Ibihe byo Gusubizwa Ibintu Byose
Ibyakozwe n’Intumwa 3:21.
Ikintu k’ingirakamaro kandi “amakuru meza” ahebuje ni ubutumwa ko Nyagasani Yesu kristu yagaruye inkuru nziza Ye ndetse n’itorero mu minsi ya nyuma.
Kuva ku itariki ya 6 Mata 1830 kugeza uyu munsi, imyaka 195 irashize Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma rishinzwe.
Itsinda rito ry’abizera ubutumwa bwagaruwe hamwe n’inshuti zishishikajwe no kubumenyaho byinshi barateranye muri icyo gihe gikomeye kandi gishimishije. Abantu bose bari bitabirye bahiriwe na Roho, umugisha ugera ku bari aho bose, ubwo isakaramentu ryatangwaga, impano ya Roho Mutagatifu iratangwa, n’imihango y’ubutambyi irakorwa, kandi ukuri kw’inkuru nziza ya Yesu Kristo kurigishwa.
Mu kongera kubaka Itorero Rye, binyuze mu ihishurirwa Nyagasani yagennye Joseph Smith w’imyaka 24 kuba umuyobozi waryo ku isi: “Bamenya, umusemuzi, umuhanuzi, intumwa ya Yesu Kristo, umukuru w’itorero binyuze mu bushake bw’Imana Data, n’inema ya Nyagasani wanyu Yesu Kristo.”
Ndasenga byimazeyo nsaba ubufasha bwa Roho Mutagatifu mu gihe twita ku kamaro n’ingaruka nziza zikomeje kutugeraho z’uyu muhango umwe rukumbi wabayeho mu mateka y’isi.
Iyerekwa rya Mbere
Ishingwa ryemewe ry’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’iminsi ya nyuma ryari indunduro y’uruhererekane rw’ibikorwa bitangaje. Ibya mbere muri ibyo byabaye byagaragaye imyaka 10 mbere, muri Leta ya New York .
Mu itumba ry’umwaka wa 1820, umwana muto witwa Joseph Smith yagiye mu ishyamba hafi y’iwabo gusenga. Yari afite ibibazo bijyanye n’agakiza k’ubugingo bwe, kandi yarasonzeye cyane kumenya “muri ayo [matorero] iry’ukuri, kugira ngo amenye iryo yajyamo.” Joseph yari yizeye ko Imana izasubiza isengesho rye kandi ikamuyobora.
Nyabuneka, mumenye ko Joseph atasenze gusa kugira ngo amenye igikwiye. Ahubwo, yarasenze kugira ngo amenye icyari gikwiye kugira ngo agikore uko bikwiye. Joseph yasabye mu kwizera kandi yari afite ubushake bwo gukora akurikije ibisubizo yahawe.
“Mu [gusubiza] isengesho rye, Imana Data n’Umwana Wayo, Yesu Kristo, babonekeye Joseph kandi batangiza ‘isubizwa ry’ibintu byose’ (Ibyakozwe n’intumwa 3:21) nk’uko byahanuwe muri Bibiliya. Muri iryo yerekwa, yamenye ko nyuma y’urupfu rw’Intumwa za mbere, Itorero ryo mu Isezerano Rishya rya Kristo ryazimiye ku isi.” Joseph Smith yagize uruhare rukomeye mu kugarura inyigisho, ububasha, n’ibihango n’imigenzo by’Itorero rya cyera ry’Umukiza.
Joseph yaremeje ati: “Nabonye abantu babiri, urumuri rwabo n’ikuzo birenze ibisobanuro byose, bahagaze hejuru yanjye mu kirere.” Umwe muri bo aramvugisha, ampamagara mu izina maze avuga, anyereka undi—Uyu ni Umwana Wanjye Nkunda. Mwumvire!”
Binyuze muri iryo yerekwa hamwe n’ubunararibonye bw’ijuru, Joseph Smith yaje gusobanukirwa ko Imana na Yesu Kristo bari bamuzi nk’umuntu ku giti cye, bitaga ku gakiza ke gahoraho, kandi bari bamufitiye ubutumwa agomba gusohoza. Yize kandi amasomo y’ingenzi ku biranga imyitwarire, imiterere n’ubwiza bw’Ubumana—kandi ko Data n’Umwana ari Ibiremwa bitandukanye kandi bifite umwihariko. Yesu Kristo ni Umwana nyakuri w’Imana muri roho no mu mubiri.
Joseph Smith yatangaje ko Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo ari ibiremwa bifite umubiri. Yaravuze ati: “Data afite umubiri n’amagufa nk’iby’umuntu; n’Umwana na we ni uko; ariko Roho Mutagatifu nta mubiri n’amagufa afite, ahubwo ni ikiremwa cya Roho.”
Ndahamya ko isurwa rya Joseph Smith na Data n’Umwana ari cyo gikorwa cyatangije “igarurwa ry’ibintu byose byavuzwe mu kanwa k’abahanuzi bose bera kuva isi yaremwa.”
Igitabo cya Morumoni
Icya kabiri mu ruhererekane rw’ibitangaza bitangaje cyayoboye ishingwa ryemewe ry’Itorero ryagaruwe ry’Umukiza ni ubusemuzi no kuza kw’igitabo cya Mormon.
“Joseph Smith yahawe impano n’ububasha bw’Imana bwo gusemura inyandiko za kera: Igitabo cya Morumoni nk’Ubundi buhamya bwa Yesu Kristo. Iyi nyandiko ntagatifu ikubiyemo inkuru yerekeye umurimo bwite wa Yesu Kristo mu bantu bo mu gice cy’Iburengerazuba bw’isi nyuma y’izuka rye. [Igitabo cya Morumoni] kigisha ku ntego y’ubuzima, gisobanura kandi inyigisho za Kristo, ari zo shingiro ry’iyo ntego. Nk’ibyanditswe byera byunganira Bibiliya, Igitabo cya Morumoni gihamya ko abantu bose ari abahungu n’abakobwa ba Data wuje urukundo uri mu Ijuru, ko afite umugambi w’Imana ku mibereho yacu, kandi ko Umwana we, Yesu Kristo, avuga uyu munsi ndetse nko mu bihe bya kera.”
Nk’abanyamuryango b’Itorero ryagaruwe ry’Umukiza, “Twizera ko Bibiliya ari ijambo ry’Imana nkuko ryasemuwe neza; twizera kandi ko igitabo cya Morumoni ari ijambo ry’Imana.” Igitabo cya Morumoni ni ubundi buhamya bwa Yesu Kristo, gihamya ukuri kwa Bibiliya, kandi kigarura ukuri kuzuye kandi kw’agaciro kwazimiye muri Bibiliya.
Ubutambyi bwagaruwe
Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ryigisha ko Itorero rya mbere ryashinzwe na Yesu Kristo, hamwe n’ububasha bw’Imana, inyigisho, ibihango n’imigenzo, ryari ryarazimiye ku isi. Nk’igice cy’igarurwa ryahanuwe ry’ibintu byose mu minsi ya nyuma, abahanuzi n’intumwa ba kera bahaye ububasha bw’ubutambyi Joseph Smith ndetse bamuhaye n’imfunguzo z’ubutambyi. Iki cyabaye icya gatatu mu ruhererekane rw’ibitangaza byatumye habaho ishingwa ryemewe ry’Itorero ryagaruwe ry’Umukiza.
Ububasha bw’ubutambyi bwemerera abakozi b’Imana “kumuhagararira no gukora mu izina rye.” Imfunguzo z’Ubutambyi ni ububasha mu kuyobora imikoreshereze y’ubutambyi ku bana b’Imana.”
Ayobowe na Data na Mwana,Yohani umubatiza wazutse yagaruye, mu 1829, ububasha bwo kubatiza mu mazi menshi kubwo guhanagurwa ibyaha. Muri uwo mwaka, batatu mu Ntumwa Cumi n’Ebyiri zabanje ari bo Petero, Yakobo, na Yohana nibo bagaruye ubwigishwa ndetse hiyongereyeho n’ububasha bw’ubutambyi hamwe n’imfunguzo.
Hashize imyaka itandatu nyuma y’ishingwa ry’Itorero, mu Ngoro ya Kirtland, Mose, Eliyasi, na Eliya bahaye Joseph ububasha bw’inyongera bukenewe kugira ngo ashyire mu bikorwa umurimo w’Imana mu minsi ya nyuma.
Mose yahawe imfunguzo zo guhuriza hamwe Isirayeli.
Eliyasi yatanze ubusonga bw’inkuru nziza ya Aburahamu, harimo no kugarura ibihango bya Aburahamu.
Eliya yatanze imfunguzo z’ububasha bw’ukomekanywa, butanga ubushobozi butuma imigenzo ikorwa ku isi igira agaciro mu buzima buhoraho, nko guhuza imiryango mu mubano uhoraho na nyuma y’urupfu.
Itorero rya Yesu Kristo Riratunganyije
Mu gihe Joseph Smith yasemuraga Igitabo cya Morumoni, yahawe ihishurirwa ryerekana ko Itorero rya Yesu Kristo rizagarurwa. Ariko Nyagasani yategetse Joseph kudashyiraho Itorero Rye ako kanya. Ahubwo, “binyuze muri roho w’ubuhanuzi n’ihishurirwa,” Nyagasani yahishuriye Joseph “umunsi nyawo … [akwiye] gushyiraho [nanone] Itorero Rye ku isi.”
Itorero ryashinzwe mu rukurikirane rukwiye gusa nyuma y’igarurwa ry’ubutambyi no gushyira ahagaragara Igitabo cya Morumoni. Kopi ya mbere y’igitabo cya Morumoni yabonetse ku ya 26 Werurwe 1830, kandi Itorero ryashyizweho ku mugaragaro ku ya 6 Mata.
“Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma … ni Isezerano Rishya rya Kristo ry’Itorero Rye ryagaruwe. Iri Torero ryubakiye ku buzima butunganye bw’ibuye ryaryo rikomeza imfuruka , Yesu Kristo, no ku mpongano Ye n’izuka rye ry’ukuri. Yesu Kristo yongeye guhamagara Intumwa, kandi yazihaye ubushobozi bw’ubutambyi. Araduhamagarira twese kuza kuri We no mu Itorero Rye, kwakira Roho Mutagatifu, imigenzo y’agakiza, no kugira umunezero uhoraho.”
Ubusonga Bwuzuye bw’Ibihe
Kugaragara kw’Imana Data n’Umwana Wayo kuri Joseph Smith, ubusemuzi n’ukuboneka kw’Igitabo cya Morumoni, hamwe no kugarura ububasha bw’ubutambyi n’imfunguzo, byari iby’ingenzi mu gushyiraho Itorero rya Nyagasani ryagaruwe imyaka 195 ishize uyu munsi.
Mu Isezerano rya Kera, umuhanuzi Danyeli yasobanuye inzozi zirebana n’ibuye rizava ku musozi hadakoreshejwe amaboko hanyuma rikuzura isi yose. Umwaka umwe nyuma yo gushyiraho Itorero, Nyagasani yategetse Joseph Smith ko imfunguzo z’ubwami bw’Imana zari zongeye“ guhabwa umuntu ku isi” kandi “inkuru nziza ya Yesu Kristo izagera ku mpera z’isi, nk’ibuye rihinguka ku musozi ridakoresheje amaboko.”
Ndahamya ko: Nyagasani ari gusohoza amasezerano Ye. Itorero ry’umukiza ryagaruwe ririmo gushingwa ku isi yose kandi ni igikoresho Imana “izateranirizamo ibintu byose hamwe muri Kristo, ari ibiri mu ijuru, ibiri mu isi; ndetse n’ibiri muri we.”
Umurimo wanyuma wa Nyagasani “ni impamvu yashishikaje abantu b’Imana mu myaka yose; ni insanganyamatsiko abahanuzi, abatambyi n’abami babayemo mu munezero udasanzwe; bategerezanyije amatsiko ibihe turimo; kandi muri uko gutegerezanya amatsiko mu munezero uturutse mu ijuru, bararirimbye kandi barandika ndetse bahanura iby’ibi bihe byacu.”
Muri iki gihe cy’ingenzi kandi cya nyuma cy’ubusonga bwose bw’inkuru nziza, “ubumwe bwuzuye kandi butunganye, no guhuriza hamwe ubusonga bwose, n’imfunguzo, n’ububasha, n’ikuzo bigomba kubaho, bikamenyekana uhereye mu minsi ya Adamu kugeza ubu. Kandi si ibyo gusa, ahubwo n’ibintu bitigeze byerekanwa kuva mu iremwa ry’isi… bizahishurwa… muri iki gihe cy’ ubusonga bwuzuzye bw’ibihe.”
Umuhanuzi Joseph Smith yakomeje asobanura ati, “Imigenzo yose n’inshingano zose zabayeho zisabwa n’Ubutambyi, mu mabwiriza n’amategeko y’Ishoborabyose mu busonga bwose bwatambutse, bizaboneka byose muri iki gihe cy’ubusonga bwa nyuma … bizanasohozwa mu kugarurwa kwavuzwe n’iminwa y’abahanuzi bose Batagatifu.”
Amasezerano n’Ubuhamya
Nagerageje gutangaza muri make iby’ingenzi kandi by’agaciro gakomeye mu “Nkuru Nziza” iruta izindi umuntu uwo ari we wese aho ariho hose ku isi ashobora kwakira—ubutumwa ko Nyagasani Yesu kristu yagaruye inkuru nziza ndetse n’itorero mu minsi ya nyuma.
Ndasaba buri wese kwiga no guhamya ubu butumwa. Ndizeza ko abantu “baziga ubutumwa bw’Igarurwa basenga kandi bagakorera mu kwizera, bazahabwa umugisha [biciye muri Roho Mutagatifu] kugira ngo babone ubuhamya bwabo ku bijyanye n’ubumana bwayo n’intego yayo yo gutegura isi ku kugaruka kwa kabiri kwasezeranijwe k’Umwami n’Umukiza wacu, Yesu Kristo.” Uko musenga cyane mufite ibyiringiro byo kwakira no gukurikiza igisubizo kiva ku Mana, nkuko Joseph Smith yabigenje, ubushobozi bwawe bwo kumenya no gusubiza ubwo buhamya bw’Imana buziyongera.
Ndahamya ko Imana, Data Uhoraho, ari Data wa twese. Mpamije ko Yesu Kristo ari Umwana Ukundwa wa Data kandi w’Ikinege Wabyawe mu mubiri. Ni Umukiza n’Umucunguzi wacu.
Kandi nejejwe no guhamya ko Data n’Umwana babonekeye umusore muto Joseph Smith, bityo bitangiza Ukugarurwa kw’inkuru nziza y’Umukiza mu minsi ya nyuma. Igitabo cya Morumoni ni irindi sezerano rya Yesu Kristo kandi harimo ijambo ry’Imana. Ububasha bw’ubutambyi bwo guhagararira Umukiza no gukora mu izina rye bwongeye kuboneka ku isi. Kandi Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ni Isezerano Rishya ry’Itorero rya Kristo ryagaruwe. Ndahamya neza ko ibi bintu byose ari ukuri mu izina ryera rya Nyagaani wacu Yesu Kristo, amena.