Urubyiruko
5. Mugendere mu rumuri rw’Imana


Yesu Kristo aragiye umukumbi w’intama

I Shall Not Want [Sinzakena], igihangano cya Yongsung Kim. Ishusho yatanzwe na Havenlight

5.

Mugendere mu rumuri rw’Imana

Abagalatiya 5:25

Mukora amahitamo meza kurushaho igihe mushobora kubona ibintu neza. Ni yo mpamvu urumuri ari ingirakamaro cyane; urumuri rutuma byoroha kubona inzira ya nyayo. Data wo mu Ijuru yabahesheje isoko y’urumuri rw’ijuru (impano ya Roho Mutagatifu) kugira ngo ibafashe kubona neza ibyiza n’ibibi, ibiri byo n’ibitari byo.

Ukuri Guhoraho

Mushobora kugira Roho Mutagatifu nk’umusangirangendo uhamye. Igihe mwemezwaga nk’umunyamuryango w’Itorero, mwatumiwe “kwakira Roho Mutagatifu.” Amahirwe yo kugira Roho nk’umusangirangendo uhamye ni imwe mu mpano z’Imana zikomeye kuruta izindi yabahaye.

Gukora amahitamo meza binoza ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvamo Roho. Hari ibintu byinshi byiza kandi mbonezamuco muri iyi si. Nk’uko umubiri wanyu ugirwaho ingaruka n’ibyo murya kandi munywa, imitekerereze yanyu na roho yanyu bigirwaho ingaruka cyane n’ibyo musoma, mureba, kandi mutega amatwi.

Ubutumire

Muhe umwanya Nyagasani buri munsi. Mwige Ibye. Mujye muhora mumwibuka. Musenge So wo mu Ijuru. Mwige ibyanditswe bitagatifu n’amagambo y’abahanuzi bariho. Noneho muharanire kubaho mugendera ku byo mwiga.

Mushakishe ibyubaka, ibimurikira kandi bitumira Roho. Uko mukora amahitamo yerekeranye n’ibyo mureba, musoma, mutega amatwi, cyangwa mugiramo uruhare, mutekereze ku kuntu bitumwa mwiyumva. Ese bitumira ibitekerezo byiza? Mugendere kure ikintu icyo ari cyo cyose gikwena ibintu bitagatifujwe cyangwa ikintu cy’ubwiyandarike. Ntimugire uruhare mu kintu icyo ari cyo cyose kigabanya urubanza rwanyu cyangwa ukwiyumvamo Roho, nk’urugomo, inzoga n’ibiyobyabwenge byangiza. Mugire ubutwari bwo kuzimya amashusho cyangwa umukino, mwikure muri filime cyangwa imbyino, muhindure umuziki wanyu, cyangwa mutere umugongo ikintu icyo ari cyo cyose kitagendana na Roho.

Mukoreshe imbuga nkoranyambaga kugira ngo mutere ingabo mu bitugu. Imbuga nkoranyambaga zishobora kuba igikoresho cy’ihanahanamakuru gikomeye. Niba mugikoresheje, mwibande ku rumuri, ukwizera n’ukuri. Ntimugereranye ubuzima bwanyu n’ubwo abandi bantu basa nkaho bari kubamo. Mwibuke ko agaciro kanyu gaturuka mu kuba umwana w’ababyeyi b’ijuru, katava mu mbuga nkoranyambaga.

Mushakishe ibihe byiza mbonezamuco n’imibanire ya nyayo kandi iramba. Mwitondere ko imikoreshereze yanyu y’ikoranabuhanga n’itangazamakuru bidasimbura kumara igihe imbonankubone hamwe n’umuryango n’inshuti. Imbuga nkoranyambaga n’irindi koranabuhanga bishobora kubatwarira umwanya nta kintu cy’agaciro bibasigiye. Mufata akanya k’akaruhuko mu isi y’ikoranabuhanga maze muhuze n’abantu mu buzima bwa nyabwo.

Yesu Kristo ashoreye umukumbi w’intama mu rwuri rutoshye

Imigisha Yasezeranyijwe

Mushobora guhorana Roho igihe cyose. Iri sezerano ni igice cy’igihango mugirana n’Imana buri gihe musangira isakaramentu. Roho azabahamiriza ubuhamya bwa Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Azabahumuriza, abayobore, ababurire, kandi abatagatifuze. Azabafasha kumenya ukuri no kubona icyiza mu isi.

Ibibazo n’Ibisubizo

Ese ni gute namenya niba ndi kwiyumvamo Roho Mutagatifu? Kwiga kumenya ko Roho ahari bifata igihe, imyitozo n’ukwihangana. Avugisha abantu batandukanye mu buryo butandukanye. Ntimukirengagize ibintu byoroheje: icyiyumviro cy’amahoro mwiyumvamo igihe mwumva ubuhamya bw’umuntu cyangwa icyiyumviro cy’inkomanga mwiyumvamo nyuma yo gukora amahitamo mabi. Mushakishe mu byanditswe bitagatifu uburyo butandukanye Roho ashyikirana, mubisengere, kandi mukomeze mushakishe amahirwe yo kwiyumvamo Roho.

Ese amashusho y’urukozasoni ni iki? Ese ni iyihe mpamvu nkwiriye kuyirinda? Amashusho y’urukozasoni ni iyerekana, mu mashusho cyangwa amagambo, ryagenewe kuzamura ibyiyumviro by’imibonano mpuzabitsina. Amashusho y’urukozasoni agaragara mu buryo bwinshi, harimo amavidewo, amafoto, ibitabo, imikino n’umuziki. Ashobora kandi kuba ubutumwa cyangwa amashusho yoherezwa hagati y’inshuti. Amashusho y’urukozasoni asuzuguza ibintu bitagatifujwe (imibiri yacu n’ibyiyumviro by’imibonano mpuzabitsina). Mushobora guhura n’amashusho y’urukozasoni mutabigambiriye. Mwahura n’amashusho y’urukozasoni mubigambiriye cyangwa mutabigambiriye, muhite muyavaho byihuse. Mushobora kandi kuvugisha umubyeyi cyangwa undi muntu mukuru mwizeye. Kureba amashusho y’urukozasoni mubigambiriye ni icyaha kandi byangiza ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvamo Roho. Byangiza ukwifata kwanyu kandi bikagoreka uburyo mwibona n’uburyo mubonamo abandi. Yesu Kristo afite ububasha bwo kubafasha kwirinda amashusho y’urukozasoni no kwihana. Mumuhindukirire maze mutere umwijima umugongo. Umwepisikopi wanyu ashobora kubafasha kwakira imbaraga n’imbabazi binyuze mu Mukiza. Yesu Kristo ni imbaraga zanyu!

Reba Zaburi 119:105. (Ijambo ry’Imana ni nk’urumuri rumurikira inzira yacu); Amosi 5:14 (mushakishe ibyiza); Abagalatiya 5:22–23 (imbuto za Roho); Moroni 7:18–19 (urumuri rwa Kristo); Inyigisho n’Ibihango 6:23 (Nyagasani avuga iby’amahoro); 20:77, 79 (amasengesho y’isakaramentu).

Ikibazo cy’Uruhushya rwo kujya mu Ngoro

  • Nyagasani yavuze ko ibintu byose bigomba “gukorwa mu isuku” imbere Ye (Inyigisho n’Ibihango 42:41). Ese uharanira imico isukuye mu ntekerezo n’imyitwarire byawe?