije kwegera Umukiza wazanye nawe?” Imihamagaro ni impano ntagatifu zituruka kuri Data wo mu ijuru wuje urukundo kugira ngo zidufashe kuzana n’abandi kuri Yesu Kristo. Bityo ndahamagarira abayobozi buri wese muri twe gushakana umugambi abatarabona imihamagaro. Mubashishikarize kandi mubafashe gukora umurimo w’Imana kugirango mubafashe kwitegura ukugaruka kwa Kristo.

John ntiyitabiraga mu itorero igihe umwepiskopi we yamusuraga akamubwira ko Nyagasani amufitiye umurimo wo gukora. Yasabye John kureka itabi. Nubwo John yari yaragerageje inshuro nyinshi ngo arireke, kuri iyi nshuro yumvise imbaraga zitagaragara zirimo kumufasha.

Nyuma y’ibyumweru bitatu gusa, umuyobozi w’urumambo yasuye John. Amuhamagarira gukora umurimo mu buyobozi bw’ishami. Yohana yarumiwe. John yabwiye umuyobozi w’urumambo ko aribwo yari agihagarika kunywa itabi. Niba ibi byari bivuze ko agomba kureka umuco we wo kujya kureba imikino y’umupira w’amaguru ku Cyumweru, urebye, ibi byari kuba ari ugusaba ibirenze. Igisubizo cy’umuyobozi w’urumambo yahawe n’Imana cyari cyoroshye: “John sinjye uri kubigusaba; ni Nyagasani uri kubigusaba.”

John aramusubiza ati: “Urebye, niba ari uko bimeze, nzakora umurimo wayo.”

John yambwiye ko ibyo bitambo byo gukora umurimo byari izingiro ryo guhinduka mu buryo bwa roho n’umuryango we.

Njya nibaza rimwe na rimwe niba tutabona neza, tukananirwa guha imihamagaro abantu bigaragara ko, mu buryo bw’umubiri upfa, basa nk’abatabishobora cyangwa nk’abatabikwiriye. Cyangwa twitaye cyane ku muco wo kureba ibyakozwe kuruta iterambere ry’inyigisho, tukirengagiza kureba uburyo Umukiza yongera ubushobozi mu badashoboye kandi batemewe akabaha amahirwe yo gukora umurimo.

Umukukuru David A. Bednar yigisha akamaro k’itegeko ryo mu byanditswe rigira riti “ubu buri muntu namenye Inshingano [ye], kandi ayikore.” Ese turabikora? Iyo abayobozi n’ababyeyi baretse abandi bakiga ndetse bagakora ubwabo, bakura neza cyane mu buryo bwa Roho. Mu gihe inzira yoroshye ishobora kuba guha abanyamuryango b’indahemuka umuhamagaro wa kabiri, uburyo buhebuje kurushaho ni uguhamagarira abasa nk’abatabishobora gufasha maze mukabareka bakiga kandi bagakura.

Iyo Kristo aza kuba ari hano mu buryo bw’umubiri yari gusura abarwayi, akigisha Ishuri ryo ku Cyumweru, akicarana n’urubyiruko rw’abakobwa rufite umutima ukomeretse, kandi agaha abana umugisha. Umukiza ashobora gukora umurimo We ubwe. Ariko yubahiriza iri hame ryo kutureka tugakora kandi tukiga, ni yo mpamvu adutuma mu mwanya We.

Hamwe no gukora umurimo w’Imana haza“uburenganzira, amahirwe n’inshingano zo guhagararira Nyagasani [Yesu Kristo].” Igihe dukora ngo duhimbaze Kristo aho kuba twe ubwacu, umurimo wacu uhinduka uw’umunezero. Iyo abandi basohotse mu ishuri ryacu, uguterana, gusura tugafasha cyangwa imirimo yo kwibuka Kristo kuruta uko batwiyibuka, umurimo uduhesha imbaraga.

Mu gushakisha cyane guhagararira Umukiza dushyizeho umwete, turushaho kumera nka We. Iyo niyo myiteguro myiza y’umwanya mutagatifu igihe buri wese muri twe azapfukama akatura ko Yesu ari Kristo, kandi ndabihamya ko ari We, kandi ko Umuyobozi Russell M. Nelson ari “ijwi … kugeza ku mpera y’isi” kugira ngo adufashe “kwitegura … ibizaza mu gihe kizaza.” Mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Russell M. Nelson, “The Lord Jesus Christ Will Come Again,” Liahona, Nov. 2024, 121.

  2. See Doctrine and Covenants 4:2–4.

  3. Russell M. Nelson, “The Lord Jesus Christ Will Come Again,” 121.

  4. Doctrine and Covenants 76:5–6.

  5. See John 10:10.

  6. Doctrine and Covenants 21:9.

  7. Doctrine and Covenants 88:19.

  8. See Genesis 1.

  9. In the Savior’s parable of the talents, the Master gives responsibility over “a few things” to each servant. The Master was more focused on each servant’s progress toward becoming masters “over many things” and less concerned with the return of His goods. The one servant who was afraid and unwilling to labor was left condemned and without progression. (See Matthew 25:14–28.)

  10. Reba Luka 2:52. Elder David A. Bednar teaches that “righteous work is a necessity for spiritual progress” (“Things as They Really Are 2.0” [worldwide devotional for young adults, Nov. 3, 2024], Gospel Library).

  11. See Doctrine and Covenants 10:4.

  12. See Mosiah 4:24.

  13. See Russell M. Nelson, “What We Are Learning and Will Never Forget,” Liahona, May 2021, 79: “God wants us to work together and help each other. That is why He sends us to earth in families and organizes us into wards and stakes. That is why He asks us to serve and minister to each other. … We can accomplish so much more together than we can alone. God’s plan of happiness would be frustrated if His children remained isolated one from another.”

  14. Galatians 6:2; see also Mosiah 18:8–9.

  15. President Henry B. Eyring taught: “To be called to serve is a call to come to love the Master we serve. It is a call to have our natures changed” (“As a Child,” Liahona, May 2006, 17).

  16. See Henry B. Eyring, “Should a Latter-day Saint Sell a Product When Its Use Violates the Word of Wisdom?,” Ensign, Apr. 1977, 30.

  17. Mosiah 18:26; see also Mosiah 27:5.

  18. See 2 Nephi 5:13, 24.

  19. Jacob 4:7.

  20. See Isaiah 40:29–31; 2 Corinthians 12:9.

  21. See Matthew 14:15–21. Even though a meager five loaves of bread and two fishes were offered to feed the massive multitude of people, the Savior gratefully took that offering and magnified it to even more than what was needed. One of the great lessons of this miracle is that what the Savior offers us is always more than enough!

  22. The Latin root of the word sacrifice is sacer, meaning sacred or holy, and facere, meaning to make. As we sacrifice for God, He makes us holy (see Helaman 3:35; Doctrine and Covenants 132:50).

  23. 3 Nephi 27:14.

  24. See Doctrine and Covenants 15:6; 16:6; 18:10–16.

  25. See Moroni 7:2; General Handbook: Serving in The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, 4.1, Gospel Library.

  26. See “Let Us All Press On,” Hymns, no. 243.

  27. Personal experience and correspondence, Jan. 4, 2025; name has been changed.

  28. See Matthew 10:5–8; Luke 10:1–9; General Handbook, 4.2.6.

  29. Doctrine and Covenants 107:99; emphasis added; from a conversation with Elder David A. Bednar, Dec. 2024.

  30. See Joseph Smith—History 1:20. Our youth are not just future leaders in the Church. They can lead in substantive ways now. I saw this truth serving with 744 of the most remarkable disciples of Jesus Christ in the Illinois Chicago Mission from 2019–2022. During COVID, these young but powerful disciples of Christ led God’s work forward to unseen heights in remarkable and innovative ways.

  31. See 2 Nephi 27:20–21.

  32. Preach My Gospel: A Guide to Sharing the Gospel of Jesus Christ (2023), 3.

  33. In Jacob 1:17, 19, Jacob’s errand was the Lord’s errand. He did not magnify his office unto himself but unto the Lord so that he could teach God’s word and thus “be found spotless at the last day.”

  34. See 3 Nephi 27:27.

  35. Doctrine and Covenants 1:11–12.