Izina Witwa
Bisobanura iki kwitirirwa izina rya Kristo?
Umuyobozi Russell M. Nelson yigishije ko niba Nyagasani yatuvugishaga mu buryo butaziguye, ikintu cya mbere yakwifuza kumenya ko dusobanukiwe ni ibituranga nyakuri: turi abana b’Imana, abana b’igihango, n’abigishwa ba Yesu Kristo. Indi nyito iyo ariyo yose bizarangira igutengushye.
Ibi nabyize ubwanjye igihe umuhungu wanjye w’imfura yahabwaga telefone ye ya mbere. N’ibyishimo byinshi, yatangiye kwinjizamo amazina y’abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze. Umunsi umwe, nabonye ko nyina yari arimo guhamagara. Muri telefone hagaragayemo izina “Mama.” Ibyo byari amahitamo yumvikana ndetse yubashywe kandi mbyemera nk’ikimenyetso cyo kubaha umubyeyi mwiza mu rugo rwacu. Nk’ibisanzwe, nagize amatsiko. Mbese ni irihe zina yari yaranyise?
Narebye amazina muri telefone ye, nkeka ko niba Wendi yari “Mama,” ngomba kuba “Data.” Ntiryari rihari. Nashakishije “Papa.” Na none ntiryari ririmo. Amatsiko yanjye yahindutsemo impungenge zoroheje. “Ese anyita ‘Corey’?” Oya. Mu muhate wa nyuma wo gucukumbura, naratekereje nti: “Turi abakinnyi b’umupira w’amaguru, wenda byashoboka ko anyita ‘Pelé.’” Cyari igitekerezo kifuza. Bigeze aho, nahamagaye numero ye ubwanjye, maze amagambo abiri agaragara muri telefone ye: “Ntabwo ari Mama”!
Bavandimwe, mwitwa irihe zina?
Yesu yise abayoboke Be amazina menshi: Abigishwa. Abahungu n’abakobwa. Abana b’abahanuzi. Intama. Inshuti. Urumuri rw’Isi. Abera. Buri zina rifite inyito ihoraho kandi ishimangira umubano wihariye n’Umukiza.
Ariko muri aya mazina, rimwe riruta ayandi yose, ari ryo zina rya Kristo. Mu Gitabo cya Morumoni, Benjamin yarigishije bikomeye ati:
“Nta rindi zina ryatanzwe ribonerwamo agakiza; kubera iyo mpamvu, nifuza ko mwakwitirirwa izina rya Kristo. …
“Kandi hazabaho ko uwo ari we wese ukora ibi azaboneka iburyo bw’Imana, kuko azamenya izina yitwa, kuko azitwa izina rya Kristo.”
Abitirirwa izina rya Yesu Kristo bahinduka abigishwa n’abahamya Be. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, twasomye ko nyuma y’Izuka rya Yesu Kristo, abahamya batoranyijwe bategetswe guhamya ko uwo ari we wese wemera Yesu, akabatizwa maze akakira Roho Mutagatifu azababarirwa ibyaha. Abakiriye iyi migenzo yera bateraniye hamwe n’ab’Itorero, bahinduka abigishwa kandi bitwa Abakristo. Igitabo cya Morumoni gisobanura kandi abemera muri Kristo nk’Abakristo n’abantu b’igihango nk’“abana ba Kristo, abahungu be, n’abakobwa be.”
Bisobanura iki kwitirirwa izina rya Kristo? Bisobanuye gukora no kubahiriza ibihango, guhora umwibuka, kubahiriza amategeko Ye, kandi ufite ubushake … bwo guhagarara nk’abahamya b’Imana mu bihe byose no mu bintu byose.” Bisobanura gushyigikira ku mugaragaro abahanuzi n’intumwa mu gihe basakaza ubutumwa bwa Kristo hamwe n’inyigisho zabwo, ibihango, n’imigenzo ku isi yose. Bisobanura kandi gukorera abandi kugira ngo ubagabanyirize umubabaro, ubabera urumuri, kandi uzanira ibyiringiro byo muri Kristo abantu bose. Birumvikana ko uru ari urugendo rurerure. Umuhanuzi Joseph Smith yigishije avuga ati: “aha ni ahantu umuntu atigeze agera mu kanya gato.”
Kubera ko urugendo rw’ukwigishwa rufata igihe n’umuhate byubakiye ku “murongo ku murongo, itegeko ku itegeko,” biroroshye kurangarira mu mazina y’isi. Ibi bitanga gusa agaciro by’igihe gito kandi ntibizigera na rimwe biba bihagije ubwabyo. Ugucungurwa hamwe n’ibintu by’iteka ryose “bizanwa kandi binyuzwa [gusa] muri Mesiya Mutagatifu”. Kubera iyo mpamvu, gukurikiza inama y’ubuhanuzi kugira ngo dushyire imbere ukwigishwa bijyana n’igihe kandi mu bushishozi, cyane cyane mu gihe cy’amajwi menshi cyane arushanwa n’amabwire menshi. Ibi byari ku mutima w’inama y’umwami Benyamini ubwo yavugaga ati: “Ndagira ngo muzibuke kuzirikana izina [rya Kristo] rihora ryanditse mu mitima yanyu, … kugira ngo mwumve kandi mumenye ijwi rizabahamagara ndetse n’izina muzitwa”
Nabonye ibi mu muryango wanjye bwite. Martin Gassner, sogokuruza wanjye yahindutse by’iteka ryose kuko umuyobozi w’ishami wiyoroheje yitabiriye umuhamagaro w’Umukiza. Mu Budage mu 1909, ubuzima bwari bugoye cyane, kandi amafaranga yari make. Martin yakoraga akazi ko gusudira mu ruganda rukora imiyoboro. Nk’uko yabyemeraga nawe, iminsi myinshi yabaga yahembwe yasozaga agiye mu nzoga, itabi, no kubigurira inshuti ze mu tubari tw’aho yari atuye. Umugore we yaje kumuburira ko naramuka adahindutse, azigendera.
Umunsi umwe, uwo bakoranaga bahuriye mu nzira yerekeza mu kabari afite agatabo k’iyobokamana kazingazinze mu ntoki. Yari yaragasanze ku muhanda kandi yabwiye Martin ko yumvise hari ikintu gihindutse muri we ubwo yari amaze gusoma agatabo kitwa Was wissen Sie von den Mormonen?,” cyangwa Ni iki uzi ku Bamorumoni? Nizeye neza ko iyo nyito yahindutse.
Hari hariho aderesi yateweho kashe inyuma, gusa igaragara bihagije ku buryo wamenya aho itorero ryari riherereye. Ryari kure cyane, ariko bashishikajwe n’ibyo basomye biyemeza gufata gari ya moshi ku Cyumweru ngo bajye gushaka amakuru. Bagezeyo, basanze aderesi atari iy’itorero bari biteze, ahubwo ari inzu y’imihango y’ishyingurwa. Martin yarashidikanyije, kuko mu by’ukuri, itorero mu nzu y’imihango y’ishyingurwa ryumvikanaga gato ko bisa nk’ihuzwa rikabije ry’ibintu bibiri bidasanzwe.
Ariko hejuru, mu cyumba cyakodeshwaga, basanze itsinda rito ry’Abera. Umugabo yabatumiye mu iteraniro ry’ubuhamya. Martin yakozweho na Roho kandi atangazwa cyane n’ubuhamya bworoshye kandi bushishikaje ku buryo yatanze ubuhamya bwe. Kandi itorero ryari rihari, aho hantu batakekega, ku buryo yavuze ko yari yamenye ko rigomba kuba ari iry’ukuri.
Nyuma yaho, uwo mugabo yababwiye ko ari umuyobozi w’ishami maze abasaba kuzagaruka. Martin yasobanuye ko yabaga kure cyane kandi ko adashoboye kwishyura ingendo ze buri cyumweru. Umuyobozi w’ishami yahise avuga ati: “Nimunkurikire.”
Banyuze ku nyubako nkeya bagana ku ruganda rwegereye aho inshuti y’umuyobozi w’ishami yakoraga. Nyuma y’ibiganiro bigufi, Martin n’inshuti ye bombi bahabwa akazi. Hanyuma umuyobozi w’ishami yabayoboye ku nyubako y’amacumbi maze abashakira aho kuba n’imiryango yabo.
Ibi byose byabaye mu masaha abiri. Umuryango wa Martin wimutse mu cyumweru cyakurikiyeho. Nyuma y’amezi atandatu, barabatijwe. Umugabo wigeze kumenyekana nk’umusinzi udafite ibyiringiro yaje gukomera mu kwizera kwe gushya ku buryo abantu bo mu mujyi batangiye kumwita, atari uko wenda afite umutima mwiza, “umutambyi.”
Naho ku muyobozi w’ishami, sinshobora kubabwira izina rye, ryaribagiranye kubera igihe kinini gishize. Ariko ndamwita umwigishwa, ambasaderi, Umukristo, Umusamariya mwiza, n’inshuti. Urugero rwe ruracyumvikana na nyuma y’imyaka 116, kandi nshikamye ku bwigishwa bwe.
“Hariho imvugo igira iti: “Ushobora kubara imbuto ziri muri pome, ariko ntushobora kubara pome zikomoka ku rubuto rumwe rwayo.” Imbuto zatewe n’umuyobozi w’ishami zatanze pome zitabarika. Ntiyari azi ko nyuma y’imyaka 48, ibisekuruza byinshi by’umuryango wa Martin baba abakiriho n’abapfuye bazomekanywa mu Ngoro ya Bern Switzerland.
Ahari inyigisho zikomeye nizo tutigeze twumva ariko abo tubona mu bikorwa bituje, biboneye hamwe n’ibikorwa byagaragaye mu buzima bw’abantu basanzwe, bagerageza kumera nka Yesu, bashishikajwe no gukora ibyiza mu buzima bwabo. Ibyo uyu muyobozi w’ishami w’umunyabuntu yakoze ntabwo yabikoze kuko yabisabwaga. Yabayeho akurikiza inkuru nziza nk’uko byasobanuwe mu gitabo cya Aluma: “Ntibirukanye abo aribo bose … bari bashonje, cyangwa bari bafite inyota, cyangwa bari barwaye, … babereye bose abanyabuntu, haba abakuze n’abatoya, … haba umugabo n’umugore.” Kandi, ingingo tutagomba kwirengagiza, ntibirukanye abo aribo bose “haba hanze y’itorero cyangwa mu itorero.”
Abitirirwa izina rya Kristo barabizi, nk’uko Joseph Smith yabivuze ati: “Umuntu wuzuye urukundo rw’Imana, ntabwo anyurwa gusa no guhesha umugisha umuryango we, ahubwo akwira isi yose, ahangayikishijwe no guhesha umugisha inyokomuntu yose.”
Uku niko Yesu yabayeho. Mu by’ukuri, yakoze byinshi ku buryo abigishwa be batashoboraga kubyandika byose. Intumwa Yohana yaranditse iti: “Hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze, biramutse byanditswe buri kimwe cyose, ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi.”
Reka duharanire gukurikiza urugero rwa Kristo, dukora ibyiza kandi dushyira imbere ukwigishwa mu rugendo rwacu kugira ngo igihe cyose duhuye n’abandi, bazumva urukundo rw’Imana n’ububasha bwemeza bwa Roho Mutagatifu. Noneho, dushobora kwifatanya na sogokuruza hamwe na miliyoni z’abandi, nk’umwigishwa Andereya, bati: “Twabonye Mesiya.”
Amaherezo, ibituranga byacu nyabyo ntabwo bisobanurwa n’isi. Ariko ukwigishwa bwacu busobanurwa n’imigenzo twakira, ibihango twubahiriza, n’urukundo twereka Imana n’abadukikije dukora ibyiza gusa. Nk’uko Umuyobozi Nelson yigishije. koko turi abana b’Imana, abana b’igihango abigishwaba Yesu Kristo.
Ndahamya ko Yesu Kristo ariho kandi ko yaducunguye. Niwe gusa wavuze ati: “Naguhamagaye mu izina rya…; uri uwanjye.” Mu izina rya Yesu Kristo, amena.