Amabwiriza y’Ubuzima Bwiza Bwo mu Nkuru Nziza
Byasa bite kongera Yesu Kristo mu buzima bwawe kurushaho?
Niba waba warigeze gusura leta yanjye ya Louisiana, waba umenyereye byinshi mu biryo byacu biryoha: gumbo, jambalaya, étouffée, n’ibindi byinshi.
Rimwe na rimwe, nisanga numva nshaka guteka bimwe muri ibyo biryo. Intambwe ya nyuma itanditse mu mabwiriza iza nyuma yo kuvanga ibirungo byose no gukurikiza amabwiriza yose atatuye ni ugukora isuzuma rya nyuma ry’uburyohe no kureba niba ntakibura. Muri icyo gihe, nshobora kumva ko ibyamamare mu guteka by’Abakerewole binyongorera biti: “Shyiramo Tony’s nyinshi.” Tony’s ni ikirungo cy’Abakerewole gikorerwa muri Opelousas, Louisisana mu mujyi w’iwacu. Akenshi gikoreshwa nk’“ikirungo cy’ibanga” ngo gikemure amakosa yakozwe igihe wakurikizaga amabwiriza.
Umugore wanjye Michelle nanjye twagize amahirwe yo gukora umurimo nk’abayobozi b’ivugabutumwa muri Louisiana. Twari dufite umuco wo kwigisha abavugabutumwa uko bateka indyo ye idasanzwe ya jambalaya mu ijoro ryabo rya nyuma mu rugo rw’ivugabutumwa mbere y’uko basubira mu miryango yabo. Nk’inyongera ku buhamya bwabo bw’inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo, abavugabutumwa bacu bavaga mu ivugabutumwa bishimiye ubumenyi bw’uko bateka iyo ndyo.
Mu mezi make ashize, nashakishaga mu Isomero ry’Itangazamakuru ry’Itorero maze mbona umurongo uhuza ikusanyirizo rya videwo ngufi ryitwa Restoration Conversations with President Russell M. Nelson [Ibiganiro by’Ukugarurwa n’Umuyobozi Russell M. Nelson]. Umutwe w’imwe muri izo videwo ngufi yari ku rutonde waranshishikaje cyane maze utuma mwenyura. Witwa ngo “Scriptures Are God’s Recipes for Happy Living [Ibyanditswe bitagatifu Ni amabwiriza y’Imana yo kubaho wishimye].” Ako kanya nahise nkanda kuri ayo mashusho y’iminota ibiri maze mbona Umuyobozi Nelson yigisha itsinda ry’abana bo mu Ishuri ry’Ibanze ubutumwa bworoshye kandi bukomeye bw’uko wakwishima. Yarigishije ati: “Iyo uri gukora keke, ukurikiza amabwiriza, sibyo? Kandi buri gihe uzabona umusaruro mwiza, sibyo?”
Yarakomeje, avuga ku bijyanye no kuba yari kuzuza imyaka 95 y’amavuko vuba aho: “Abantu baravuga ngo: ‘Urya iki? Ni irihe banga ryawe? Yarabasubije ati: “Ibanga ryitwa ibyanditswe bitagatifu. Mushobora kubisoma kandi mukabyiga.”
Ni byiza, ubu noneho ibanga ryo kubaho twishimye turarifite. Ibanga ryoroshye ryo kubaho wishimye ni ugukurikiza gusa amabwiriza y’Imana nk’uko asobanurwa birambuye mu byanditswe bitagatifu. Ndyita “Amabwiriza y’Ubuzima Bwiza Buri mu Nkuru Nziza.”
Ni iki ukora iyo hari ikitagenze neza igihe ukurikiza amabwiriza? Ni byiza, ibiri mu Mabwiriza y’Ubuzima Bwiza Buri mu Nkuru Nziza ni “ikirungo cy’ibanga” cyo kugufasha buri gihe gusoza ibintu wabikoze neza. Igisubizo gihora ari Yesu Kristo.
Ndatekereza ko hari igihe twese twumva ibirungo byacu bidahagije, cyangwa tukagorwa no gukurikiza amabwiriza, cyangwa ahari tugakora ikintu kitari kuri gahunda, cyangwa hakabaho ikintu kitari mu bushobozi bwacu, n’ibindi.
Umuti ni uwuhe? Ni ukurushaho gusa kongeramo byinshi bitumira Yesu Kristo mu buzima bwawe.
None se, kurushaho kongera Yesu Kristo mu buzima bwawe bigenda bite?
Ubwo nari Umuyobozi w’ivugabutumwa, nagize amahirwe yo guhura imbona nkubone na buri muvugabutumwa wese muto buri byumweru bitandatu. Mu gihe cy’inama y’umwe kuri umwe, byari ibisanzwe ku bavugabutumwa gusaba inama ku buryo bwo kunoza ubusangirangendo bwabo ngo bube bwiza kurushaho.
Igihe kimwe umuvugabutumwa yaje mu kiganiro cye maze aricara. Nashoboraga kumenya ngendeye ku bimenyetso by’umubiri we ko hari ikintu cyari kimuremereye mu bitekerezo bye. Naramubajije nti: “Umukuru, ni iki ushaka ko tuganiraho uyu munsi?” Yatangiye gusobanura zimwe mu ngorane yagiranaga n’umusangirangendo we n’uko byari biri kubangamira ubushobozi bwabo bwo gukora umurimo w’ivugabutumwa. Afite amarira mu maso, yarandebye maze arambaza ati: “Muyobozi, ni iki nakora?”
Muri uwo mwanya, mu by’ukuri ntabwo nari nzi icyo kumusubiza. Nyuma y’umwanya muto, namusabye ko niba nta kibazo twapfukama hamwe mu isengesho tugasaba inama iturutse kuri Roho. Yaremeye maze dupfukama hamwe dusenga dusaba ukumurikirwa.
Nyuma y’isengesho, twarakomeje dupfukama akanya gato maze twicara mu ntebe zacu turebana. Namubajije niba twasomera hamwe ibyanditswe bitagatifu. Ubwo twafunguraga ibyanditswe bitagatifu byacu, narahagaraye gato maze ndamubwira nti: “Umukuru, mu gihe dusoma ibi byanditswe bitagatifu, ndakwinginga wibaze iki kibazo gikurikira: Mbese ninkurikiza iyi myitwarire, bizatuma ubusangirangendo bwanjye ndetse n’umurimo w’ivugabutumwa wacu biba byiza kurushaho?”
Nuko dufungura muri Moroni 7:45 maze dusoma turanguruye tuti: “Kandi urukundo rw’ukuri rurihangana, kandi rugira imico myiza, kandi ntirugira ishyari, kandi ntirwirata, ntirushakisha inyungu, ntirurakara, ntirutekereza ikibi, kandi ntirunezezwa n’ubukozi bw’ibibi ahubwo runezezwa n’ukuri, rubabarira ibintu byose, rwemera ibintu byose, rwiringira ibintu byose, kandi rwihanganira ibintu byose.”
Umukuru maze andeba afite amarira mu maso ye maze aravuga ati, “Yego, Muyobozi, ariko ibi biragoye kubikora.” Naremeye maze mwibutsa ko ari umwana w’Imana ufite umwihariko uva ku Mana wo kubikora ari kumwe na Nyagasani.
Maze tuganira gato ku mugani w’umusozi wigishijwe n’Umukuru Clark G. Gilbert w’Aba Mirongo Irindwi, watwibukije ko tugomba guhera aho turi maze, hamwe na Nyagasani, tugatera imbere kandi tuzamuka mu cyerekezo cyiza. Narabibonaga ko yari akiri kwiyumvamo nk’ukiremerewe mu ntambwe zikurikiraho, nuko musaba gusobanura uko yumva ibyanditswe bitagatifu bivuga ngo: “kubw’ibintu bitoya kandi byoroheje ibintu bikomeye birakorwa.” Yatangiye gusobanura igitekerezo kivuga ko kubwo gukora ibintu bitoya kandi byoroheje, ibintu bikomeye bishobora gukorwa. Namusabye gufata umunota maze akareba ibintu bibiri bitoya kandi byoroheje ashobora gukora ngo abe umugwaneza ku musangirangendo we.
Hashize umwanya muto, yansangije ibitekerezo bye. Nuko musaba gufata umunota maze akareba ibintu bibiri bitoya kandi byoroheje ashobora gukora ngo yihanganire umusangirangendo we. Yahise ako kanya ansangiza ibitekerezo bye bibiri. Byaragaragaraga ko yahoze abitekerezaho na mbere y’umuhuro wacu. Namusabye kujyana ibyo bitekerezo bike ku Mana mu isengesho maze agasaba icyemezo, icyerekezo, no kumurikirwa ku buryo yashyira mu bikorwa umugambi abikuye ku mutima. Yarabyemeye. Ubwo twasozaga, namusabye kujya ambwira aho bigeze mu ibaruwa ye ya buri cyumweru.
Mu byumweru bike byakurikiyeho, nashoboraga kubonera mu mabaruwa ye ya buri cyumweru ko ibintu byarimo kugenda binoga. Ntabwo nabonaga uko kunoga mu mabaruwa ye ya buri cyumweru gusa, ahubwo nabiboneraga na none mu mabaruwa ya buri cyumweru y’umusangirangendo we. Mu muhuro wanjye na we wakurikiyeho, nabonye itandukaniro rigaragara mu maso ye na roho. Naramubajije nti: “Noneho se, Umukuru, byaba ari ukuri ko ‘urukundo rutizigama rutigera rutsindwa?’” Yansubije aseka cyane ati: “Yego, kandi kubw’ibintu bitoya kandi byoroheje ibintu bikomeye birakorwa.”
Uko ukurikiza Amabwiriza y’Ubuzima Bwiza Bwo mu Nkuru Nziza kugira ngo ugire imibereho myiza, ujye wibuka inyigisho y’Umuyobozi Nelson igira iti: “Ibibazo ibyo ari byo byose cyangwa ingorane izo ari zo zose mufite, igisubizo gihora kiboneka mu buzima hamwe n’inyigisho bya Yesu Kristo. Nimurusheho kwiga ibyerekeye Impongano Ye, urukundo Rwe, impuhwe Ze, Inyigisho Ye, n’inkuru nziza Ye yagaruwe y’ugukiza n’iterambere. Nimumugarukire! Nimumukurikire!”
Iyo ukeneye “kumwumva” kandi ukamenya uko watumira Yesu Kristo mu buzima bwawe, ujye uzirikana gukurikiza intambwe Umuyobozi Nelson yatwigishije zijyanye n’ihishurirwa ry’umuntu ku giti cye:
“Shaka ahantu hatuje ushobora kujya ujya buri gihe. Icishe bugufi imbere y’Imana. Suka ibiri mu mutima wawe kuri Data wo mu Ijuru. Mugarukire kugira ngo aguhe ibisubizo n’ihumure.
“Mu izina rya Yesu Kristo nimusengere ibibateye impungenge, ubwoba, intege nke n’ibindi byifuzo byimbitse by’umutima wanyu. Maze noneho mwumve! Mwandike ibitekerezo bije mu bwenge bwanyu, Mwandike ibyiyumviro byanyu kandi mubikurikize hamwe n’ibyemezo musabwa gufata. Uko musubiramo iki gikorwa umunsi ku wundi, ukwezi ku kundi, umwaka ku wundi, muzakurira mu ihame ry’ihishurirwa.’”
Ndahamya ko Yesu Kristo ari Umukiza n’Umucunguzi wacu. Yujuje buri kintu cyose dukeneye ngo tubashe gusubira kuri Data wo mu Ijuru. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.