Urubyiruko
7. Imigenzo n’ibihango bibahesha imigisha y’Imana


Yohana Umubatiza arimo kubatiza Yesu Kristo

7.

Imigenzo n’ibihango bibahesha imigisha y’Imana

Inyigisho n’Ibihango 84:20

So wo mu Ijuru ashishikazwa no kubigisha no kubaha umugisha. Uburyo bumwe akoramo ibi ni binyuze mu migenzo nk’umubatizo, ukwemezwa n’isakaramentu. Binyuze mu migenzo nk’iyi, dukora igihango, cyangwa isezerano, n’Imana. Kubahiriza ibihango byongera ububasha bw’Imana mu buzima bwanyu uko mwitegura ubugingo buhoraho. Ni yo mpamvu imigenzo n’ibihango ari iby’agaciro kuri twe: kubera ko bikomeza umubano wacu na Data wo mu ijuru n’Umukiza wacu kandi bikadufasha kurushaho guhinduka nka Bo.

Ukuri Guhoraho

Imigenzo iberekeza kuri Yesu Kristo. Umugenzo ni umuhango utagatifujwe ufite ubusobanuro bw’ibimenyetso butwigisha ibijyanye na Yesu Kristo. Nk’urugero , isakaramentu ntabwo ari umugati n’amazi gusa. Ritwibutsa Umukiza

Ibihango ni ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana, icyizere n’ibyo Imana itwitezeho. Bikomeza umubano wanyu n’Imana biwushyira ku rundi rwego. Gukora igihango byerekana ko mukunda Imana kandi mwayiyeguriye. Dushobora kuyizera, kandi na Yo ishobora kutwizera. Hamwe n’uko kwiyemeza kwimbitse kuzana ukugera kwisumbuyeho ku bubasha n’ubufasha Bwe uko mwubahiriza ibihango byanyu.

Mukorana ibihango n’Imana iyo mubatijwe kandi mukemezwa n’igihe musangira isakaramentu. Iyo mubatijwe, musezeranya kwitirirwa izina rya Yesu Kristo, kumukorera, no kwitondera amategeko Ye ubuzima bwanyu bwose. Mu isakaramentu, musezeranya kandi guhora mumwibuka. Aya ni amasezerano yanyu. Uko mugira ubushake bwo kuyubahiriza, Imana isezeranya kubaha Roho Mutagatifu nk’umusangirangendo uhoraho.

Ubutumire

Mufate isakaramentu nk’impano itagatifujwe. Mwerekane ko mwiyeguriye Yesu Kristo mwitegura ibihe bitagatifujwe mu gihe cy’isakaramentu. Mutekereze byimbitse ibyo mushobora gukora kugira ngo mutume uyu mugenzo uza imbere mu bintu bya roho byababayeho mu cyumweru.

Mushakishe Umukiza mu migenzo. Igihe murebye cyangwa mugize uruhare mu mugenzo, mwibaze muti: “Ese ni iki nigira muri uyu kerekeranye na Yesu Kristo?” cyangwa “Ese ni gute urushaho kunzana hafi na We?” Mwite ku byo Roho abigisha.

Mureke ibihango byanyu biyobore ibikorwa byanyu. Igihe mufite amahitamo yo gukora, mwibuke umubano wanyu w’igihango n’Imana. Mumubere indahemuka. Mwibaze muti: Ese ibi byemeranya n’ibihango byanjye? Urugero: ese nkunda kwita ku bandi, guhumuriza abantu bakeneye ihumure, kandi nkahagarara nk’umuhamya w’Imana: ahantu hose n’igihe cyose?

Kristo ari ku meza ategurira Abanefi isakaramentu

Imigisha Yasezeranyijwe

Mushobora kugira ububasha bwo kunesha igishuko, icyaha n’ibigeragezo by’ubuzima. Gukora no kubahiriza ibihango bibahesha ububasha bw’Imana. Mufite ubwo bubasha, mushobora guhangana n’ikintu icyo ari cyo cyose mufite icyizere. Yesu Kristo ni imbaraga zanyu!

Mushobora kwera kandi mukababarirwa. Igice cy’isezerano Imana yabahaye kubwo kubahiriza igihango cy’umubatizo ni ugukurwaho ibyaha byanyu. Ibi bisobanuye ko uko mwihana kandi mukubahiriza amasezerano y’Imana, izabababarira kandi ikabafasha gutera imbere.

Mushobora guhorana na Roho Mutagatifu igihe cyose. Irindi sezerano rifitanye isano n’umubatizo n’isakaramentu ni ubusabane buhamye bwa Roho Wayo no kwitabwaho n’abamarayika. Nta narimwe mugomba guhangana n’imbogamizi zanyu mwenyine. Nta na rimwe Imana itererana abana Bayo b’igihango, mushobora kwishingikiriza kuri ibyo.

Mushobora kugira ubufasha bw’abantu b’igihango b’Imana. Mubarizwa mu muryango mugari w’abantu b’igihango mu Itorero ry’Umukiza. Muterana ingabo mu bitugu kandi mugakomezanya. Murirana hamwe kandi mukanezererwa hamwe. Mwikorerana imitwaro. Umuryango wanyu, umwepisikopi, abayobozi n’abandi banyamuryango b’Itorero barahari kugira ngo babafashe, kandi namwe mushobora kubafasha.

Ibibazo n’Ibisubizo

Ese nshobora kuba umuyoboke mwiza wa Yesu Kristo nta migenzo n’ibihango? Hari abantu benshi bakurikira Yesu Kristo babikuye ku mutima, kabone nubwo batigeze babatizwa cyangwa ngo bagere mu ngoro. Icyakora, Data wo mu Ijuru ashaka ko abana Be bose bakira imigenzo Ye kandi bakorana ibihango na We kugira ngo barusheho kugera ku bufasha Bwe, impuhwe n’imbaraga Bye. Iyo ni imwe mu mpamvu z’ingenzi Yesu Kristo yagaruye Itorero Rye! Buri mwana w’Imana azagira amahirwe (muri ubu buzima cyangwa ubuzakurikiraho) yo kwemera imigenzo n’ibihango bisabwa kubw’ubugingo buhoraho.

Ntabwo igihe cyose mpora ndi umwizerwa ku bihango byanjye. Ese kuri njye hariho ibyiringiro? Yego! Inkuru nziza ya Yesu Kristo ni inkuru nziza y’ibyiringiro n’intangiriro nshya! Iyi ni yo mpamvu dufata isakaramentu buri cyumweru. Data wo mu Ijuru yari azi ko tuzakora amakosa kandi tugakenera intangiriro nshya. Umukiza yatanze ubuzima Bwe kugira ngo abahe uburyo bwo kugaruka. Uko mukoresha ukwizera muri Yesu Kristo kandi mukihana, mushobora kongera kugera ku bubasha bw’Imana.

Reba 1 Abakorinto 11:23–26 (gufata isakaramentu byerekana ko twemera Yesu Kristo n’Impongano Ye); Mosaya 18:10, 13 (igihango cy’umubatizo); Inyigisho n’Ibihango 13 (Ubutambyi bwa Aroni burimo imfunguzo z’ukwihana, umubatizo n’ukwitabwaho n’abamarayika); 20:37 (ibisabwa kubw’umubatizo); 20:77, 79 (amasengesho y’isakaramentu).

Ikibazo cy’Uruhushya rwo kujya mu Ngoro

  • Ese uharanira kweza umunsi w’Isabato, mu rugo no ku rusengero; witabira amateraniro yawe; wiyeza kugira ngo ufate isakaramentu ubikwiriye; kandi ukabaho bijyanye n’amahame n’amategeko y’inkuru nziza?