Urubyiruko
9. Muheshwa umugisha n’imfunguzo n’ubushobozi bw’ubutambyi


intumwa z’ijuru zigarura imfunguzo z’ubutambyi mu Ngoro ya Kirtland

9.

Muheshwa umugisha n’imfunguzo n’ubushobozi by’ubutambyi

Matayo 16:18–19

Igihe Yesu yigishaga Petero ibyerekeranye n’ubushobozi bw’ubutambyi, yavuze iby’imfunguzo. Imfunguzo zikoreshwa mu gukingura no gufungura ibintu. Imfunguzo z’ubutambyi zishobora gukingura ububasha, impano n’imigisha y’Imana mu buzima bwanyu.

Ukuri Guhoraho

Imfunguzo zose n’ubushobozi bwose biza binyuze muri Yesu Kristo. Buri muntu ufite ubutambyi ashobora gukurikirana inkomoko y’ubushobozi bwe kugeza amugezeho. Umukiza agena umuntu wakira ubu bushobozi n’uwakira imfunguzo z’ubutambyi. Twizera ubumenyi Bwe butunganye.

Yesu Kristo yagaruye ubutambyi Bwe mu gihe cyacu. Ayobora uburyo ubutambyi buzakoreshwa. Turebye mu mateka, Adamu, Mose, Petero n’abandi bahanuzi bakiriye imfunguzo z’ubutambyi. Mu gihe cyacu, Joseph Smith yakiriye imfunguzo z’ubutambyi azihawe na Yohana Umubatiza, Petero, Mose, Eliyasi, Eliya n’abandi. Abanyamuryango b’Ubuyobozi bwa Mbere n’ab’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri bafite imfunguzo zose z’ubutambyi ku isi uyu munsi. Abayobozi b’ubutambyi n’abayobozi b’ihuriro na bo bafite imfunguzo z’ubutambyi mu mihamagaro yabo aho batuye. Imfunguzo z’ubutambyi ziyobora umurimo w’Imana. Zihesha ubushobozi kandi zikabashisha abagabo n’abagore kugira ngo bafashe muri uwo murimo.

Ubushobozi bw’ubutambyi buhesha umugisha abana b’Imana bose. Kubera ko ubutambyi bwagaruwe, mushobora kwakira imigenzo no gukora ibihango n’Imana. Mushobora gukora mu izina ry’Imana igihe mwakiriye umukoro cyangwa umuhamagaro mubihawe n’umuntu ufite ubushobozi.

Ubutumire

Mwemere imihamagaro y’Itorero kandi mukorere mu budahemuka. Iyo mwakiriye umuhamagaro w’Itorero, murobanurwa hakoreshejwe ubushobozi buvuye ku Mana kugira ngo mukorere muri uwo murimo. Mushobora kandi kwakira ubujyanama buvuye ku Mana kubwa serivisi yanyu. Uko mufasha, muhagararira Yesu Kristo. Mumuhe ibyo mushoboye byose.

Mushyigikire ab’Imana yahamagariye gukora. Gushyigikira bisobanuye ibirenze kuzamura ikiganza cyanyu igihe izina risomwe mu iteraniro ry’Itorero. Bisobanura gushyigikira no gufasha. Mushakishe uburyo bwo kwerekana ko mushyigikiye abantu Yesu Kristo yahamagaye kugira ngo bafashirize mu Itorero Rye.

Mwuzuze inshingano muhawe n’abayozi banyu b’Itorero—harimo izivuye mu buyobozi bw’ihuriro cyangwa ishuri ryanyu. Baba bafite ubushobozi bahawe n’Imana, ari bwo babagenera muri izo nshingano. Birashoboka ko mwashingwa kwita ku muntu, mwaha ikaze abantu uko bagera mu iteraniro ry’isakaramentu, cyangwa mugafasha mu gikorwa. Inshingano mwahabwa zose, muzibone nk’amahirwe yo kuba umwigishwa wa Yesu Kristo no gukorera abana b’Imana.

Yesu Kristo arimo kubatizwa na Yohana Umubatiza mu Mugezi wa Yorodani

Imigisha Yasezeranyijwe

Mushobora kwizera ko imigenzo mwakira ishobozwa na Yesu Kristo. Iki ni kimwe mu bintu bituma Itorero rya Yesu Kristo riba ryihariye. Binyuze mu migenzo y’ubutambyi, ububasha bw’Imana burigaragaza.

Muzahinduka igikoresho mu maboko ya Nyagasani. Uko mukorera Nyagasani mufite ubushobozi Bwe kandi murangajwe imbere n’abagaragu Be bafite imfunguzo z’ubutambyi, azabafasha kumenya uburyo mwakorera abandi mu murimo We. Yesu Kristo ni imbaraga zanyu. Serivisi yanyu izabafasha kurushaho kumwegera kandi ibazanire umunezero.

Ibibazo n’Ibisubizo

Ese ni inde muri paruwasi yanjye ufite imfunguzo z’ubutambyi? Umwepisikopi n’abayobozi b’amahuriro y’abakuru, ay’abigisha n’ay’abadiyakoni bafite imfunguzo z’ubutambyi. Ibi bisobanuye ko Nyagasani yabashinze kuyobora uburyo ubutambyi bukoreshwa kugira ngo bukorere kandi buheshe umugisha buri wese muri paruwasi.

Ese ni gute imfunguzo z’ubutambyi zimpesha umugisha? Imigenzo nk’umubatizo n’isakaramentu bihabwa ubushobozi n’imfunguzo z’ubutambyi. Iyo mwakiriye umuhamagaro mu Itorero, murarobanurwa murangajwe imbere n’umuntu ufite imfunguzo. Ibi bibahesha umugisha w’ubushobozi bwo gukorera muri uwo muhamagaro. Abayobozi b’Itorero n’abigisha babakorera na bo bakiriye ubushobozi bw’ubutambyi binyuze mu mfunguzo.

Ese ni gute abagabo n’abagore bakora bafite ubushobozi bw’ubutambyi? Abagabo babikwiriye bahabwa ubutambyi maze bakimikwa mu nzego z’ubutambyi nk’umudiyakoni, umwigisha, umutambyi n’umukuru. Abagore n’abagabo barobanurwa kugira ngo bakorere mu muhamagaro bakira ubushobozi bw’ubutambyi buva ku Mana bwagenwe kugira ngo banoze uwo muhamagaro. Ni na ko ari ukuri ku bagore n’abagabo bakira inshingano zivuye ku muyobozi w’Itorero.

Reba Inyigisho n’Ibihango 35:24–27 (Itorero riyobozwa imfunguzo Nyagasani yatanze); 107:18‑20 (imfunguzo z’Ubutambyi bwa Melikizedeki n’iz’Ubwa Aroni); 110:11–16 (Mose, Eliyasi na Eliya bagaruye imfunguzo).

Ibibazo by’Uruhushya rwo kujya mu Ngoro

  • Ushyigikira Umuyobozi w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma nk’umuhanuzi, bamenya n’uhishurirwa kandi nk’umuntu umwe rukumbi ku isi wemerewe gukoresha imfunguzo z’ubutambyi zose?

  • Ushyigikira abagize Ubuyobozi bwa Mbere n’ab’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri nk’abahanuzi, bamenya n’abahishurirwa?

  • Ushyigikira abandi Bayobozi Rusange n’abayobozi b’Itorero b’aho utuye?