Genda Nawe Ugire Utyo
Ndashaka gushimangira abo bavugabutumwa bahamagariwe inshingano za sirivisi. Batubera intangarugero.
Mu gihe Umukiza yagendaga i Betsayida, abantu bamwe bamuzaniye impumyi. Ahari bari bizeye kubona igitangaza imbonankubone. Umukiza “Ayifata ukuboko ayisohokana mu kirorero” kugira ngo ayikirize ahiherereye. Mbere, gukira byasaga nkaho bidashoboka. Umugabo “[a]arararama aramusubiza [a]ti: ’ndareba abantu ariko barasa n’ibiti bigenda.’ Yesu, afite n’ibambe, “arongera ashyira ibiganza ku maso [y’impumyi], iratumbīra.” Hamwe no kongera gukorwaho n’ibiganza by’Umukiza, impumyi ubu “ireba … neza.”
Uru ni urugero rumwe gusa rw’ukuntu ubuzima bw’Umukiza burangwa n’ibikorwa byiyoroshya bya serivisi. Aratwibutsa ko “Ataje [kwitabwaho], ahubwo yaje [kwita ku] bandi” hanyuma akaduhamagarira gukurikiza urugero Rwe tugenda mu gikingi cyisumbuyeho, duha abadusaba bose, no gukunda mugenzi wacu. Igihe yabajijwe ati: “Mugenzi wanjye ni inde?” Kristo yamusangije umugani w’Umusamariya mwiza amutegeka “[Ku]genda, nawe [akagira atyo].”
Abavugabutumwa b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ni ingero z’iki gihe z’Umusamariya mwiza Kristo aduhamagarira kuba. Ndashaka gushimangira abo bavugabutumwa bahamagariwe inshingano za sirivisi. Ni ingero kuri twe zerekana uburyo serivisi (1) yugururira imitima inkuru nziza ya Yesu Kristo, (2) ituma twese twitanaho tutitaye ku mimerere yacu, kandi (3) izana ububasha bwa Kristo mu buzima bwacu.
Icya mbere, Serivisi Yugururira Imitima Inkuru Nziza ya Yesu Kristo
Ahagana muri 91 M.K, Amoni, umuvugabutumwa mu Gitabo cya Morumoni, yimenyekanishije k’Umwami Lamoni agira ati: “Ndifuza gutura muri aba bantu igihe gito; … [kandi] nzaba umugaragu wawe.” Kubera serivisi ye itangaje yakoreye umwami, Amoni yahawe umwanya wo “kuvuga [a]shize amanga, …kandi [akabwira Umwami Lamoni] imbaraga ” yakoresheje kugira ngo atange serivisi ye. Mu kumusubiza, umwami yasezeranyije ko “icyo ari cyo cyose [Amoni yi]fuza… [umwami akimuha].” Ubusabe bwonyine bwa Amoni ni uko umwami yatega amatwi ubutumwa bw’inkuru nziza ya Yesu Kristo. Serivisi ya Amoni yavuyemo “ibihumbi by’abantu [bazanwe] ngo bihane.”
Muri iki gihe cyacu, serivisi ikomeje kuyobora abandi ku nkuru nziza. Mushiki wacu Bevan yafashaga nk’umuvugabutumwa wigisha igihe yatangiraga guhura n’ibibazo by’ubuzima, byamusabye gusubira mu rugo kwivuza. Aho kurekurwa, yabashije gukomeza gufasha nk’umuvugabutumwa abikoreye iwabo.
Mu gihe yasuraga parike, Mushiki wacu Bevan n’inshuti byabasabye kuvugana n’umubyeyi ufite abana bane bato, ariko barashidikanya maze umuryango urigendera. Bukeye bw’aho, basubira muri parike, basenga basaba ko uyu muryango wazaba uhari. Mu buryo bw’igitangaza, umubyeyi yari yicaye neza ahantu yari yicaye umunsi wabanje. Kuri iyi nshuro Mushiki wacu Bevan n’inshuti ye begereye umubyeyi, baramumenya, maze bavumbura ko akeneye cyane ubufasha mu buryo bw’umubiri. Batanze ubufasha maze ubundi bamuhamagarira kwiga ibijyane n’inkuru nziza.
Kubera iyo serivisi n’ubutumire, umubyeyi n’umwana we w’imfura barabatijwe, bakurikirwa n’umwana ukurikira nyuma y’umwaka. Bakomeje kuba abanyamuryango bitabira kugeza uyu munsi. Mushiki wacu Bevan yari azi ko ibyo byabaye byamurikiwe n’Imana kandi “bya[mu]garagarije ko aho [yari] ari ari ho neza Imana yari ikeneye ko [aba] ari.”
Nka Amoni na Mushiki wacu Bevan, uko dukorera abandi, “[t]ubereka ingero nziza” kandi bifuza kumenya “impamvu y’ibyiringiro [d]ufite.”
Yesu aduhamagarira “[ku]genda, na[t]we [tu]gakora utyo.“
Icya kabiri, Serivisi Itwemerera Twese [Kwitanaho] Tutitaye ku Miterere y’Imimerere Yacu
Umuyobozi Russell M. Nelson yahamagariye ”buri musore wese ubikwiriye, ubashije kwitegura no kuvuga ubutumwa“ kandi abwira buri mushiki wacu muto ubibashije “gusenga kugira ngo amenye ko Nyagasani ashaka ko yavuga ubutumwa. Yasezeranije ko “icyemezo cyawe cyo kuvuga ubutumwa, bwaba ubwo guhindura abantu cyangwa ubwa serivisi, bizaguha umugisha n’abandi benshi.“ Ubutumwa bwa serivisi bwahinduye igisobanuro cy’ijambo ubasha. Ubu buri umusore n’inkumi babikwiriye bifuza kuvuga ubutumwa bw’igihe cyuzuye kubwa Nyagasani bashobora kubikora, usibye umwihariko umwe.
Umukuru Holgado ni urugero rwo kubasha gukora utitaye ku mimerere bwite. Yavutse afite ikibazo kidasanzwe cy’uturemangingo, cyamubujije gufasha nk’umuvugabutumwa wigisha. Umukuru Holgado yahamagawe nk’umuvugabutumwa wa serivisi kandi akorera ubushake mu bubiko bw’abepisikopi, aho yafashije abantu kubona ubufasha bakeneye. Yabitse mu bubiko, imboga zipakiye, hamwe n’amakarito Yacagaguritse.
Nk’uko Umukuru Holgado yavuze mu iteraniro ry’isakaramentu nyuma y’ubutumwa bwe, yabasangije ko “Imana ikeneye abavugabutumwa ba serivisi. Akeneye abantu bakunda kandi bagakorera abandi. Aba bantu babika impapuro z’isuku, bagapakira broccoli, bakubaka ibikoresho by’imbaho, kandi bereka abandi ineza.”
Ntukeneye kugira umukoro wa serivisi cyangwa kwambara akarango k’izina kugira ngo ukore ibyiza. Buri gikorwa cya serivisi cyemerwa n’Umukiza. Twese tubasha gufasha abandi gusanga Kristo dukorana ineza y’urukundo. Mu izina rya Kristo twese dushobora kwita kuri umwe dukoresheje ububasha bwa Roho Mutagatifu kandi tukabaho nk’ingero z’ukwizera muri Yesu Kristo. Serivisi itwemerera kwigaragaza nk’ibitambo bizima byemerwa n’Imana.
Yesu aduhamagarira “[ku]genda, na[t]we [tu]gakora utyo.“
Icya gatatu, Serivisi Izana Ububasha bwa Kristo mu Buzima Bwacu
Umuvugabutumwa ukiri muto wimuwe mu nshingano zo kwigisha akajyanwa mu za serivisi yahanganye n’imbogamizi zimwe na zimwe bwite zamuviriyemo gukenera ububasha bukiza bwa Kristo. Serivisi itagatifujwe yazanye ubwo bubasha mu buzima bwe. Yaravuze ati: “Numvaga ko mu gihe nagorwaga, numvaga Kristo anterura. Hariho ikintu kidasanzwe kijyanye no kumubona aha umugisha abantu binyuze mu bubiko bw’ibiribwa, mu ngoro, no mu nkuru nziza Ye.”
Uyu mutambyi yatangiye kumva yishimye byimbitse, kandi ishyaka rye rishya ryamuhaye umugisha n’umuryango we wose. Roho yinjiye mu rugo rwabo ari mwinshi cyane, bitabira kujya mungoro buri gihe, kandi Kristo yabaye uwibanze cyane mu muryango wabo. Uyu muvugabutumwa yemera ko Kristo yarokoye ubuzima bwe kandi aha umugisha umuryango we binyuze muri serivisi.
Umuyobozi Nelson yarigishije ati: “Ubushake bwo gukorera no gukomeza abandi buhagaze nk’ikimenyetso cy’umuntu witeguye gukizwa” n’ububasha bucungura bw’Umukiza.
Yesu aduhamagarira “[ku]genda, na[t]we [tu]gakora utyo.“
Abavugabutumwa ba Serivisi Ni Ingero z’Abigishwa Bejejwe ba Yesu Kristo
Iyo wowe cyangwa umwe mu bagize umuryango yahawe umugisha wo guhamagarwa nk’umuvugabutumwa wa serivisi, uwo aba ari umwanya wo kwizihirwa. Umuryango wawe noneho uzaba ufite uhagarariye Nyagasani Yesu Kristo uba murugo rwawe. Ibyo bizabahindura mwese kubw’ibyiza. Ntihakagombye kubaho gutenguha mu muhamagaro uwo ari wo wose wo gukorera. Turaririmba tuti: “I’ll go where you want me to go” na “I’ll be what you want me to be.” Hano hari amahirwe yo kwerekana ko ibyo tuvuga tubihagazeho!
Kuri mwese muri mu murimo, na cyane cyane kubavugabutumwa barenga 4000, turagukunda! Niba abavugabutumwa bigisha ari umunwa wa Nyagasani, noneho abavugabutumwa ba serivisi muri ibiganza bya Nyagasani, kandi ntabwo muri abavugabutumwa bo mu cyiciro cya kabiri. Buri umwe muri twe ni ingenzi mu gukoranyiriza hamwe Isirayeli. Umuyobozi Nelson yigishije ko “igihe cyose dukoze ikintu icyo ari cyo cyose gifite abo gifasha … gukora no kubahiriza ibihango byabo n’Imana, tuba turimo gufasha gukoranya Isirayeli.”
Ukoranya Isirayeli buri munsi mu buryo bwinshi, kandi serivisi yawe ihindura ubuzima. Akenshi ntumenya umugenerwabikorwa wa servisi yawe uwo ari we, ariko Imana iramuzi. Buri gihe wibuke ko “kubera ko [ukorera] umwe muri bake bo muri bo, … uba [umukorera].” Twumva amajwi yawe uko ukorera ubushake mu bigo byita ku Itorero; tubona kumwenyura kwawe uko ufasha mu mashyirahamwe y’abaturage; kandi twumva urumuri rwawe uko ukorera mu ngoro. Ugaburira abashonje, ukambika abambaye ubusa, kandi ugaha icyo kunywa abafite inyota.
Twese dukeneye kugenda natwe tugakora dutyo.
Umurimo w’Ivugabutumwa Ni Igice cy’Ingenzi cy’Abigishwa ba Kristo
Serivisi ifite ububasha bwo kugururira imitima inkuru nziza kandi itwemerera twese guha Kristo ubugingo bwacu bwose. Ihindura imitima yacu kugirango turusheho kumera nka We, kandi muri ubwo buryo, tuzamura abandi. Umuyobozi Nelson yigeze kubaza ati, “Muri iyi si yazahajwe no kwangirika kwa roho, abantu ku giti cyabo… bashobora kugira icyo bahindura?” Igisubizo cye: “Yego! … ‘Abantu b’igihango ba Nyagasani, … bitwaje intwaro… n’ububasha bw’Imana mu ikuzo rikomeye’ … bashobora kuzamura ubuzima bw’inyokomuntu.” Binyuze muri serivisi duhindura imitima— n’isi.
Kristo “yagendaga akora ibyiza.” Yitaga ku barwayi, ahumura impumyi, kandi asura abakandamijwe. Yatetse amafunguro, afasha mu birori by’ubukwe, kandi agaburira ibihumbi by’abashonje. Uko duha umwe serivisi mu izina rya Kristo, turushaho guhinduka abatagatifu kandi dukwiye impano y’ubugingo buhoraho. Yesu Kristo ariho. Ni Umukiza wanjye n’uwawe. Ni Umucunguzi wacu. Ni urugero rwacu rwiza bikabije rwo gukorera abandi. Ndatumira buri wese muri twe “Genda, nawe ukore utyo” Mu izina rya Yesu Kristo, amena.