Urubyiruko
4. Yesu Kristo azabafasha


Yesu Kristo

4.

Yesu Kristo azabafasha

Zaburi 147:3

Yesu Kristo ni imbaraga zanyu. Yakoze ibintu byose biri ngombwa ngo mubashe kugira umunezero muri ubu buzima n’iteka ryose. Mu kumuhitamo n’inkuru nziza Ye, muba murimo guhitamo ibyishimo n’umunezero uhoraho.

Ndetse n’igihe mugerageza gukora ibyo mushoboye byose kugira ngo mukore amahitamo meza, rimwe na rimwe muzakora amakosa. Muzakora ibintu mwifuza ko muba mutarakoze. Buri wese arabikora. Igihe ibi bibaye, biroroshye kumva mucitse intege cyangwa mugatekereza niba muzigera muba muhagije. Ariko hari amakuru meza: amakuru atangaje, yuzuye ibyiringiro! Kubera ko Imana ibakunda, yohereje Umwana Wayo, Yesu Kristo, wikoreye ibyaha byanyu kugira ngo mushobore kwihana, kubabarirwa no gukomeza gutera imbere.

Ukuri Guhoraho

Yesu Kristo azabakomeza. Azabafasha guhindura ibyifuzo, ibitekerezo n’ibikorwa byanyu. Igihe muhangayitse, mufite ubwoba, cyangwa mugowe mu buryo bumwe, azabahumuriza. Azabafasha muri buri bice by’ubuzima bwanyu. Mushobora kumwizera.

Ukwihana si igihano cy’icyaha; ni uburyo Umukiza adukiza icyaha. Kwihana bisobanura guhinduka: kureka icyaha maze ugahindukirira Imana. Bisobanura kunoza no kwakira imbabazi. Ubu bwoko bw’impinduka si ikintu kiba rimwe gusa; ahubwo ni igikorwa gikomeza.

Ubutumire

Mugire Yesu Kristo intumbero y’ubuzima bwanyu. Mushakishe ubufasha Bwe mu byo mukora byose.

Mwihane. Muhindukirire Nyagasani mufite icyifuzo cyo gutera imbere. Igihe mwakoze ikintu kitari cyiza, mucyemerere imbere y’Imana mu kuri ndetse, uko bikenewe, n’umwepisikopi wanyu n’umuntu uwo ari we wese mushobora kuba mwarakomerekeje. Mukore uko mushoboye kugira ngo musubize ibintu mu buryo.

Mwishimire Impano yo gukomeza kurushaho kuba beza. Ndetse n’igihe bitoroshye kandi biri gutwara umwanya muremure kuruta uko mubishaka, ntimuzigere muhagarika kugerageza. Mukomeze gukora kandi mwizerere muri Nyagasani. Azabafasha muri buri ntambwe y’urugendo.

Yesu yicaye ku iriba ari kumwe n’Umusamariyakazi

Imigisha Yasezeranyijwe

Data wo mu Ijuru azabababarira kandi abakize uko mwihana. Azasimbuza inkomanga zanyu amahoro n’umunezero. Ntazongera kwibuka ibyaha byanyu. Yesu Kristo ni imbaraga zanyu, kandi mufite imbaraga Ze, icyifuzo cyanyu cyo kwitondera amategeko Ye kiziyongera.

Azahindura imitima yanyu n’ubuzima bwanyu. Buhoro buhoro, muzakura ndetse muhinduke nka We.

Ibibazo n’Ibisubizo

Ese ni gute namenya ko Imana yambabariye? Imana isezeranya ko izababarira abihana. Igihe mwiyumvisemo ihumure rivuye kuri Roho, mushobora kumenya ko ububasha bw’Umukiza bucungura buri gukora mu buzima bwanyu.

Ese ni ryari nkeneye ubufasha bw’umwepisikopi ngo nihane? Umwepisikopi wanyu afite imfunguzo z’ubutambyi kandi afite impano za roho kugira ngo abafashe kwihana. Mushobora gushakisha ubufasha n’inama ze igihe icyo ari cyo cyose. Niba mwarakoze amakosa akomeye, nko kwica itegeko ry’ukwifata, muhure n’umwepisikopi wanyu. Ntazabaciraho iteka. Ahagarariye Yesu Kristo kandi azabafasha kumeya uko mwihana byuzuye kandi mubone ugukira k’umukiza n’ububasha bukomeza.

Ndimo kugerageza kwihana, ariko nkomeza gukora amakosa amwe. Ese ni iki nkwiriye gukora? Ntimucike intege. Muhindukirire Kristo, kandi mugire ukwizera muri We. Inema Ye irahagije. Mwongere mugerageze. Nta na rimwe muba muri mwenyine mu mihate yanyu yo gutera imbere. Yesu Kristo ahora ari kumwe namwe.

Reba Enosi 1:6 (inkomanga ishobora gukurwaho); Mosaya 4:3 (binyuze muri Roho Mutagatifu, Imana irareka mukamenya ko mubabariwe); 26:30 (Umukiza ababarira uko tugenda twihana); Eteri 12:27 (inema y’Umukiza ishobora gutuma ibintu by’ibinyatege nke bikomera); Moroni 6:8 (abihana barababarirwa); 10:32 (mutunganyirizwe muri Kristo); Inyigisho n’Ibihango 1:32 (Nyagasani ababarira abihana); 58:42–43 (ukwihana kurimo kwatura no kureka icyaha).

Ibibazo by’Uruhushya rwo kujya mu Ngoro

  • Ufite ubuhamya bw’Impongano ya Yesu Kristo nk’Umukiza n’Umucunguzi wawe?

  • Haba hari ibyaha bikomeye mu buzima bwawe bikeneye gufashwa n’ububasha bw’ubutambyi nka kimwe mu bigize kwihana?