Kwibuka Intama
Ihame ryo kubara no kubarura rirakora. Ni uburyo bw a Nyagasani.
Kristo ni Umwungeri Mwiza. Buri umwe mu mikumbi ni uw’agaciro kuri We. Yaduhaye urugero rw’ubwungeri bw’intama, kandi atwigisha mu magambo no mu bikorwa imico myiza y’umwungeri mwiza, irimo kumenya intama ze izina ku rindi, kuzikunda, gushaka izabuze, kuzigaburira, kandi amaherezo akaziyobora ngo zisubire mu rugo. Yiteze ko natwe tubigenza dutyo nk’abungeri Be arangaje imbere.
Dushobora kwigira byinshi ku bijyanye n’ukwitanaho mu buryo nk’ubwa Nyagasani turebeye k’umuhanuzi wa kera (kandi umwungeri w’ikirenga) Moroni. Yabayeho mu bihe bigoye cyane, atagira ibyiza byo kugira telefone ngendanwa, mudasobwa na murandasi. Ariko yabashije gukurikirana intama. Ese ibi yabikoze gute? Tubona ishusho y’imigenzereze ye muri Moroni 6. Aho dusomamo ko abanyamuryango “babarurwaga mu bantu b’itorero rya Kristo; kandi amazina yabo yarandikwaga, kugira ngo bashobore kwibukwa no gutungwa n’ijambo ryiza ry’Imana, [kugira ngo bakomeze kugendera mu nzira iboneye]. … Itorero koko ryahuriraga kenshi, mu kwiyiriza no gusenga, no kuganira ibyerekeye imibereho myiza ya roho zabo” (Moroni 6:4–5; emphasis added).
Kuri Moroni, abantu ni bo bari bamuhangayikishije: amazina yabo! Yakoresheje ihame ryo kubara no kubarura kugira ngo bose bazibukwe. Uwo ari we wese wagorwaga cyangwa warindagiraga yaramenywaga, byemereraga Abera kuganira ku mibereho yabo mu nama njyanama. Nk’umwungeri wasize mirongo icyenda n’icyenda (zitekanye kandi zirinzwe, ndabyizeye neza) nuko ajya gushaka ya yindi yari yatannye (reba Luka 15:4–7), natwe twasabwe kumenya imikumbi yacu: kuyimenya kandi tukayibuka ndetse tukagenda nuko tugakora nk’uko yabigenzaga.
Nk’umuyobozi w’ivugabutumwa mu Buhinde, ndibuka mbaza umuyobozi muto w’ishami zimwe mu ntego ze mu mwaka utaha: “Ese ni abagabo bangahe uzategurira kwakira ubutambyi bwa Melikizedeki?” Igisubizo cye cyihuse cyari “Barindwi!”
Nibajije ahantu yahise avana uwo mubare wihariye! Mbere yuko nsubiza, yazanye agapapuro kanditseho imibare kuva kuwa mbere kugeza kuwa karindwi has ku ruhande. Imirongo itanu ya mbere yari iriho amazina: abantu we n’umuyobozi we w’ihuriro ry’abakuru bendaga gushishikariza kwakira umugisha w’ubutambyi mu buzima bwabo. Birumvikana, nagombaga kubaza impamvu umurongo wa gatandatu n’uwa karindwi nta kintu kiriho. Yasubije azunguza umutwe abyumva ati: “Yoo, Muyobozi, tuzabatiza byibura abagabo babiri mu ntangiriro z’umwaka bashobora kwakira ubutambyi ku mpera z’umwaka.” Uyu muyobozi uhebuje yari asobanukiwe ihame ryo kubara no kubarura.
Kristo yatunganyije Itorero Rye mu buryo bigoye kwibagirwa roho n’imwe, kuko buri yose ifite agaciro kuri We. Buri muntu wese muri paruwasi, hatitawe ku myaka cyangwa igitsina, afite abamwitaho benshi (abungeri) bashinzwe kumwitaho no kumwibuka. Nk’urugero, umusore afite abashinzwe imibereho myiza ye nk’umwepisikopi, abavandimwe bita ku bandi, abajyanama b’urubyiruko rukuru, abigisha b’iseminari, ubuyobozi bw’ihuriro, n’abandi benshi, bose bafasha nk’inshundura zitekanye, zishikamye ziteguye gusama uwo musore aramutse aguye. Nubwo habaho urushundura rumwe gusa, uwo musore azaba atekanye, akamenywa, ndetse akibukwa. Kandi nyamara, kenshi dusanga nta rushundura na rumwe ruhari. Abantu bakunze kuzimira mu byokotsi, ntihagire n’umwe ubibona cyangwa ngo abimenye. Ese ni gute twarushaho kuba abungeri beza? Dushobora kwiga kubara no kubarura.
Itorero riduha raporo n’ibikoresho bituma tubasha kubikora: kubyibuka. Raporo Ngarukagihembwe ni urugero rwa mbere rwiza. Ituma tubara kandi tukabarura buri munyamuryango wese inshuro nyinshi kandi tukamenya ba bandi babuze cyangwa bakeneye ubufasha bwacu n’urukundo rwacu. Urutonde rw’Ibyo gukora n’Ikiganiro ntaramakuru rutahura abakeneye ko tubitaho ubu, nk’uko raporo y’imimerere y’uruhushya rwo kujya mu ngoro n’izindi zibikora. Ibi bikoresho byo kubara no kubarura bidufasha kwibanda ku bantu. Ese ni inde ukeneye umuhamagaro, gushyirwa mu rundi rwego rw’ubutambyi cyangwa ubufasha bwo kujyana izina ry’umuryango mu ngoro? Ese ni inde twaba dufasha kwitegura kujya mu ivugabutumwa ry’igihe cyuzuye? Ese ni inde wabuze uku kwezi? Ibi bikoresho bidufasha kwibuka abantu.
Nari nzi umuryango uva muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wafashe umukoro wo kujya muri Afurika. Ku Cyumweru cyabo cya mbere, binjiye mu ishami ry’Itorero ryonyine ryabaga muri icyo gihugu, aho babasuhuzanyije ishyaka ryinshi. Mbere y’uko igitondo kirangira, umugore w’uwo mugabo yaramaze guhamagarwa nk’umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure na we ahamagarwa nk’umuyobozi w’Abasore! Abaza umuyobozi w’ishami wasaga nk’unaniwe umubare w’abasore bari aho. Uyu mwizerwa, umuyobozi w’igisekuru cya mbere atunga urutoki inyuma y’aho bafatira isakaramentu nuko aravuga ati: “Bariya babiri bari hariya.” Uwo mugabo yagize amakenga akwiye, ajyana urutonde rw’ishami mu rugo, maze yihuta abona ko hariho abasore 20 kuri urwo rutonde. Yasubiye ku muyobozi w’ishami amusaba abasore babiri bakuze bafite imbaraga kandi bazi indimi ebyiri ngo bamubere abajyanama maze ubundi yicarana na bo bari kumwe n’abo basore babiri kugira ngo basuzume amazina.
Hanyuma urwo rubyiruko rufite umuhate rwatangiye akazi. Mu mezi make yakurikiyeho, babonye buri musore wese wari uri ku rutonde. Izina ku rindi, izo ntama zari zarazimiye zakiriwe n’abagenzi bazo, barahazwa mu buryo bwa roho no mu buryo bw’umubiri! Mu gihe cy’umwaka umwe, ku Cyumweru icyo ari cyo cyose, hari impuzandengo y’abasore 21 bitabiraga. Hashimwe Imana kubwa basore babazwe bakanabarurwa.
Inshuti nkoramutima yanjye, akirangiza amashuri yisumbuye, yimukanye n’umuryango we mu mujyi munini muri Amerika kugira ngo akomeze amashuri ye. Yahise ahamagarwa guhagararira ihuriro ry’abakuru. Yari afite ubwoba gake mbere y’ikiganiro ntaramakuru cye cya mbere n’umuyobozi w’urumambo, ariko yari yiyemeje kugenda yiteguye neza. Yabwiye umuyobozi w’urumambo ko yari afite intego eshatu mu mwaka uza: (1) ukwitanaho ku kigero cya 90%, (2) gutanga isomo ry’inkuru nziza buri cyumweru, no (3) gutegura neza ibikorwa by’ihuriro buri kwezi.
Amwenyurira iyo nshuti yanjye, uyu muyobozi w’urumambo ushishoza yarabajije ati, “Ushobora kuvuga izina ry’umwe mu bagize ihuriro utitabira cyane wafasha kugira ngo ajye mu ngoro n’umuryango we muri uyu mwaka?” Ibyo byatangaje inshuti yanjye. . Yatekereje yitonze maze avuga izina Umuyobozi w’urumambo yarategetse ati: “Byandike hasi.” Hanyuma uyu muyobozi w’inararibonye yabajije icyo kibazo inshuro eshatu zindi, maze ikiganiro ntaramakuru kirarangira. Uwo musore yavuye muri icyo kiganiro yize kimwe mu masomo ye akomeye ku buyobozi no ku murimo wo gufasha. Yinjiye mu kiganiro ntaramakuru afite gahunda, amasomo n’ibikorwa. Asohokamo afite amazina! Ayo mazina ane yakurikiraho yabaye ikintu cy’ingenzi mu murimo we ndetse no mu ihuriro rye.
Nk’umuyobozi w’ivugabutumwa, nasuye rimwe mu mashami yanjye igitondo kimwe ari ku cyumweru. Nabonye ko umuyobozi w’ishami yakomeje gukura agakarita mu mufuka maze akakandikaho. Niyemeza kubimubazaho nyuma y’isengesho risoza. Nyuma y’uko inama irangiye kandi mbere y’uko nshobora kubaza kubya kaga karita, umuyobozi w’umurimo w’ivugabutumwa mu ishami yihutiye kujya ku ruhimbi, ahabwa rwa rupapuro. Nakurikiye vuba uwo muyobozi ushishikaye mu nama ye mpuzabikorwa y’umurimo w’ivugabutumwa mu ishami ya buri cyumweru. Mbere yuko batangira, yakuye rwa rupapuro mu mufuka. Rwari rwuzuyeho amazina y’abanyamuryango batari baje mu materaniro y’isakaramento. Mu minota mikeya, buri munyamuryango w’inama njyanama yari amaze guhitamo izina cyangwa abiri, yiyemeje kujya gusura kuri uwo munsi ngo amenye neza niba bari bameze neza ndetse no kubamenyesha ko babakumbuye. Ubu uko niko kubara no kubarurwa.
Nibuka akarere, kari amasaha menshi mu indege uvuye ku ngoro yari hafi, aho kugira uruhushya rwo kujya mu ngoro byari ingenzi cyane, nubwo amahirwe menshi nta na rimwe ruzakoreshwa. Ku Cyumweru cya mbere cya buri kwezi, abayobozi bakoreshaga ibikoresho byabo byo kubara kugira ngo babarure abanyamuryango babo babonye ingabire. Niba basanze uruhushya rwo kujya mu ngoro ruzarangira vuba, umunyamabanga mukuru yateguraga ibazwa ryo kuruvugurura. Abantu bafite uruhushya rwarangiye bagirwaga inama, hanyuma hagashakwa uko bafashwa kugira ngo bagaruke mu nzira y’igihango. Ndababaza nti ni abanyamuryango bangahe babonye ingabire bafite uruhushya rwo kujya mu ngoro. Igisubizo cyari gitangaje cyane 98.6 ku ijana. Babajijwe kuri batandatu uruhushya rwabo rwari rwarangiye, abayobozi bashoboye kubamenya ku izina banansobanurira imbaraga zari ziri gushyirwaho kugira ngo zisubiremo!
Mu myaka mikeya ishize, umuryango wanjye wasubiye muri leta Zunze Ubumwe. Twishimiye cyane kujya ku rusengero hano nyuma y’imyaka 26 mu mashami mato, kandi yitaruye. Nahamagawe nkumu vugabutumwa wa paruwasi. Twari dufite umuyobozi w’ivugabutmwa muri paruwasi mwiza cyane kandi yakoraga umurimo ushimishije ndetse yigisha abantu beza. Nasabye ko nakwitabira inama njyanama ya paruwasi kugirango ndebe kandi mbasabe ubufasha bw’inshuti yanjye twakoranaga. Naratunguwe ubwo numvagako ibyo twaganiriyehoo byose byari igikorwa cya paruwasi cy’ubutaha. Negereye umuyobozi w’ivugabutumwa muri paruwasi nyuma nuko mwibutsako atabonye amahirwe yo kugaruka no kuduha raporo ku bantu bacu. Igisubizo cye? “Oh, sinabonye uko ntanga raporo.”
Nabigereranyije n’inama njyanama y’ishami i Lahore, muri Pakistan, nagiyemo ibyumweru bike mbere. Iritsinda rito ryicaraga hamwe ku kameza gato kazengurutse, kandi ibyo bavugagaho byose byari abantu gusa. Amazina. Buri muyobozi yatangaga raporo ku nshingano ze ndetse n’abantu n’imiryango ashinzwe. Bose babonaga amahirwe yo gutanga ibitekerezo byuburyo barushaho guha umugisha babandi bose baganiriweho. Gahunda zarakorwaga kandi n’imikoro igatangwa. Mbega isomo ry’ubwenge mu kubara no kubarura amazina ryatanzwe n’abavandimwe na bashiki bacu b’ikiragano cya mbere.
Mu itorero rya Yesu Kristo, twabwirijwe n’abahanuzi bo ha mbere n’ab’ubu (ndetse mu buryo bwashyizweho n’Umukiza wacu) uko twitanaho. Dufata amazina, tukibuka, kandi tukajya inama tureba ku mibereho myiza ya roho. Abayobozi bakora ibi ntibabura ibyo baganiraho mu nama njyanama zabo! Ihame ryo kubara no kubarura rirakora. Ni uburyo bw a Nyagasani. Dushobora gukora neza kurushaho. Ku Mana, yaremye isanzure kandi igategeka byose, uyu murimo (umurimoWayo n’ikuzo Ryayo) ni uw’umwihariko cyane. Ni na ko ukwiye kuba kuri buri wese muri twe, nk’ibikoresho mu maboko Yayo muri uyu murimo Wayo utangaje w’agakiza n’ikuzwa. Ibitangaza mu buzima bw’abantu ba nyabo bizagaragara. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.