Igiterane Rusange
Inkuru Nziza ya Yesu Kristo Ishingiye ku Muryango
Igiterane rusange cy’Ukwakira 2025


17:23

Inkuru Nziza ya Yesu Kristo Ishingiye ku Muryango

Inyigisho zacu n’imyemerere yacu mu miryango yacu ihoraho biradukomeza kandi bikaduhuriza hamwe.

Bavandimwe nkunda, murakoze ku bwo amasengesho yanyu munsengera. Nayiyumvisemo.

I.

Inyigisho z’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’iminsi ya Nyuma zishingiye ku muryango. Ingoro ni ingenzi ku nyigisho zacu ku muryango. Imigenzo ihakirirwa itwemerera gusubira mu maso ya Data wo mu Ijuru nk’imiryango ihoraho.

Kugeza mu giterane rusange cya Mata 2025, Umuyobozi Russell M. Nelson yari amaze gutangaza iyubakwa ry’ingoro nshya 200. Yakundaga gutangaza ingoro nshya ku musozo wa buri giterane rusange, kandi twese twaranezerwaga hamwe na we. Icyakora, kubera umubare munini w’ingoro ziri mu bice bya mbere by’igenamigambi n’izubakwa ubu, birakwiriye ko twagenda gake mu gutangaza ingoro nshya. Bityo rero, byemejwe n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri, ntabwo turi butangaze ingoro nshya izo ari zo zose muri iki giterane. Ubu tuzakomeza gukorera abanyamuryango b’Itorero imigenzo y’ingoro ku isi hose, harimo igihe n’ahantu tuzatangaza iyubakwa ry’ingoro nshya.

Igice cy’icyigisho cyanjye mbagezaho cyanditswe nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi wacu dukunda Russell M. Nelson. Ibikurikiraho ubu byanditswe kandi byemezwa ibyumweru byinshi mbere, ariko biracyagaragaza inyigisho zanjye, zamurikiwe na Nyagasani.

II.

Itangazo ry’umuryango, ryatangajwe mu myaka 30 ishize, rivuga ko “umuryango washyizweho n’Imana” kandi ko “ari ishingiro ry’umugambi w’Umuremyi ku iherezo rihoraho ry’abana Be.” Ritangaza kandi “ko itegeko ry’Imana ku bana bayo ryo kororoka bagakwira isi rigikomeje.” Kandi “byongeyeho dutangaza ko Imana yategetse ko ububasha butagatifu bwo kurema bugomba kuba gusa hagati y’umugabo n’umugore, bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko nk’umugabo n’umugore.” Nyuma yaho Umukuru Russell M. Nelson yigishije abari muri Kaminuza ya Brigham Young ko umuryango ari “ishingiro ry’umugambi w’Imana. … Mu by’ukuri, intego y’uwo mugambi ni ugukuza umuryango.”

Itorero rya Yesu Kristo rizwi rimwe na rimwe nk’itorero rishingiye ku muryango. Nibyo! Isano riri hagati yacu n’Imana n’intego y’ubuzima bwacu bupfa bisobanurwa mu rwego rw’umurango. Inkuru nziza ya Yesu Kristo ni umugambi wa Data wo mu Ijuru kubw’inyungu z’abana Be ba roho. Dushobora mu by’ukuri kuvuga ko umugambi w’inkuru nziza wigishijwe bwa mbere mu nama y’umuryango uhoraho, ushyirwa mu bikorwa binyuze mu miryango yacu yo mu buzima bupfa, kandi iherezo rigamijwe ni ugukuza abana b’Imana ikabagira imiryango ihoraho.

III.

Uretse ubwo busobanuro bw’inyigisho, hari ababyumva ukundi. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, tugerwaho n’ingaruka z’uko ishyingiranwa no kubyara bigenda birushaho kuba bibi. Hafi mu myaka ijana ishize umubare w’ingo zirimo ababana barashyingiranywe waragabanutse, kandi niko biri no ku kubyara. Ugushyingiranwa n’ikigero cy’umubare w’ababyara mu banyamuryango b’Itorero ryacu bimeze neza, ariko nabyo byaragabanutse mu buryo bugaragara. Ni iby’ingenzi ko Abera b’iminsi ya Nyuma badatakaza ugusobanukirwa kwabo kw’intego y’ugushyingiranwa n’agaciro k’abana. Aho niho hazaza duharanira. “Ugukuzwa ni uk’umuryango,” Umuyobozi Nelson yaratwigishije ati: “Imiryango ishobora gukuzwa binyuze gusa mu gukora imigenzo y’inkuru nziza ya Yesu Kristo.”

Ukugabanuka kw’imibare y’abashyingiranwa n’ababyara ku rwego rw’igihugu birumvikana kubera impamvu z’amateka, ariko indangagaciro n’ibikorwa by’Abera b’iminsi ya Nyuma bigomba kwiyongera bidakurikije izo nzaduka.

Mu bwana bwanjye mu myaka 80 ishize, nabaga mu isambu ya sogokuru na nyogokuru, aho hafi buri kintu cyose cyabaga ku manywa cyategekwaga n’umuryango. Aho nta nsakazamashusho yari ihari cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byashoboraga kubangamira gahunda z’umuryango. Ibinyuranye n’ibyo, muri sosiyete igezweho muri iki gihe, abantu bake cyane ni bo bagira ibikorwa bihoraho byibanda ku muryango. Imibereho igezweho no gutwara abantu n’ibintu mu buryo bugezweho, imyidagaduro itegurwa, n’itumanaho ryihuse cyane byatumye byorohera urubyiruko gufata ingo zabo nk’amazu yo kuryamamo gusa, aho baza kuryama no kurira rimwe na rimwe ariko hakaba atari aho bahererwa amabwiriza ya kibyeyi y’ibikorwa byabo.

Nanone kandi uruhare rw’ababyeyi rwagiye rugabanuka bitewe n’uburyo abenshi mu banyamuryango b’Itorero muri iki gihe babayeho. Mu bihe byashize, kimwe mu bintu bikomeye byahurizaga hamwe imiryango cyari ubunararibonye bwo guhangayikira hamwe bashaka kugera ku ntego imwe, nko guhindura agasi ahantu ho guhinga cyangwa gushaka amaramuko. Umuryango wari urwego rw’umusaruro w’ubukungu rwashyizweho kandi ruyobowe. Uyu munsi, imiryango myinshi ni inzego zigaruriwe n’ubukungu, zidakeneye ikigero cyo hejuru cyo gushyira hamwe nk’umuryango no gukorana.

IV.

Uko uruhare rwa kibyeyi rugabanuka, Abera b’iminsi ya Nyuma baracyafite inshingano bahawe n’Imana zo kwigisha abana babo kwitegura iherezo ry’umuryango mu buziraherezo (reba Inyigisho n’Ibihango 68:25). Abenshi muri twe tugomba gukora ibi igihe imiryango yacu yose itibanda kuri gakondo. Ugutandukana kw’abashyingiwe, impfu, no gutandukana ni ukuri. Nahuye n’ibyo mu muryango narerewemo.

Umuryango wa Oaks

Data yapfuye ubwo nari mfite imyaka irindwi, rero umuvandimwe wanjye muto na mushiki wanjye nanjye twarezwe na mama wari umupfakazi. Mu bihe bigoye cyane, yarahatanaga. Yari wenyine kandi ashengutse, ariko hamwe n’ubufasha bwa Nyagasani, inyigisho ze zikomeye z’ubutumwa bw’Itorero ryagaruwe zaratuyoboye. Mbega ukuntu yasengaga asaba ubwunganizi bw’ijuru mu kurera abana be, kandi yahawe umugisha! Twakuriye mu rugo rwishimye aho twari twarakiriye urupfu rwa data. Yatwigishije ko twari dufite papa kandi ko yari afite umugabo kandi ko tuzahora turi umuryango kubera ugushyingirwa kwabo mu ngoro. Data ntabwo yari ahari mu buryo bw’umubiri kuko Nyagasani yamuhamagariye undi murimo.

Ndabizi ko indi miryango myinshi itishimye, ariko buri mubyeyi wese urera wenyine ashobora kwigisha urukundo rwa Data wo mu Ijuru n’imigisha tugira y’ugushyingiranwa mu ngoro. Nawe ushobora gukora ibi! Umugambi wa Data wo mu Ijuru wizeza buri wese ibi. Twese dushimira ugushyingirwa mu ngoro n’imigisha iza ituruka ku komekanywa nk’umuryango uhoraho. Kimwe nka mama, dukunda gusubiramo isezerano rya Lehi ku muhungu we Jacob ko Imana “izahindura imibabaro yawe kubw’inyungu yawe” (2 Nephi 2:2). Ibyo bireba buri muryango wese w’Abera b’iminsi ya Nyuma, waba wuzuye cyangwa utuzuye. Turi itorero rishingiye k’umuryango.

Inyigisho zacu n’imyemerere yacu mu miryango yacu ihoraho biradukomeza kandi bikaduhuriza hamwe. Sinzigera nibagirwa isezerano Sogokuru wa mama Harris yaduhaye, igihe twari tukiri abana, tukaba twari dutuye mu isambu ye yari hafi ya Payson, muri Utah. Yampaye amakuru ababaje ko data yapfiriye ahantu kure muri Denver, Colorado. Narirutse njya mu cyumba maze mpfukama iruhande rw’igitanda, ndarira cyane. Sogokuru yarankurikiye maze nawe arapfukama maze aravuga ati: “Nzaba so.” Iryo sezerano ryuje urukundo ni urugero rukomeye rw’ibyo ba sogokuru na banyogokuru bashobora gukora ngo buzuze icyuho igihe imiryango yabuze umuntu.

Ababyeyi, baba ari ingaragu cyangwa barashyingiwe ndetse n’abandi, nka basogokuru na banyogokuru, buzuza izo nshingano ku bana ni abarimu bakuru. Ukwigisha kwabo kugira ingaruka nziza ni ugutanga urugero. Urwego rw’umuryango ni ahantu heza ho kwerekana no kwigira indangagaciro zihoraho, nk’akamaro ko gushyingirwa no kugira abana, intego y’ubuzima, n’isoko ya nyayo y’umunezero. Ni naho hantu heza ho kwigira andi masomo y’ingenzi y’ubuzima, nk’ubugwaneza, kubabarira, ukwifata, n’agaciro k’uburezi n’umurimo unyuze mu mucyo.

Nibyo rwose, abanyamuryango benshi b’Itorero bafite abagize umuryango bakunda batarangwa n’indangagaciro z’inkuru nziza n’ibibitezweho. Abanyamuryango nk’abo bakeneye urukundo rwacu n’ukwihangana. Mu gushyikirana nabo, tugomba kwibuka ko ubutungane dushakisha budakumira imihangayiko yo mu buzima bupfa. Icyigisho gikomeye cyo mu Nyigisho n’Ibihango 138:57–59 kiduhamiriza ko ukwihana no gukura muri roho bishobora no gukomeza mu isi ibamo za roho ikurikira ubuzima bupfa. Icy’ingenzi cyane ni uko imiryango yihuza ngo ikomezanye, tugomba twese kwibuka ko ibyaha n’amakosa tudashobora kwirinda twese duhura na byo mu buzima bupfa bishobora kubabarirwa binyuze mu kwihana kubera Impongano y’ikuzo kandi ikiza ya Yesu Kristo.

V.

Umukiza wacu, Yesu Kristo, niwe rugero rwacu ruhebuje. Tuzahabwa umugisha nidusanisha ubuzima bwacu n’inyigisho ze no kwitanga. Gukurikira Kristo no kwitanga mu gukorera abandi ni cyo gisubizo cyiza cyo kwikunda no kwibona ubu bigaragara nkaho byabaye ibisanzwe.

Ababyeyi kandi bafite inshingano zo kwgisha abana babo ubumenyi bushingiye ku bikorwa uretse amahame y’inkuru nziza. Imiryango yunga ubumwe iyo bakoze ibintu runaka hamwe. Ubusitani bw’umuryango bwubaka isano mu muryango. Ibyabaye mu muryango wishimye bikomeza ubumwe bw’umuryango. Gukambika, ibikorwa ngororamubiri, n’ibindi biruhuko bigira akamaro cyane cyane mu gufasha imiryango kunga ubumwe. Imiryango igomba gutegura ibikorwa bihuza umuryango mu rwego rwo kwibuka abakurambere, bikaba ari nabyo biberekeza mu ngoro.

Ababyeyi bagomba kwigisha abana mu bumenyi bw’ibanze bwo kubaho, harimo nko gukora mu mbuga n’indi mirimo yo mu rugo. Kwiga indimi ni uburyo bwiza bwo kubategura kuzajya mu murimo w’ivugabutumwa n’ubuzima bugezweho. Abarimu bayo masomo bashobora kuba ababyeyi cyangwa basogokuru na banyogokuru cyangwa abandi bagize umuryango wa kure. Imiryango ikura iyo yigiye hamwe nk’itsinda kandi ikajya inama ku bintu byose bireba umuryango n’abawugize.

Bamwe bashobora kuvuga bati: “Ariko ntamwanya w’ibyo dufite.” Mu gushaka umwanya wo gukora ikiri ngombwa koko, ababyeyi benshi bazasanga bashobora gushyira umuryango wabo imbere igihe bose bashyize ikoranabuhanga inyuma. Kandi babyeyi, mwibuke, icyo abo bana bashaka mu by’ukuri ni ukumarana umwanya namwe mu gihe cyo gufata amafunguro ya nijoro.

Imigisha ikomeye iza ku miryango iyo isengeye hamwe, ipfukamye nijoro cyangwa mu gitondo ngo ishimire imigisha yahawe kandi isengere n’ibindi ihuriyeho. Imiryango kandi ihabwa umugisha uko iramiriza hamwe mu materaniro y’Itorero no mu yindi mihango yo kuramya. Ubumwe bw’umuryango bukomezwa kandi n’inkuru z’umuryango, gushyiraho indangagaciro z’umuryango, no gusangizanya ubunararibonye butagatifu. Umuyobozi Spencer W. Kimball yatwibukije ko “inkuru zidutera umuhate mu buzima bwacu bwite n’ubwo abadukikije … ari ibikoresho byo kwigiraho bikomeye.” Akenshi usanga ari isoko nziza cyane y’inkunga kuri twe no ku bazadukomokaho.

Ndahamya ko Nyagasani Yesu Kristo, ari we Mwana w’Ikinege w’Imana, Data Uhoraho. Aduhamagarira gukurikira inzira y’igihango ituyobora ku kwihuza k’umuryango mu ijuru. Ububasha bwomekanya bw’ubutambyi, buyobowe n’imfunguzo zagaruriwe mu Ngoro ya Kirtland, buhuza imiryango ubuziraherezo(reba Inyigisho n’Ibihango 110:13–16). Ubu buri gukoreshwa mu mubare uri gukura w’ingoro za Nyagasani ku isi yose. Ibi ni ukuri. Mureke tube igice cya bwo, mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. The Family: A Proclamation to the World,” Gospel Library.

  2. Russell M. Nelson, “Faith and Families” (Brigham Young University fireside, Feb. 6, 2005), 3, speeches.byu.edu.

  3. Russell M. Nelson, “Open the Heavens Through Temple and Family History Work,” Liahona, Oct. 2017, 18.

  4. Spencer W. Kimball, “Therefore I Was Taught,Ensign, Jan. 1982, 4.