Rangamira Imana maze Ubeho
Abantu bwite, imiryango ndetse n’amahanga ashobora kurumbukira mu kurangamira Imana gusa.
Muri Kamena ishize, impanuka mbi yabereye mu gihugu cya Lesoto muri Afurika y’amajyepfo. Bisi ntoya itwaye inkumi 20 zo mu Ishami rya Maputsoe ry’Itorero na barindiwi b’abayobozi babo yerekezaga mu murwa mukuru, Maseru, kubw’ikoraniro ry’inkumi ziturutse mu mu turere twabo. Ubwo banyuraga mu muhanda munini w’impande ebyiri mu masaha yo mu gitondo, imodoka iturutse mu kindi cyerekezo, igerageza kunyura ku kindi kinyabiziga, yanyuze mu ruhande rwarimo bisi. Nta mwanya cyangwa igihe byari bihari kugira ngo birinde gusekurana, maze mu masegonda make ibinyabiziga biragongana, byibarangura bita umuhanda, nuko biragurumana.
Muri bose, abantu 15 bapfiriye mu mpanuka, harimo inkumi esheshatu, abayobozi babiri b’Inkumi, ndetse n’umuyobozi w’Ishami rya Maputsoe n’umugore we. Abarokotse, abagize umuryango n’inshuti bagaragaje amarangamutima menshi, harimo ibihe by’uburakari, ukwiheba ndetse n’inkomanga. Kabone nubwo bari bafite ibi byiyumviro n’ibibazo bidafitiwe ibisubizo, barahumurizanyije maze bahindukirira Imana binyuze mu muziki utagatifujwe, ibyanditswe bitagatifu n’isengesho, aho babonye ihumure. Setso’ana Selebeli ufite imyaka cumi n’irindwi warokotse yarahamije ati: “Yesu Kristo aradukunda kandi arikumwe natwe, kabone nubwo imitima yacu yashengutse.”
Inkumi n’umuyobozi bari mu bitaro ngo bavurwe ubushye bigiye hamwe Igitabo cya Morumoni. Umwe yaravuze ati: “Vuba aha, twari turimo gusoma muri Moroni, kandi Moroni avuga neza ibyo maze iminsi niyumvamo. … Iyo avuga, ni nkaho arimo kuvuga ati: ’Ugomba kwiga aya magambo kubera ko ari wowe yandikiwe kugira ngo agufashe kwihanganira ibi.’”
Mu iteraniro ry’ugushyingura abapfuye, Umukuru Siyabonga Mkhize w’Aba Mirongo Irindwi yabagiriye inama ati: “Dukwiye twese guhindukirira Nyagasani muri iki gihe maze tukamusaba guhumuriza imitima yacu no … kugabanya umubabaro twiyumvamo.” Umuyobozi w’Inkumi uturuka mu Ishami rya Leribe baturanye, muri Mampho Makura, yabakanguriye: “Guhindukirira Nyagasani, ndetse bakabona imbaraga zo kwemera ugushaka Kwe. Yesu Kristo ni ’[umwanditsi w’ukwizera kwacu kandi ni] we ugusohoza’ [Abaheburayo 12:2]. Ntukamutere umugongo, ahubwo murangamire.“
Mumurangamire. Amagambo ye ashimangira inama Aluma yagiriye umuhungu we Helamani: “Reba ko urangamiye Imana maze ubeho.” Aluma yasubiyemo ibyabaye kuri Lehi n’abantu be bafite Liyahona nk’ikimenyetso: “Biroroshye kwitondera ijambo rya Kristo, rizabereka inzira y’ubusamo ku byishimo bihoraho, nk’uko byari ku basogokuruza bacu kwitondera iyi ndangacyerekezo, yaberekaga inzira y’ubusamo igana mu gihugu cy’isezerano.” Aluma yaravuze ati: “ [Bo] nibashobora kuyirangamira [bo] bazashobore kubaho. … kandi [twebwe] … nituyirangamira [twebwe] dushobora kuzabaho iteka ryose.“
Ikindi gihe, Aluma yasubiyemo urugero rw’inzoka y’umuringa yazamuwe na Mose igihe Abisirayeli ba kera baterwaga n’inzoka z’ubusagwe butwika. Nyagasani yabwiye Mose gucura ishusho y’inzoka maze akayimanika ku giti cy’ibendera, kiriho isezerano rigira riti: “maze uwariwe n’inzoka wese nayireba, arakira.” Aluma yasobanuye ko ishusho y’umuringa yari ikimenyetso cyangwa ishushondanga ya Kristo, wari buzamanikwe ku musaraba. Abenshi bararebye kandi babaho, ariko abandi, mu magambo ya Aluma, “[barinangiye cyane]” ku buryo batarebyeyo maze bakarimbuka.
Aluma yarabajije ati:
“Niba mushobora gukizwa no kuraranganya gusa amaso yanyu kugira ngo mushobore gukizwa, ntimukwiriye se kureba bwangu, cyangwa ahubwo munangirira imitima yanyu mu kutemera, maze mukaba abanyabute, kugira ngo mutararanganya amaso yanyu, ku buryo mushobora kurimbuka?
“… Noneho nimuraranganye amaso yanyu kandi mutangire kwemera Umwana w’Imana, ko azaza gucungura abantu be, kandi ko azababara kandi agapfa kugira ngo ahongerere ibyaha byabo; kandi ko azongera kuzamuka mu bapfuye, bikazatuma habaho umuzuko, kugira ngo abantu bose bazahagarare imbere ye, kugira ngo bacirwe urubanza ku munsi wa nyuma kandi w’urubanza, bagendeye kumirimo yabo.”
Birumvikana, inama igira iti: “Rangamira Imana maze ubeho” idufitiye ubusobanuro atari gusa mu buziraherezo, ahubwo kandi ikora ikinyuranyo mu ndangakamere no mu ireme ry’ubuzima bwacu bupfa. Ibuka amagambo ya Mushiki wacu muto Selebeli muri Lesoto twakomojeho agira ati: “Yesu Kristo aradukunda kandi aturimo, kabone nubwo imitima yacu yashengutse.”
Biri muri kamere y’isi yaguye (aho sekibi akongeza uburakari kandi aho buri wese adatunganye) hazabera ugutenguhwa n’ibitutsi, umubabaro n’intimba, insinzwi n’ugutakaza, ugutotezwa n’ukurenganywa. Abantu bwite, imiryango ndetse n’amahanga ashobora kurumbukira mu kurangamira Imana gusa. Umuyobozi Russell M. Nelson yarigishije ati: “Kubera ko Umukiza, binyuze mu Mpongano Ye itagira iherezo, yacunguye buri wese muri twe intege nke, amakosa n’icyaha, kandi kubera ko yahuye na buri bubabare, guhangayika n’umuruho mutigeze mugira [reba Aluma 7:11–13], noneho uko mwihana by’ukuri kandi mugashaka ubufasha Bwe, mushobora kwikura muri iyi si ya none ivurunganye.”
Nta sezerano risubirwamo kenshi mu cyanditswe mu Gitabo cya Morumoni nk’iri: “Uko muzubahiriza amategeko yanjye muzatunganirwa mu gihugu; ariko uko mutazubahiriza amategeko yanjye muzacibwa imbere yanjye.” Ibyabaye ku bantu bo mu Gitabo cya Morumoni mu myaka magana yashize byerekana ukuri kw’aya magambo. “Kurumbuka” byasobanuye kunezererwa ubujyanama n’imigisha y’ijuru mu buzima bwabo. “Kurumbuka” byasobanuye ingero z’imibereho myiza y’ubukungu yabemereye gushyingiranwa, kurera imiryango no kwita ku byo abandi bakeneye. “Kurumbuka” byari birimo ubushobozi bwo kunesha ingorane n’ikigeragezo. Binyuze mu nema ya Kristo, “byose [byafatanirizaga] hamwe kubazanira ibyiza,” bikabasukura, maze bigakomeza umubano wabo na We.
Aluma yasobanuye ko kurangamira Imana ari ukubahiriza amategeko Ye, kumutakambira ubudahwema usaba ubufasha Bwe, kumugisha inama mu byo ukora byose, kandi ukareka umutima wawe ukuzura amashimwe muri We umunsi n’ijoro. Amategeko y’Imana n’inama biboneka mu byanditswe bitagatifu n’amagambo y’abagaragu Be. Amahame n’ibikurikizwa avugwaho mu “Muryango: A Proclamation to the World” ni urugero rwiza rwabyo. Ikindi ni ubujyanama buboneka mu gatabo ka For the Strength of Youth. Insanganyamatsiko y’Abasore n’Inkumi uyu mwaka ni “Murangamire Kristo,” ituruka mu bujyanama buhumuriza Nyagasani yahaye Joseph Smith na Oliver Cowdery: “Nimundangamire muri buri gitekerezo, mwishidikanya, mwigira ubwoba.” For the Strength of Youth ivuga ku mategeko n’ibipimo by’Imana byihutirwa cyane kandi yigisha uburyo bwo kurangamira Nyagasani mu gukora ibyemezo byiza. Ni imfashanyigisho itari iy’urubyiruko gusa ahubwo ni iyacu twese.
Nk’urugero rumwe rw’ingirakamaro cyane , For the Strength of Youth ifite ubujyanama bw’ingenzi mu gice cyiswe Umubiri Wawe Uratagatifujwe. Cyigisha guhesha umubiri wawe (n’umubiri w’abandi) icyubahiro. Mu gihe ufashe ibyemezo ku myambarire yawe, imiterere y’imisatsi n’uko ugaragara, ibaze wowe ubwawe uti: ’Ese ndimo kubahisha umubiri wanjye nk’impano itagatifujwe ituruka ku Mana?’
For the Strength of Youth ikomeza kutubwira ko ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina byaguma bitagatifujwe. Ko bidakwiye kuba ingingo y’urwenya cyangwa imyidagaduro. Ko hanze y’ishyingiranwa hagati y’umugabo n’umugore, ari bibi gukora mu myanya y’ibanga, itagatifuje y’umubiri w’undi muntu nubwo yaba yambaye. Mu mahitamo yanyu ajyanye n’ibyo mukora, mureba, musoma, mutega amatwi, mutekerezaho, mushyira ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa mwohereza mu butumwa, mwirinde ikintu icyo ari cyo cyose gikurura amarangamutima y’irari mu bandi cyangwa muri mwebwe ubwanyu mu bigambiriye.
Ibi binyibutsa umuburo uheruka w’Umuyobozi Nelson ugira uti:
“Ni ibintu bike bizagora ubuzima bwawe byihuse kuruta kurenga kuri iri tegeko ry’Imana ry’[ukwifata]. Ku bakoranye igihango n’Imana, [ubwiyandarike] ni kimwe mu buryo bwa mbere bwihuse bwo gutakaza ubuhamya bwawe.
“… Ububasha bwo kurema ubuzima ni wo mwihariko wonyine w’ubumana Data wo mu Ijuru yemereye abana Be bapfa [ngo babukoreshe]. Rero, Imana yashyizeho imirongo ngenderwaho isobanutse y’imikoreshereze y’ubu bubasha buriho bw’ubushobozi bw’ubumana. Guhuza imibiri bikorwa gusa hagati y’umugabo n’umugore bashyingiranywe.
“Benshi ku isi ntibabyemera, ariko igitekerezo cya benshi ntabwo ari cyo kigena ukuri. Nyagasani yategetse ko nta muntu utubahiriza itegeko ryo kudasambana uzagera mu bwami bwa selesitiyeli. … Niba [wariyandaritse], ndakwingingira kwihana. Musange Kristo kandi mwakire isezerano Rye ry’imbabazi zuzuye uko mwihana byuzuye ibyaha byanyu [reba Yesaya 1:16–18; Inyigisho n’Ibihango 58:42–43].”
Mwibuke ko mu isezerano ry’Igitabo cya Morumoni, imbusane y’uburumbuke atari ubukene, yari ugucibwa mu maso ya Nyagasani. Kugaragara Kwe gushingiye kungaruka za Roho We mu buzima bw’umuntu. Bose baba buzuye Urumuri rwa Kristo uko baza mu isi. Byiyongeyeho, bamwe banzura kubatizwa maze bakakira impano n’urumuri rwiyongeraho rwa Roho Mutagatifu. Azana ugushishikara n’ubujyanama, akagura kandi akanoza impano n’ubushobozi karemano by’umuntu, kandi agafasha kwirinda ingero mbi, ibyemezo bidahwitse n’inzira z’ubuyobe.
Nkamwe, nzi bamwe bigeze kunezererwa impano ya Roho Mutagatifu ariko binyuze mu kutubahiriza amategeko y’Imana batakaje uwo mugisha. Umuntu umwe wihariye watakaje ubunyamuryango mu Itorero kubera igicumuro, anza mu bitekerezo. Yavuze ko icyamujemo bwa mbere ari uko byamubabaje. Yumvise aciriwe urubanza n’abayobozi badatunganye. Yari azi ko imyitwarire ye ubwe itari myiza, ariko yayisobanuye agaragaza amakosa n’intege nke by’abandi. Nyuma y’igihe, yumvise atengamaye mu mibereho yo hanze y’Itorero nta nshingano z’imihamagaro no kwitegwaho kwitabira amateraniro y’ukuramya no kwita ku bandi.
Ibi byakomeje igihe runaka, ariko yatangiye kumva abuze Roho Mutagatifu (ukugaragara kw’Imana) mu buzima bwe. Kubw’ubunararibonye, yari azi uko byari bimeze kugira, umunsi ku wundi, ihumure, ubujyanama n’icyizere bizanwa na Roho, kandi yari abikumbuye. Amaherezo, yakoze ibyari bikenewe ngo yihane kandi yongera kuzuza ibisabwa kubw’umubatizo w’amazi n’uwa Roho.
Bisa nkaho hari amasoko atabarika abantu bakuramo ubusobanuro, ibyishimo n’ubufasha. Abenshi “[barimo] kurebera kure.” Ariko ntidukeneye kuba “abana duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’[inyigisho] [cyangwa ibigezweho].” Mu kurangamira Imana, dushobora kubona amahoro mu ngorane kandi ukwizera kwacu gushobora gukomeza gukura mu bihe by’ugushidikanya n’imbogamizi mu buryo bwa roho. Dushobora kubona imbaraga ndetse n’igihe duhura n’ihangana n’ihezwa. Dushobora gusobanukirwa ibigenderwaho tukanesha ukuri kw’ako kanya. Mu by’ukuri nta bundi buryo burenze ubwo Imana Ubwayo yimitse: “[Nimundangamire], mukizwe, mwa bari ku mpera z’isi mwese mwe, kuko ari [n]jye Mana nta yindi ibaho.”
Kurangamira Imana bisobanura ko atari imwe mu by’ingenzi kuri twe gusa; bisobanura, ahubwo, ko ari yo y’ingenzi kuruta ibindi kuri twe. Ndabibutsa nanone ya mpanuka mbi cyane muri Lesoto muri Kanama ishize. Umwe mu bayobozi b’Inkumi barokotse, ari mu buriri bwe bw’ibitaro, utaremeraga Imana mbere yo kuza mu Itorero, yavuze ko intego ye ubu ari ukuvumbura impamvu ubuzima bwe bwarokowe. Yaravuze ati: “Gukorera Imana ubudahwema ni bwo buryo nzabona igisubizo, nimbona igisubizo.” “Natekerezaga ko nkunda Imana, ariko ubu ndayikunda, ndayikunda, nongere ngo ndayikunda koko. Ubu ni yo ifite umwanya wa mbere [iza imbere] mu buzima bwanjye.”
Ndabahamiriza ibya Data, ibya Mwana n’ibya Roho Mutagatifu mu bumwe butunganye bw’imvugo, ibitekerezo, intego n’ingiro, ari Imana imwe ari yo dushobora kurangamira ku bintu byose byiza. Ntanze ubuhamya bw’Impongano ya Yesu Kristo, iturukamo ububasha bwo gusohoza isezerano rihebuje rigira riti: “[Nimundangamire], nuko mwihangane kugeza ku ndunduro, maze muzabeho; kuko uwihangana nzamuha ubugingo buhoraho.” Mu izina rya Yesu Kristo, amena.