Twuzuye Ingeso nziza y’Ukwifata.
Ndahamagarira byimazeyo gushyira twese mu mitekerereze n’imitima byacu ingeso nziza y’ukwifata nk’iya Kristo.
Muri Gicurasi 2021, ubwo yasuraga imirimo yo kuvugurura Ingoro ya Salt Lake, Umuyobozi Russell M. Nelson yatangajwe no kuba abapayiniya bari bafite amikoro adahagije n’ukwizera gukomeye gusa, bakubaka iyi nyubako ntagatifu yari ikomeye mu buryo bugaragara no mu buryo bwa roho kandi ikamara igihe kirekire. Icyakora yitegereje ingaruka z’isuri yateje icyuho mu mabuye yari agize urufatiro rw’ibanze rw’ingoro ndetse n’imyubakire idahamye nk’ibimenyetso bigaragara byerekana ko yari ikeneye koko kuvugururwa.
Umuhanuzi wacu dukunda yahise atwigisha ko nk’uko byari ingenzi mu gufata ingamba zikomeye mu gushimangira urufatiro rw’ingoro kugira ngo ruhangane n’ibiza kamere, niko natwe tugomba gufata ingamba zidasanzwe—ahari ingamba twaba tutarigeze dufata mbere—kugira ngo dukomeze urafatiro rwacu rwa roho muri Yesu Kristo. Mu butumwa bwe twibuka, yadusigiye ibibazo bibiri byimbitse byo kwitekerezaho: “Ni gute urufatiro rwawe rukomeye? Kandi ni izihe mbaraga zishimangira ubuhamya bwawe n’ugusobanukirwa inkuru nziza bikenewe?”
Inkuru nziza ya Yesu Kristo iduha ibyahumetswe n’Imana n’uburyo buhamye bwo kurwanya intege nke za roho mu bugingo bwacu, ishimangira urufatiro rwacu no kudufasha kwirinda icyuho mu kwizera kwacu no kugira ubuhamya bukomeye n’ugusobanukirwa ukuri gutagatifu kw’inkuru nziza ya Yesu Kristo. Ihame rimwe ry’ingenzi kugira ngo tugere kuri iyo ntego riboneka mu gice cya 12 ry’Inyigisho n’Ibihango, ihishurirwa ryatanzwe binyuze ku muhanuzi Joseph Smith ahanurira Joseph Knight, umugabo w’umukiranutsi washakaga gusobanukirwa cyane ubushake bwa Nyagasani, atari uguhinduka inyuma gusa ahubwo agahagarara atanyeganyega mu kuba umwigishwa—“ushikamye nk’inkingi z’ijuru.” Nyagasani yaravuze ati:
“Dore, ndababwira, ndetse n’abafite ibyifuzo bose kuzana no gutangiza uyu murimo;
Kandi ntawe ushobora gufasha muri uyu murimo keretse yiyoroheje kandi akuzura urukundo, afite ukwizera, ibyiringiro, n’urukundo rutizigama, uha agaciro ibintu byose bizamushingwa.”
Ubujyanama bw’Umukiza, bwanditswe muri iri hishurirwa ritagatifujwe, butwibutsa ko ukwifata ari ingenzi mu gushimangira urufatiro rukomeye muri Yesu Kristo. Ni imwe mu ngeso nziza z’ingenzi, atari gusa ku bahamagariwe umurimo ahubwo nanone no ku bantu bose bakoranye ibihango bitagatifu na Nyagasani kandi bakemera kumukurikira mu budahemuka. Ukwifata bihuza kandi bikanakomeza n’izindi ndangakamere nk’iza Kristo zavuzwe muri iri hishurirwa: ubwiyoroshye, ukwizera, ibyiringiro, urukundo ruhebuje n’urukundo rutagira inenge rumuturukamo. Byongeye kandi, kwitoza ukwifata ni uburyo busobanutse bwo kurinda ubugingo bwacu intege nke za roho zidashira zatewe n’ingaruka z’isi zishobora guca intege urufatiro rwacu muri Yesu Kristo.
Mu mico myiza iranga abigishwa nyakuri ba Kristo, ukwifata guhiga indi nk’ishusho y’Umukiza Ubwe, urubuto rw’agaciro rwa Roho ruboneka kuri bose biyemeje kuyoborwa n’Imana. Ni ingeso nziza itanga amahoro ku mutima, igaha umurongo ibyifuzo n’amarangamutima mu bwenge no mu ituze. Mu byanditswe bitagatifu, ukwifata kugaragazwa nk’igice cy’ingenzi mu iterambere ryacu mu bya roho; kituganisha ku kugira ukwihangana, ubumana n’ibambe mu gihe kandi tunonosora ibyiyumviro byacu, amagambo yacu n’ibikorwa byacu.
Abigishwa ba Kristo baharanira kubiba imico myiza nk’iya Kristo barushaho kwicisha bugufi no kuzura urukundo. Imbaraga zituje zivuka muri bo, kandi barushaho gukumira uburakari, kugaburira ukwihangana no kwihanganira abandi, kubaha no kubahwa, kabone n’iyo umuyaga w’ibibazo wahuha cyane. Baharanira kudahubuka ahubwo bagahitamo gukorana ubushishozi bwa roho, bayobowe n’ubugwaneza no kwiyoroshya kwa Roho mutagatifu. Muri ubu buryo, ntibashobora kwibasirwa n’Intege nke mu bya roho kuko, nk’uko Intumwa Pawulo yigishije, bazi ko bashobozwa byose na Kristo ubaha imbaraga ndetse no mu bigeragezo bishobora guhungabanya ubuhamya bwabo kuri We.
Mu Rwandiko rwe yandikiye Tito, Pawulo yatanze ubujyanama butagatifu bujyanye n’ubushobozi bw’abashaka guhagararira Umukiza bagakora ugushaka Kwe mu kwizera no mu bwitange. Yavuze ko bakwiye kwakirana urugwiro, gushishoza, kurenganura, no kuba abatagatifu—imico myiza igaragaza neza ingaruka z’ukwifata.
Icyakora, Pawulo yababuriye ko batagomba kuba “abikunda, batihutira kurakara, … [kandi] batagira urugomo.” Imimerere nk’iyo inyuranyije n’ibitekerezo by’Umukiza kandi ibangamira gukura nyakuri muri roho. Mu buryo bw’ibyandiswe bitagatifu, “kutaba uwikunda” ni umuntu wanze gukorana ubwirasi n’ubwibone; “kutihutira kurakara” ni umuntu wirinda ubushake bwo kutihangana no gushavuzwa n’ibintu; naho “kutagira urugomo” bivuga umuntu wanga gushyamirana, amahane no gukomeretsanya mu magambo, mu bikorwa no mu marangamutima. Mu gihe duharanira guhindura imyitwarire yacu hamwe no kwizera no kwicisha bugufi, dushobora kuba twubatse ku rutare rukomeye rw’inema Ye tugahinduka ibikoresho byera kandi bitunganye mu biganza Bye bitagatifu.
Mu gutekereza ko ari ngombwa kubiba ingeso nziza y’ukwifata, nibukijwe amagambo ya Hana, nyina w’umuhanuzi Samweli—umugore ufite ukwizera gukomeye uwo nyuma y’ibigeragezo bikomeye, yatanze indirimbo yo gushima Nyagasani. Yaravuze ati: “Ntimukongere kuvuga iby’ubwibone bikabije bityo, ntimukabe abanyagasuzuguro mu byo muvuga, kuko [Nyagasani] ari Imana izi byose, Kandi ari yo imenya urugero rw’ibyo abantu bakora.” Indirimbo ye irenze kuba isengesho—ahubwo ni ubutumire yihaye bwo gukora yicishije bugufi yigenzura, anashyira mu rugero. Hana atwibutsa ko imbaraga za roho nyakuri zitagaragarira mu gukora uhubutse cyangwa mu magambo yo kwishyira hejuru ahubwo mu myifatire yifata, yitekerezaho ijyanye n’ubushishozi bwa Nyagasani.
Akenshi, abantu bakunda gushima imyitwarire ikomoka ku mahane, ubwibone, kutihangana no gukabya, akenshi bashyigikira iyo myitwarire kubera igitutu cy’ubuzima bwa buri munsi hamwe n’ubushake bwo gushimwa no kumenyekana. Iyo duhisemo kunyuranya n’ingeso nziza y’ukwifata kandi tukirengagiza imbaraga zituje kandi zicisha bugufi za Roho Mutagatifu mu mikorere no mu mvugo byacu, tugwa mu mutego w’umwanzi byoroshye bikadutera kuvuga amagambo no kugira imyitwarire tuzicuza cyane, haba mu mibanire yacu n’abantu, umuryango, cyangwa se umubano wo mu rusengero. Inkuru nziza ya Yesu Kristo iduhamagarira kwitoza izi ngeso cyane cyane mu bihe by’ibigeragezo, kuko ari bwo umuntu agaragaza imyitwarire ye nyakuri. Nk’uko Martin Luther King Jr. yigeze kuvuga ati: “Igipimo cya nyuma cy’umugabo ntabwo ari aho ahagaze mu gihe cy’ubwisanzure kandi cyoroshye, ahubwo ni iyo ahagaze mu gihe cy’ibigeragezo n’amakimbirane.”
Nk’abantu b’igihango, duhamagarirwa kubaho imitima yacu ishinze imizi mu masezerano matagatifu twagiranye na Nyagasani, tugakurikiza neza inzira yashyizeho akoresheje urugero rwe rutunganye. Nk’ingororano, yaradusezeranyije ati: “Mu by’ukuri, mu by’ukuri, ndababwira, ko iyi ari yo nyigisho yanjye, kandi uwubatse kuri ibi yubatse ku rutare rwanjye, kandi imiryango y’ikuzimu ntizabaherana.”
Ntimureke Imitima Yanyu Ihungabana, cyashushanyijwe na Howard Lyon, agikesheje Havenlight
Umurimo w’umukiza ku isi waranzwe n’ingeso nziza y’ukwifata mu bice byose by’imimerere Ye. Binyuze mu rugero Rwe rutunganye, yatwigishije ko tugomba “kwihangana mu mibabaro, ntitubwire nabi ababitugirira.” Nk’uko yigishije ko tudakwiye kwemera gutwarwa n’uburakari kubera intonganya n’ubushyamirane, yaratangaje ati: “Mugomba kwihana, nuko mugahinduka nk’umwana mutoya.” Yigishije kandi ko abantu bose bifuza kumusanga bafite intego yuzuye mu mutima bagomba kwiyunga n’abo barakariye cyangwa ababarwanya. Hamwe n’imyitwarire yo kwifata n’umutima w’impuhwe, yatwijeje ko nitugirirwa nabi tugasuzugurwa cyangwa tukirengagizwa, ineza Ye izatugumaho kandi igihango cy’amahoro nticyizakurwa mu buzima bwacu.
Imyaka mike ishize, jye n’umugore wanjye twagize amahirwe matagatifu yo guhura na bamwe mu banyamuryango b’abizera b’Itorero bo mu mujyi wa Mexico. Benshi muri bo, haba ku giti cya buri muntu cyangwa binyuze kubo bakundaga bahuye n’ibigeragezo bikomeye, harimo gushimutwa, ubwicanyi n’andi makuba akomeretsa umutima.
Mu gihe twarebaga mu maso y’abo Batagatifu, ntitwabonye uburakari, inzika, cyangwa ubushake bwo kwihorera. Ahubwo twabonye kwicisha bugufi gutuje. Mu maso habo, n’ubwo harimo akababaro, bagaragazaga icyifuzo gikomeye cyo gukira no guhumurizwa. N’ubwo imitima yabo yari yarakomerekejwe n’akababaro, aba Batagatifu bakomeje kujya mbere mu kwizera muri Yesu Kristo, bahitamo kutareka imibabaro yabo ngo ibe icyuho mu kwizera kwabo cyangwa ngo bihungabanye ubuhamya bw’inkuru nziza.
Ku mwanzuro w’iryo teraniro ritagatifu, twasuhuje buri umwe muri bo. Buri guhuza ibiganza, buri guhoberana byahindutse ubuhamya ko tubifashijwemo na Nyagasani, twahitamo gusubirisha ukwifata ku kumanjirirwa n’imbogamizi z’ubuzima. Urugero rwabo rw’ubwitonzi n’ubwiyoroshye rwabaye nk’ubutumire bworoheje bwo kugendera mu nzira y’Umukiza twifata mu bintu byose. Twumvaga ari nk’aho turi imbere y’abamarayika.
Yesu Kristo, uhambaye kuri bose, yababajwe ku bwacu kugeza ubwo yavuye amaraso muri buri mwenge w’uruhu, ariko ntiyigeze yemera ko uburakari bugurumana mu mutima we cyangwa ngo amagambo akakaye, y’uburakari cyangwa mabi arenge iminwa Ye, kabone n’ubwo yari mu kababaro kenshi. Hamwe n’ukwifata gutunganye n’ubugwaneza ntagererenywa, ntiyitekerezagaho ahubwo yatekerezaga kuri buri mwana w’Imana—wabayeho, uriho, n’uzabaho. Intumwa Petero yahamije imyifatire ihambaye ya Kristo ubwo yatangazaga ati: “Yaratutswe ntiyabasubiza, yarababajwe ntiyabatera ubwoba, ahubwo aritanga yiha idaca urwa kibera.” Ndetse no mu bubabare bwe bukabije, Umukiza yagaragaje ukwifata gutunganye kandi k’ubumana. Yaravuze ati: “Ariko, ikuzo ribe irya Data, kandi nanyweye kandi narangije ibyo nari narateguriye abana b’abantu.”
Bavandimwe banjye bakundwa, ndabahamagarira kuzuza imitekerereze n’imitima yacu ingeso nziza nk’iya Kristo y’ukwifata nk’igisubizo gitagatifujwe ku muhamagaro wa gihanuzi w’Umuyobozi Russell M. Nelson dukunda. Uko duharanira kwifata mu bikorwa byacu no mu magambo yacu dufite ukwizera n’umwete, ndahamya ko tuzashimangira kandi tugakomeza ubuzima bwacu ku rufatiro rwizewe rw’Umucunguzi wacu.
Ndatanga ubuhamya mbikuye ku mutima ko guhora dushakisha ukwifata bitunganya ubugingo bwacu kandi bigatagatifuza umutima wacu imbere y’Umukiza, bikatwegereza hafi Ye kandi bikanadutegura, mu byiringiro n’amahoro, kugira ngo kuri uriya munsi w’icyubahiro ubwo tuzahura na We mu Kuza Kwe kwa Kabiri. Mbasangije aya magambo matagatifu Mu izina ry’Umukiza wacu, Yesu Kristo, amena.