Family Looking Towards the Light [Umuryango Ureba Ahari Urumuri], igihangano cya Lovetta Reyes Cairo. Ishusho yatanzwe na Havenlight
10.
Umubiri wanyu uratagatifujwe
1 Abakorinto 6:18–20
Umubiri wanyu ni impano itangaje iva kuri So wo mu Ijuru. Kugira umubiri bibaha ububasha bwiyongeye bwo gukoresha umudendezo wanyu kugira ngo muhitemo hagati y’ikiri cyo n’ikitari cyo. Inkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe ishobora kubafasha kubona umubiri wanyu mu mibonere y’Imana. Kandi ibi bikora itandukaniro rinini mu mahitamo yanyu yerekeye ibyo mukoresha umubiri wanyu n’uburyo bwo kuwitaho.
Ukuri Guhoraho
Umubiri wanyu uri mu ishusho y’Imana—Ikiremwa cy’ikuzo risumba ayandi kandi cy’igihangange kuruta ibindi mu isanzure. Ibyanditswe bitagatifu bigereranya imibiri yacu n’ingoro ntagatifu, ahantu Roho ashobora gutura. Birumvikana, umubiri wanyu ubu ntutunganye. Ariko ibihe muri kunyuramo mwambaye umubiri wanyu bishobora kubafasha kwitegura kwakira umunsi umwe umubiri utunganye, wazutse kandi wahawe ikuzo.
Ubugingo bwanyu bugizwe n’umubiri wanyu na roho yanyu. kubw’iyi impamvu, ubuzima bw’umubiri n’ubwa roho birahuje cyane. Umukiza yahishuye Ijambo ry’Ubushishozi kugira ngo yigishe amahame yo kwita ku mubiri wanyu kandi asezeranye imigisha y’umubiri n’iya roho.
Ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina ni igice cy’ingirakamaro cy’umugambi w’Imana kugira ngo kireme ishyingiranwa ryuje ibyishimo n’imiryango ihoraho. Ibi byiyumviro ntabwo ari icyaha: biratagatifujwe. Kubera ko ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina bitagatifujwe kandi bikomeye cyane, Imana yabahaye itegeko Ryayo rw’ukwifata kugira ngo ribategure gukoresha ibyo byiyumviro uko Ibiteganya. Itegeko ry’ukwifata ritangaza ko Imana yemera igikorwa mpuzabitsina gusa hagati y’umugabo n’umugore bashyingiranwe. Abantu benshi birengagiza cyangwa ndetse bagakwena itegeko ry’Imana, ariko Nyagasani adutumira kuba abigishwa Be no kubahiriza ikigenderwaho kisumubuyeho.
Ubutumire
Mwubahe umubiri wanyu (n’imibiri y’abandi). Mu gihe mufashe ibyemezo ku myambarire yanyu, imimerere y’imisatsi, ndetse n’imigaragarire yanyu, mwibaze ubwanyu muti: “Ese ndi kubahisha umubiri wanjye nk’impano itagatifujwe nahawe n’Imana?“ Data wo mu Ijuru ashaka ko twibonamo uko turi koko: bitari gusa imibiri y’inyuma ahubwo nk’abana Be bakundwa bafite igeno ry’ubumana. Mwirinde imyambarire ishimangira cyangwa igakurura ibitekerezo bidakwiriye ku mubiri wanyu aho kugaragara nk’uwo muri we umwana w’Imana ufite ejo hazaza hahoraho. Mureke isuku mu by’umuco n’urukundo mukunda Imana bibayobore mu mahitamo yanyu. Mugishe inama umuryango wanyu.
Mukore ibintu bizakomeza umubiri wanyu, ntimukore ibintu bizawubabaza cyangwa bikwawangiza. Munezerwe mushimira ibintu byinshi byiza Imana yatanze. Mwibuke ko inzoga, itabi, ikawa, icyayi n’ibindi biyobyabwenge byangiza n’ibisindisha bitagenewe umubiri wanyu cyangwa roho yanyu. N’imiti ifasha, nk’imiti yatanzwe na muganga, ishobora kwangiza niba idakoreshejwe neza.
Mufate imibonano mpuzabitsina n’ibyiyumviro byayo nk’ibitagatifujwe. Ntabwo bikwiriye kuba ingingo y’urwenya cyangwa imyidagaduro. Hanze y’ishyingiranwa hagati y’umugabo n’umugore, ni bibi gukora mu myanya y’ibanga, itagatifujwe y’umubiri w’undi muntu nubwo yaba yambaye. Mu mahitamo yanyu ajyanye n’ibyo mukora, mureba, musoma, mutega amatwi, mutekerezaho, mushyira ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa mwohereza mu butumwa, mwirinde ikintu icyo ari cyo cyose gikurura amarangamutima y’irari mu bandi cyangwa muri mwebwe ubwanyu mu bigambiriye. Ibi birimo amashusho y’urukozasoni mu buryo yaba arimo bwose. Nimubona ko imimerere cyangwa ibikorwa byongera ibishuko, mubyirinde. Muzi iyi mimerere n’ibi bikorwa ibyo ari byo. Niba mutabizi neza, Roho, umuryango wanyu n’abayobozi banyu bashobora kubafasha kubimenya. Mwereke So wo mu Ijuru ko mwubahiriza kandi mwubaha ububasha butagatifujwe bwo kurema ubuzima.
Imigisha Yasezeranyijwe
Icyubahiro mwihesha kandi mugaha n’abandi kiziyongera uko mwubahisha umubiri wanyu binyuze mu myitwarire, imigaragarire n’imyambarire.
Nyagasani yasezeranyije ubutunzi buhambaye bw’ubumenyi abubahiriza Ijambo ry’Ubushishozi. Umubiri ufite ubuzima buzira umuze, utarasabitswe n’ibyangiza, wongera kandi ubushobozi bwanyu bwo kwakira ibihishurwa bwite, gutekereza gusobanutse no gukorera Nyagasani.
Kubaho mwubahiriza itegeko ry’ukwifata bizana ukwemerwa n’Imana n’ububasha bwite bwa roho. Rirabarinda kandi rikarinda n’umuryango wanyu. Igihe mwashyingiranwe, iri tegeko rizazana urukundo, icyizere n’ubumwe bwisumbuyeho mu ishyingaranwa ryanyu. Kubahiriza iri tegeko bizatuma bibashobokera gutera imbere mu buryo buhoraho kandi murusheho guhinduka nka So wo mu Ijuru. Icyizere cyanyu kiziyongera uko muzabaho nk’umwigishwa wa Yesu Kristo.
Ibibazo n’Ibisubizo
Ese ikigenderwaho Nyagasani yashyizeho ku myambarire, imigaragarire, imanzi zishushanyije n’amaherena ni ikihe? Ikigenderwaho Nyagasani yashyizeho ni uko mwakubahiriza ubutagatifu bw’umubiri wanyu, ndetse n’iyo ibi bisobanuye kuba dutandukanye n’abandi bantu. Mureke uku kuri na Roho bibayobore uko mufata ibyemezo, cyane cyane ibyemezo bigira ingaruka zirambye ku mubiri wanyu. Mushishoze kandi mube abizerwa, ndetse mugishe inama umuryango wanyu n’abayobozi.
Ese ni gute nshobora kunesha ibishuko n’ingeso mbi? Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo bafite ububasha bwo kubafasha. Mwuzuze ubuzima bwanyu ibintu bitumira ububasha Bwabo mu buzima bwanyu, nk’isengesho, inyigo y’ibyanditswe bitagatifu no gufasha abandi. Muhindukirire Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye, maze muzabona ko intege nke zishobora guhinduka imbaraga. Mushakishe ubufasha mu muryango, abayobozi n’abajyanama b’umwuga bizewe uko bikenewe. Bashobora kubafasha gusubirana ubuzima bwanyu mu maboko. Birashoboka ko byafata igihe, bityo mwihangane, kandi ntimuzigere mumanika amaboko.
Nkururwa n’abantu duhuje igitsina. Ese ni gute ibi bigenderwaho bindeba? Kwiyumvamo gukururwa n’abo muhuje igitsina ntabwo ari icyaha. Niba mugira ibi byiyumviro maze ntimubikurikire cyangwa ngo mugire icyo mubikoraho, muba muri kubahiriza itegeko ritagatifujwe rya Data wo mu Ijuru ry’ukwifata. Muri umwana ukunzwe w’Imana n’umwigishwa wa Yesu Kristo. Mwibuke ko Umukiza asobanukiwe ibintu byose muhura na byo. Binyuze mu isano ry’igihango na We, muziyungura imbaraga zo kubahiriza amategeko y’Imana kandi mwakire imigisha isezeranya. Mumugirire icyizere kandi mukigire no mu nkuru nziza Ye.
Narahohotewe kandi numva binteye isoni. Ese mpamwa n’icyaha? Oya. Kwibasirwa n’ihohoterwa cyangwa itotezwa iryo ari ryo ryose ntabwo bibahamya icyaha. Umukiza arabakunda. Ni imbaraga zanyu. Ashaka kubafasha, kubakiza no kubaha amahoro. Abajyanama b’umwuga bizewe, abagize umuryango wanyu n’abayobozi banyu na bo bashobora gufasha.
Reba Itangiriro 1:27 (turi mu ishusho y’Imana); Yohana 14:18 (Umukiza asezeranya ihumure); Abafilipi 4:7 (amahoro y’Imana arenze imyumvire); Mosaya 2:41 (abitondera amategeko y’Imana bahabwa umugisha mu buryo bw’umubiri n’ubwa roho); Inyigisho n’Ibihango 88:15 (roho n’umubiri ni ubugingo); 89 (Ijambo ry’Ubushishozi); 121:45 (ibitekerezo by’ingeso nziza byerekeza ku cyizere cyiyongereye).
Ibibazo by’Uruhushya rwo kujya mu Ngoro
-
Nyagasani yavuze ko ibintu byose bigomba “gukorwa mu isuku” imbere Ye (Inyigisho n’Ibihango 42:41). Ese uharanira imico isukuye mu ntekerezo n’imyitwarire byawe?
-
Ese wubahiriza itegeko ry’ukwifata?
-
Ese usobanukiwe kandi wubahiriza Ijambo ry’Ubushishozi?