None ubu ndareba
Uruhare rw’Igitabo cya Morumoni mu buzima bwanjye ntaho rutandukaniye n’igitangaza cyo gucira maze akondo kagashyirwa ku maso y’umuntu.
Hamwe n’urukundo rudacogora twese dushyigikiye ubutumwa bw’Umuyobozi Oaks bwo kunamira Umuyobozi Russell M.Nelson witabye Imana. Kandi mu rukundo rungana no mu kubabara, tuzirikanye amakuba yabereye muri Michigan mu gihe gishize kandi akunze no kuba ku isi buri munsi. Tuzirikanye ibi bintu hamwe n’urukundo no kwizera muri Nyagasani Yesu Kristo.
Igice cya cyenda cya Yohana kivuga ibyabaye ubwo Yesu n’abigishwa Be banyuraga hafi y’umuntu wasabirizaga, wavutse ari impumyi. Ibi byatumye abigishwa babaza Yesu urusobe rw’ibibazo byinshi by’iyobokamana bijyanye n’inkomoko no kwandura uburwayi kuno muntu. Umwigisha yasubije akora ikintu cyoroheje cyane kandi gitunguranye cyane. Yaciriye hasi mu mukungugu maze aravanga akora akondo. Maze agasiga ku maso y’uwo muntu, amubwira kujya kwiyuhagira mu kidendezi cy’i Silowamu. Ibi byose iyo mpumyi yarabyubashye irabikora“ igaruka ihumutse,” nk’uko ibyanditswe bitagatifu bivuga. Mbega ukuntu ikimenyetso ari ingirakamaro, bitandukanye n’ibyifuzo, impaka cyangwa ubugome burwanya ukuri.
Rero, mu bwoba ko iki gitangaza cyakongera na none igitutu Yesu yari yaramaze gushyira ku bayobozi babo, abanzi b’Umukiza basakiranyije uwari amaze gukira ubuhumyi maze bamubwirana uburakari bati, “Twe tuzi yuko[Yesu] ari umunyabyaha.” Uyu muntu yateze amatwi akanya gato, maze arasubiza ati,“Niba ari umunyabyaha … , simbizi: [ariko] icyo nzi [neza], … ni uko nari impumyi, none ubu ndareba.”
Yesu yatanze igisobanuro cya mbere kuri ibi byabaye, abwira abigishwa Be ko ibi byabaye “ari ukugira ngo imirimo y’Imana igaragazwe.” Ibuka ko inshuro ebyiri muri iyi nkuru igikorwa cy’Umukiza cyafashwe “nk’ugusigwa” ku maso y’impumyi, igikorwa cyagombaga kuzuzwa no kwiyuhagira. Iki gisobanuro cy“imirimo y’Imana [kuba] yerekanwa” bishatse kuvuga gukora imigenzo.
Ukundi kuri kwigaragaza hano, ni ibikoresho Umuremyi w’Ijuru n’Isi n’ibibirimo byose bikoreshwa akora iki gitangaza: gucira hasi n’igitaka! Ibi bikoresho bidafatika biragaragaza ko Imana ishobora kuduha umugisha ikoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose Ihitamo. Nka Namani yihanganira umugezi wa Yorudani cyangwa abana ba Isirayeli banga kureba inzoka yari ku giti, ni gute bitworohera kuzibira isoko yo gucungurwa kwacu kubera ko ibyakoreshwejwe n’ibikoresho bisa nk’ibyoroheje cyane.
Ariko twibuka ko mu Gitabo cya Morumoni ibintu bimwe na bimwe byoroheje kandi ari iby’agaciro kandi hafi y’ivuka rya Yesu, byari bayarahanuwe ko “[atari kugira] ishusho nziza cyangwa igikundiro; kandi ubwo [twamubonaga], ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.” Ni kangahe Imana yohereje ubutumwa Bwayo budasanzwe binyuze ku muyobozi mushya w’umuryango w’Ihumure cyangwa umuhungu utarigishijwe mu rwuri rw’i New York cyangwa uruhinja mu muvure w’inka.
Mbese se niba ibisubizo by’amasengesho yacu biza mu buryo bworoshye, budasanzwe cyangwa bugoye? Ese twaba twifuza kudacogora, gukomeza kugerageza kubahiriza inkuru nziza ya Kristo tutitaye ku macandwe cyangwa akondo bisaba? Dushobora kuba tudasobanukiwe ibirimo gukorwa cyangwa se n’impamvu, kandi uko igihe kigenda, tuzumva twese tumeze gato nka mushiki wacu uri mu za bukuru wavuze ati: “Nyagasani, mbese habaho umugisha utiyoberanya?”
Zirikana ikimenyetso cy’ukundi kuri, iki kijyanye n’ubutambyi butagatifu. Mu gutangiza itorerorya Kristo, umurongo wa mbere wa Luka uragira uti: “Ahamagara abigishwa be cumi na babiri arabateranya, abaha ububasha n’ubushobozi,” impano ntizitangwa hashingiwe ku miterere idasanzwe cyangwa ku muco cyangwa uburenganzira buvukanwa. Ntizitangwa n’ishuri ry’iby’Imana cyangwa iseminari y’iyobokamana. Zitangwa gusa kubwo kurambikwaho ibiganza n’uwarambitsweho ibiganza mu buryo rw’uruhererekane rudacitse kugeza ku isoko y’ubushobozi bw’mana, Nyagasani Yesu Kristo.
Kandi mu itorero ryumva impano y’impuhwe, ntibyaba se ikimenyetso gitangaje cy’uko kuri kwi torero kubona iyi migisha n’ibihango bijya ku bavandimwe bacu bapfuye, abo mu miryango yacu bapfuye mbere yacu? Bagomba se guhanwa kubera ko batashyikirijwe inkuru nziza cyangwa kubera ko bavukiye mu gihe cyangwa ahantu imigenzo y’Imana n’ibihango bitabonekaga? Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi rifite imigenzo mitagatifu, amazu yatuwe ya Nyagasani aho umurimo w’agakiza, impuhwe biri gukorwa buri munsi na buri joro kubw’abapfuye, no guha amahirwe yo kuramya n’imigenzo kubariho. Mu bumenyi bwanjye, iki kimenyetso cyihariye cy’ukuri kw’Imana, Urukundo ndakumirwa Rwayo ku bariho n’abapfuye, ntiruboneka ahandi hose ku isi—uretse mu itorero rimwe rigaragaza ukuri mu buryo bwihariye: Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.
Icyo namenye bwa mbere cyampaye kubona, cyampaye ubuzima n’ikimenyetso cy’ukuri nticyazanye n’ugusigwa akondo cyangwa mu kidendezi cya Silowamu. Oya, Igikoresho cy’ukuri cyamvaniye ugukira kuri Nyagasani cyaje nk’impapuro mu gitabo, yego, Igitabo cya Morumoni: Ubundi Buhamya bwa Yesu Kristo! Amagambo y’iki gitabo yararwanyijwe anateshwa agaciro n’abahakanyi, n’uburakari akenshi buhwanye na bimwe by’ababwiye umuntu wakize ubuhumyi ko bishoboka ko bidashoboka ko yaba yaranyuze mu byo we azi ko yamaze kunyuramo.
Natontomewe ko uburyo iki gitabo cyajemo bwari budasanzwe, butemewe, buteye isoni, ndetse budatagatifuye. Ubu, iyo ni imvugo yuzuye umwaga ku uwo ariwe wese uzi uburyo igitabo cyaje kubaho, cyane cyane ko igisobanuro rukumbi gitangwa ku bijyanye n’uburyo cyaje ari uko cyasemuwe “kubw’impano n’ububasha by’Imana.” Ni ibyo. Nta kindi. Mu buryo ubwo aribwo bwose, uruhare rw’Igitabo cya Morumoni mu buzima bwanjye ntaho rutandukaniye n’igitangaza cyo gucira maze akondo kagashyirwa ku maso y’umuntu. Cyabaye, kuri njye, inkoni y’umutekano ku bugingo bwanjye, urumuri rw’ihishurirwa rurenze urugero kandi rucengera, rumurika mu nzira nyuramo mu gihe ibihu by’umujima bije. Mu by’ukuri niko biri kandi niko bizahora.
Kandi kubera ugusobanukirwa cyampaye cy’urukundo ndakumirwa rw’Umukiza wanjye n’inema y’ubucunguzi, mbasangije ubuhamya bwanjye, bisobanuriwe hano nk’uko ababyeyi b’umuntu mushya wari wahawe umugisha bavuze ko umuhungu wabo yakwivugira kuko ari “mukuru bihagije.” Nibyo, nanjye ndi mukuru. Yari mukuru bihagije wo kuba yakwizerwa, niko bashakaga kuvuga. Nibyo, nanjye ndi mukuru. Hashize amezi abiri ngize isabukuru y’Imyaka 85. Nageze ku nkengero z’urupfu ndagaruka. Nagendanye n’abami n’abahanuzi, hamwe n’abayobozi n’intumwa. Ibyiza muri byose, kenshi na kenshi nuzuraga Roho Mutagatifu w’Imana. Nizeye ko ubuhamya bwanjye bushobora nibura guhabwa agaciro hano.
Ubu, bavandimwe, nemeye ntashidikanya ko Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ari ukugarurwa nyakuri kw’itorero ry’Isezerano Rishya—kandi birenzeho—kubera ko ntashobora guhakana ikimenyetso cy’ukugarurwa. Uhereye muri ibyo bihe bya mbere, ndatekereza ko namaze kugira ibimenyetso igihumbi—ibihumbi icumi?—n’ibindi ko ibyo navuze uyu munsi ari ukuri. Rero, ubu nejejwe no kwifatanya n’inshuti yanjye ku mihanda y’i Yerusalemu, ndirimba n’ijwi ryanjye rikuze nti:
Mu izina rya Yesu Kristo, amena.