Igiterane Rusange
Urukundo rw’Impongano ya Yesu Kristo
Igiterane rusange cy’Ukwakira 2025


14:33

Urukundo rw’Impongano ya Yesu Kristo

Ugukira n’ukubabarirwa byose biboneka mu mwuzuro w’urukundo rw’impongano ya Yesu kristo.

Ngaragaje urukundo rwanjye ku Muyobozi Russell M. Nelson no gushimira uruhare rudasanzwe yagize kuri buri umwe muri twe. Kandi ku bwacu twese, nshimira Imana ku bwo kubungabunga kandi igakomeza ubuzima bw’icyubahiro bw’Umuyobozi Dallin H. Oaks.

Buri uko umwaka utashye, ndushaho kumva mfitiye urukundo Umukiza wacu, Yesu kristo, ndetse n’impuhwe z’Impongano Ye. Igitambo Cye gihambaye, intsinzi ku rupfu n’icyaha ni umusanzu ukomeye kurusha indi yose mu mateka ya muntu. Gusobanukirwa impano Ye iva ku Mana ni nk’isomo ryo mu ijuru ritagira iherezo, rizahoraho kugeza no mu buzima bwa nyuma y’urupfu.

Nyagasani Yesu Kristo

Impuhwe zikomeye z’Umucunguzi mu kubabarira icyaha no gukiza ibikomere biterwa n’ibyaha by’abandi ni ukwigaragaza gutangaje k’urukundo rw’Imana.

Icyifuzo cyanjye ni ugutanga ibyiringiro ku bashaka imbabazi kuri buri byaha bikomeye no gutanga ihumure kuri abo bashaka gukira ibikomere bikomeye biterwa n’ibyaha bikomeye by’abandi.

Ugukira n’ukubabarirwa byose biboneka mu mwuzuro w’urukundo rw’impongano ya Yesu kristo.

Ukwizera muri Yesu Kristo

Niba warakoze ibyaha bikomeye ukaba uri mu nzira cyangwa wifuza kwihana byuzuye, maze ukumva umunezero utavugwa w’ukubabarirwa, menya ko iki gitangaza kigutegereje. Umukiza ahora ahamagara ati : “Ngwino unsange.”

Gukomeza ukwizera kwawe mu Mukiza wacu Yesu Kristo bizagutera umwete n’imbaraga mu bugingo bwawe kugira ngo umumenye, umwizere kandi umwegurire umutima wawe wose. Enosi yabajije ku birebana n’ukubabarirwa kwe agira ati: “Nyagasani, bigenze bite?” Nuko Nyagasani arasubiza ati: “Kubera ukwizera kwawe muri Kristo, utigeze na rimwe mbere wumva cyangwa ngo ubone.”

Maze Moroni yongeraho, avuga ati: “Koko, niwihakana ubugome, kandi ugakunda Imana n’ubushobozi bwawe bwose, n’ibitekerezo byawe byose n’imbaraga zawe zose, ubwo inema yayo irahagije kuri wowe.”

Kureka icyaha, guhindukirira Imana no gushyira imbaraga mu kwizera Yesu kristo ni intangiriro nziza. Kwiyegurira Imana wicishije bugufi birimo no kwemera ibyaha bikomeye imbere y’umwepisikopi cyangwa umuyobozi w’ishami, ariko ukubabarirwa kuzuye kuzava ku Mukiza. Ukubabarirwa ni impano iva ku Mana itangwa binyuze mu buntu bwa Yesu Kristo.

Ubunyangamugayo

Icyifuzo cyo kugarukira Imana by’ukuri giherekezwa no kwiyemeza kuba inyangamugayo nyayo kuri Data wo mu Ijuru, kuri wowe ubwawe no kuri abo bangirijwe, hamwe no ku muyobozi w’Ubutambyi. Data wo mu Ijuru yishimira ishyaka ryawe ryo kumusanga n’umutima umenetse na roho yicuza. Kugira roho yicuza ni ukwishyira mu biganza by’Imana uciye bugufi; kugira umutima umenetse bizana icyo intumwa Pawulo yasobanuye nk’“agahinda k’Imana,” ukwifuza kwimbitse cyane k’ubugingo mu kuyigarukira ku kiguzi icyo ari cyo cyose.

Kugarura icyangiritse

Icyifuzo cyawe kikuyobora ku gushaka gusana ibyo wangjie. Ariko menya ko ibintu bimwe bitari mu bushobozi bwawe bwo gusana, senga cyane kugira ngo Nyagasani, binyuze mu buntu Bwe, azafasha gukiza abababajwe n’ingaruka z’ibikorwa byawe.

Ingaruka z’icyaha gikomeye ku bandi akenshi ziragorana cyane mu gutsinda akababaro kazo. Ese murimo gukurikiza urugero rw’abahungu ba Mosaya, ubwo “bahanira[ga] n’ishyaka ryinshi gusana ibikomere byose bateje”? Vugana nabo wubaha ku byo ushobora kuba utari kumenya.

Ubwo narimo gutegura iki kigisho, nakiriye imeyiri y’umuntu wari muri gahunda yo kwihana kandi anifuza kugaruka mu Itorero. Umugore we wambere yari akiri kubabazwa no guhomba “ugushyingirwa [kwabo] by’iteka, [ingorane z’abana], igihombo cy’amafaranga, umutekano, … [a]tabasha gukomeza kwishyura ibyo akeneye bya buri munsi [no] kumva atsikamiwe cyane n’ibyiyumvo by’uko yahemukiwe”.

Yansangije ukuntu Umuyobozi w’Ubutambyi “yumvise ashimishijwe no [kumusaba] gutekereza cyane asengera ibyo yakorera umugore we wa mbere n’abana be].” Hamwe n’uruhushya rwe, mbasangije igice cya Imeyiri ye.

“Nahise ntekereza [amafaranga] natanze ku itegeko ry’ubutane ko yari arenze ubuntu ariko umuyobozi w’Ishami yanshishikarije kwiyiriza ubusa nkabisengera. …

Mu ntangiriro, nagowe n’igitekerezo cyo kugira icyo nasana nangije. Kuva ibyaha byanjye bitari byerekeranye n’amafaranga, nibazaga icyo ‘gusana cyangwa kugarura n’ubuntu’ bisobanuye mu by’ukuri …[ariko] sinatinze kubona ko biterekeye amafaranga gusa.

“Abayobozi banjye b’ubutambyi bahuye [n’uwahoze ari umugore wanjye] n’abana banjye maze babona ko bari bakigorwa kandi batarakira. …

Intego yanjye nshya yari iyo gukomeza gutera imbere mu kwizera. Nagaragaje icyifuzo cyanjye cyo gufasha nta yindi nyungu ntegerejemo. Nafashe umwanzuro wo [koherereza uwahoze ari umugore wanjye ingano y’amafaranga yihariye] ku mushahara wanjye, amafaranga yari igice kinini cy’ayo nahembwaga. Mbere yo kwishyura igice cya mbere, Nyagasani [yaje mu bitekerezo byanjye ko nagombaga] kwishyura inshuro ebyiri z’ayo mafaranga].

Nasobanukiwe ko gusana ibyangijwe bitareba iby’amafaranga gusa. Ni ukwegurira Nyagasani ubuzima bwanjye n’umutima wicishije bugufi. … Amafaranga ni ayo gufasha gusimbuza ibyo nakuye mu muryango wanjye bitewe n’amahitamo yanjye mabi nakoze. Ni ugukora no kubahiriza amasezerano ntategereje inyungu iyo ariyo yose ndetse no kumufasha kudahangayikishwa no kwishyura amadeni kugira ngo ashobore gushaka Roho.

Umuhate wawe wo gusana ibyo wangije ushobora kutagira aho uhurira n’amafaranga, ariko uko winginga Nyagasani wicishije bugufi, ushobora kubona ko hari byinshi ushobora gukora.

Icyemezo gituruka ku Mana Buhoro Buhoro

Uko ushaka imbabazi za Nyagasani, ihangane mu gihe utegereje ukwemerwa Kwe kuzuye. Tekereza kuri iki cyanditswe gitagatifu:

“Bariyoroheje ndetse kugeza mu ndiba z’ubwiyoroshye; kandi batakambiye Imana bivuye inyuma; koko, ndetse umunsi wose. … [Ariko] Nyagasani yatinze kumva ugutakamba kwabo kubera ubukozi bw’ibibi bwabo.”

“Icyakora Nyagasani yumvise ugutakamba kwabo, maze atangira…koroshya imitwaro yabo; … kandi … batangira gutunganirwa gahoro gahoro.”

Ihangane mu gihe Nyagasani aguha umugisha anakwemerera buhoro buhoro.

Mu gihe cya Nyagasani, uzumva ijwi Rye rikubwira riti: “[Ntureke] ngo ibi bintu biguhangayikishe ukundi.” Umunsi umwe, mu gihe ukomeje guhindukirira Umukiza, Data wawe wo mu Ijuru azavana “inkomanga ku [mutima wawe] binyuze mu bigwi by’Umwana [we].”

Gukomeretswa no Kubabazwa

Kuri mwebwe mwakomerekejwe cyane n’ibyaha bikomeye by’undi, ndifuza kubasangiza urukundo n’imbabazi by’Umukiza, ihumure n’amahoro Bye.

Akababaro wumvise, umutima watengushywe, igihombo, kumva utsikamiwe no guhemukirwa, impinduka mu buzima bwawe zinyuranye n’uko wari warabitekereje, nkwijeje ntashidikanya ko Umukiza akuzi kandi ko agukunda. Shaka Umukiza n’imbaraga Ze. Ni We humure n’imbaraga byawe; azohereza Abamalayika Be bakuramire. Ese ububabare bwawe buzashira ryari, intimba yawe izashira ryari, ibyo wibuka udashaka cyangwa utifuza bizibagirana ryari? Simbizi. Ariko icyo nzi cyo ni uko: Afite ububasha bwo kukuzanira ubwiza buturutse mu ivu ry’umubabaro wawe.

Bavandimwe bacu bakundwa ba Grand Blanc, Michigan, bafite ukwizera kudahungabanywa muri Yesu Kristo, bafite ubutwari n’ukutikunda, bakiriye kandi bazakira, mu byumweru no mu mezi ari imbere, urukundo n’ubuntu bitagereranywa by’Umukiza.

Uko ukomeza kumwiringira, ibicu by’umwijima n’amaganya yawe yo mu gicuku bizahindurwa amarira y’umunezero n’amahoro mu gitondo cy’umucyo. “Umubabaro wanyu uzahindurwamo Umunezero. … Kandi umunezero wanyu ntawe uzawubaka.” Icyo gihe kizaza. Ndahamya ko kizaza.

Umuyobozi Dallin H. Oaks

Urukundo rw’Imongano ya Yesu Kristo rushobora kuboneka mu bihe bigoye, ariko twese dukeneye buri gihe ubuntu bw’impongano y’Umukiza wacu. Umuyobozi Dallin H. Oaks yarigishije ati: “Kubera uburambe Bwe bw’impongano mu buzima bupfa, Umukiza wacu ashobora guhumuriza, gukiza, no gukomeza abagabo n’abagore bose aho bari hose, ariko ndizera ko abikorera gusa abamushaka kandi bamusaba ubufasha. Intumwa Yakobo yarigishije iti: ‘Mwicishe bugufi imbere ya [Nyagasani], kuko aribwo [a]zabashyira hejuru’ (Yakobo 4:10). Twuzuza ibisabwa kuri uwo mugisha iyo tumwizeye kandi tugasenga dusaba ubufasha

Umukuru Robert E. Wells n’Umukuru Neil L. Andersen

Umukuru Robert E. Wells

Nabonye uruhushya ruvuye ku nshuti yanjye nkunda ndetse ikaba umu Mirongo Irindwi w’icyubahiro mu Buyobozi Bukuru , Umukuru Robert E. Wells, ubu ufite imyaka 97, rwo gusangiza uburambe bwe bw’ibyamubayeho mu gihe kirenga imyaka 60 ishize.

Ubwo yabaga muri Paraguay mu 1960 kandi akora nk’umukozi muri banki mu rwego mpuzamahanga, Robert Wells, afite imyaka 32, n’umugore we, Meryl, bombi bari abaderevu mu ndege ebyiri zitandukanye zavaga Uruguay zerekeza Paraguay. Binjiye mu bicu biremereye, Robert na Meryl batakaje ubushobozi bwo kubona no kuvugana ku nsakazamajwi. Robert vuba yahise amanura indege, aho yahise amenya ko indege y’umugore we yakoze impanuka. Ari Umugore we ndetse n’inshuti ze ebyiri nta n’umwe warokotse. Abana be, mu rugo muri Asuncion, bari bafite imyaka 7; 5 n’imyaka 2.

Umuryango wa Wells

Umukuru Wells yavuze ku ntimba ye:

Nta magambo ahagije yaboneka yo kugaragaza agahinda kuzuye mu mutima wanjye kangiza amarangamutima yanjye kandi kananiza ibitekerezo byanjye. Amarira y’agahinda kenshi ntiyashoboraga guhagarara. Byarushijeho kuba bibi, ubwo ibitekerezo byanjye byageragezaga guhangana n’imyumvire mibi y’urupfu rw’umugore wanjye, nisanze nishinja kuba nyirabayanzana w’impamnuka”.

Robert yishinjaga ko atasuzumishije indege neza no kuba atarahaye umugore we amabwiriza meza yo kugurutsa indege. Yumvaga afite icyaha cyo kutita ku bintu.

Robert yaravuze ati:

“Ibitekerezo byanjye byagiye mu icuraburindi ry’umwijima.… Nabayeho gusa [ku bw’abana,] nta kindi.”

Nabuze ibyiringiro byo gukomeza kubaho”.

Nyuma y’igihe, Robert yahawe umugisha wimbitse mu buryo bwa roho. Yaravuze ati:

Umugoroba umwe, nyuma y’Umwaka umwe, ubwo nari mpfukamye nsenga, igitangaza cyarabaye. Ubwo nasengaga nsaba Data wo mu Ijuru, numvise ari nk’aho Umukiza yaje iruhande rwanjye numva ijwi ribwira aya magambo Roho n’amatwi yanjye riti: Robert , igitambo cyanjye cyishyuye ibyaha byawe n’amakosa yawe. Umugore wawe arakubabariye. Inshuti zawe zirakubabariye. Nzagutura umutwaro wawe.

“Kuva icyo gihe, umutwaro wo kwishinja icyaha [no kwiheba] wankuweho mu buryo butangaje. Nararokowe! Nahise nsobanukirwa imbaraga ziri mu Mpongano y’Umukiza kandi ko zingiriweho. Numvise urumuri n’Umunezero ntari nigera menya. … Nahawe impano ntakoreye, Impano ya Nyagasani y’ubuntu. … Sinari nyikwiriye, ntacyo nari nakoze ngo nyibone ariko nyamara yarayimpaye .”

Bavandimwe, nimucyo twese “dutagatifuzwe muri Kristo kubw’inema y’Imana, binyuze mu imenwa ry’amaraso ya Kristo, ( … ), [mube] batagatifu, nta kizinga.”

Ndahamya urukundo, impuhwe n’ubuntu by’Umukiza n’Umucunguzi wacu. Ariho. Turi Abe, turi abana b’igihango. Uko tumwizera, tumukurikira, kandi tukakamwiringira, azadukura mu mibabaro yacu n’ibyaha byacu Noneho, nyuma y’ubu buzima bupfa, mu nzu ya Data, tuzabana na we ubuziraherezo. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. “Hereby perceive we the love of God, because he laid down his life for us” (1 John 3:16).

    “And he will take upon him death, that he may loose the bands of death which bind his people; and he will take upon him their infirmities, that his bowels may be filled with mercy, according to the flesh, that he may know according to the flesh how to succor his people according to their infirmities” (Alma 7:12).

  2. “Behold, he who has repented of his sins, the same is forgiven, and I, the Lord, remember them no more” (Doctrine and Covenants 58:42; see also Mosiah 26:30).

  3. Matthew 11:28.

  4. Your increasing faith will make your prayers more sincere, your scripture study more meaningful, and your desires more exact in keeping God’s commandments.

  5. Enos 1:7.

  6. Enos 1:8.

  7. Moroni 10:32.

  8. See Doctrine and Covenants 58:43.

  9. See Mosiah 26:29.

  10. “Yea, I tell thee, that thou mayest know that there is none else save God that knowest thy thoughts and the intents of thy heart” (Doctrine and Covenants 6:16).

  11. See 3 Nephi 9:20; Doctrine and Covenants 59:8.

  12. See 2 Corinthians 7:8–11.

  13. Mosiah 27:35.

  14. Personal email received on August 22, 2025.

  15. Mosiah 21:14–15.

  16. Mosiah 21:15–16.

  17. Alma 42:29.

  18. Alma 24:10.

  19. See Isaiah 61:3.

  20. See Jacob 3:1–2.

  21. John 16:20, 22.

  22. Dallin H. Oaks, “Strengthened by the Atonement of Jesus Christ,” Liahona, Nov. 2015, 64.

  23. See Neil L. Andersen, The Divine Gift of Forgiveness (2019), 260–61.

  24. Moroni 10:33.