Igiterane Rusange
Ububasha bwo Kwita ku Wundi
Igiterane rusange cy’Ukwakira 2025


Ububasha bwo Kwita ku Wundi

Uko twita ku wundi, tumutumira gusanga Kristo no kuramiriza mu nzu ya Nyagasani.

Bavandimwe, ndabashimira ukwiyegurira kwanyu kudahemuka mu gusanga Yesu Kristo muri ibi bihe bigoye. Muri ab’agaciro; muri beza; buri wese muri mwe ni umwana w’Imana. Ni isengesho ryanjye ko twamenya ubutware bwa Roho Mutagatifu uko duhinduka kandi dufashanya guhinduka abigishwa b’indahemuka ba Yesu Kristo kandi tukiyumvamo umunezero We uko turamiriza mu nzu ya Nyagasani.

Umuyobozi Russell M. Nelson yaravuze ati: “Ubu ni igihe kuri mwebwe nanjye cyo kwitegura Ukuza kwa Kabiri kwa Nyagasani [wacu] n’Umukiza [wacu], Yesu Kristo. Ubu ni igihe twahawe kugira ngo tugire u[k]wigishwa [k]wacu ibanze kuruta ibindi bintu. Mu isi yuzuye ibirangaza byinshi, ni gute dushobora gukora ibi?”

Yaduhaye igisubizo: “Kuramiriza mu ngoro kenshi bi[z]adufasha. Mu nzu ya Nyagasani, twibanda kuri Yesu Kristo. … Tugenda tumumenya. … Buri muntu ushaka Yesu Kristo abikuye ku mutima azamubonera mu ngoro.”

None se ni gute duhinduka kandi dufashanya guhinduka abigishwa b’indahemuka ba Yesu Kristo? Twita ku wundi. Kwita ku wundi mu buryo bw’Umukiza birimo ibambe, ineza, ukwihangana n’urukundo rudaca imanza. Uko twita ku wundi, tumutumira gusanga Kristo no kuramiriza mu nzu ya Nyagasani kugira ngo ahabwe ububasha Bwe bucungura. Mu yandi magambo, dufashanya guhinduka abigishwa b’indahemuka uko twita ku wundi mu buryo buyobora ku nzu ya Nyagasani.

Twigira kuri Yesu Kristo ububasha bwo kwita ku wundi n’urukundo ndetse nta guca imanza. Mwibuka umugore w’Umusamariyakazi ku iriba. Uyu mugore ashobora kuba yariyumvaga nk’udafite agaciro, wenyine, acitse intege, kandi atitaweho. Ashobora kuba yariyumvaga nk’utahabarizwa. Mu buzima bwe bwose yagize abagabo batanu, ndetse n’umugabo babanaga icyo gihe ntiyari umugabo we. Abandi bashobora kuba baramuciraga urubanza rutari rwo batazi ibyu buzima bwe. Iyi bishobora guhinduka imwe mu mpamvu yatumye aza ku iriba wenyine muri cya gice cy’umunsi kiba gishyushye cyane. Kandi nyamara, yabaye umwe mu ba mbere abo Kristo yatangarije ko ari Mesiya. Kuri We, uyu mugore yari umukobwa w’Imana.

Yesu Kristo yigishije uwo mugore ko binyuze muri We umuntu ashobora kubona ubugingo buhoraho anywa ku mazi y’ubugingo. Yaratangaje ati: “Unywa amazi nzamuha … ntazagira inyota rwose; ahubwo amazi nzamuha … azamuhindukiramo … isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”

Umugore w’Umusamariya yiyumvisemo urukundo rw’Umukiza kandi abona ubuhamya binyuze muri Roho ko ari Mesiya. Nyuma y’ubwo buhamya, yagarutse mu mujyi ahamagarira abandi kuza maze bakareba, nuko benshi bemera ko Yesu “ ari we [Kristo koko], Umukiza w’abari mu isi.” Kristo yse ku wundi afite urukundo; nk’igisubizo, benshi bahindutse abigishwa Be b’indahemuka.

Twiga iby’ububasha bwo kwita ku wundi n’ibambe binyuze mu Ntumwa za Kristo Petero na Yohana. Muribuka umugabo umwe, waremaye kuva yavuka, yashyirwaga ku irembo ry’ingoro, kugira ngo asabirize amafaranga. Uyu mugabo ashobora kuba yariyumvaga nkudafite agaciro, wenyine, acitse intege, kandi atitaweho. Ashobora kuba yariyumvaga nk’utahabarizwa.

“[Nuko] Petero aramubwira ati: “Ifeza n’izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende.”

Petero yamufashe ikiganza cy’iburyo maze aramuhagurutsa nuko umugabo arakira. Ako kanya nyuma y’icyo gitangaza, uwo mugabo yinjiranye mu ngoro hamwe na Petero na Yohana, “atambuka yitera hejuru ashima Imana.” Petero na Yohana bitaye ku wundi mu buryo buyobora mu nzu ya Nyagasani, ndetse uwo mugabo ahinduka umwigishwa w’indahemuka wa Kristo.

Nshuti zanjye, hagiye habaho ibihe mu buzima bwanjye ubwo nanjye niyumvuse nk’udafite agaciro, njyenyine, ncitse intege, kandi ntitaweho. Niyumvaga nkaho ntahabarizwa. Nabatijwe kandi nemezwa nk’umunyamuryango w’Itorero Rya Yesu Kristo Ryabera b’Iminsi ya Nyuma igihe nari mfite imyaka 19. Nyuma y’umwaka umwe nemeye umuhamagaro wo kuba umuvugabutumwa w’igihe cyuse, ariko hari byinshi nari ntaramenya byerekeranye n’amateka y’Itorero.

Nkitangira umurimo wanjye w’ivugabutumwa, namenye ko habayeho igihe ubwo Abirabura bakomoka ku Banyafurika batari bemerewe kunezererwa imigisha yose yo kuramiriza mu nzu ya Nyagasani. Kumenya ibi ku nshuro ya mbere byanteye ibyiyumviro by’uburakari, urujijo, ugushidikanya n’ubwoba. Ibi byiyumviro byari bikomeye ku buryo ubushobozi bwanjye bwo kumenya Roho Mutagatifu bwatakaye mu gihe runaka.

Kubw’amahirwe, nari mfite umusangirangendo wanjye w’umuvugabutumwa uhebuje, Kevin Vick, wanyitayeho afite urukundo, ukwihangana n’ineza. Buri joro uko yabonaga ibyiyumviro byanjye by’ugushidikanya n’ukudashikama, yabwiraga Umukuru Johnson ukiri muto byoroheje ati: Umukuru Johnson, “ndagukunda.” Nyuma y’ibyumeru bigera muri bibiri, natumye niyumvamo urukundo rwa Kevin. Nishatsemo ubutwari bwo guenga Data wo mu Ijuru mu izina rya Yesu Kristo. Uko nasengaga, nayoborwaga ku gice cya 6 cy’Inyigisho n’Ibihango, imirongo 21–23, ivuga iti:

“Dore, ndi Yesu Kristo, Umwana w’Imana. … Ndi umucyo uvira mu mwijima. …

“… kubita agatima ku ijoro wandiriye mu mutima wawe, kugira ngo ushobore kumenya ibyerekeye ukuri kw’ibi bintu.

“Sinahaye se amahoro umutima wawe kuri icyo kintu? Ni ubuhe buhamya bukomeye wabona buruta ubuvuye ku Mana?“

Uko nasomaga, naributse. Nibutse umunsi niyirije kandi nsenga kugira ngo menye ko Igitabo cya Morumoni ari ijambo ry’Imana kandi ko Joseph Smith ari Umuhanuzi w’Ukugarurwa. Nibutse ibihango nakoreye mu nzu ya Nyagasani bimpuza na Yesu Kristo mu buryo bwite kandi bwimbitse. Nyiyumvisemo urukundo rw’Umukiza, impuhwe Ze n’icyizere Cye cy’uko Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ari ubwami Bwe ku isi kandi ko ari ngombwa kugira ngo ritegure Ukuza Kwe kwa Kabiri. Kuko nabyibutse, nongeye kubasha kumenya Roho Mutagatifu no kurushaho gusobanukirwa ko Yesu ari Kristo kandi ko ndi umwigishwa We.

Hari igihe tuzagira ibibazo bitabonewe ibisubizo n’ibyiyumviro byo kumva tudafite agaciro, ducitse intege, twenyine kandi tutitabwaho. Icyakora, nshuti zanjye, tugomba gukomeza imbere dufite ukwizera muri Yesu Kristo kandi tukibuka amagambo Ye:

“Ntimuhagarike imitima yanyu.“

“Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”

Ndi umuhamya w’uku kuri kandi w’umugsisha Umukiza yadusezeranyije.

None se ni iki dushobora gukora kugira ngo wacu ukwita ku wundi kwacu mu buryo bw’Umukiza kurusheho kugira umusaruro? Kubahiriza inyigisho za Kristo bizadufasha. Nk’uko Umuyobozi Nelson abisobanura “kubahiriza inyigisho za Kristo bishobora kubyara uruhurirane rw’ibisubizo rukomeye kuruta izindi, rurema umurego w’ibya roho mu buzima bwacu.

“Uko duharanira [kubahiriza] amategeko yisumbuye ya Yesu Kristo … Umukiza adushyira hejuru y’ibishuko by’iyi si yaguye, aduha umugisha wo kugira urukundo [ruhebuje], ubwiyoroshye, ubuntu, ineza, ukwifata, amahoro n’ ikuruhuko.”

“[Uyu] murego [w’ibya roho], uturuka ku iyubahirizwa ry’inyigisho ya Kristo“ Umukuru Dale G. Renlund asobanura ko “utihutisha gusa ko kamere yacu y’ubutagatifu ihindukamo ingeno yacu ihoraho, ahubwo nanone idushishikariza gufasha abandi mu buryo bukwiriye.“ Umukuru Renlund atwibutsa ko “Umurimo w’Umukiza [ari ugukiza] [kugira ngo tube abuzuye]. Umurimo wacu ni ugukunda, gukunda no [kwitanaho] muri ubu buryo kugira ngo abandi begerezwe Kristo.”

Ubushobozi bwacu bwo kubahiriza inyigisho za Kristo buzongezwa n’imyigire ya buri munsi y’Igitabo cya Morumoni no gusangira isakaramentu buri cyumweru. Umuyobozi Nelson yatangaje ko Igitabo cya Morumoni cyigisha inyigisho za Kristo kandi ko gitanga uburyo bwuzuye kandi bufite ubushobozi kuruta ubundi bwo gusobanukirwa neza Impongano ya Yesu Kristo iboneka aho ari ho hose. Nkunda iki gitabo. Kandi gusangira isakaramentu buri cyumweru twabisengeye bizongera imyumvire yacu y’Impongano ya Yesu Kristo kandi bizane ivugurura rya roho, ihumure, n’ububasha bw’ubumana mu buzima bwacu. Ibuka ko, “[ari] mu migenzo [y’ubutambyi], ububasha bw’ubumana bwigaragariza,” kandi ubu bubasha, buturuka muri Yesu Kristo, bushyigikira ubushake n’ubushobozi bwacu bwo kwita ku wundi.

Imyigire yanjye y’Igitabo cya Morumoni no gufata isakaramentu bigabanya ibyiyumviro byo gucika intege, bikongera ishyaka ryanjye ryo kwita ku wundi mu buryo bw’Umukiza, kandi bimfasha guha ukwigishwa umwanya wa mbere.

Nshuti zanjye, ndabasezeranya ko uko twubahiriza inyigisho za Kristo kandi twita ku wundi mu buryo bubayobora mu nzu ya Nyagasani, tuzakomeza imbere dufite ukwizera muri Yesu Kristo ndetse n’igihe tuzagira ibibazo bidasubijwe n’ibyiyumviro byo kumva tudafite agaciro, turi twenyine, ducitse intege kandi tutitaweho. Tuzatumira uwo muntu gusanga Yesu Kristo no kuramiriza mu nzu ya Nyagasani kugira ngo abone ububasha Bwe bucungura n’urukundo. Mu nzu ya Nyagasani, “tuzumva impuhwe [z’Umukiza]. [Tuza]bona ibisubizo by’ibibazo [byacu] bigoye kuruta ibindi. [kandi tuza]rushaho gusobanukirwa umunezero w’inkuru nziza Ye.“ Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Russell M. Nelson, “The Lord Jesus Christ Will Come Again,” Liahona, Nov. 2024, 121–22.

  2. See John 4:5–42.

  3. Historically, most visited Jacob’s well early in the morning. It was a place to gather and fellowship one with another. The Samaritan woman came alone to Jacob’s well in the middle and warmest part of the day at the sixth hour, which is at noon. Arriving at this time may indicate how she perceived what others may have felt about her and how she may have felt about herself.

  4. John 4:13–14.

  5. John 4:42.

  6. See Acts 3:1–11.

  7. Acts 3:6.

  8. See Acts 3:7.

  9. Acts 3:8.

  10. I was baptized and confirmed a member of The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints in August 1986. From August 1987 to August 1989, I served as a missionary in the Alabama Birmingham Mission.

  11. See Church and Gospel Questions, “Race and The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints,” Gospel Library.

  12. This experience is explained in greater detail in Peter M. Johnson, “Applying the Doctrine of Jesus Christ into Our Lives” (Brigham Young University–Idaho devotional, Mar. 14, 2023), byui.edu.

  13. Doctrine and Covenants 6:21–23.

  14. John 14:27.

  15. John 16:33.

  16. The doctrine of Christ constitutes five interconnected elements: faith in the Lord Jesus Christ and His Atonement, repentance, receiving ordinances and honoring covenants, being sanctified by the Holy Ghost, and enduring to the end. Faith in the Lord Jesus Christ is a principle of action and of divine power. Repentance is the exercising of one’s faith in Christ by turning our hearts and souls toward Him. Repentance is not punishment. It is the process of being spiritually born of Jesus and receiving His image into our countenance. Receiving of ordinances and honoring covenants made with God and Christ give us greater access to Their power and Their love and allow us to be sanctified by the Holy Ghost. The final element of the doctrine of Christ is enduring to the end, which is living each element of the doctrine of Christ “repeatedly and iteratively” so that we can become and help one another become devoted disciples of Jesus Christ and feel of His joy as we worship in the house of the Lord (Dale G. Renlund, “The Powerful, Virtuous Cycle of the Doctrine of Christ,” Liahona, May 2024, 81; see also Russell M. Nelson, “Overcome the World and Find Rest,” Liahona, Nov. 2022, 97).

  17. Russell M. Nelson, “Overcome the World and Find Rest,” 97.

  18. Dale G. Renlund, “The Powerful, Virtuous Cycle of the Doctrine of Christ,” 82, 83; emphasis added.

  19. Russell M. Nelson, “The Book of Mormon: What Would Your Life Be Like Without It?,” Liahona, Nov. 2017, 62.

  20. Doctrine and Covenants 84:20.

  21. Russell M. Nelson, “The Lord Jesus Christ Will Come Again,” Liahona, Nov. 2024, 122.