Igiterane Rusange
Gusuzumwa no Gukomezwa muri Kristo
Igiterane rusange cy’Ukwakira 2025


Gusuzumwa no Gukomezwa muri Kristo

Ibigeragezo munyuramo ntabwo ari igihamya cy’uko Nyagasani yabatereranye. Ahubwo, ni gihamya cy’uko abakunda bihagije kugira ngo abavugurure kandi abakomeze.

Bavandimwe banjye nkunda, ndiyumvamo urukundo rwa Nyagasani kuba duteraniye hamwe. Nejejwe no kuganira namwe. Ndasenga ngo Roho ashyire mu mitima yanyu ibyo Nyagasani ashaka ko mwumva, birute amagambo ndibuvuge.

Kera nashatse kwiga ubugenge n’imibare mu myaka yanjye yo kwiga muri kaminuza. Numvise ndemerewe cyane. Natangiye kumva ko nageragezaga kwiga ibirenze ubushobozi bwanjye. Uko narushagaho kumva ko bindenze, niko niyumvagamo imbaraga nke zo gukomeza kugerageza. Gucika intege kwanjye kwanteye kumva ko umuhate wanjye nta musaruro watanze. Natangiye gutekereza kubivamo, kugira ngo nige ibyoroshye.

Numvise ncitse intege. Ubwo nasengaga, numvise ihumure rya Nyagasani. Namwiyumvisemo mu bitekerezo byanjye avuga ati: “Ndikugusuzuma, ariko nanone Ndi kumwe nawe.”

Icyo gihe ntabwo nari nzi icyo ayo magambo yose yasobanuraga. Ariko nari nzi icyo gukora, hanyuma nagiye ku kazi.

Mu kubitekerezaho byimbitse no kubikoraho mu gihe cy’imyaka yakurikiyeho, naje gusobanukirwa ubu butumwa bunshishikariza buri mu byanditswe bitagatifu: “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”

Namenye ko imbaraga nakoreshaga mu kwiga ubugenge zari impano ituruka kuri Nyagasani. Yanyigishaga ko hamwe n’ubufasha Bwe, nashoboraga gukora ibintu bigaragara nk’ibidashoboka, niba nari mfite ukwizera ko yari kuba ahari kugira ngo amfashe. Binyuze muri iyi mpano, Nyagasani yarakoraga kugira ngo ansuzume hanyuma ankomeze.

Ijambo gusuzuma rifite ibisobanuro byinshi. Gusuzuma ikintu ntabwo ari ukukigerageza gusa. Ni ukongera imbaraga zacyo. Gusuzuma icyuma ni ukugishyiramo ingufu. Ubushyuhe, uburemere, n’igitutu byongerwaho kugeza kamere nyayo yacyo yiyongereye kandi igahishurwa. Icyuma ntabwo gicibwa intege no kugisuzuma. Mu by’ukuri, gihinduka ikintu gishobora kwizerwa, ikintu gikomeye bihagije cyo kwihanganira imizigo iremereye kurushaho.

Nyagasani adusuzuma mu buryo nk’ubwo kugira ngo adukomeze. Uko gusuzumwa ntabwo kuza mu bihe byoroshye cyangwa by’ihumure. Kuza mu bihe twumva dusumbirijwe birenze ibyo dutekereza ko twashoboraga kwihanganira. Nyagasani atwigisha ko tugomba gukomeza gukura, ko tutananirwa mu byo dukora, ko tudacika intege, no gukomeza kugerageza.

Iyo dukomeje kwizera Yesu Kristo, ndetse n’igihe ibintu bimeze nk’ibidashoboka kuri twe muri uwo mwanya, nibwo dukomera kurushaho mu buryo bwa roho. Inyandiko z’ibyanditswe bitagatifu zishimangira uku kuri.

Nk’urugero, umuhanuzi Moroni yarasuzumwe kandi arakomezwa muri ubu buryo. Yabayeho mu myaka ye ya nyuma wenyine. Yanditse avuga ko nta nshuti yagiraga, ko se yari yarishwe, kandi ko abantu be bari bararimbutse. Yahigwaga n’abo bashakaga ubuzima bwe.

Nyamara Moroni ntabwo yihebye. Ahubwo yanditse ubuhamya bwe bwa Yesu Kristo ku bisate kubw’abantu atashoboraga kuzabona, barimo n’urubyaro rw’abantu bashakaga kumwica. Yaratwandikiye. Yari abizi ko hari abazakwena amagambo ye. Yari abizi ko bamwe bazanga kuyakira. Nyamara yakomeje kwandika.

Moroni ubwo yasuzumwaga, ukwizera kwe kwaravuguruwe kandi kurakomezwa. Kwarushijeho gutungana. Amagambo ye afite ububasha bw’uwihanganye kugeza ku ndunduro mu budahemuka. Dushobora kwiyumvamo ubwo bubasha igihe dusoma ubuhamya bwe bugira buti:

“Ubu njyewe, Moroni, nanditse icyo mbona ko ari ngombwa; none nandikiye abavandimwe banjye, Abalamani; kandi ndashaka ko bazamenya ko imyaka irenga magana ane na makumyabiri yahise kuva ikimenyetso gitanzwe cy’ukuza kwa Kristo.”

“Kandi nshyize ikimenyetso kuri izi nyandiko, nyuma y’uko navuze amagambo make mu buryo kwo kubinginga.”

“Dore, ndabinginga ubwo muzasoma ibi bintu, nibiba mu bushishozi bw’Imana ko muzabisoma, kugira ngo muzibuke uko Nyagasani yabereye umunyempuhwe abana b’abantu, uhereye ku iremwa rya Adamu ndetse kugeza igihe muzabonera ibi bintu, kandi mukabitekerezaho byimbitse mu mitima yanyu.

“Kandi ubwo muzabona ibi bintu, ndabingingira ko muzasaba Imana, Data Uhoraho, mu izina rya Kristo, niba ibi bintu ari iby’ukuri; kandi nimusabana umutima uzira uburyarya, mubikuye ku mutima, mufite ukwizera muri Kristo, azabagaragariza ukuri kwabyo, kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu.

Kandi kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu mushobore kumenya ukuri kw’ibintu byose.”

Ubuhamya bwa Moroni bwavuguruwe mu bwigunge, nyamara burarabagirana urumuri kugira ngo buyobore ibisekuru ku gushakashaka Data wo mu Ijuru n’Umukiza Yesu Kristo.

Undi muhanuzi wo mu Gitabo cya Morumoni yarasuzumwe kandi arakomezwa, nk’umwana wahuye n’imibabaro n’ishavu ryinshi. Ariko ise, Lehi, yamwigishije ko Imana yari kuzamuha umugisha binyuze mu bigeragezo bye.

“Kandi dore, mu bwana bwawe wagowe n’imibabaro n’ishavu ryinshi, kubera amahane y’abavandimwe bawe.

“Nyamara, Yakobo, impfura yanjye yo mu gasi, uzi ubwiza bw’Imana; kandi izahindura imibabaro yawe kubw’inyungu yawe.

“Kubera iyo mpamvu, roho yawe izahabwa umugisha, kandi uzaba mu mahoro n’umuvandimwe wawe, Nefi; kandi iminsi yawe uzayimara mu murimo w’Imana yawe. Kubera iyo mpamvu, nzi ko wacunguwe, kubera ubukiranutsi bw’Umucunguzi wawe kuko wabonye ko mu bwuzure bw’igihe agiye kuzana agakiza ku bantu.”

Umuhanuzi Joseph Smith yahuye n’uko gusuzumwa n’ugukomezwa ubwo yari muri Gereza ya Liberty. Mu ndiba y’umubabaro we, Umuhanuzi Joseph Smith yararanguruye ati:

“O Mana, uri hehe? …

“Ukuboko kwawe kuzifata kugeza ryari?”

Nyagasani yabonye mu mubabaro wa Joseph Smith ingaruka zitagatifuza zo kwihangana ubwo yasubizaga ati:

“Mwana wanjye, amahoro abe kuri roho yawe, ikikurwanya n’imibabaro yawe bizabeho gusa umwanya mutoya;

“Kandi noneho, nubyihanganira neza, Imana izaguhera ikuzo mu ijuru, uzatsinde abanzi bawe bose.”

Urugero rwiza rwo gusuzumwa no gukomezwa rwabayeho binyuze mu mpongano ya Yesu Kristo. Yikoreye ibyaha by’isi. Yikoreye imibabaro yacu n’ishavu ryacu. Yasogongeye ku gikombe gisharira. Yagaragaje ko ari indahemuka ibihe byose.

Kubera Impongano Ye y’ikuzo, Yesu Kristo ashobora kudukomeza mu bihe byacu byo kugeragezwa. Azi uko yadutabara kuko yumvise ibibazo dushobora kunyuramo mu buzima bupfa. “Azikorera ububabare n’indwara z’abantu be … kugira ngo ashobore kumenya ibijyanye n’umubiri uko atabara abantu be bijyanye n’ubumuga bwabo.”

Umukiza ari i Getsemani

Twiga ko ubwo yari mu Busitani bwa Getsemani, Umukiza yasabye Data niba ikigeragezo cyamurenga, ariko nyuma aravuga ati: “Niba ari ubushake bwa Data”, Umukiza yagombaga kubikora. Mu yandi magambo, Umukiza yagize ugushidikanya, ariko yari afite ukwizera muri Data We wo mu Ijuru.

Bavandimwe, gusuzumwa no gukomezwa byanyu bishobora kutamera nk’ibya Moroni cyangwa ibya Yakobo cyangwa iby’Umuhanuzi Joseph. Ariko bizaza. Bishobora kuza bituje, mu buryo bw’ibigeragezo by’ubuzima bw’umuryango. Bishobora kuza mu buryo bw’uburwayi cyangwa ugutenguhwa cyangwa ishavu cyangwa ubwigunge.

Ndahamya ko ibi bigeragezo munyuramo atari igihamya cy’uko Nyagasani yabatereranye. Ahubwo, ko ari igihamya cy’uko abakunda bihagije kugira ngo abavugurure kandi abakomeze. Ari kubakomeza bihagije kugira ngo mushobore kwikorera uburemere bw’ubuzima buhoraho.

Nidukomeza gukiranuka mu murimo wacu, Nyagasani azatuvugurura. Azadukomeza. Hanyuma umusi umwe tuzahindukira tubone ko ibyo bigeragezo byari igihamya cy’urukundo Rwe. Tuzabona ko yaduhinduraga kugira ngo tubashe guhagararana na We mu ikuzo. Nk’uko Intumwa ya Nyagasani Pawulo yabivuze ku iherezo ry’ubuzima bwayo, igira iti: “Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.”

Ndahamya ko Imana ibazi. Izi ibigeragezo muhura na byo. Iri kumwe namwe. Ntabwo izabatererana. Ndahamya ko Yesu Kristo ari umwana w’Imana. Ni imbaraga zacu, Umucunguzi wacu, ibyiringiro byacu. Nitumwizera azatuma ububasha bwacu bwa roho budufasha gutsinda buri kigeragezo cyose twahamagariwe kwikorera. Ndabihamya ntyo mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.