Urubyiruko
11. Ukuri kuzababohora


umusore wo mu bihe bya kera asoma umuzingo

Feast Upon the Word [Murye Ijamo], igihangano cya Liz Lemon Swindle Ishusho yatanzwe na Havenlight

11.

Ukuri kuzababohora

Yohana 8:32

So wo mu ijuru ni Imana y’ukuri. Azi ibintu byose. Ukuri kose guturuka muri We kandi kumuganishaho. Mwerekana ko muha agaciro ukuri uko mushakisha kumenya, mubaho mu bunyangamugayo, kandi mukarengera n’ubutwari icyo muzi ko ari cyo : nubwo byaba ngombwa kukirengera mwenyine.

Ukuri Guhoraho

Data wo mu Ijuru ashaka ko abahungu n’abakobwa Be bahora bamwibuka. Mufite impamvu z’umubiri n’iza roho zo gushakisha no gukunda kumenya. Uburezi ntabwo ari ubwo kwinjiza amafaranga gusa. Ni igice cy’intego yanyu ihoraho yo kurushaho guhinduka nka Data wo mu Ijuru.

Kubaho mufite ubunyangamugayo bisobanuye gukunda ikiri cyo mu maso y’Imana—kuruta uko mukunda ubutengamare bwite, ukumenyekana, cyangwa ibibanogeye. Bisobanuye gukora ibiri byo kubera ko gusa ari byo.

Mufite ikintu cy’agaciro cyo gusangiza abandi. Inkuru Nziza ya Yesu Kristo ifitiye ibisubizo ibibazo by’ubuzima. Ni uburyo bwo kugira amahoro n’ibyishimo. Mushobora kuba mutazi ibintu byose, ariko muzi ibihagije kugira ngo mukunde bagenzi banyu, mubasangize amahame nyakuri, kandi mukabahamagarira kumenya ibyisumbuyeho.

Ubutumire

Muhore murimo kwiga. Mushake amahirwe yo kwagura imitekerereze yanyu n’ubuhanga bwanyu. Aya mahirwe ashobora kubamo uburezi busanzwe ku ishuri cyangwa amahugurwa mu by’umwuga, hamwe no kwiga bidasanzwe binyuze mu mfashanyigisho mwizeye. Mushyire Nyagasani mu mihate yanyu, kandi azabayobora.

Mwige ukuri kw’ibya roho. Uko mumenya ibyerekeranye n’isi ibakikije, mwige kandi ibyerekeranye n’Umukiza, waremye isi. Mwige ubuzima Bwe n’inyigisho Ze. Mugire iseminari, ishuri ry’iyobokamana n’imyigire y’inkuru nziza igice cyo kwiga kwanyu cy’ubuzima bwose. Bishobora kubategura kuvuga ubutumwa no gusangiza abandi inkuru nziza ubuzima bwanyu bwose.

Mubeho mufite ubunyangamugayo. Ntimukibe, ngo mubeshye, mucabiranye, cyangwa muriganye mu buryo ubwo ari bwo bwose: ku ishuri, mu kazi, kuri murandasi, ahantu hose. Mube umuyoboke wa Yesu Kristo w’umwizerwa mu ruhame n’ahiherereye.

abantu bapfukamye imbere ya Yesu Kristo wazutse

Imigisha Yasezeranyijwe

Uburezi bwongera ubushobozi bwanyu bwo gukorera Nyagasani, harimo nk’umuvugabutumwa. Bubashyiramo imbaraga zo guhesha abandi umugisha, cyane cyane umuryango wanyu. Uko murushaho kumenya, ni na ko murushaho gufasha kubaka ubwami bw’Imana kandi mukabera isi urugero rwiza.

Amanyakuri azana amahoro n’ukwiyubaha. Igihe amagambo yanyu n’ibikorwa byanyu bihuye n’ukuri, mwerekana ko mushobora kwizerwa n’abandi bantu ndetse na Nyagasani.

Igihe murengeye inyigisho za Yesu Kristo, aba ari kumwe namwe. Yesu Kristo ni imbaraga zanyu! Abandi bashobora kutemeranya n’imyemerere yanyu, ariko ubutwari n’ubutariganya bwanyu bizabonwa. Abandi bakurikiza urugero rwanyu cyangwa ntibarukurikize, ubuhamya bwanyu, icyizere cyanyu, ukwizera kwanyu muri Kristo kuzakomeza kwiyongera.

Ibibazo n’Ibisubizo

Ese ntabwo ari byo kugira ibibazo byerekeranye n’Itorero? Ese ni gute nabona ibisubizo? Kugira ibibazo ntabwo ari ikimenyetso cy’intege nke cyangwa kutagira ukwizera. Mu by’ukuri, kubaza ibibazo byabafasha kubaka ukwizera. Ukugarurwa kw’inkuru nziza kwatangiye igihe Joseph Smith wari ufite imyaka 14 yabajije ibibazo mu kwizera. Mushakire ibisubizo mu byanditswe bitagatifu, mu magambo y’abahanuzi b’Imana, mu bayobozi banyu n’abagize umuryango bizerwa, no ku Mana Ubwayo. Ibisubizo nibidahita biza, mwizere ko muziga umurongo ku murongo. Mukomeze kugendera ku byo mwamaze kumenya, kandi mukomeze mushake ukuri.

Ese ni gute narengera ibiri byo ntatutse abafite imyemerere itandukanye? Mutangire mumenya neza ko amagambo n’ibikorwa byanyu bimurikirwa n’urukundo mukunda Imana n’Abana Bayo. Gusangiza abandi inkuru nzinza ntibikwiye gukorwa muri roho y’amakimbirane ahubwo mu mucyo, ubugwaneza n’ineza. Mushobora gukunda abandi kabone naho mwaba mutemeranya n’imibonere yabo. Mube urugero rwiza rw’umuyoboke wa Yesu Kristo mu buryo mubayeho.

Reba Matayo 5:14–16 (Mureke urumuri rwanyu rumurike); Yohana 14:6 (Yesu ni ukuri); 1 Petero 3:15 (Mwitegure igihe cyose gusangiza abandi ibyiringiro byanyu muri Kristo); Inyigisho n’Ibihango 88:77–80 (ibintu Nyagasani ashaka ko twiga); 88:118 (mushakishe ubushishozi mu bitabo byiza cyane); 93:36 (ikuzo ry’Imana ni ubwenge); 124:15 (ubunyangamugayo busobanuye gukunda ibiri ukuri); 130:18 (ubwenge bwacu buzazamukana natwe igihe tuzazurwa).

Ibibazo by’Uruhushya rwo kujya mu Ngoro

  • Uharanira kuba inyangamugayo mu byo ukora byose?

  • Ushyigikira cyangwa ugasakaza inyigisho izo arizo zose, imigenzo, cyangwa inyigisho zitandukanye niz’Itorero rya Yesu kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma?