Kwitirirwa izina rya Yesu Kristo
Uko turushaho kumera no kuzirikana Yesu Kristo, turushaho kumva dushaka kumera nka We.
Muri 2018, muri Kaminuza ya Utah, hashyizweho umwanya udasanzwe w’umwarimu witiriwe “Dr. Russell M. Nelson na Dantzel W.Nelson, Umuyobozi w’Icyubahiro mu Buvuzi bwo Kubaga Imitima”—cardio, bisobanura umutima, na thoracic, bisobanura igituza.” Byahesheje icyubahiro akazi k’Umuyobozi Nelson nk’umuganga ubaga imitima n’ubufasha yahawe n’umugore we nyakwigendera, Dantzel. Uyu mwanya w’umwarimu wishyuwe n’ikigega cyari kigamije kuzamara igihe kirekire. Umuntu watoranyijwe kuri uyu mwanya w’umwarimu w’icyubahiro ahabwa icyubahiro, umushahara, n’amafaranga yo gukora ubushakashatsi.
Umuganga wambere ubaga watoranyijwe ngo ahabwe uyu mwanya w’umwarimu yari Dr. Craig H.Selzman, Umuganga ubaga imitima wabyigiye utari umunyamuryango w’itorero ryacu. Mu birori byo gutanga uyu mwanya w’umwarimu kuri Dr. Selzman, abatumirwa benshi b’icyubahiro bari bitabiriye, barimo Umuyobozi Nelson n’umugore we Mushiki wacu Wendy W. Nelson. Muri iyo nama, Umuyobozi Nelson yavuze yiyoroheje mu kubimburira abandi bo mu mwuga we wo kubaga .
Noneho Dr. Selzman nyuma yasangije icyo byari bisobanuye kuba yarahawe uyu mwanya w’umwarimu. Yagaragaje ko mbere y’iminsi ine, nyuma y’umunsi wose mu cyumba babagiramo, yavumbuye ko umwe mu barwayi yari akeneye gusubira kubagwa. Yari ananiwe kandi yacitse intege, maze amenya ko yagombaga kumara irindi joro mu bitaro.
Uwo mugoroba, Dr. Selzman yagiranye nawe ubwe ikiganiro gihindura ubuzima. Muri uwo mwanya, yaribwiraga ati: “Kuwa Gatanu, nzahabwa umwanya w’umwarimu witiriwe Dr. Nelson. Yari azwi nk’umuntu witonderaga amarangamutima ye, wubahaga abantu bose, kandi utarigeze agaragaza uburakari. None izina ryanjye riraza guhuzwa n’irye, nkeneye kugerageza kumera nka we.” Dr. Selzman yari asanzwe ari umuganga mwiza ubaga umutima. Ariko yashakaga kuba mwiza kurushaho.
Mu gihe cyahise, itsinda ry’ababaga rye rishobora kuba ryari rizi iby’umunaniro we n’uburakari bwe kubera ko ashobora kuba yarabigaragazaga mu myitwarire ye no mu mvugo ye. Ariko iryo joro mu cyumba babagiramo, Dr. Selzman yagerageje gushyigikira no kumva itsinda rye. Yumvise ko hari icyo byahinduye, maze yiyemeza gukomeza kugerageza kumera nka Dr. Nelson.
Imyaka itanu ishize, Umuyobozi Nelson yatanze impapuro ze z’ubunyamwuga kuri Kaminuza ya Utah. Abanyacyubahiro bo muri kaminuza baje gushimira umuyobozi Nelson mu buryo bw’icyubahiro. Muri ibi birori, Dr. Selzman yafashe ijambo nanone. Aganisha ku mpine y’amazina y’Umuyobozi Nelson, RMN, yaravuze ati: “Hari imyitwarire ya RMN ubu yiganje mu Itsinda ry’Ubuganga bwo Kubaga Imitima muri Kaminuza ya Utah.”
Mu bihe biteye kumanjirwa, Dr. Selzman yarasobanuye ati: “Ubu nkora ibyo twigisha abatozwa bacu gukora ari byo:gutumbera, kurenga ibibi, no gukora uko ushoboye kose. Iyi myitwarire iba muri twe buri munsi. Dutanga impeta zo ku myenda kuri buri wese mu bagize itsinda ryacu n’umunyeshuri mushya wese. Ku ndiba ya buri mpeta hari inyuguti ‘RMN.’ Imyitwarire ya ‘RMN.’ni umusingi w’amahugurwa yacu; tuyitoza buri wese.” Dr. Selzman yari yarahinduye imyifatire ye n’intego ze ku bushake, kubera ko izina rye ryari rimaze guhuzwa n’iry’Umuyobozi Nelson.
Uru ruhererekane rw’ibirori birimo Dr. Selzman rwanteye kwibaza nti:“Ni gute nahindutse kuva mpuje izina ryanjye n’irya Yesu Kristo? Ese byaba byaratumye mfata imyitwarire nk’iya Kristo? Ese naba naragerageje kurushaho kumera nka We?”
Mu bunararibonye bwa Dr.Selzman, Dushobora kubonamo nibura uburyo butanu mu nzira yacu yo kwitirirwa izina rya Yesu Kristo. Nubwo iyo nzira itangirana n’umubatizo, ntabwo iba yuzuye kugeza twejejwe kandi dutagatifujwe kurushaho kandi tukarushaho kumera nka We.
Uburyo bwa mbere ni ukwimenya. Dr. Selzman kuba yarahawe umwanya witiriwe Nelson wo kuba mwarimu byahuje izina rye n’iry’Umuyobozi Nelson, ndetse kandi Dr. Selzman yatangiye kwiyumva nk’Umuyobozi Nelson. Iyo twitirirwa izina rya Yezu Kristo, duhuza izina ryacu n’Irye. Twiyumva nka We. Twishimira kumenyekana nk’Abakristo. Duhamya Umukiza kandi nta ngingimira tukiyemeza kubarwa nk’abe.
Ikindi gifitanye isano no kugira ibituranga ni urwibutso. Ubwo Dr. Salezman yinjiraga mu biro bye, amaso ye yari ahanze ku mudari yari yarakiriye ubwo yatorerwaga ubwarimu bwa Nelson. Uyu mudari umwibutsa buri munsi imico ya RMN. Kuri twe, Gufata isakaramentu buri cyumweru bidufasha kuzirikana Yesu Kristo mu cyumweru cyose. Uko dufata isakaramentu, tubikora twibuka igiciro yishyuye kugira ngo aducungure. Tugirana igihango bundi bushya cyo kumwibuka, kuzirikana ubuhangange Bwe, no kwishimira ubwiza Bwe. Twemera ubutitsa ko ari kubw’inema Ye yonyine dushobora gukizwa urupfu rw’umubiri n’urwa roho.
Ukwibuka bisobanuye ko dukurikiza inama yatanzwe n’umuhanuzi wo mu Gitabo cya Morumoni Aluma. “Reka ibikorwa [byacu] byose bibeho kubwa Nyagasani, kandi aho [tujya hose tureke] bibeho muri Nyagasani; … [tureke] ibitekerezo [byacu] byose byerekezwe kuri Nyagasani; … [tureke] urukundo rw’umutima [wacu] rushyirwe kuri Nyagasani iteka ryose.” N’igihe twaba duhugiye ku bindi bibazo, dukomeze tumuzirikane, nk’uko twibuka amazina yacu, hatitawe ku bindi duhugiraho.
Umusaruro wo kwibuka ibyo Umukiza yadukoreye ni ikigereranyo cya gatatu ari cyo kitwa kwigana. Dr. Selzman yatangiye kwigana Umuyobozi Nelson n’imyitwarire ya RMN. Nemera ko imyitwarire y’Umuyobozi Nelson ari ukwigaragaza ko kuba umwigishwa wa Yesu Kristo ubuzima bwe bwose. Kuri twe, uko turushaho kumera no kuzirikana Yesu Kristo, turushaho kumva dushaka kumera nka We. Nk’abigishwa Be, turahinduka tukaba beza iyo tumurangamiye, kurusha uko twireba ubwacu. Duharanira kuba nka We kandi tugashaka guhererwa umugisha mu myitwarire Ye. Dusengana umwete kugira ngo twuzuzwe urukundo ruhebuje, urukundo rutagira inenge rwa Kristo.
Nk’uko Umuyobozi nelson yigishije muri Mata ati: “Uko urukundo ruhebuje ruba igice cya kamere yacu, tuzagabanya ubukaka mu gusuzugura abandi. Tuzahagarika gucira abandi imanza. Tuzagirira urukundo ruhebuje abantu b’ubwoko bwose. Urukundo ruhebuje kuri … bose ni ngombwa kugira ngo dutere imbere. Urukundo ruhebuje ni umusingi wa kamere y’ubumana.” Hamwe n’urukundo ruhebuje, turashaka, “tugakuza, … kandi tukagura” izindi mpano za roho ziva ku Mukiza, harimo gushikama, kwihangana, no kugira umwete.
Kwigana Yesu Kristo bituganisha ku kigereranyo cya kane aricyo kitwa guhuza n’intego Ze. Tumwiyungaho mu murimo We. Nk’umuganga ubaga, Dr. Nelson yari azwi nk’umwarimu, umuvuzi, n’umushakashatsi. Impeta yo kumwenda yakoreshejwe mu itsinda rya Dr. Selzman ishimangira iyi mihate, hamwe n’amagambo arimo y’ingenzi kwigisha, gukiza, no kuvumbura. Kuri twe, igice cyo kwitirirwa izina rya Yesu Kristo kirimo guhuza intego zacu n’ize tubishaka, tubizi, kandi dufite ishayaka. Tumwiyungaho mu murimo We igihe “dukunda, dusangiza, kandi dutumira abandi.” Tumwiyungaho mu murimo We igihe dufasha abandi, cyane cyane abatagira kirengera, n’abo bakomerekejwe, abashegutse, cyangwa abajanjaguwe n’imibereho yabo yo mu isi.
Turushaho kwitirirwa izina rya Yesu Kristo binyuze mu kumenya, ukwibuka, ukwigana no guhuza. Gukora ibi bintu bine bituganisha ku kigereranyo cya gatanu aricyo cyitwa gushoboza. Tugira uburenganzira ku mbaraga n’imigisha by’Imana mu buzima bwacu. Umwanya w’umwarimu witiriwe Nelson uha Dr. Selzman kumenyekana n’ubufasha bw’amafaranga akoresha mu guhindura umuco mu gice cye. Akoresha ubu “bubasha bwo gutanga” mu gufasha abandi. Mu buryo nk’ubwo, iyo twitirirwa izina ry’Umukiza, Data wo mu Ijuru aduha umugisha akoresheje ububasha bwe mu kudufasha kuzuza ubutumwa bwacu mu buzima bupfa.
Iyo tugirana ibihango byisumbuyeho n’Imana, twitirirwa izina rya Yesu Kristo byuzuye kurushaho. Kubera iyo mpamvu, Imana iduha umugisha ikoresheje bwinshi mu bubasha bwayo. Nkuko Umuyobozi Nelson yigishije agira ati: “Buri muntu ugirira ibihango mu mariba y’umubatizo no mu ngoro z’Imana kandi akabyubahiriza, uwo yamaze kongera ukugera ku bubasha bwa Yesu Kristo. … “Ingororano yo kubahiriza ibihango n’Imana ni ububasha bw’ijuru … budukomeza kugira ngo duhangane n’ibigeragezo byacu, ibishuko byacu n’agahinda kacu kurushaho.”
Dusobanukirwa birushijeho mu buryo bwa roho. Dufite umuhate urushijeho wo guhangana n’ingorane zisa n’izidashoboka. Dukomerezwa birushijeho mu muhate wacu wo gukurikira Yesu Kristo. Twihana cyane byihuse ndetse tukamugarukira igihe ducumuye. Dusangiza birushijeho inkuru nziza Ye mu bubasha n’Ubushobozi Bwe. Dufasha abo bakeneye ubufasha tutabacira imanza, habe na gato. Tubabarirwa ibyaha byacu. Tugira amahoro menshi, kandi twishima kurushaho kuko dushobora guhora tunezerewe. Ikuzo rye rizadukikiza kandi abamalayika be bazaturinda.
Umukiza aradutumira, agira ati:“[Nimuze kuri] Data mu izina ryanjye, kandi mu gihe gikwiriye [muhabwe] ku busendere bwe.” Ndagukangurira gukora ibi. Ngwino kwa Data wo mu Ijuru. Itirirwa izina rya Yesu Kristo. Isanishe na We. Ujye uhora Umwibuka. Haranira kumera nka We. Mwiyungeho mu murimo We. Akira ububasha n’imigisha bye mu buzima bwawe. Andika izina Rye mu mutima wawe, ubishaka kandi ubigambiriye. Ibi biguha “guhagarara” imbere y’Imana kandi bikaguhesha ubuvugizi bw’Umukiza mu izina ryawe. Uzahinduka umuragwa w’icyubahiro mu bwami bwa Data wo mu Ijuru, umusangiramurage hamwe n’Imfura Ye, Umukiza n’Umucunguzi wacu dukunda cyane.
Ariho. Ibyo ndabizi neza rwose. Aragukunda. Yatanze ubuzima bwe kubwawe. Arakwingingira kuza kuri Data umunyuzeho. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.