Urubyiruko
1. Umugambi w’Imana kuri mwebwe


Kristo agendera mu murima

1.

Umugambi w’Imana kuri mwebwe

Aluma 22:13

Mbere y’uko muza ku isi, mwabanaga n’ababeyi banyu bo mu ijuru. Muri umwana wabo ukunzwe. Mu ijuru, mwahigiye ibyerekeranye n’umugambi w’Imana ifitiye umuryango Wayo. Mwakiriye uyu mugambi munezerewe kubera ko uzabafasha gukora no gutera imbere kugira ngo murusheho guhinduka nk’Imana mwakira umubiri, muba abagize umuryango wo ku isi, kandi munyura mu buzima ku isi. Bimwe muri ibi munyuramo bizagorana. Data yari abizi, bityo nk’igice cy’umugambi We, yohereje Umukiza, Yesu Kristo, kugira ngo abafashe. Ibi tubyita umugambi w’agakiza cyangwa umugambi w’ibyishimo.

Ukuri Guhoraho

Data wo mu Ijuru ni we wateguye uyu mugambi. Ni Se wa roho yanyu, kandi arabakunda. Ashaka kubaha impano Ye isumba izindi: ubugingo buhoraho hamwe na We. Mu yandi magambo, ashaka ko murushaho guhinduka nka We kandi mukabaho ubuzima bwuzuye umunezero n’ikuzo. Afite ububasha bwose kandi azi ibintu byose. Dushobora kumwizera, ndetse n’igihe ubuzima bugoye.

Yesu Kristo atuma umugambi ushoboka. Mbere y’uko isi iremwa, Data wo mu Ijuru yaramutoranyije kugira ngo ababere Umukiza. Yesu ni we wenyine ushobora kubagarura kwa So wo mu Ijuru. Iyi ni yo mpamvu twahisemo kumukurikira. Ibintu byose bigendera kuri ayo mahitamo!

Ishyingiranwa n’umuryango ni ingenzi ku mugambi w’Imana. Muri igice cy’umuryango w’Imana, kandi abana Bayo bose muri roho baza ku isi banyuze mu mubyeyi w’umugore n’umugabo. Imana ishaka ko abakobwa n’abahungu Bayo baterera imbere hamwe berekeza ku butungane buhoraho. Ababago n’abagore bagira uruhare rungana mu ishyingirwa ryuje urukundo kandi risenyera umugozi umwe. Ubuzima bw’umuryango hano ku isi (ndetse harimo n’ukudatungana kwayo kose) bushobora kuzana umunezero ukomeye. Bwagenewe kubafasha kwitegura ubugingo buhoraho hamwe n’Imana.

Ubutumire

Mugumane imyumvire ihoraho. Igihe cyose muhuye n’ibishuko, ibigeragezo, ugutenguhwa, cyangwa amahitamo agoranye, mwiyibutse umugambi w’Imana. Murebe uburyo ukuri guhoraho muzi ku mugambi Wayo gushobora kubafasha kubona imbogambizi mu bundi buryo.

Mushakishe ukuboko kw’Imana mu buzima bwanyu. Mumenye uburyo Imana ibaheramo umugisha. Birashoboka ko byaba igikorwa cyuje ineza gikozwe n’umuntu, umwanya mufite amahoro, cyangwa igisubizo ku isengesho.

Muhitemo gukurikiza umugambi w’Imana. Mwige ibijyanye n’ibyo So wo mu Ijuru ashaka ko mukora. Mushakishe ubujyanama Bwe uko mwiga ibyanditswe bitagatifu, amagambo y’abahanuzi bariho, itangazo ry’umuryango n’umugisha wanyu wa patiriyariki. Ibi bishobora kubafasha kwitegura gukorera Nyagasani nk’umuvugabutumwa ubuzima bwanyu bwose. Mutume gukorera Nyagasani, ishyingiranwa rihoraho no kurera abana biba ingenzi cyane. Mukore ibyo musabwa kugira ngo mugire umuryango wishimye ubu mukurikiza inyigisho za Yesu Kristo?

Yesu Kristo agendera mu rwuri urumuri rumurabagiriranaho.

Imigisha Yasezeranyijwe

Mushobora guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima mufite ubutwari n’ibyiringiro muri Kristo. Kubera ko hari icyo muzi ku mugambi uhoraho w’Imana, mufite igikoresho cy’agaciro gishobora kubafasha mu bihe bigoranye. Murabizi uko ubuzima bufite intego y’ingirakamaro kuruta ibiba hagati y’ivuka n’urupfu. Muzi abo muri bo by’ukuri, intego yanyu iyo ari yo, n’uwo mushobora guhinduka we mufite ubufasha bw’Umukiza. Yesu Kristo ni imbaraga zanyu!

Mushobora kwakira ubugingo buhoraho uko mukurikira Yesu Kristo. Azabaha ububasha bwo kurushaho guhinduka nka We, kugarukira ababyeyi banyu bo mu ijuru, kandi mukabaho mu munezero muri kumwe n’abo mukunda ubuziraherezo. Mwizere Yesu Kristo

Ibibazo n’Ibisubizo

Ese ni ukubera iki ubuzima bugorana rimwe na rimwe? Ese nshobora kubona imbaraga nte? Ibyo munyuramo muri ubu buzima (ndetse n’ibigoye cyane) bishobora kubaho kubw’inyungu zanyu. Bishobora kubafasha gukura no gutera imbere uko muhindukirira Umukiza. Nta kintu na kimwe muri kunyuramo Yesu Kristo adasobanukiwe kubera igitambo Cye cy’impongano. Azi neza uburyo bwo kubafashamo. Muhe ubuzima bwanyu intumbero kuri We, azabarenza ugushidikanya kose n’ubwoba bwose.

Rimwe na rimwe, igitekerezo cy’ibyishimo mu muryango n’ishyingiranwa gisa nkaho kiri kure cyane. Ese nshobora kubona icyizere nte? Imimerere mwaba murimo yose, ntimugatakarize icyizere umugambi wa Data wo mu Ijuru. Ntabwo azabatererana. Niba muri indahemuka ku Mukiza no ku bihango byanyu, muzabonera ibisubizo mu nyigisho za Yesu Kristo. Asobanukiwe ibintu byose muhura na byo. Binyuze muri We, muziyungura imbaraga zo kubahiriza amategeko y’Imana kandi mwakire imigisha isezeranya. Mumugirire icyizere kandi mukigirire n’inkuru nziza Ye.

Reba 2 Nefi 9:13 (mbega uburyo umugambi w’Imana yacu ukomeye!); Mosaya 2:41 (Abitondera amategeko bashobora kubana n’Imana mu byishimo bitagira iherezo); Aluma 12:28–34 (Imana yamenyesheje abana Bayo umugambi w’incungu); Aburahamu 3:22–26 (Umugambi w’Imana wari urimo kutwohereza ku isi, aho twashoboraga kwihitiramo gukurikiza amategeko Yayo ubwacu).

Ikibazo cy’Uruhushya rwo kujya mu Ngoro

  • Ese ufite ukwizera n’ubuhamya bw’Imana, Data Uhoraho; Umwana Wayo, Yesu Kristo; na Roho Mutagatifu?