Urubyiruko
8. Imigenzo n’ibihango byo mu ngoro birushaho kubahesha imigisha y’Imana


Yesu Kristo yicaye kandi yigisha abigishwa Be

8.

Imigenzo n’ibihango byo mu ngoro birushaho kubahesha imigisha y’Imana

Inyigisho n’Ibihango 95:8

Imwe mu migisha ya Data wo mu Ijuru iratagatifujwe cyane ku buryo yadutegetse gushyira ku ruhande ahantu hatagatifu kandi hihariye dushobora kuyiboneramo: ingoro. Mu ngoro, inzu ya Nyagasani, mushobora kuhakirira imigenzo Ye isumba iyindi (ingabire n’ugufatanywa) no kuhakirira amasezerano Ye akomeye kuruta ayandi.

Ukuri Guhoraho

Ingabire ni impano y’ubumenyi n’ububasha. Mu migenzo y’ingabire mu ngoro, murushaho kwitirirwa izina ry’Umukiza mu buryo bwuzuye. Mukora igihango cyo kumvira Imana, kwitanga kugira ngo mukore ugushaka Kwayo, kubahiriza inkuru nziza ya Yesu Kristo, kubahiriza itegeko ry’ukwifata no kweza (cyangwa kwegurira) Itorero Ryayo ubuzima bwanyu n’ibintu byose Imana yabahaye. Aya ni amasezerano yanyu. Imana isezeranya kubahesha umugisha w’ubumenyi, uburinzi n’ububasha Bwayo bwisumbuyeho. Isezeranya kandi kubaha ubugingo buhoraho hamwe na Yo. Nk’igice cy’ingabire, mubona uburenganzira budasanzwe butagatifujwe bwo kwambara gamenti y’ubutambyi butagatifu. Gamenti ni ikimenyetso cya Yesu Kristo n’urwibutso rw’ibihango byanyu mu ngoro.

Ugufatanyirizwa mu ngoro guhuza abashyingiranwe n’imiryango ubuziraherezo. Mu mugenzo w’ugufatanyirizwa mu ngoro, wowe n’uwo mwashyingiranwe muzakora igihango n’Imana ndetse no hagati yanyu. Muzasezeranya kubera Imana namwe indahemuka byuzuye, gukundana no gufashanya, no gukorera hamwe kugira ngo mwitondere amategeko y’Imana. Iri ni isezerano ryawe. Imana isezeranya ko umubano wawe n’uwo mwashyingiranwe n’abana banyu ushobora kuramba iteka ryose. Isezeranya kandi ko mushobora kwakira ikuzo risumba ayandi hamwe na Yo mu bwami bwa selesitiyeli uko mwubahiriza ibihango. Uyu mugisha witwa ikuzwa.

Ubutumire

Muhore mufite uruhushya rwo kujya mu ngoro. Muhure n’umwe mu bagize ubwepisikopi kugira ngo arubahe. Azababaza ibibazo byerekeranye n’uburyo mubaho mukurikiza ibigenderwaho Nyagasani yashyizeho kugira ngo mwinjire mu nzu Ye ntagatifu. Musubiremo ibi bibazo kenshi. (Mushobora kubibona mu mugereka w’iyi mfashanyigisho.) Nubwo mwaba mutuye kure y’ingoro, mureke uruhushya rwanyu rube ikimenyetso cy’urukundo mukunda Nyagasani n’ukwiyemeza kubahiriza ibigenderwaho Bye.

Mujye mu ngoro kenshi uko mubishoboye. Mufite uruhushya rwanyu rwo kujya mu ngoro, mushobora kwinjira mu nzu ya Nyagasani maze mukabatizwa kandi mukemezwa kubw’abakurambere banyu, kugira ngo bakire imigisha mwamaze guhabwa. Mufatirane buri mahirwe yo kuba mu ngoro. Mushakire Nyagasani mu nzu Ye. Mumushakire mu migenzo, ibimenyetso na Roho mwiyumvamo. Muzamubona.

Mwitegure gukorera ibihango mu nzu ya Nyagasani. Bumwe mu buryo bwiza cyane bwo kubigenza mutyo ni ukubahiriza igihango cyanyu cy’umubatizo. Kwakira imigenzo mu ngoro no kuba abubahiriza igihango ubuzima bwose mubigire imwe mu ntego zibayobora. Mutangire none aha kwitondera amategeko mwasezeranyije kubahiriza mu ngoro: ukubahiriza amategeko y’Imana, ubwitange, inkuru nziza ya Yesu Kristo, ukwifata n’ukwegurira. Umuryango wawe, umwepisikopi n’abandi bayobozi b’Itorero bashobora kubafasha.

Ingoro ya Tegucigalpa Honduras

Imigisha Yasezeranyijwe

Mushobora kurushaho guhinduka nka Yesu Kristo. Azabafasha kurushaho guhinduka umuyoboke w’ubukiranutsi. Imigenzo n’ibihango byo mu ngoro bizabigisha uburyo mwagera imbere y’Imana kandi mukakira ubugingo buhoraho hamwe na Yo.

Muzambikwa ububasha bw’Imana Ibihango byo mu ngoro bizana n’isezerano ko ububasha n’ikuzo ry’Imana bizaba kuri mwebwe. Abamarayika bayo bazabarinda.

Igihe tumara mu ngoro kizarushaho kubahuza cyane na Yesu Kristo na Roho Mutagatifu. Muziyumvamo amahoro n’uburuhukiro bw’Imana. Muzumva ijwi Ryayo mufite ubusobanuke bwisumubuyeho. Amajuru azabakingukira, kandi muzarushaho gusobanukirwa uburyo Bwayo. Muzarushaho kugira imbaraga zo guhangana n’imbogamizi zanyu kubera ko umutima wanyu uhuye n’Uwe.

Ibibazo n’Ibisubizo

Ese ni ryari nshobora kwakira ingabire? Icyemezo cyo kwakira ingabire yanyu ni icyanyu bwite; mufate iki cyemezo mubisengeye. Mugishe inama umuryango wanyu n’abayobozi b’Itorero. Kugira ngo mwakire ingabire, mukeneye kuba mufite nibura imyaka 18 kandi mutakiri mu mashuri yisumbuye cyangwa amashuri y’igice cya kabiri cy’amashuri y’ibanze. Muzahabwa ingabire mbere yo kuvuga ubutumwa cyangwa gufatanywa, ariko ntabwo mugomba kurindira umwe muri iyi mihango mbere yo guhabwa ingabire. Mukeneye gusa icyifuzo n’imyiteguro yo gukora no kubahiriza ibihango by’inyongera na So wo mu Ijuru. Umwepisikopi wawe cyangwa umuyobozi w’ishami ryawe bashobora kubafasha kumenya niba mwiteguye. Ntimubone ingabire nk’umukoro uri ku rutonde ruhoraho rw’ibyo gukorwa. Muyibone nk’igice cyiza kandi cyuje ikuzo cy’urugendo rwanyu rohoraho musanga Kristo no kwakira imigisha y’Imana isumba iyindi mu bya roho.

Ese ni ukubera iki nkeneye uruhushya rwo kujya mu ngoro kugira ngo nyinjiremo? Ingoro ni inzu ya Nyagasani, kandi ashyiraho ibigenderwaho ku kuyinjiramo. Imigenzo n’ibihango byo mu ngoro biratagatifujwe cyane ku buryo bisaba imyiteguro mu bya roho yihariye. Ikiganiro ntaramakuru cy’uruhushya rwo kujya mu ngoro cyagenewe kumenya neza ko mwiteguye mu buryo bwa roho amahirwe asumba ayandi y’ibihango byo mu ngoro. Data wo mu Ijuru atumira abana Be bose kwitegura kugirana amasezerano na We mu nzu Ye ntagatifu.

Ese nkeneye kuba intungane kugira ngo nkore ibihango byo mu ngoro? Nta muntu n’umwe utunganye. Imana ibasaba kuba abanyakuri no gushaka kwitondera amategeko Ye. Gukora no kubahiriza ibihango n’Imana ni byo bibaha ububasha bwo guhinduka intungane binyuze muri Yesu Kristo. Ni imbaraga zanyu!

Reba Yesaya 2:2–3 (Imana itwigishiriza uburyo Bwayo mu ngoro); Matayo 11:28–30 (mwikorere umutwaro w’Umukiza); 1 Nefi 14:14 (ububasha bw’Imana buba ku bantu Be b’igihango); Inyigisho n’Ibihango 97:15–16 (Imana n’ikuzo Ryayo biboneka mu nzu Yayo); 109:22 (mu ngoro twambikwa ububasha bw’Imana); 131:1–4; 132:4–6, 15–20 (kugira ngo bakire ubugingo buhoraho, umugabo n’umugore bagomba gufatanywa ubuziraherezo binyuze mu gihango gishya kandi gihoraho cy’ishyingirwa); Aburahamu 1:2 (Aburahamu yashakaga kuba umuyoboke w’ubukiranutsi wisumbuyeho no kwakira ubumenyi bwisumbuyeho).

Ikibazo cy’Uruhushya rwo kujya mu Ngoro

  • Ese wibona nk’ukwiriye kwinjira mu nzu ya Nyagasani kandi ukagira uruhare mu migenzo yo mu ngoro?