Ni Bo Bacamanza Babo Bwite
Niba twarakoresheje ukwizera muri Yesu Kristo, kandi twarubahirije ibihango twagiranye n’Imana, ndetse twarihannye ibyaha byacu, intebe y’urubanza izaba ishimishije.
Igitabo cya Morumoni gisozwa n’ubutumire bumurikira bwatanzwe na Moroni kuri “sanga Kristo,” “utunganyirizwe muri We,” “kandi ni[twihakane] ubugome,” kandi niwihakane ubugome“ kandi ukunde Imana n’ubushobozi bwa[cu] bwose, n’ibitekerezo bya[cu] byose n’imbaraga za[cu] zose.” Mu buryo butangaje, interuro ya nyuma y’amabwiriza ye iteganya iby’Umuzuko n’Urubanza rwa Nyuma.
Yaravuze ati: “Ngiye vuba aha kuruhukira muri paradizo y’Imana, kugeza igihe roho n’umubiri byanjye bizongera guhurira hamwe, maze nkagarukana intsinzi mu kirere, kugira ngo mpurire namwe imbere y’intebe y’urubanza ya Yehova [uhambaye] , Umucamanza Uhoraho w’abariho n’abapfuye.”
Nishimiye uburyo Moroni yakoresheje ijambo “[rushimishije]” mu gusobanura Urubanza rwa Nyuma. Abandi bahanuzi b’Igitabo cya Morumoni na bo basobanura urubanza mu buryo nk’ubwo nk’“umunsi w’ikuzo” kandi urwo dukwiye [kurutegerezanya] ijisho ry’ukwizera.” Nyamara kenshi iyo dutegereje Umunsi w’Urubanza, andi magambo y’ubuhanuzi aza mu ntekerezo, “nk’ikimwaro n’inkomanga bikomeye,“ ” “umushyitsi n’ubwoba,” ndetse n’“akangaratete kadashira.”
Ndemera ko iri tandukaniro rikomeye ry’imvugo rigaragaza ko inyigisho za Kristo zatumye Moroni n’abandi bahanuzi bitegura uwo munsi ukomeye bafite amatsiko n’ibyiringiro aho kugira ubwoba baburira abataritegura mu buryo bwa roho. Ese ni iki Moroni yumvaga ko njyewe nawe dukeneye kwiga?
Ndasenga nsaba ubufasha bwa Roho Mutagatifu mu gihe tuzirikana umugambi wa Data wo mu Ijuru w’ibyishimo n’impuhwe, uruhare rw’impongano y’Umukiza muri uwo mugambi wa Data, ndetse n’ukuntu “[tuza]barwaho ibyaha [byacu] bwite ku munsi w’urubanza.”
Umugambi wa Data w’Ibyishimo
Intego nyamukuru z’umugambi w’ibyishimo ukomeye wa Data ni uguha abana Be ba roho amahirwe yo kwakira imibiri, bakiga “ikiza n’ikibi” binyuze mu buzima bupfa, bagakura mu bya roho, kandi bagatera imbere bihoraho.
Icyo Igitabo cy’Inyigisho n’Ibihango cyita “amahitamo mbonezamuco” ni igice cy’ingenzi mu mugambi w’Imana wo kuzana ukudapfa n’ubugingo buhoraho ku bahungu n’abakobwa Bayo. Iri hame ry’ingenzi nanone risobanurwa mu byanditswe bitagatifu nk’amahitamo n’umudendezo wo guhitamo no gukora.
Ijambo “amahitamo mbonezamuco” ririgisha. Impuzanyito z’ijambo “imbonezamuco” zirimo “icyiza,” “inyangamugayo,” n’“ingeso nziza.” Impuzanyito z’ijambo “amahitamo” zirimo “igikorwa,” “umukoro,” n’“umurimo.” Kubw’iyo mpamvu, “amahitamo mbonezamuco“ ashobora kumvikana nk’ubushobozi n’amahirwe yihariye yo guhitamo no kwikorera ubwacu mu buryo bwiza, bw’ubunyangamugayo, bw’ingeso nziza, kandi bw’ukuri.
Ibiremwa by’Imana birimo byaba “ibintu bikora n’ibintu bikoreshwa.” Kandi amahitamo mbonezamuco ni “ububasha bw’igikorwa cyigenga” bwashyizweho n’Imana buduha imbaraga nk’abana b’Imana zo kuba abakozi bo gukora atari ibikoresho bikoreshwa.
Isi yaremwe nk’ahantu aho abana ba Data wo mu Ijuru bashoboraga gupimwa ngo barebe niba “bazakora ibintu byose Nyagasani Imana yabo izabategeka.” Intego nyir’izina y’Iremwa n’ukubaho kwacu mu buzima bupfa ni ukuduha amahitamo yo gukora no guhinduka icyo Nyagasani aduhamagarira kuba.
Nyagasani yigishije Henoki ati:
“Dore aba bavandimwe bawe; ni igihangano cy’amaboko yanjye, kandi nabahaye ubumenyi bwabo, ku munsi nabaremyeho; kandi mu Busitani bwa Edeni, nahaye umuntu amahitamo ye;
“Kandi nabwiye abavandimwe bawe, ndetse natanze itegeko, ko bazakundana hagati yabo, kandi ko bahitamo njyewe Se.”
Intego fatizo zo gukoresha amahitamo ni ugukundana no guhitamo Imana. Kandi izi ntego ebyiri zigendana neza n’itegeko rya mbere ndetse n’irya kabiri ryo gukunda Imana n’umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose, n’ubwenge bwacu bwose, ndetse no gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda.
Zirikana ko dutegekwa (ntabwo tuburirwa cyangwa ngo tugirwe inama ahubwo dutegekwa) gukoresha amahitamo yacu mu gukundana kandi tugahitamo Imana. Ndatanga igitekerezo ko mu byanditswe bitagatifu, ijambo “mbonezanuco” atari ntera gusa, ahubwo rishobora no kuba ari amabwiriza y’Imana yerekeye uburyo amahitamo yacu akwiriye gukoreshwa.
Indirimbo imenyerewe yitwa “Choose the Right” kubera impamvu. Ntabwo twahawe umugisha w’amahitamo mbonezamuco ngo dukore ibyo dushaka igihe cyose dushakiye. Ahubwo, tugendeye ku mugambi wa Data, twakiriye amahitamo mbonezamuco ngo dushake kandi dukore tugendeye ku kuri guhoraho. “Nk’abakora [kubwacu],” tugomba kwinjirana umwete mu mugambi mwiza, “[tu]gakora ibintu byinshi ku bushake [bwacu] bwite mu bwisanzure, kandi [tu]gatuma habaho ubukiranutsi bwinshi.”
Akamaro gahoraho k’amahitamo mbonezamuco gashimangirwa mu nkuru iri mu byanditswe bitagatifu y’inama ya mbere y’urupfu. Rusufero yigometse ku mugambi wa Data kandi yashakishije kurimbura ububasha bw’igikorwa cyigenga. Mu bigaragara, kutumvira kwa sekibi byari byibanze ku ihame ry’amahitamo mbonezamuco.
Imana yarasobanuye iti: “None ubu, kubera ko … Satani yanyigometseho, kandi agashaka kurimbura amahitamo y’umuntu, … nategetse ko [akwiye gucirirwa] hasi.”
Umugambi mubisha wikunda w’umwanzi kwari ukwambura abana b’Imana ubushobozi bwo guhinduka “[a]bakora ku bwabo” bashoboraga gukorera mu bukiranutsi. Umugambi We wari ukwigarurira abana bose ba Data wo mu Ijuru kugira ngo bahinduke ibikoresho bikoreshwa gusa.
Gukora no Guhinduka
Umuyobozi Dallin H. Oaks yashimangiye ko inkuru nziza ya Yesu Kristo iduhamagarira kumenya ikintu no guhinduka ikintu, tubinyujije mu gukoreshanya ubukiranutsi amahitamo mbonezamuco. Yaravuze ati:
“Ibyanditswe bitagatifu byinshi byo muri Bibiliya n’iby’iki gihe bivuga ku rubanza rwa nyuma aho abantu bose bazahabwa ingororano hakurikijwe ibikorwa byabo cyangwa imirimo yabo cyangwa ibyifuzo by’imitima yabo. Ariko ibindi byanditswe bitagatifu birushaho gusobanura ibi bivuga ko tuzacirwa urubanza hakurikijwe ibisabwa twagezeho.
“Umuhanzi Nefi asobanura Urubanza rwa Nyuma mu byo twamaze guhindukamo: ’Kandi niba imirimo yabo yarabaye umwanda nta kabuza bazaba banduye; kandi nibaba banduye nta kabuza ntibazatura mu bwami bw’Imana’ [1 Nefi 15:33; emphasis added]. Moroni aratangaza ati: ‘ Uwanduye azagumya kuba yanduye; n’ukiranutse akagumya gukiranuka’ [Morumoni 9:14; emphasis added].”
Umuyobozi Oaks yakomeje avuga ko tugendeye ku nyigisho nk’izo twanzuye ko Urubanza rwa Nyuma atari isuzuma ry’igiteranyo rusange cy’ibikorwa byiza n’ibibi gusa, ni ibyo twakoze. Ni ukwemera ingaruka ya nyuma y’ibikorwa n’ibitekerezo byacu: ibyo twahindutse byo.”
Impongano y’Umukiza
Imirimo yacu n’ibyifuzo byacu byonyine ntibyadukiza kandi ntibishobora kudukiza. “Nyuma y’ibyo dushobora gukora,” twiyunga n’Imana gusa binyuze mu mpuhwe n’inema bibonekera mu gitambo cy’impongano cy’Umukiza kitagira ingano kandi gihoraho.
Aluma yaratangaje ati: “Mutangire kwemera Umwana w’Imana, ko azaza gucungura abantu be, kandi ko azababara kandi agapfa kugira ngo ahongerere ibyaha byabo; kandi ko azongera kuzamuka mu bapfuye, bikazatuma habaho umuzuko, kugira ngo abantu bose bazahagarare imbere ye, kugira ngo bacirwe urubanza ku munsi wa nyuma kandi w’urubanza, bijyanye n’imirimo yabo.”
“Twemera ko binyuze mu Mpongano ya Kristo, abantu bose bashobora gukizwa, bubahirije amategeko n’imigenzo y’Inkuru Nziza.“ Dukwiye gushimira ko ibyaha byacu n’ibikorwa by’ubugome bitazaba ubuhamya budushinja niba koko “twarabyawe bwa kabiri,” dukoresheje ukwizera mu Mucunguzi, twihana “nta buryarya bw’umutima” n’“umugambi nyawo,” kandi “[twi]hangana kugeza ku ndunduro.”
Igitinyiro cy’Imana
Benshi muri twe dushobora kwitega ko imigaragarire yacu imbere y’urukiko rw’Umucamanza Uhoraho izaba isa n’uko bigenda mu rukiko rw’isi. Umucamanza azayobora. Ibimenyetso bigaragazwe. Umwanzuro uzafatwa. Kandi birashoboka ko tuzagira ugushidikanya n’ubwoba kugeza igihe tuzamenya umwanzuro wa nyuma. Ariko nemera ko ubu busobanuro butari bwo.
Gitandukanye ariko gifitanye isano n’ubwoba bw’isi akenshi tuba twiyumvamo ari icyo ibyanditswe bitagatifu bisobanura nka “[igitinyiro cy’Imana]” cyangwa “[igitinyiro cya Nyagasani].” Gitandukanye n’ubwoba bw’isi butera impagarara n’umuhangayiko, igitinyiro cy’Imana kituzanira amahoro mu buzima, ubwishingizi, n’icyizere.
Igitinyiro gikiranutse gikubiyemo icyiyumviro cyimbitse cy’ugushengerera n’ukwikanga kubwa Nyagasani Yesu Kristo, ukubahiriza amategeko Ye, ugutegereza Urubanza rwa Nyuma, ndetse n’ubutabera bw’ukuboko Kwe. Igitinyiro cy’Imana gituruka mu kumva neza kamere y’ubumana n’ivugabutumwa ry’Umucunguzi, ubushake bwo kujyanisha ugushaka kwacu n’Ukwe, no kumenya ko buri mugabo n’umugore bazabazwa ibyifuzo byabo, ibitekerezo byabo, amagambo yabo n’ibikorwa byabo by’isi ku Munsi w’Urubanza.
Igitinyiro cya Nyagasani ntabwo ari ubwoba buhatirijwe bwo kuza imbere Ye kugira ngo ducirwe urubanza. Ahubwo, ni uguteganya ko amaherezo tuzimenyera ubwacu “ibintu nk’uko biri rwose” n’ibintu kandi “nk’uko bizaba rwose.”
Buri muntu wese wigeze kubaho, uriho ubu, kandi uzabaho ku isi “[a]zazanwa guhagarara imbere y’intebe y’Imana, kugira ngo [a]cirwe urubanza na yo bijyanye n’imirimo [ye] niba ari myiza cyangwa niba ari mibi.”
Iyaba ibyifuzo byacu byari iby’ubukiranutsi kandi ibikorwa byacu ari byiza (bivuga ko twakoresheje ukwizera muri Yesu Kristo, twagiranye kandi twubahirije ibihango n’Imana, kandi twihannye ibyaha byacu) noneho urubanza ruzaba rushimishije. Nk’uko Enosi yatangaje ati: “[tu]zahagarara imbere [y’Umucunguzi]; bityo [tu]zabona mu maso he [twishimye].” Kandi ku munsi wa nyuma “[tu]zagororerwa kubw’ubukiranutsi.”
Ku rundi ruhande, niba ibyifuzo byacu byari ibibi kandi imirimo yacu ari mibi, urubanza ruzaba intandaro y’ubwoba bukabije. Tuzagira “ubumenyi butunganye,” “urwibutso rusobanutse,” ndetse n’“ibyiyumviro bikomeye by’inkomanga [yacu] bwite.” “Ntituzahangara kubura amaso imbere y’Imana yacu; kandi tuzifuza ko twashobora gutegeka ibitare n’imisozi ngo bitugwe hejuru kugira ngo biduhishe mu maso yayo.” Kandi ku munsi wa nyuma “[tu]zabona ingororano [yacu] y’ikibi.”
Nyuma ya byose, noneho, turi abacamanza bacu ubwacu. Ntituzakenera umuntu wo kutubwira aho tujya. Mu maso ya Nyagasani, tuzamenya ibyo twahisemo guhinduka mu buzima bupfa kandi tuzimenyera ubwacu aho dukwiye kuba mu buziraherezo.
Isezerano n’Ubuhamya
Ugusobanukirwa ko Urubanza rwa Nyuma rushobora gushimisha ntabwo ari umugisha ubikiwe Moroni gusa.
Aluma yasobanuye imigisha yasezeranyijwe iboneka kuri buri mwigishwa w’umunyamwete wa Yesu Kristo. Yaravuze ati:
“Igisobanuro cy’ijambo ukugarurwa ni ukongera kugarura inyuma ikibi ku kibi, cyangwa kamere kuri kamere, cyangwa ikinyabibi ku kinyabibi, ni ukuvuga: icyiza ku cyiza; ubukiranutsi ku mukiranutsi; ubutabera ku ntabera; ubunyampuhwe ku munyampuhwe.
“… Ukore ibikwiriye, uce urubanza n’ubukiranutsi, kandi ugire neza ubudahwema; kandi nukora ibi bintu byose noneho uzabona ingororano yawe; koko, uzabona impuhwe zongeye kukugarurirwa; uzabona ubutabera bwongeye kukugarurirwa; uzabona ubushishozi bw’ubukiranutsi bwongeye kukugarurirwa; kandi uzongera ubone ikiza kikugororewe.”
Mu munezero mwinshi ndahamya ko Yesu Kristo ari Umukiza wacu uriho. Isezerano rya Aluma ni ukuri kandi rirakwiye kuri wowe nanjye, uyu munsi, ejo hazaza, n’ubuziraherezo bwose. Ndabihamya ntyo mu izina ritagatifujwe rya Nyagasani Yesu Kristo, amena.