Igiterane Rusange
Igitabo cya Morumoni: Ubutunzi Ntagereranywa mu Rugendo Rwacu
Igiterane rusange cy’Ukwakira 2025


9:47

Igitabo cya Morumoni: Ubutunzi Ntagereranywa mu Rugendo Rwacu

Mu gihe turya amagambo ya Kristo dusanga mu gitabo cya Morumoni, Roho azadufasha gusobanukirwa ukuri kw’iteka ryose.

Ese ushobora kwibuka igihe umuntu yaguhaye impano yahinduye ubuzima bwawe? Muri uku Kwakira, ndizihiza imyaka mirongo ine nakiriye imwe mu mpano zikomeye mu buzima bwanjye. Nkiri mu mashuri yisumbuye, nabonaga ko umwe mu banyeshuri twiganaga yabaga yishimye kurusha abandi banyeshuri. Nanezezwaga no kuba hafi ye. Umunsi umwe yambwiye ko ari umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Noneho yampaye impano y’Igitabo cya Morumoni. Yansabye gusoma impapuro nkeya maze hanyuma ngahura n’inshuti ebyiri zashoboraga gusubiza ibibazo byanjye. Izo nshuti zari abavugabutumwa.

Mu gihe nahuraga n’abavugabutumwa, banyigishije inyigisho za Kristo kandi bampamagarira gukurikiza ubutumire bw’umuhanuzi Moroni bugira buti: “Ubwo muzabona ibi bintu, ndabingingira ko muzasaba Imana, Data Uhoraho, mu izina rya Kristo, niba ibi bintu ari iby’ukuri; kandi nimusabana umutima uzira uburyarya, mubikuye ku mutima, mufite ukwizera muri Kristo, azabagaragariza ukuri kwabyo, kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu, kandi kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu mushobore kumenya ukuri kw’ibintu byose.” (Moroni 10:4).

Nasomye Igitabo cya Morumoni maze ndasenga. Nubwo nari ntarasobanukirwa byimazeyo ibintu byose abavugabutumwa banyigishaga, numvise mu mutima wanjye ko ibyo nasomaga ari byiza kandi biva ku Mana. Nahawe icyemezo cy’isezerano rya Moroni: “Kandi ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu mushobora kumenya ukuri kw’ibintu byose” (Moroni 10:5).

Nyuma yo kubatirizwa mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, zimwe mu nshuti zagerageje kunyemeza ko nibeshye. Ariko igihe cyose nahuraga n’ugushidikanya n’ukurwanywa, nahabwaga icyemezo gishya binyuze mu kwiga ibyanditswe bitagatifu no gusenga kugira ngo nkomeze kuba umunyakuri ku bihango nagiranye n’Imana. Kuva icyo gihe, Igitabo cya Morumoni cyabaye umusangirangendo wanjye kandi gihinduka ubutunzi ntagereranywa mu rugendo rwanjye.

Igitabo cya Morumoni kirenze kuba igitabo gusa. Ni irindi sezerano rya Yesu Kristo, ryanditswe n’abahanuzi benshi ba kera binyuze muri roho w’ubuhanuzi n’ihishurirwa.

Ikintu cy’ingenzi kurushaho cyanditswe mu gitabo cya Morumoni ni umurimo wihariye wa Nyagasani Yesu Kristo mu Banefi nyuma gato y’izuka Rye. Igitabo cya Morumoni “gisobanura inyigisho z’inkuru nziza, kigaragaza umugambi w’agakiza kandi kibwira abantu icyo bagomba gukora kugira ngo babone amahoro muri ubu buzima n’agakiza gahoraho mu buzima buzaza”(Iriburiro ry’Igitabo cya Morumoni).

Inyandiko ya mbere y’igitabo cya Morumoni: Irindi Sezerano rya Yesu Kristo ryatangarijwe mu mujyi muto muri leta ya New York muri Werurwe 1830. Umuhanuzi Joseph Smith yari afite imyaka 23 gusa ubwo yarangizaga gusemura icyo gitabo mu mwaka w’1829. Yasemuye icyo gitabo hafi ya cyose mu minsi itageze kuri 75, kandi umurimo wo kugicapa wafashe hafi y’amezi arindwi

Muri iki gihe, abavugabutumwa b’igihe cyose bagera ku 80.000 mu bihugu birenga 150 bakora nk’abakorerabushake, baharira ubuzima bwabo guhamya ko Igitabo cya Morumoni ari ukuri kandi ko gihamya Yesu Kristo.

Mu mahugurwa aheruka gukorerwa abayobozi bashya b’ivugabutumwa muri Kamena uyu mwaka, Umuyobozi Russell M. Nelson, yasangije ubuhamya bwe bukomeye bw’Igitabo cya Morumoni agia ati: “Igitabo cya Morumoni … ni ijambo ry’Imana. Cyigisha inyigisho za Kristo kandi gisobanura byinshi ku mpongano y’Umukiza kuruta ikindi gitabo icyo ari cyo cyose.”

Ndashaka gutanga ibyifuzo bitatu bishobora kudufasha kurushaho guhindukirira Yesu Kristo binyuze mu kwiga Igitabo cya Morumoni:

1.Gira Umwete kandi Ushikame mu Myigire Yawe ya Buri Munsi

Nka Aluma n’abahungu ba Mosaya, tugomba “[gushakisha] ibyanditswe bitagatifu tubigiranye umwete, kugira ngo [tu]menye ijambo ry’Imana” kandi dukomezwe mu kuri (Aluma 17:2).

Mu gihe twakoraga umurimo nk’abayobozi b’ivugabutumwa rya Georgia Atlanta, umugore wanjye na njye twashishikarizaga buri muvugabutumwa kwiga Igitabo cya Morumoni nibura iminota 30 buri munsi. Uwo muhate wongereye ukwizera kwacu kandi udufasha gushakisha no gutegereza ibitangaza.

Birashoboka ko nyuma y’ivugabutumwa dushobora kuba tudafite umwanya ungana wo kwiga ibyanditswe bitagatifu buri munsi, ariko ndasezeranya ko uramutse ushyize imbere kwiga igitabo cya Morumoni ubikuye ku mutima kandi ugasenga buri munsi, uzabona imbaraga za roho n’icyizere muri Nyagasani n’amasezerano Ye.

Reka Imyigire Yawe Igire ireme binyuze mu Kurya amagambo ya Kristo

Nefi yarigishije ati: “Murye amagambo ya Kristo; kuko dore, amagambo ya Kristo azababwira ibintu byose mugomba gukora” (2Nefi 32:3).

Kurya bisobanura ibirenze gusoma gusa, bisobanura kuryoherwa, gutekereza byimbitse no gushyira mu bikorwa. Mu gihe wiga Igitabo cya Morumoni, tekereza uburyo bwo kwiga ibyanditswe bitagatifu mu buryo bufite ireme. Urugero:

  • Koresha imfashamyigire ziboneka muri porogaramu y’Isomero ry’Inkuru Nziza.

  • Menya ukuri guhoraho kudufasha gusobanukirwa umugambi w’Imana no kutuyobora gukora no kurinda ibihango twagiranye na Data wo mu Ijuru.

  • Kugaragaza interuro z’ingenzi no kwandika ibitekerezo byawe wiyumvamo kugira ngo ubungabunge ibyo wize mu gihe cy’isomo ryawe.

Igitabo cya Morumoni gifite ububasha bwo gusubiza ibibazo by’ubugingo bwacu. Nk’uko Nefi yigishije, tugomba “gusanisha ibyanditswe bitagatifu byose kuri twebwe, kugira ngo bishobore kutubera inyungu zacu n’inyigisho” (1 Nefi 19:23).

Mu gihe turya amagambo ya Kristo, azakingura umuryango w’ihishurirwa ndetse atwereke icyo dukeneye gukora mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwcu kugira ngo turusheho kumwegera.

3.Tanga Ubuhamya Bwawe bw’Ukuri kw’Igitabo cya Morumoni.

Mbese nk’uko Lehi yifuzaga gusangiza umuryango we imbuto z’igiti cy’ubuzima (reba 1 Nefi 8:12), iyo twungutse ubuhamya bw’igitabo cya Morumoni, dukuza icyifuzo cyo gusangiza umunezero uzanwa no kumenya inkuru nziza ya Yesu Kristo.

umugabo n’umugore bafite igitabo cya Morumoni

Umwe mu bavugabutumwa bacu, Mushiki wacu Benson, yansangije icyifuzo cye cyo gufasha musaza we. Muri icyo gihe, yiteguraga kwiga kaminuza, kandi ntiyari azi neza ko yakora umurimo w’ivugabutumwa. Numvise ngize igitekerezo cyo guhamagarira Mushiki wacu Benson gusoma Igitabo cya Morumoni mu mezi ane ya mbere y’ivugabutumwa rye, ashyira ikimenyetso ku byanditswe bitagatifu akunda, maze noneho akabyoherereza musaza we.

Mushiki wacu Benson yohereje kopi yanditseho Igitabo cya Morumoni maze ahamagarira musaza we kujya ayisoma buri joro. Nyuma yaje kunsangiza ko mbere y’umurimo w’ivugabutumwa rye, musaza we ntiyari azi neza niba ashaka gukora ivugabutumwa ry’igihe cyose. Buhoro buhoro, uko igihe cyagiye gihita, uko yasomaga Igitabo cya Morumoni, yabonye umunezero mwinshi mu buzima bwe maze atangira gutekereza ku murimo w’ivugabutumwa.”

Umukuru Evanson

Ibyumweru bibiri mbere y’uko Mushiki wacu Benson arangiza ivugabutumwa rye, musaza we yakiriye umuhamagaro we w’ivugabutumwa. Ubu akorera umurimo mu ivugabutumwa rya Mexico Tuxtla Gutierrez. Binyuze mu gitabo cya Morumoni, Umukuru Benson yaje kubona ubuzima bwe busobanutse neza mu bya roho, bimuyobora ku gukorera Nyagasani no kwizera ko ibintu bizagenda neza. Icyo kemezo cyari igitangaza cyatewe n’ububasha bw’amagambo ya Kristo.

Bavandimwe, ndashishikariza buri wese muri mwe kwiga byimbitse Igitabo cya Morumoni. Nzi ko mu gihe turya amagambo ya Kristo aboneka mu gitabo cya Morumoni, Roho azadufasha gusobanukirwa ukuri kw’iteka ryose no gusangiza ubuhamya bwacu dushize amanga abo Nyagasani yateguye kumva ubutumwa Bwe. Nyagasani yaravuze ati: “Intore zanjye zumva ijwi ryanjye kandi ntizinangira imitima yazo” (Inyigisho n’Ibihango 29:7). Ndahamya ko abasaba Imana mu kwizera bazabona ubuhamya kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu bw’ukuri n’uko Igitabo cya Morumoni ari icy’Imana . Ibi ndabihamya mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See Russell M. Nelson, “Begin with the End in Mind” (address given at the seminar for new mission presidents, June 22, 2014).