Kwishimirana hagati yacu
Nyagasani wenyine azi neza aho intege z’umuntu zigarukira n’ubushobozi, kandi kubera iyo mpamvu, niwe wenyine wujuje ibisabwa byo gucira urubanza imirimo yacu.
Mu minsi ishize nasome inkuru yankoze ku umutima. Yabereye mu Isiganwa ryo ku rwego rw’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika—irushanwa ry’abakuru.
Umwe mu bitabiriye muri metero 1.500 yari afite imyaka 100 y’ubukure ariwe Orville Rogers. Umwanditsi arandika:
“Ubwo haraswaga isasu ritangiza, abasiganwa baratangiye, Orville nawe atangira ako kanya ku mwanya wa nyuma, aho yagumye wenyine mu isiganwa ryose, agenda buhoro cyane. “[Igihe] usiganwa wa nyuma uretse Orville yarangizaga, Orville yari asigaje imizenguruko ibiri n’igice. Hafi indeberezi 3.000 bari bicaye batuje bamureba uko azenguruka gake gake—neza, bucece kandi wenyine nta mahwemo .
“[Ariko] ubwo yatangiraga umuzenguruko wa nyuma, imbaga yahagurutse, yishimye maze ikoma amashyi. Igihe yageraga ku murongo wa nyuma, imbaga yari irimo kuvuza urwamo. Uko yumvaga ibyishimo bimushyigikira by’indeberezi ibihumbi, Orville yitabaje imbaraga ze zanyuma. Imbaga yahagurukanye ibyishimo ubwo yatambukaga umurongo wa nyuma maze yakirwa n’abo basiganwaga. Orville yiyoroheje kandi anyuzwe yasuhuje iyo mbaga maze avana muri icyo kibuga n’inshuti ze nshya.”
Iri ryari isiganwa rya gatanu rya Orville mu marushanwa, ndetse no mu bindi bikorwa, nabwo yagiraga umwanya wa nyuma. Bamwe bashobora kuba baragerageje gucira urubanza Orville, bavuga bati ntiyari akwiye kujya mu irushanwa ku myaka ye—bati ntiyari akwiye kuba mu irushanwa kubera ko yakerereje irushanwa rye kuri buri wese.
Ariko ndetse nubwo igihe cyose yasozaga ku mwanya wa nyuma, Orville yaciye imihigo itanu ku isi uwo munsi. Nta n’umwe wamurebaga mu irushanwa washoboraga kwemera ko byashoboka, ariko haba indeberezi cyangwa abo bari bahanganye ntibari abacamanza. Orville ntiyishe amategeko ayo ariyo yose, kandi abayobozi ntibagoretse ibisabwa ibyo aribyo byose. Yirutse muri iryo siganwa kandi yubahiriza ibisabwa nk’abandi bose barushwanwaga. Ariko urwego rw’ingorane ze (muri uru rugero. imyaka ye n’imbaraga nke z’umubiri) byashingiweho ashyirwa mu cyiciro cy’imyaka 100 kuzamura. Kandi muri icyo cyiciro, yaciye imihigo itanu ku isi.
Mbese uko byasabye Orville ubutwari bukomeye bwo gusohoka akajya mu irushanwa buri gihe, ni nako bisaba ubutwari bukomeye bamwe mu bavandimwe bacu bwo gusohoka bakajya ku kibuga cy’ubuzima bwa buri munsi, bazi ko bashobora gucirwa urubanza bidakwiye ndetse nubwo baba bakora uko bashoboye kose bakirinda ibyababuza gukurikira Umukiza no kubaha ibihango bagiranye na We.
Tutitaye aho tuba mu isi, ku myaka yacu, ni icy’ibanze umuntu akenera, kuri twebwe twese kugira ngo tugire icyiyumviro cyo kubamo, kumva ko dushakwa kandi dukenewe kandi ko ubuzima bwacu bufite intego n’igisobanuro, hatitawe ku bihe byacu cyangwa inzitizi.
Ku muzenguruko wa nyuma w’isiganwa, , imbaga bashyigikiye Orville bivuye inyuma, bamutera imbaraga zo kugumya gukomeza. Ntacyo byari bivuze kuba yararangije ari uwa nyuma. Ku bari babyitabiriye ndetse n’imbaga, ibi byari birenze cyane irushanwa. Mu buryo bwinshi, uru ni urugero rwiza rw’urukundo rw’Umukiza mu gikorwa. Igihe Orville yasozaga, bose banezerewe hamwe.
Mbese nk’irushanwa ry’inzobere, amakoraniro yacu n’imiryango bishobora guhurira ahantu dusabana hagati yacu—igihango cy’imiryango gihemberewe n’urukundo rwa Kristo hagati yacu—dufashanya gutsinda ingorane izo arizo zose duhura nazo, duterana imbaraga n’umwete tudaciranye imanza hagati yacu. Buri umwe akeneye undi. Imbaraga z’Imana zituruka mu bumwe, niyo mpamvu Satani agambirira kuducamo ibice.
Kubw’amahirwe make, kuri bamwe muri twe, kujya gusenga bishobora kugorana rimwe na rimwe kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Ashobora kuba ari umuntu ugowe n’ikibazo cy’ukwizera cyangwa ufite umutima uhagaze mu mibereho cyangwa agahinda gakabije. Bishobora kuba ari umuntu uturuka mu gihugu gitandukanye cyangwa ubwoko, cyangwa umuntu ufite ubuzima butandukanye mu bunararibonye cyangwa uburyo bwo kubona ibintu ushobora kwiyumvira ko bidakwiye. Bashobora kuba ndetse ababyeyi bafite impinja n’abana bato batabona ibitotsi kandi bananiwe mu buryo bw’amarangamutima cyangwa umuntu runaka ukiri ingaragu mu ikoraniro ryuzuyemo abashyingiranwe n’imiryango. Ashobora nanone kuba umuntu urimo gukusanya ubutwari bwo kugaruka nyuma y’imyaka myinshi ari kure cyangwa umuntu ufite ibyiyumviro byo gushidikanya no kumva ko nta kintu cyiza yakora.
Umuyobopzi Russel M Nelson yaravuze ati: “Niba abashakanye muri paruwasi yawe batandukanye, cyangwa umuvugabutumwa muto agataha iwabo mbere y’igihe, cyangwa ubyiruka ushidikanya ku buhamya bwe, ntibakeneye ko ubacira urubanza. Bakeneye kubona urukundo rutagira inenge rwa Yesu Kristo rubagaragarira mu magambo n’ibikorwa byanyu”.
Ubunararibonye bwacu mu itorero busobanuye kuduha ibiduhuza by’ingenzi na Nyagasani no hagati yacu bwite bikenewe kubwa roho zacu n’amarangamutima meza. Mu bihango tugirana n’Imana, duhereye ku mubatizo, ni inshingano yacu yo gukundana no kwitanaho hagati yacu nk’abagize umuryango w’Imana, ingingo z’umubiri wa Kristo, atari ukureba gusa urutonde rw’ibyo tugomba gukora.
Urukundo nk’urwa Kristo no kwitanaho birahebuje kandi ni bitagatifu. Urukundo rutagira inenge rwa Kristo ni urukundo nyakuri. Nk’uko Umuyobozi Nelson yigishije ati, “Urukundo nyakuri rutuganisha ku kwikorerana imitwaro’ [Mosiah 18:8] aho kurunda imitwaro ku bandi.”
Umukiza yaravuze ati,“kubwo ibyo abantu bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” Kandi Umuyobozi Nelson yongeyeho ati: Urukundo nyakuri ni ihame riranga umuyoboke nyakuri wa Yesu Kristo.” “Ubutumwa bw’Umukiza burumvikana neza: Abigishwa Be nyakuri barubakana, barazamurana, barashyigikirana, baremeranya kandi bagatanga urugero. … Uko tuvugisha kandi tuvuga abandi … ni ingenzi.”
Inyigisho y’Umukiza kuri ibi irumvikana. Ivuga muri make Itegeko rya Zahabu: Gukorera abandi nk’uko wifuza ko nawe abandi bagukorera. Ishyire mu cyimbo cy’abo bantu maze ubafate mu buryo nawe wifuza gufatwa iyo uba uri mu kigwi cyabo.
Gufata abandi nka Kristo bijya kure y’imiryango yacu n’amakoraniro. Harimo bashiki n’abavandimwe bacu tudahuje ukwizera cyangwa badafite na gato ukwizera. Harimo bashiki n’abavandimwe bacu bo mu bindi bihugu n’indi mico na none, kimwe n’abo mu nzego zinyuranye za politiki. Twese turi igice cy’umuryango w’Imana, kandi ikunda abana Bayo bose . Yifuza ko abana Bayo bayikunda kandi na none bagakundana.
Ubuzima bw’umukiza bwari urugero rwo gukunda, guhuza, no kuzamura abo sosiyete yaciriye urubanza nk’abahejwe kandi banduye. Ni urugero Rwe dutegekwa gukurikira. Turi hano kugira ngo tugire imyitwarire nk’iya Kristo kandi tugende duhinduka nk’Umukiza wacu. Ntabwo ari inkuru nziza yo kugenzura ibiri ku rutonde; ni inkuru nziza yo guhinduka—guhinduka uko ari kandi akunda uko abikora . Ashaka ko tuba abantu ba Siyoni.
Igihe nari ndi mu myaka 20, nanyuze mu gihe cy’agahinda gakabije, kandi muri icyo gihe, byari nkaho ukuri ko Imana iriho byari byaragiye igitaraganya. Sinabona uko nsobanura neza ibyo byiyumviro uretse kuvuga ko numvaga naratakaye burundu. Kuva igihe nari umwana muto, igihe cyose nari nzi ko Data wo mu Ijuru ahari kandi nshobora kumuvugisha. Ariko muri icyo gihe, sinari nkimenya niba hariho Imana. Sinigeze numva ikintu nk’icyo mbere mu buzima bwanjye, kandi byari bimeze nkaho urufatiro rwanjye rwose rurimo gusenyuka.
Nk’ingaruka, byari bingoye kujya gusenga. Naragiye, ariko bitamfasheho kubera ko natinyaga ko nazafatwa “nk’uwaguye” cyangwa “ukiranutse buhoro,” kandi nari mfite ubwoba bwo guhinduka inshingano y’undi muntu. Icyo nari nkeneye muri icyo gihe cyari ukumva urukundo, gusobanukirwa, no gufashwa n’abari hafi yanjye, nta guca urubanza.
Bimwe mu byo nibwiraga, nari mfite ubwoba ko abantu bazankorera, njyewe ubwanjye ibyo nakoreye abandi igihe bo batazaga gusenga buri gihe. Ubwo bubabare bw’umuntu ku giti cye bwanyigishije amwe mu masomo y’ingezi ajyanye n’impamvu twategetswe kudacira urubanza undi tumurenganya.
Hari se bamwe muri twe babara bucece, bafite ubwoba ko abandi bamenya ingorane zabo zihishe kubera ko batazi uko abandi bazabifata?
Nyagasani wenyine niwe uzi byose n’ingano y’ibigoye kuri buri wese muri twe uri mu rugendo rw’ubuzima—ibiremereye, ingorane, n’inzitizi tunyuramo kenshi na kenshi bitabonwa n’abandi. We wenyine asobanukiwe neza ibikomere bihindura ubuzima n’ihungabana bamwe muri twe twanyuzemo mu gihe cyashize ko bikomeje kutugiraho ingaruka ubu.
Kenshi ndetse twicira ubwacu urubanza nabi, dutekereza ko dukwiriye kuba turi kure mu rugendo. Nyagasani wenyine azi neza aho intege z’umuntu zigarukira n’ubushobozi, kandi kubera iyo mpamvu, niwe wenyine wujuje ibisabwa byo gucira urubanza imirimo yacu.
Bavandimwe, reka tube nk’izo ndeberezi mu nkuru maze dushyigikirane mu rugendo rw’ubwigishwa tutitaye ku nzitizi zacu. Ibyo ntabwo bidusaba kwica amategeko cyangwa kugoreka umurongo ngenderwaho. Muby’ukuri ni itegeko rya kabiri riruta ayandi—gukunda mugenzi wacu nkuko twikunda. Kandi nk’uko Umukiza wacu yavuze ati, “Ndababwira ukuri y’uko ubwo mwabikoreye umwe muri bene aba … , ninjye mwabikoreye.” byaba byiza cyangwa bibi. Yaravuze kandi ati: “niba mutari umwe ntimuri abanjye.”
Hazabaho mu buzima bwacu aho tuzaba ari twebwe dukeneye inkunga n’ugushyikirwa. Reka twiyemeze ubu guhora tubikorerana hagati yacu. Uko tubikora, tuzagira ubumwe bukomeye maze duhe umwanya Umukiza wo gukora umurimo We mutagatifu wo gukiza no kuguhindura buri wese muri twe.
Kuri buri umwe muri mwe ushobora kumva yarasigaye inyuma muri uru rugendo rw’ubuzima, uru rugendo rw’ubuzima bupfa, nyamuneka nimukomeze urugendo. Umukiza wenyine ashobora kumenya byuzuye aho ugomba kuba ugeze ubu , kandi yuzuye ibambe kandi ni intabera. Ni Umucamanza Ukomeye w’isiganwa ry’ubuzima, kandi niwe wenyine wumva neza urwego rw’ingorane uri kwirukamo, kunyuramo cyangwa kunyereramo. Azita aho intege zawe zigarukira, ubushobozi bwawe, ibyo ucamo mu buzima, n’umutima wawe. Ushobora no kuba urimo guca imihigo igaragara y’isi. Nyamuneka ntimubure ibyiringiro. Nyamuneka nimukomeza urugendo! Nyamuneka nimuhamemo! Murimo ! Nyasagasni arabakeneye, na twe turabakeneye!
Aho uba hose mu isi, uko haba kure hose, nyamuneka ibuka ko Data wo mu Ijuru n’Umukiza wawe bakuzi wese kandi bagukunda bitunganye. Ntabwo uzigera wibagirana kuri Bo. Barashaka kukugarura mu rugo.
Nimurangamire Umukiza. Ni inkoni y’icyuma yawe. Ntutume Agenda. Ndahamya ko ariho kandi mushobora kumwizera. Ndahamya kandi ko arimo kubereka urukundo.
Dukurikire urugero rw’Umukiza kandi twereka urukundo umwe ku wundi niryo sengesho ryanjye mu izina rya Yesu Kristo, amen.