Yesu Kristo n’Itangiriro Ryawe Rishya
Twese dushobora kugira itangiriro rishya binyuze, kandi tubikeshaYesu Kristo. Ndetse nawe.
Ibyanditswe bitagatifu byoroheje kandi bigari: Yesu yagendaga agirira abantu neza
Yesu “yagendaga agirira abantu neza.” Dusoma ayo magambo magufi mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Mbega ijambo ryumvikana nkiryoroshye ariko rifite uburemere! Yesu koko yagendaga agirira abantu neza! Ni we shingiro—n’isoko—y’ibyiza! Yeguriye ubuzima bwe bwose bupfa gukora ibyiza. Ni “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi,” n’imbabazi zidashira.
Kugerageza gusobanura cyangwa kuvuga muri make ineza ye n’impuhwe ze, byaba ari ukugabanya uburemere bwa byo! Ni ukuri, nk’uko Intumwa Yohana yagerageje kubigaragaza, iyo tuza kuba turi abandika buri kwigaragaza kw’ineza y’Umukiza, “ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi .”
Yesu Kristo Aha Buri Wese Muri Twe Itangiriro Rishya
Ingero dufite zabitswe mu Byanditswe bitagatifu bya Yesu agenda “agirira abantu neza” biteye ubwoba no kwibaza cyane cyane iyo dutekereje uko byari bimeze kuba aho hantu ukabona ibitangaza Bye, inyigisho Ze, kandi ugasogongera no kumbaraga Ze zogukiza. Yaganiriye nabagizwe ibicibwa, Yakoze ku barwayi n’abanduye, Yazanye ihumure kubarushye, Yigishije ukuri kubohora kandi Yahamagaye abanyabyaha ngo bihane. Kuri buri mubembe, impumyi, umugore usambana; ku babana n’ubumuga ,ibipfamatwi, n’ibiragi; kuri buri mubyeyi ufite agahinda, se wihebye,n’umupfakazi uri kuboroga, kubaciriweho iteka, abanyesoni n’abababaye ku bapfuye mu mubira no muri roho, ibyo Yakoze ni ugutanga itangiriro rishya. Yego, nandi magambo yoroheje kandi magari muburyo butangaje!
Ibintu byose Yavuze kandi yakoze byazanye itangiriro rishya kuri buri wese yakijije, uwo yahaye umugisha, uwo yigishije, n’uwo yakuyeho icyaha. Ntiyigeze abareka kandi ntagushidikanya nawe ntaza kureka. Tekereza muri kano kanya kumva amagambo ayo ari yo yose atanga ubuzima aturutse kuri We.
“Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”
“Gakobwa, ndakubwira nti byuka.”
Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha.”
“Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”
Amagambo y’Umukiza yabwiye aba bantu yari magufi ariko hamwe nayo yazanye imbaraga zimbabazi, gukira, ukugarurwa, amahoro, n’ubuzima buhoraho. Kandi amakuru ahebuje ni uko atanga iryo tangiriro rishya kuri wowe ndetse no kuri njyewe. Twese dushobora kugira itangiriro rishya binyuze, kandi kubera Yesu Kristo. Ndetse nawe. Intangiriro nshya riri mu mutima w’umugambi wa Data kubana Be. Iri ni Itorero ry’itangiriro rishya! Iri ni Itorero ryo gutangira bushyashya!
Iri Ni Itorero ry’Intangiriro Nshya
Hamweno kubatizwa n’amazi na Roho tuba “Tuvutse bwakabira” kandi dushobora “kugendera mu buzima bushya.” Ni ibyiringiro bingana iki itangiriro rishya rizanira umuntu waremerewe n’umutwaro w’icyaha cyangwa wababajwe ningaruka z’ubuzima bubi, n’umubano mubi? Yesu ntiyarakeneye imbabazi z’icyaha We ubwe cyangwa itangiriro rishya mu buzima, nyamara yarabatijwe, atwereka avuye imuzi inzira y’Itangiriro rishya yateguriye buri wese.
Kandi Itangiriro ryacu rishya ntiribera icyarimwe. Dukunze gutekereza ko umubatizo wacu ariryo mahirwe yacu yonyine y’itangiriro rishya. Si byo. Ntabwo dufite amahirwe amwe gusa. Izi ntangiriro nshya zishobora kubaho buri munsi! Kandi ntagushidikanya buri cyumweru, igihe dufata agace gato k’umugati tukanywa nagakombe gato kamazi twibuka impano y’Umukiza wacu utunganye, wapfuye agamije kuduha intangiriro nshya uko tuzikeneye! Yesu aduha Intangiriro nshya nyinshi nk’uko tuzikeneye.
Hamwe no kwitanga no kunezezwa n’ubuzima bushya muri Kristo, dushobora guhinduka “icyaremwe gishya,”ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. Mbega ukubabarirwa andi mahirwe azanira umuntu ukomeza kugerageza, binyuze mugukomeza kwizera imbaraga z’Umucunguzi wacu zo gukiza no kugarurwa,nubwo hari inzitizi zikomeye zo kubaho mu isi yaguye? Umukiza ntiyigeze acika intege mu kwiyemeza gusohoza ubushake bwa Data no gusohoza umurimo we w’impongano uva ku Mana, ndetse no mu bubabare bwa muteye gususumira, kuva amaraso mu myenge yuruhu, kubabara umubiri na roho no gusenga ngo igikombe gisharira gikurweho. Nanone, Yari arimo atwereka uko kwihangana kudahemuka imbere y’Imana gusa.
Buri gihango cyose dukora na buri mbaraga dutanga kugirango tugikomeze, dushobora kwakira “umutima mushya”ndetse n’urugero rwuzuye rwa “roho nshya.” Buhoro buhoro, uko turushaho gutumira ineza Ye mu mitima yacu kandi tukirukana amajwi yo kuneshwa mu mitwe yacu, tuba abantu Be kuberako mu by’ukuri tuba tumugize Imana yacu. Yesu yifuza cyane kuba Umwami wacu n’umwungeri wacu, no kuba Umwami wacu w’Amahoro, kandi dushobora guhitamo Kumwemerera kuba ibyo mu mitima n’ubwenge bwacu.
Itangiriro Rishya Muburyo Tubona Ukwihana.
Ukwihana gufungura urugi mu ntangiriro nshya zacu, gutangira bundi bushya n’amahirwe ya kabiri. Inyigisho z’Umuyobozi wacu dukunda Russell M. Nelson zagiye zikuraho imyumvire itariyo ku mpano y’Imana yo kwihana, kandi ndatekereza ko noneho dutangiye kuyisobanukirwa.
Birashimishije kumva abakiri bato bacu basobanura icyo kwihana bisobanura kuri bo. Mperutse kumva inkumi ivuga, ifite akanyamuneza ku maso iti , “Iyo ntekereje ku kwihana, kwihana kwa buri munsi, numva mfite ibyishimo n’ibyiringiro bidasanzwe. Numva urukundo n’ibyishimo bya Data wanjye wo mu Ijuru n’Umukiza wanjye. Ntabwoba mfite bwo kuza kuri Data wo mu Ijuri mu isengesho no kumusaba ubufasha mu kintu cyose mpanganye nacyo. Nzi ko batarikugerageza kumfata ndigukora ikintu kibi. Amaboko yabo ararambuye. Ibi ni ukwihana kuri njye,” niko yavuze. Iyi nkumi isobanukiwe ko kubera Yesu Kristo, ishobora kugira intangiriro nshya!
Itangiriro Rishya kuri Buri Wese, Buri Gihe
Ukeneye Itangiriro Rishya? Mbese, nawe ushobora gutangira bundi bushya? Tekereza ku bantu Umukiza yafashije—abantu yigishije, abo yakijije, abo yazuye, abo yababariye n’abo yagaruye. Mbese, yaba yaratoranyaga muri bo abaturutse mu rwego runaka rw’ubukungu cyangwa mu nkomoko runaka? Mbese, yaba yaratandukanyaga umukiranutsi n’umunyabyaha? Mbese, yaba yaratoranyaga abantu mubandi kubera ko aribo bari babikwiriye cyane cyangwa kubera ko bari bakuzwe cyane? Oya.
Bamwe baza kuri We bafite ukwizera gukomeye, bizerera mu bubasha Bwe bwo gukiza—nk’umugore warufite ikibazo cyo kuva, umusirikare w’Umuroma warufite umugaragu warimo apfa, umubembe, Yayiro, n’impumyi Barutimayo. Buri wese muri bo yashyize kwizera kwe mu kaga, yiringiye ko ineza n’ububasha bya rabbi w’Inazareti byari guhindura ubuzima bwabo n’ibyiringiro byabo. Kandi yarabikoze. Yemeye gukoresha imbaraga ze zo gukiza.
Ariko kandi, Yesu yahaye umugisha abari bafite ukwizera kunyeganyega, nk’uko byagenze kuri se w’umwana wari urwaye, ushobora kuba yaratakaga agira, ati “Nyagasani, Ndizeye, nkiza kutizera.” Ndetse yagiriye impuhwe abantu batigeze bamushaka nagato, urugero nk’umugore wafashwe asambana, umupfakazi w’Inayini, umugabo wari umugaye kukidendezi cy’i Betesida, n’umuntu wavutse ari impumyi. Wigeze ugira ibyiyumviro by’uko Agiye gukora ibyiza mu buzima bwawe nubwo utari urimo umushakisha cyangwa ngo umukurikire?
Kuri buri wese wavuzwe mu byanditswe bitagatifu, no kuri abo bumvise bagasubiza, Yabahaye itangiriro rishya, yaba ari ubuzima bushya bwo kubabarirwa ibyaha cyangwa ubuzima bushya bwo gukizwa indwara, cyangwa ubuzima bushya bwo kuzurwa mu bapfuye.
Ibyo bisobanuye iki kuri wowe no kuri njye? Ineza Ye, n’imbabazi ze n’urukundo ruciye bugufi ntibigira umupaka. Intagiriro nshya ziri kumutima w’umugambi wa data! Gutangira bundi bushya ni ubutumwa bw’Umwana! Umuseke mushya ibice bishya by’ubuzima, n’amahirwe mashya ni byo shingiro ry’inkuru nziza y’amakuru meza.
None se, waba warumaze igihe kirekire kure yibihango kugira ngo wacyire itangiriro rishya? Oya. Mbese, waba warakoze ibi cyangwa biriya inshuro nyinshi cyane kuburyo utahabwa andi mahirwe? Oya. Mbese, waba waragiye kure cyane ya Kristo kuburyo atagufasha kwandika inkuru nshya uhereye ubu? Oya. Umwanzi ni we wenyine wungukira mu gitekerezo cy’uko warohamye. Ntabwo warohamye.
Kandi itangiriro rishya rirenze ibyaha byacu n’amakosa yacu rwose! Binyuze mu ineza n’ubuntu by’Umukiza, dushobora gutangira bundi bushya bidushoboza guhindura imitekerereze ya kera, ingeso mbi,umujinya,imitekerereze mibi,ibyiyumviro byo kubura imbaraga, n’ibyiyumviro byo gushinja abandi no guhunga inshingano zawe. Ushobora koko guhindura ibintu kuri wowe byakugoye mu myaka myinshi. Ushobora gutangira bundi bushya ubifashijwemo n’ububasha bw’umwigisha w’itangiriro rishya. Ntiyigeze arambirwa no kuduha intangiriro nshya.
Ku bantu bahora bahanganye n’icyaha kimwe cyangwa bagasubizwa inyuma ni kintu kimwe burigihe, mukomeze mugende. Ntiyigeze ashyiraho inzitizi imbere yawe. Ntiyigeze ashyiraho umupaka kumahirwe yawe ya kabiri. Komeza ugende. Komeza ushyiremo umuhate. Usabe ubufasha ku bantu bagukikije. Kandi wizerere mu itangiriro rishya riri imbere yawe buri gihe uko ugarukira So, ubikuye ku mutima. Reka gucumura nkana, gusubiramo icyaha ntacyo bikubwiye, kandi kwigomeka ubisige inyuma aho bibarizwa. Ntugomba kuba uwo wahoze uriwe mbere. Jya wishimira gutangira bundi bushya, amahirwe yawe yakabiri cyangwa yagatatu cyangwa yakane—cyangwa amahirwe—y’Ijana, wahawe binyuze mumaraso y’impongano ya Yesu Kristo.
Nshimishijwe birenze ubusubonaro burambuye bw’intangiriro nshya nahawe kandi no kubw’ubundi nzahabwa.
Umwanzuro
Umukiza wacu yavuze ikintu kimwe cya nyuma cyoroheje ariko kigari, iyo kitaza kubaho ntihari kubaho impamvu y’ibyiringiro cyangwa ibyishimo uyu munsi. Nyuma yo kubabara cyane i Getsemani no kumusozo w’umusaraba ari mu bubabare, yaravuze ati: “Byose birarangiye.” Ibyari byarahanuwe kuri Mesiya byari bisohoye, kandi umwenda w’ibyaha n’imibabaro by’abantu wari wishyuwe. Yaravuze ati “byarangiye” igitambo cye gihoraho kandi cy’iteka ryose. Nyamara impongano ye ntiyari kuba yuzuye kugeza igihe we ubwe yagize ubuzima bushya ku musi wa gatatu, Yagize itangiriro rishya, nkuwazukanye ikuzo mu mbaraga za Data.
Kubera ko buri gihe yakoraga ibintu byashimishaga Se, kandi kubera ko Yashikamye ku bushake bwa Data muri byose,” wowe najye dushobore kugira intangiriro nshya. Nyamuneka akira itangiriro ryawe rishya, n’uyu munsi, uyu mwanya. Yesu Kristo ni Umwanditsi n’Umusozo w’ukwizera kwacu, yandika ibice bishya by’ubuzima bwacu bitabarika. Ni itangiriro n’Iherezo—iherezo ry’ikimwaro n’imibabaro yacu ni itangiriro ry’ubuzima bushya muri We, rituma twakira ubuntu Bwe dusiga ahahise inyuma tugatangira nanone bushya inshuro nyishi dukeneye. Ni ukuri“kugirirwa neza n’imbabazi, biza[two]maho iminsi yose[yubuzima bwacu].” mu izina rya Yesu Kristo, amen