Urubyiruko
3. Mushobora gufasha mu murimo w’Imana


Yesu Kristo aragiye intama Ze kandi azitayeho.

3.

Mushobora gufasha mu murimo w’Imana

Mose 1:39

Data wo mu Ijuru akunda abana Be bose. Ashaka kubafasha kubona ibyishimo n’umunezero, kumugarukira no kubona ubugingo buhoraho. Uyu witwa umurimo We w’agakiza n’ikuzwa, kandi arabahamagarira gufasha!

Ukuri Guhoraho

Umurimo n’ikuzo by’Imana ni ukuzana ukudapfa n’ubugingo buhoraho kuri buri muntu. Ukudapfa ni ukubaho iteka ryose ufite umubiri wazutse. Ubugingo buhoraho, cyangwa ikuzwa, ni ukurushaho guhinduka nk’Imana no kubana na Yo ubuziraherezo nk’imiryango. Ibi byose birashoboka kubera Yesu Kristo n’Impongano Ye. Mushobora kumwizera.

Mushobora gufasha mu murimo w’Imana musanga Kristo kandi mufasha abandi kumusanga. Igihe icyo ari cyo cyose mukoze ikintu icyo ari cyo cyose cyo gufasha umuntu gukurikira Yesu Kristo, muba muri gufasha mu murimo w’Imana.

Ubutumire

Mwubahirize inkuru nziza. Mwubake ukwizera kwanyu muri Yesu Kristo. Mwihane buri munsi. Mwakire imigenzo y’ubutambyi bw’Imana kandi mukomere ku bihango byanyu. Ibyo mubigire icyitegererezo mu buzima bwanyu busigaye.

Mwite ku bakeneye ubufasha. Mushake uburyo bwo gufasha no kwita ku bandi, harimo umuryango wanyu, inshuti zanyu n’urusisiro rwanyu. Uburyo bumwe bwo gufasha abantu bakeneye ubufasha ni ukubahiriza itegeko ry’ukwiyiriza no gutanga amaturo y’ukwiyiriza.

Muhamagarire abantu bose kwakira inkuru nziza. Mureke amagambo n’ibikorwa byanyu bigaragaze ukwizera kwanyu muri Yesu Kristo. Mwitegure kubwira umuntu uwo ari we wese ubabajije ibyerekeranye n’ibyiringiro n’ibyishimo mwiyumvamo nk’umwigishwa We. Ku basore, kuvuga ubutumwa igihe cyuzuye ni inshingano z’ubutambyi. Ku nkumi, ni amahirwe akomeye; musenge kugira ngo mumenye niba Nyagasani yifuza ko mwafasha. Mwitegure gusangiza abandi inkuru nziza mu buzima bwanyu bwose.

Muhuze imiryango ubuziraherezo mukora amateka y’umuryango n’umurimo wo mu ngoro. Mwige ibyerekeye abakurambere banyu. Mushake abakeneye imigenzo yo mu ngoro. Mujye mu ngoro kenshi uko mubishoboye kandi kugira ngo mubabatirizwe kandi mubemerezwe. Niba mukeneye ubufasha, musure FamilySearch.org.

Yesu Kristo yitanaho muri Amerika

Imigisha Yasezeranyijwe

Muzagira ubufasha bw’Imana. Data wo mu Ijuru ntiyiteze ko mwakora uyu murimo kubwanyu. Ari kumwe namwe. Igihe muzamuha igihe cyanyu n’umutima wanyu, azakora ibintu bitangaje binyuze muri mwebwe. Yesu Kristo ni imbaraga zanyu!

Muzuzuzwa umunezero. Umurimo w’Imana ni umurimo unejeje! Uko muwugiramo uruhare, mushobora kwiyumvamo umunezero yiyumvamo. Mutekereze umunezero muzasangira na Data wo mu Ijuru n’abana Be mwafashije kumuzanira!

Ibibazo n’Ibisubizo

Ese Imana ishobora kunkoresha mu murimo Wayo koko? Yego! Hari uburyo bwinshi bwo gufasha mu murimo we. Bishobora gusa nkaho abandi bantu bafite impano cyangwa ubuhanga kubarusha, ariko So wo mu Ijuru abona ubushobozi bwanyu. Yabahaye impano mushobora gukoresha mu gufasha no gukoranya abana Bayo. Nta kibazo niba izi mpano zitandukanye n’izo abandi bantu bafite. N’ikimenyimenyi, ni yo mpamvu impano zanyu zifite agaciro cyane. Murakenewe!

Reba Matayo 10:39 (Nimutita ku bungingo bwanyu kubw’Umukiza, muzabubona); 1 Abakorinto 12:14–27 ) (ingingo zose zirakenewe mu mubiri wa Kristo); Abafilipi 1:6 (mugire icyizere ko Imana irimo gukorana namwe) Yakobo 5:72 (Nyir’Uruzabibu akorana namwe); Inyigisho n’Ibihango 18:15–16 (umunezero wanyu uzaba mwinshi hamwe n’abo muzana kuri Kristo); 64:33–34 (umurimo ukomeye uva mu bintu bito kandi byoroheje); Mose 1:6 (“Ngufitiye umurimo”); 6:31–34 (Imana ishoboza abo ihamagara, nubwo bumva ko badakwiriye).

Ikibazo cy’Uruhushya rwo kujya mu Ngoro

  • Ese Ufite ubuhamya bw’inkuru nziza Yagaruwe ya Yesu Kristo?