Igiterane Rusange
Abahanuzi b’Imana
Igiterane rusange cy’Ukwakira 2025


Abahanuzi b’Imana

Kumva no kumvira ijwi ry’umuhanuzi ni ngombwa ngo mukomere kuri buri kintu kiza kugeza Ukugaruka kwa Kabiri k’Umukiza.

Nshuti rubyiruko, mbega iteraniro ry’igiterane kiza tugize! Twamaze kumva Intumwa eshatu ziriho za Yesu Kristo. Mbega umugisha ukomeye cyane! Kandi turaza kumva n’indi ntumwa, Umukuru Henry B. Eyring. Ibyo kurya bya roho birakomeje!

Umwaka ushize ubwo natangaga icyigisho, twize uburyo bwo guhangana n’iyi si binyuze mu bunararibonye bw’ibyabaye kuri Dawidi na Goliyati. Ese muribuka amabuye atanu? Uyu munsi ndimo kubasangiza inkuru yo mu Isezerano rya Kera nasomye ku myaka yanyu yansize nshaka kumera nk’uyishyigikiye. Bibiliya ntitubwira izina rye, bityo turamwita umugore wa Shunemu kuko iri ni ryo zina ry’umujyi we.

Umugore uri gukorera umugati umuhanuzi

Umunsi umwe umuhanuzi Elisa yari ari kunyura i Shunemu, kandi dusoma ko hari “umugore w’umukire; [wamutumiye] ngo ajye iwe gufungura. Nuko uhereye ubwo, iyo yahanyuraga yajyagayo … gufungura.” Ndibaza ko umuhanuzi Elisa yari yishimiye ubutumire bwo kurya iwe! Yari amaze kuhagenda inshuro nyinshi, umunsi umwe umugore abwira umugabo we ati: “Noneho, [ntahuye] ko uyu ari umugabo wera w’Imana

Umugore aravuga ati: “Noneho, [ntahuye].” Biragaragara ko yatumiye Elisa iwe atazi ko ari umuhanuzi; yakiriye ubuhamya bwe abikesheje Roho Mutagatifu kubwo gutega amatwi yitonze ibyo Elisa yavuze cyangwa yigishije. (Mwibuke ko icyo gihe nta mashusho yabagaho! Bityo, ntibyari byoroshye kumenya umuhanuzi umurebye mu maso ye gusa.)

Umugore uri gutegurira icyumba umuhanuzi

Ariko inkuru ntirangirira aho. Umunsi umwe umugore yabwiye umugabo we ati: “Reka twubake akumba, … maze tumushyiriremo uburiri n’ameza n’intebe, n’igitereko cy’itabaza, maze uko azajya aza kudusura ajye acumbikamo.”

Uyu mugore wari ufite ukwizera yari afite ubushake bwo kubaka icyumba mu nzu ye kugira ngo umuhanuzi, igihe anyuze mu mujyi, abone aho acumbika!

Uyu munsi rero dushobora gukura isomo rikomeye muri ubu bunararibonye.

Nyagasani yahamirije umugore w’i Shunemu ko Elisa yari umuhanuzi w’Imana, maze amwakira mu rugo rwe.

Natwe dushobora kwakira ubuhamya bwihariye bw’abahanuzi b’Imana kandi, muri iyi minsi ya nyuma, dushobora gufungura imitima n’ubwenge byacu ndetse n’inzu yacu twakira ubutumwa bwa Data wa twese wo mu Ijuru.

Nshuti rubyiruko, mbatumiriye kwibaza iki kibazo muti: “Ese mfite ubuhamya bwihariye bw’abahanuzi b’Imana bariho?

Mureke duhere ku ntangiriro y’ikigisho.

Ese umuhanuzi ni muntu ki? Umuhanuzi ni umuntu Imana yahamagariye kuyivugira. Mu bihe bya none hariho abahanuzi hano ku isi, nk’uko byari bimeze mu bihe bya kera.

Ababanuzi ni bamenya n’abahishura. Ibyo bivuze ko bashobora kubona ibyo abandi badashobora kubona, kandi bashobora no guhanura ibizaba. Bashobora kandi kutuburira ku byago bizaza. Abahanuzi bakira amategeko n’amahishurirwa biva kuri Nyagasani. Ingingo ya cyenda y’ukwizera ivuga ku ihishurirwa rikomeza no muri iyi minsi ya nyuma. Iragira iti: “Twemera ibyo Imana yahishuye byose, ibyo ihishura muri iki gihe byose, kandi twemera ko izahishura ibintu byinshi by’ingenzi bikomeye byerekeye Ubwami bw’Imana.”

Umukuru Gary E. Stevenson yaravuze ati: “Ubu Nyagasani akomeje guhishurira abahanuzi amategeko n’ubushake Bye kuko yifuza kutugeza ku byishimo byo muri ubu buzima no mu ikuzo rya selesitiyeli mu buzima buzaza.”

Abahanuzi kandi batangaza inkuru nziza kandi ni abigisha bahumekewe ndetse ni intumwa z’Imana ku bantu bose ku isi.

Buri munyamuryango w’Ubuyobozi bwa Mbere ndetse n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri ni umuhanuzi, bamenya, n’uhishura. Bakora umurimo nk’urwego ngishwanama ruyobowe na Nyagasani, bafite ubushobozi bwo gutangaza no gusobanura inyigisho no gushyiraho amabwiriza y’Itorero Rye. Basenga bashikamye kandi babigambiriye, kuko ibyemezo byayo mahuriro bigomba kuba byumvikanyweho. Muri ubu buryo, Nyagasani atwizeza ko ubushake Bwe buzatuzaho.

Abahanuzi bahamya Kristo, ni ukuga: ukubaho Kwe, umurimo We, n’ubumana Bwe.

Mureke dusome ubuhamya bumwe bw’abahanuzi bo mu gitabo cya Morumoni.

Abinadi yaratangaje ati:

“Imana ubwayo izamanukira mu bana b’abantu, kandi izacungura abantu bayo.

“Kandi kubera ko atuye mu mubiri azitwa Umwana w’Imana.”

Samweli w’Abalamanite yahamije kandi ko Yesu Kristo ari “Umwana w’Imana, Se w’ijuru n’isi, Umuremyi w’ibintu byose uhereye ku ntangiriro.”

Kandi umuhanuzi Moroni yaravuze ati: “Nabonye Yesu, kandi … yavuganye nanjye amaso ku maso.”

Igihe Kristo yasuraga Abanefi, kimwe mu bintu bya mbere yakoze ni uguhamagara Intumwa Cumi n’Ebyiri. Yabwiye abantu ati: “Murahirwa niba muzitondera amagambo y’aba cumi na babiri natoranyije.”

Noneho, munyemerere mbasangize amagambo make ku babyeyi cyangwa abandi bagize umuryango barera abana. Nyagasani ubwe yigishije Adamu na Eva ukuri k’umugambi w’agakiza. Hanyuma arababwira ati: mbahaye itegeko, ryo kwigisha ibi bintu mu mudendezo abana banyu.”

Ese bisobanuye iki kwigisha mu mudendezo? Ni ukwiga ukuri kw’inkuru nziza, kugira ubuhamya bwite bwako, no gusangizanya ubwo bumenyi mu bana bacu. Ni uguteza imbere ibihe bisanzwe n’ibidasanzwe byo kwigisha. Ni ukubaho ukurikiza ubwo bumenyi n’ubuhamya.

Igitabo cya Morumoni gisobanura abarwanyi 2,060 nk’“abagabo b’ukuri kandi bashira amanga, kuko bari barigishijwe kubahiriza amategeko y’Imana no kugenda bemye imbere yayo.” Aba basore bumviye Helamani mu budahemuka, icyo gihe yari umuyobozi wabo w’ingabo ndetse akaba n’umuhanuzi wabo, kandi bamenye ko ba nyina buzuje imitima yabo ukuri n’ukwizera.

Babyeyi, kuri iyi si irimo amajwi menshi ndetse rimwe na rimwe n’icuraburindi, Imana Ubwayo yadutegetse kurera abana bacu mu mucyo n’ukuri. Yaduhaye inshingano zo kwigisha abana bacu ukuri gukiza kw’inkuru nziza. Niba tunaniwe kubikora, isi ntabyo izakora.

Nshuti rubyiruko, mfite ubutumire bwanyu bugira buti: Mu minsi iri kuza, mbatumiriye gupfukama, gufungura imitima yanyu no gusenga mufite ukwizera muri Data wo mu ijuru mumusaba kubemeza ko umuhanuzi we watoranyijwe n’intumwa ko ari ijwi Rye ku isi uyu munsi.

Umugore w’i Shunemu yatwigishije ko dushobora kugira ubwo buhamya binyuze muri Roho Mutagatifu. Ndabasezeranya ko nitumara kumenya ko ari abasizwe b’Imana, ubuzima bwacu buzatworohera n’ubwo twahura n’ibibazo mu gihe tuzumvira amajwi yabo dufite ukwemera, ukwizera n’umunezero. Kumva no kumvira ijwi ry’umuhanuzi ni ngombwa ngo mukomere kuri buri kintu kiza kugeza Ukugaruka kwa Kabiri k’Umukiza.

Ubugome bwo mu isi buragenda bwiyongera, ariko Itorero rya Yesu Kristo n’ubwami Bwe birakomeye kuruta ikindi gihe. Siyoni iri kwambara imyenda myiza, kandi intebe ye ntizagwa. Nyagasani yiteze ko dukomera mu buhamya bwacu, twuzura ukwizera kandi tukihana buri munsi. Umukiza wacu, Yesu Kristo, yizeye buri wese muri twe gukomeza umurimo We.

Rimwe, Umuhanuzi Joseph Smith yaravuze ati: “Bavandimwe, ese ntituzakomeza gukora ikintu gikomeye?” Nyamara, kubera ko ubutumwa bwanjye bwibanze cyane kuri mwe, rubyiruko, ndashaka gukoresha ijambo urubyiruko aho gukoresha bavandimwe. Muriteguye?

“[Rubyiruko], mbese ntituzakomeza gukora ikintu gikomeye? Mukomeze kandi ntimusubire inyuma. Nimugire ubutwari, [rubyiruko]; mukomeze kugeza, ku ntsinzi! Mureke imitima yanyu inezerwe, kandi yishime bihebuje.

Nishimiye ubuyobozi n’umuhate wo kwiyegurira Imana w’abahanuzi bariho. Mbahaye ubuhamya bwanjye ko bahamagawe n’Imana gukora, gusakaza, no kuyobora ubwami Bwayo ku isi uyu munsi. Kandi bizakomeza bimeze bityo. Bizahoraho ko Nyagasani atoranya abagaragu Be. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. The Spanish translation of this phrase conveys the meaning “insistently invited.”

  2. 2 Kings 4:8.

  3. 2 Nephi 4:9; emphasis added.

  4. 2 Kings 4:10.

  5. See Alma 3:7.

  6. “Under the Lord’s direction, [the President of the Church] presides over the Church and is the only person on earth authorized to exercise all priesthood keys. … He has authority to receive revelation and declare the will of God for the whole Church” (General Handbook: Serving in The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, 5.1.1.1, Gospel Library).

  7. See Doctrine and Covenants 1:38.

  8. Gary E. Stevenson, “The Gospel of Jesus Christ: A Cheering Sound,” For the Strength of Youth, July 2025, 5.

  9. See Matthew 28:19–20; Doctrine and Covenants 21:1, 4–5; 107:35.

  10. “Each Apostle holds all the keys of the kingdom and exercises those keys under the direction of the President of the Church” (General Handbook, 5.1.1.1).

  11. See General Handbook, 5.1.1.1.

  12. See Doctrine and Covenants 107:27–31.

  13. “The Twelve Apostles are ‘special witnesses’ of the name of Jesus Christ. … They witness to all the world of His divinity and the reality of His Resurrection” (General Handbook, 5.1.1.1).

  14. Mosiah 15:1–2.

  15. Helaman 3:35.

  16. Ether 12:39.

  17. Speaking of the Book of Mormon, the Prophet Joseph Smith taught: “This book also tells us that our Savior made his appearance upon this continent after his resurrection, that he planted the gospel here in all its fulness, and richness, and power, and blessings; that they had apostles, prophets, pastors, teachers and evangelists; the same order, the same priesthood, the same ordinances, gifts, powers, and blessings, as were enjoyed on the Eastern Continent” (History, 1838–1856, volume C-1 [2 November 1838–31 July 1842], 1282, josephsmithpapers.org).

  18. 3 Nephi 12:1; emphasis added.

  19. Moses 6:58; emphasis added.

  20. See Doctrine and Covenants 68:25–28.

  21. “We should seize every opportunity to share the teachings of Jesus Christ with children. These teaching moments are precious and far fewer compared to the relentless efforts of opposing forces. For every hour spent instilling doctrine into a child’s life, there are countless hours of opposition filled with messages and images that challenge or ignore those saving truths.

    “Some of you may wonder whether it might be better to draw your children closer to you through having fun, or you may ask whether the child may start to feel overwhelmed by your teachings. Ahubwo, twakagombye gutekereza ngo, “Hamwe n’igihe gito no guhura gake, n’imyanya rwose mikeya, ni ayahe magambo y’inyigisho nshobora kubasangiza azabakomeza ku mbogamizi zitakwirindwa ku kwizera kwabo?’ The words you share today could be the ones they carry with them, and today will soon pass” (Henry B. Eyring, “Simple Is the Doctrine of Jesus Christ,” Liahona, Nov. 2024, 97).

  22. Every youth is important! (see Alma 57:6, 20).

  23. Alma 53:21; emphasis added.

  24. See Alma 56:44–48; 57:21.

  25. See Doctrine and Covenants 93:40.

  26. We also have the example of Enos’s parents, who raised him “in the nurture and admonition of the Lord” (Enos 1:1) and taught him about “eternal life, and the joy of the saints” (Enos 1:3). Enos did know the character of God (see Enos 1:6, 15, 17).

  27. See Doctrine and Covenants 21:1–2, 4–6. “While the world insists that power, possessions, popularity, and pleasures of the flesh bring happiness, they do not! They cannot! Ntacyo bitanga kindi uretse gusimbuza by’imburamumaro ‘imibereho y’umugisha kandi y’ibyishimo y’abubahiriza amategeko y’Imana.’ [Mosaya 2:41].

    “The truth is that it is much more exhausting to seek happiness where you can never find it! However, when you yoke yourself to Jesus Christ and do the spiritual work required to overcome the world, He, and He alone, does have the power to lift you above the pull of this world.

    “Now, how does overcoming the world bless our lives? The answer is clear: entering into a covenant relationship with God binds us to Him in a way that makes everything about life easier. Nyamuneka ntimunyumve nabi: njye ntabwo navuze ko kugira ibihango bituma ubuzima bworoha. Koko rero, mwitege ihangana, kubera ko umwanzi adashaka ko muvumbura ububasha bwa Yesu Kristo. But yoking yourself with the Savior means you have access to His strength and redeeming power” (Russell M. Nelson, “Overcome the World and Find Rest,” Liahona, Nov. 2022, 97).

  28. See Ether 8:26; Moroni 7:19–25.

  29. See Isaiah 52:1.

  30. See Psalm 125:1; Isaiah 28:16.

  31. Doctrine and Covenants 128:22; emphasis added.

  32. See Doctrine and Covenants 1:30.

  33. See Articles of Faith 1:5.