Bamwenyura n’Imitima Inyuzwe
Ugukomera kw’Abera bacu bo muri Afurika kurushaho kwigaragaza cyane uko bahura n’ingorane z’ubuzima ndetse n’inshingano nyinshi zisabwa gukorwa mu Itorero ririmo gukura.
Umwaka ushize urengaho gato, naruhuwe ku nshingano zanjye mu Buyobozi bw’aba Mirongo Irindwi, impinduka yatangajwe hano mu giterane rusange. Kubera ko izina ryanjye ryasomwe hafi n’ayo mu Buyobozi Rusange bari bari gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, abenshi bibwiraga ko nanjye nari ndi gusoza umurimo wanjye. Nyuma y’igiterane, nakiriye ubutumwa butabarika bunshimira kandi bunyifuriza guhirwa mu cyiciro cy’ubuzima bwanjye gikurikiraho. Bamwe bansabye no kugura inzu yanjye muri Salt Lake y’Amajyaruguru. Byari byiza kubona ko nzakumburwa kandi no kumenya ko tutazagorwa no kugurisha inzu yacu igihe nzaba ndangije. Gusa ntabwo ndagera aho.
Umukoro mushya nahawe wajyanye njye na Monica muri Afurika nziza, aho Itorero rikomeje kwaguka. Byari umugisha gukorana n’Abera b’indahemuka mu Ntara ya Afurika y’Amajyepfo kandi tugahamya urukundo rwa Nyagasani abafitiye. Bitumira roho cyane kubona imiryango y’inkomoko zitandukanye, irimo abanyamuryango b’Itorero bize kandi bafite ibyo bagezeho, batanga igihe cyabo n’impano zabo kugira ngo bafashe abandi.
Ariko kandi, hagendewe ku miterere y’abaturage b’ako karere, abantu benshi bafite ubushobozi buke bari kwinjira mu Itorero no guhindura ubuzima bwabo binyuze mu migisha y’ubudahemuka mu gutanga icyacumi ndetse n’amahirwe y’uburezi butangwa n’Itorero. Gahunda nka Succeed in School, EnglishConnect, BYU–Pathway, hamwe na Perpetual Education Fund ziha imigisha ubuzima bw’abantu benshi, cyane cyane abo mu rubyiruko ruri kuzamuka.
Umuyobozi James E. Faust rimwe yaravuze, ati: “Byavuzwe ko iri torero ridakeneye gukurura abantu badasanzwe ahubwo akenshi rihindura abantu basanzwe abadasanzwe.”
Ugukomera kw’Abera bacu bo muri Afurika kurushaho kwigaragaza cyane uko bahura n’ingorane z’ubuzima ndetse n’inshingano nyinshi zisabwa gukorwa mu Itorero ririmo gukura. Igihe cyose babikorana umutima mwiza. Bijyana neza cyane n’inyigisho izwi y’Umuyobozi Russell M. Nelson:
“Umunezero twiyumvamo ufitanye isano rito n’ibyo tunyuramo mu buzima bwacu na buri kimwe duhugiraho mu buzima bwacu.
Iyo intumbero y’ubuzima bwacu iri ku mugambi w’agakiza w’Imana … na Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye, dushobora kwiyumvamo umunezero tutitaye kubirimo kuba—cyangwa ibitarimo kuba—mu buzima bwacu.”
Babona umunezero nubwo bahura n’ingorane. Bamenye ko umubano wacu n’Umukiza udushoboza kunyura mu bigeragezo tumwenyura n’imitima inyuzwe.
Nimureke mbasangize bimwe mu byo nanyuzemo hamwe n’Abera b’indahemuka berekana iri hame, mpereye muri Mozambike.
Mozambike
Amezi make ashize, nahagarariye igiterane cy’urumambo rwari rumaze umwaka umwe rukaba rwari rufite amashami 10. Abantu barenga ibihumbi 2,000 buzuye inzu y’amateraniro nto n’amahema atatu yari ashinze hanze. Umuyobozi w’urumambo afite imyaka 31 y’ubukure, umugore afite 26, kandi bafite abana babiri bato. Ayobora uru urumambo ruri gukura kandi rugoye atinuba ahubwo gusa amwenyura kandi afite umutima unyuzwe.
Mu kiganiro nagiranye na patiriyaki, namenye ko umugore we yari arwaye bikomeye kandi yari atorohewe no kugira ngo amwiteho. Nyuma yo kuganira ikibazo n’umuyobozi w’urumambo, twamuhaye umugisha w’ubutambyi. Nabajije umupatiriyaki inshuro ashobora kuba atanga umugisha wa patiriyaki muri rusange.
“Umunani kugeza ku icumi,” niko yavuze.
Narabajije, nti: “Mu kwezi se?”
Yarasubije ati: “Mu cyumweru!” Namugiriye inama y’uko gukora nyinshi gutyo buri mpera z’icyumweru bitarimo ubushishozi.
“Umukuru Godoy,” yaravuze ati, “bakomeza kuza buri cyumweru, harimo abanyamuryango bashya n’urubyiruko rwinshi.” Nanone, ntakwinuba, uretse kumwenyura n’umutima unyuzwe gusa.
Nyuma y’iteraniro ryo kuwa Gatandatu nimugoroba ry’igiterane cy’urumambo, mu nzira ngana kuri hoteli, nabonye abantu bagura ibyo kurya ku muhanda mu gicuku. Nabajije umushoferi wanjye impamvu babikoraga igihe hijimye aho kubikora ku manywa. Yansubije ko ku manywa bari bari gukora kugira ngo babone amafaranga yo kuza kubikora nyuma.
“Yoo, biriwe bakora uyu munsi kugira ngo bazarye ejo,” niko navuze.
Ariko yarankosoye agira ati: “Oya, biriwe bakora ku manywa kugira ngo baze kurya nijoro.” Nibwiraga ko abanyamuryango bacu bashoboraga kuba mu buzima bwiza kurushaho, ariko yampamirije ko abenshi bahanganaga n’ingorane zimeze gutyo muri icyo gice cy’igihugu. Bukeye bwaho, mu iteraniro ryo ku Cyumweru maze gusobanukirwa n’ingorane zabo, narushijeho gutwarwa no kumwenyura kwabo n’imitima inyuzwe.
Zambiya
Mu nzira njya mu iteraniro ryo ku Cyumweru, umuyobozi w’urumambo nanjye twabonye umugore n’umugabo bagenda mu muhanda bafite uruhinja n’abana babiri bato. Twarahagaze kugira ngo tubatware. Baratunguwe kandi barishima cyane. Ubwo nababazaga urugendo bagombaga kugenda kugira ngo bagere ku rusengero, umugabo yasubije ko byashoboraga kubafata hagati y’iminota 45 n’isaha, bitewe n’uko abana barikugenda. Bakoraga uru rugendo mu kugenda no kugaruka buri ku Cyumweru nta kwinuba, ahubwo babaga bafite mu maso hishimye n’imitima inyuzwe gusa.
Malawi
Ku Cyumweru kimwe mbere y’igiterane cy’urumambo, nasuye amashami abiri akoresha amashuri ya leta nk’inzu z’amateraniro. Natangajwe cyane n’inyubako zoroheje kandi ziciriritse, ndetse zitagiraga bimwe mu bikenerwa by’ibanze. Ubwo nahuriragayo n’abanyamuryango bake, nari niteguye kubihanganisha kubera inzu z’amateraniro zitari zujuje ibisabwa, ariko bari bishimishiye no kuba bari bafite ahantu hafi ho guteranira, birinda urugendo rw’amaguru rurerure rwari rumenyerewe. Nanone, nta kwinuba bari bafite, uretse kumwenyura n’imitima inyuzwe gusa.
Zimbabwe
Nyuma y’amahugurwa y’abayobozi yo ku wa Gatandatu, umuyobozi w’urumambo yanjyanye mu materaniro yo ku Cyumweru yabereye mu nzu yakodeshwaga. Hari ubwitabire bw’abantu 240 Nuko umwepisikopi yerekanye abanyamuryango bashya 10 babatijwe muri icyo cyumweru. Iteraniro ryari ryuzuye mu byumba bibiri bito hamwe n’abandi banyamuryango bari bicaye hanze y’inyubako, bakurikiranira iteraniro mu madirishya no mu miryango. Nanone nta kwinuba bari bafite, uretse kumwenyura n’imitima inyuzwe gusa.
Lesotho
Nasuye iki gihugu cyiza gito, nanone kizwi nk’ “ubwami bw’imisozi,” gusura akarere k’itorero kiteguraga kuba urumambo. Nyuma y’inama zo kuwa Gatandatu, nitabiriye amateraniro yo ku Cyumweru muri imwe mu mashami yabarizwaga mu nyubako ikodeshwa. Icyumba cy’isakaramentu cyari cyuzuye, n’abantu bahagaze hanze y’umuryango kugira ngo bitabire. Nabwiye umuyobozi w’ishami ko yari akeneye inyubako ngari. Byarantuguye, ambwira ko abo ari kimwe cya kabiri gusa cy’abanyamuryango yari afite. Ikindi gice cyari kwitabira iteraniro ry’isakaramentu rya kabiri nyuma y’isaha ya kabiri. Nanone, nta kwinuba bari bafite, uretse kumwenyura n’imitima inyuzwe gusa.
Nagarutse muri Lesotho nyuma y’impanuka ikomeye yo mu muhanda yarimo urubyiruko rwacu rwinshi, nk’uko byavuzweho kare n’Umukuru D. Todd Christofferson. Ubwo nasuraga imiryango n’abayobozi, nari niteze umwuka w’akababaro. Ahubwo nabonye Abera bakomeye kandi bihangana, bari guhangana n’ibyari byababayeho mu buryo butanga icyizere kandi bwo kwigiraho.
Mpho Anicia Nku, 14, uwarokotse impanuka uri kuri iyi foto, yabigaragaje neza mu magambo ye ati: “Jya wizera Yesu kandi Umurangamire, kuko muri We uzabona amahoro, kandi azagufasha mu rugendo rwo gukira.”
Izi ni ingero nke aho tubona imyumvire yabo mizima kuko bashingira ubuzima bwabo mu nkuru nziza ya Yesu Kristo. Bazi aho bakura ubufasha n’ibyiringiro.
Imbaraga z’umukiza zikiza.
Kubera iki Umukiza abarindana natwe mu ngorane izo arizo zose z’ubuzima bwacu? Igisubizo gishobora kuboneka mu byanditswe bitagatifu:
“Kandi azakomeza, yiyumanganyirize ububabare n’imibabaro n’ibigeragezo bya buri bwoko. …
“… kandi azikorera ubumuga bwabo, kugira ngo ubura bwe bushobore kuzura impuhwe, … kugira ngo ashobore kumenya … uko atabara abantu be bijyanye n’ubumuga bwabo.”
Nk’uko Umukuru Bednar yigishije agira, ati: “nta bubabare bw’umubiri, intimba, cyangwa gucika intege tunyuramo Umukiza atazi. “Wowe nanjye mu gihe cy’intege nke dushobora kurira cyane, ‘Ntihagire uwumva.[ibyo ndi kunyuramo]. …’ Nta muntu, wenda, ubizi. Ariko Umwana w’Imana arabizi neza kandi arabisobanukiwe.” Ariko se kubera iki? Kubera ko “Yumvise kandi yikorera imitwaro yacu mbere y’uko tubikora.”
Ndasoreza ku buhamya bwanjye bw’amagambo ya Kristo aboneka muri Matayo 11:
“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.
[Nimwikorere umutwaro wanjye] kandi munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu [bugingo bwanyu].
“Kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”
Nkabo Bera bo muri Afurika, ndabizi ko iri sezerano ari ukuri. Ni ukuri hariya, kandi ni ukuri ahantu hose. Ibi ndabihamya mu izina rya Yesu Kristo, amena.