Urubyiruko
12. Yesu Kristo azana umunezero


Yozefu na Mariya hamwe n’uruhinja Yesu

12.

Yesu Kristo azana umunezero

Inyigisho n’Ibihango 101:36

So wo mu Ijuru yuzuye umunezero. Ashaka ko mwebwe, umwana Wayo, mugira umunezero mwinshi ushoboka. Iyi ni yo mpamvu yateguye umugambi w’ibyishimo. Yohereje Umwana We, Yesu Kristo, kugira ngo ababere Umukiza kandi abigishe inkuru nziza Ye. Ijambo inkuru nziza risobanuye “amakuru meza,” kandi amakuru meza ni uko kubera Yesu Kristo, mushobora kugira ibyishimo muri ubu buzima n’ubwuzure bw’umunezero ubuziraherezo.

Ukuri Guhoraho

Mwateguriwe kugira ibyishimo n’umunezero. Iyo ni yo ntego y’ubuzima bwanyu. Ni intego y’umugambi wa Data wo mu Ijuru w’ibyishimo. Ibi ntibisobanuye ko mutazigera mubabara cyangwa ngo mugire ibihe bigoye. Ariko bisobanuye ko Umukiza ashobora kubafasha kunyura mu bihe bigoye maze mukabona umunezero.

Umunezero ntuturuka mu mimerere yawe urimo; uturuka mu gukurikira Yesu Kristo. Birashoboka ko mwagira umunsi mubi, icyumweru kibi, cyangwa umwaka mubi. Ariko umunezero ntabwo ari ukubura kw’intimba mu buzima bwanyu; ni ukuhaba kwa Kristo mu buzima bwanyu.

Umunezero w’Umukiza usumba kandi uraramba kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Satani azabashuka kugira ngo mushakire ibyishimo n’ukunyurwa mu buryo bwikunda cyane cyangwa mu binezeza by’isi. Ikintu icyo ari cyo cyose kinyuranyije na Yesu Kristo n’amategeko Ye ntigishobora kubazanira umunezero n’ibyishimo nyakuri kandi birambye. Mwibuke ko ibintu by’iyi si ari iby’agateganyo. Inkuru nziza ya Yesu Kristo itanga umunezero n’ibyishimo byimbitse, bitagatifu kandi bitagira iherezo.

Ubutumire

Muhitemo umunezero. Nubwo ari ukuri ko hari umubabaro n’ingorane muri iyi si, Data wo mu Ijuru nanone yujuje isi ibintu byinshi byiza kandi bikuza. Mubishakishe. Mugerageze kureba impamvu zo kunezerwa buri munsi, ndetse wenda muzandike. Izi ni impano ziva kwa So wo mu Ijuru ubakunda.

Muzanire abandi umunezero n’ibyishimo. Yesu Kristo yabonye ubwuzure bw’umunezero mu kutuzanira umunezero. Mushobora gukurikiza urugero Rwe mushakira umunezero n’ibyishimo mu gukorera abandi. Mufashe umuntu kwiyumvamo ko akunzwe. Mubwire abandi ijambo ryubaka rivuye ku mutima. Mutere ingabo mu bitugu umuntu urimo kugorwa. Nimwigera mwiyumvamo ko mukeneye umunezero wisumbuyeho mu buzima bwanyu, mugerageze kuzanira abandi umunezero.

Munezezwe no kuramya Nyagasani. Igihe mugiye ku rusengero, mwibande ku munezero Yesu Kristo abaha, kandi mumusingize kubw’ibyo! Mugire uruhare rwanyu mu gutuma roho w’umunezero aba mu materaniro yanyu y’Itorero. Mutume umuziki utagatifujwe uba igice cy’ukuramya kwanyu mu rugo no ku rusengero.

Minerva Teichert, Christ in a Red Robe [Kristo mu Ikanzu Itukura]

Imigisha Yasezeranyijwe

Mushobora kwiyumvamo umunezero ndetse n’igihe ubuzima bugoye. Birashoboka ko mwakwibaza uko ibi bishoboka, ariko ni ukuri. Ukwizera kwanyu muri Yesu Kristo, mu bubasha Bwe bukiza no mu masezerano ahoraho Ye bishobora kubahesha umunezero uhamye. Umunezero We uburizamo intimba kandi ukazana amahoro arenga imyumvire yose.

Ubwuzure bw’umunezero burabategereje mu bwami bw’Imana bwa selesitiyeli. Yesu Kristo yanesheje ibintu byose byashoboraga gutuma mutakira umunezero uhoraho. Uko mumugirira icyizere kandi mukamukurikira, uyu munezero uzaba uwanyu.

Ibibazo n’Ibisubizo

Niba inkuru nziza yuzuye umunezero, ese ni ukubera iki numva mbabaye cyane? Kumva mubabaye ntabwo ari ikimenyetso cy’uko mutabayeho mukurikiza inkuru nziza. Ubuzima bwa buri wese burimo amakuba, ibigeragezo n’intimba. Gukurikira Yesu Kristo ntibihindura ibi, ariko bibahuza n’Umukiza ushobora kubahumuriza no kubafasha kubona umunezero n’ibyishimo.

Ese ni ukubera iki hariho akababaro kenshi mu isi? Akababaro kamwe na kamwe mu isi kaza kubera abantu bakoresha amahitamo yabo mu guhitamo nabi. Ibi bishobora kubatera akababaro ubwabo kandi bikagatera n’abandi. Mu zindi ngero, akababaro nta n’umwe karyozwa: ni umusaruro wo gutura mu isi idatunganye gusa. Icyabitera cyose, bishobora gushengura umutima kubona umuntu ababaye, cyane cyane umuntu mukunda. Mugire icyizere ko Imana na yo ibabara igihe mubabaye. Yemera ko habaho ibigeragezo by’ubuzima bupfa kugira ngo bibafashe gukura no kwitegura umunezero uhoraho na Yo, ariko ntibatererana ngo mubabare mwenyine. Yohereje Yesu Kristo ngo yikorere umubabaro wanyu kugira ngo ashobore kubafasha. Yesu Kristo ni imbaraga zanyu! Kandi abatumira, nk’umwe mu bayoboke Be, gukora ibyo mushoboye kugira ngo mufashe kugabanya akababaro k’abandi.

Reba Zaburi 16:11 (kuba mu Mana ni ubwuzure bw’umunezero); 95:1 (muririmbire Nyagasani); Yohana 16:33 (nimuhumure; Yesu Kristo yanesheje isi); Abagalatiya 5:22 (imbuto ya roho ni umunezero); Abaheburayo 12:2 (Yesu yihanganiye akababaro Ke kubera umunezero wo gukiza abana b’Imana); 2 Nefi 2:25 (Imana ishaka ko ugira umunezero); Aluma 26:15–16 (gukora umurimo w’Imana bigeza ku munezero); Inyigisho n’Ibihango 18:15–16 (mbega ukuntu umunezero wanyu uzakomera igihe mufashije abandi gusanga Kristo).

Ikibazo cy’Uruhushya rwo kujya mu Ngoro

  • Ese ufite ubuhamya bw’Impongano ya Yesu Kristo n’uruhare Rwe nk’Umukiza n’Umucunguzi wawe?