Ngwino, Unkurikire
Kuwa 25-31 Gicurasi. “Nyagasani Abahagurukiriza Umuvunyi”: Abacamanza 2–4; 6–8; 13–16


“25-31 Gicurasi. ‘Nyagasani Abahagurukiriza Umuvunyi’: Abacamanza 2–4; 6–8; 13–16,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 25-31 Gicurasi. ‘Nyagasani Abahagurukiriza Umuvunyi,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Umuhanuzikazi Debora

“I Will Surely Go with Thee”—Deborah the Prophetess [“Ni Ukuri Tuzajyana”—Umuhanuzikazi Debora], cyahanzwe na Des Leavitt

Gicurasi 25–31: “Nyagasani Abahagurukiriza Umuvunyi”

Abacamanza 2–4; 6–8; 13–16

Twese tuzi uko gukora icyaha bimera, kwicuza impamvu twagikoze, noneho tukihana kandi tugahinduka. Ariko akenshi cyane twibagirwa uguhinduka twagize, maze, ibishuko byaza, tukisanga twasubiyemo cya cyaha. Uru rugero ruraboneka cyane mu gitabo cy’Abacamanza. Bahinduwen’imyemerere n’ibikorwa byo kuramya by’Abanyakanani—bagombaga kwirukana mu gihugu—Abisirayeri batatiriye igihango bagiranye na Nyagasani maze bareka kumuramya. Nk’ingaruka, babuze uburinzi Bwe maze bagwa mu bucakara. Kandi nyamara buri gihe uko ibi byabaga, Nyagasani yahaga abantu be b’igihango amahirwe yo kwihana akabahagurukiriza umuvunyi, umuyobozi w’ingabo witwaga “umucamanza.” Ntabwo ariko abacamanza bose bo mu gitabo cy’Abacamanza bari abakiranutsi, ariko bamwe muri bo bagize ukwizera gukomeye mu kugobotora abana ba Isirayeli maze bakabasubiza mu isano y’igihango bagiranye na Nyagasani. Izo nkuru zitwibutsa ko hatitaweho icyo aricyo cyosehcyatujyanye kure ya Yesu Kristo, ko Ariwe Mucunguzi wa Isirayeli kandi ko ahora ashaka kutubohora no kuduha ikaze tugarutseIwe.

Kubw’incamake y’igitabo cy’Abacamanza, reba “igitabo cya, Abacamanza” mu Nkoranyamagambo ya Bibiliya.

agashushondanga ko kwiga

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Abacamanza 2:1–19; 3:5–12

Nyagasani arambabarira igihe cyose nihannye.

Igitabo cy’Abacamanza gishobora kuba imbuzi n’igitera umuhate. Reba iri buriro no gutera umuhate uko usoma Abacamanza 2:1–19; 3:5–12. Ni gute wumva iri buriro no gutera umuhate bikora kuri wowe?

Nk’urugero, niba Abacamanza 2:19 havuga kuri wowe n’ibishuko bwawe kuruta Abisirayeli ba kera, byaba bishatse kuvuga iki? Niba Abacamanza 3:9 havuga ibyo Imana yakoze ngo ikurengere, byaba bishatse gusobanura iki?

Mutekereze gusoma ikibazo n’igisubizo ku rupapuro 9 rwa For the Strength of Youth: A Guide for Making Choices. Mbese ni gute mwumva ko ibi bijyana n’ubunararibonye bw’Abisirayeli mu gitabo cy’Abacamanza? Mbese ni iki ibi bikwigisha kuri Yesu Kristo?

Abacamanza 4:1–15

agashushondanga k’iseminari
Nshobora gutuma abandi bagira ukwizera muri Nyagasani.

Rimwe na rimwe ukwizera k’umuntu umwe gushobora gutuma abandi benshi bagira ukwizera. Mu Abacamanza 4, uwo muntu yari Debora. Musome ibimwerekeyeho muri Abacamanza 4:1–15, maze mwandike uruhare yagize ku bantu bamukikije. Aha hari ibibazo bigufasha gutekereza uko ubunararibonye bwe bushobora gukoreshwa mu buzima bwanyu:

  • Mbese ni gute mwasobanura ibihe Abisirayeli bari barimo icyo gihe? (reba imirongo 1–3). Mbese ni ayahe masano mubona mu bihe by’ubu—haba ku bantu ku giti cyabo no ku muryango?

  • Mbese ni ayahe magambo cyangwa ibikorwa bya Debora bibereka ko yari afite ukwizera muri Nyagasani? Mbese ni gute ukwizera kwe kwahinduye abandi? Mbese niiki kindi kibatangaza kuri we?

  • Mbese ni iki mutekereza ko Debora yashatse gusobanura mu kibazo yabajije mu murongo 14: “Mbese Nyagasani si we ukugiye imbere?” Mbese ni gute Nyagasani “ajya imbere” yanyu? (reba Inyigisho n’Ibihango 84:87–88).

Inkumi zigendera hamwe

Tekereza byimbitse uko ukwizera kwawe muri Yesu Kristo gushobora guhesha umugisha abandi nk’uko ukwizera kwa Debora kwahesheje umugisha Baraki n’abandi Bisirayeli. Kugira ngo mufashwe gutekereza kuri ibi, mushobora kwiga ubutumwa bw’Umukuru Neil L. Andersen “Tuvuga kuri Kristo” (Liyahona, Ugushyingo. 2020, 88–91). Mushakisha ubutumwa kubw’impamvu (1) yo kuvuga ku Mukiza ushize amanga n’uburyo (2) bwo kubikora.

Noneho mushobora gukora urutonde rw’ibintu muzi kuri Yesu Kristo—biri mu byanditswe bitagatifu, mu magambo y’abahanuzi bariho, no mu bunararibonye bwanyu ku giti cyanyu. Mbese ni nde ukeneye kumenya ibi? Mbese ni gute uzabisangiza?

Reba na none Matayo 5:14–16; 1 Petero 3:15; “Each Life That Touches Ours for Good,” Indirimbo, nimero. 293.

Muhamagarire gusangiza. Niba uri umwarimu—mu rugo cyangwa ku rusengero—“ha abanyeshuri amahirwe yo gusangizanya icyo barimo kwiga ku Mukiza no ku nkuru nziza. Gukora ibi birabafasha gushyira hagati yabo ukuri bigishijwe no kukuvuga” (Teaching in the Savior’s Way26). Nk’urugero, iyo mwigira hamwe, Abacamanza 4 mushobora guha buri munyeshuri ikintu runaka cyihariye cyo kureba muri iki gice maze mukabasaba gusangizanya icyo babonye.

Abacamanza 6–8

Nyagasani ashobora gukora ibitangaza ndamutse nizereye mu nzira Ze.

Uko musoma Abacamanza 6–8, mwandike igihe Nyagasani yasabye Gideyoni kwemera ikintu cyasaga nk’aho kidashoboka. Mbese yaba yaragusabye nawe ikintu nk’icyo?

Mbese ni iki mwumva Nyagasani arimo kugerageza kubigisha muri iyi nyandiko? Mbese gute mwabonye ko Nyagasani akora imirimo Ye mu buryo bwasaga nk’aho budashoboka?

Abacamanza 13–16

Imana irankomeza iyo mbaye indahemuka ku bihango byanjye.

Samusoni yabuze imbaraga ze z’umubiri n’iza roho kubera ko yatatiriye ibihango yagiranye n’Imana, harimo na biriya byarebaga by’umwihariko Abanaziri (ku byerekeye amakuru y’Abanaziri, reba Kubara 6:1–6; Abacamanza 13:7). Uko musoma ibyerekeye Samusoni mu Abacamanza 13–16, muzirikane imirongo yerekana ko Nyagasani yari ari kumwe na Samusoni, n’imirongo yerekana ko Samusoni atari yariyeguriye Nyagasani byuzuye.

Mushobora na none gutekereza byimbitse ku mbihango wagiranye na Nyagasani. Mbese ni gute ibyo bihango byazanye ububasha Bwe mu buzima bwanyu? Mbese ni iki mwigira ku bunararibonye bwa Samusoni kibatera umuhate wo kuguma mu bihango wagiranye n’Imana?

Mushiki wacu Ann M. Dibb yarigishije ati: “Samusoni yavukanye ubushobozi buhambaye. Nyina yabasezeranyije ati: ‘Azatangira gukura Abisirayeli mu maboko y’Abafilisitiya’ [Abacamanza 13:5]. Ariko uko Samusoni yakuraga, yitaye ku bishuko by’isi kuruta kwita ku cyerekezo cy’Imana. Yakoraga amahitamo kubera ko yamushimishaga’ [Abacamanza 14:3] atitaye ko ayo mahitamo ariyo akwiriye. Byongeye kandi, ibyanditswe bitagatifu bikoresha amagambo ngo ‘Nuko arimanukira’ [Abacamaza 14:7] uko bavugaga ku ngendo, ibikorwa, n’amahitamo bya Samusoni. Aho kugira ngo Samusoni ahaguruke agaragaze ubushobozi bwinshi yari afite, isi yaramutsinze, atakaza ububasha yari yarahawe n’Imana, maze apfa urupfu rubabaje kandi hakiri kare” (“Arise and Shine Forth,” Liyahona, Gicurasi 2012, 118).

Reba na none Dallin H. Oaks, “Covenants and Responsibilities,” Liyahona, Gicurasi 2024, 93–96; Ulisses Soares, “Covenant Confidence through Jesus Christ,” Liyahona, Gicurasi 2024, 17–21.

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Kubera ko iki Cyumweru ari Icyumweru cya mbere cy’ukwezi, Abigisha bo mu ishuri ry’ibanze bashishikarijwe gukoresha igikorwa byigisha biri mu “Umugereka B: Gutegurira Abana Kuguma mu Nzira y’Igihango mu Buzima Bwabo Bwose.”

Abacamanza 3:7–9, 12–15

Yesu Kristo ni Umurengezi wanjye.

  • Abacamanza 3 Hasobanura urugero rwigisha ku bubasha bw’Umukiza bwo kudukura mu cyaha. Mu gufasha abana banyu kubona uru rugero, mushobora kwandika hasi iyi mirongo: “bakoze ibibi,” “batakambira Nyagasani,” maze “abahagurukiriza umuvunyi.” Noneho abana banyu bashobora kureba iyi mirongo muri Abacamanza 3:7–9 na Abacamanza 3:12–15. Mbese ni iki twigira kuri Nyagasani muri uru rugero?

  • Mu gushimangira ko Yesu Kristo ari Umuvunyi wacu, mushobora gukusanya amashusho atandukanye y’abantu, harimo n’ishusho ya Yesu, maze mukazicurika. Mureke abana banyu noneho basimburane kuzicurukure. Nibabona ishusho ya Yesu, muririmbe indirimbo imwerekeyeho, nka “He Sent His Son” (Igitabo cy’Indirimbo z’Abana, 34–35), maze mubwire abana banyu uko yabarengeye.

Abacamanza 4:1–15

Nshobora gutuma abandi bagira ukwizera muri Nyagasani.

  • Mushobora gukoresha “Deborah the Prophetess” mu Old Nkuru z’Isezerano rya kera, 92–95, kugira ngo mubwire abana banyu inkuru iri mu Abacamanza 4. Musangizanye icyo mukunda kuri Debora. Mbese ni gute ukwizera Nyagasani kwe kwahesheje umugisha abantu bamukikije? Mbese ni iki twakora ngo dufashe abandi kugira ukwizera muri Yesu Kristo?

    2:9

    Deborah the Prophetess

Abacamanza 7:1–21

Nyagasani ashobora gukoresha ibintu bito kugira ngo akore ibintu bikomeye.

  • Mukoreshe Abacamanza 7:4–7, Paji y’igikorwa cy’iki cyumweru, cyangwa “The Army of Gideon” muri Old Testament Stories, 96–99, mu kwigisha abana banyu uko Nyagasani yagabanyije ingabo za Isirayeli. Mbese ni kuki Nyagasani yashakaga ko ingabo za Gideyoni zigabanurwa cyane? (reba Abacamanza 7:2).

    2:37

    The Army of Gideon

  • Abana banyu bashobora gushushanya ishusho y’inkota, ingabo, impanda, itara n’urwabya. Noneho bashobora gusoma Abacamanza 7:16 kugira ngo bamenye ibyo Nyagasani yabwiye Gideyoni gukoresha. Uko musoma ibyerekeye urugamba mu Abacamanza 7:19–21, musangizanye icyo mumenye kuri Nyagasani muri iyi nkuru.

Samusoni agusha inkingi z’urusengero

Samson Puts Down the Pillars [Samusoni Agusha Inkingi], cyahanzwe na James Tissot n’abandi

Abacamanza 13:5

Kubahiriza ibihango bimpa imbaraga.

  • Ibihango Samusoni yagiranye na Nyagasani byamuhaye imbaraga z’umubiri, mbese nk’uko ibihango byacu biduha imbaraga za roho. Abana banyu bashobora kunezezwa no gukora imyitozo ngororamubiri maze bakaganira uko iyo myitozo ishobora kudufasha gukomeza umubiri wacu. Mbese ni gute kubahiriza ibihango byacu bikomeza roho zacu? (reba Mosaya 18:8–10; Inyigisho n’Ibihango 20:77, 79).

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

ingabo za Gideyoni zivuza amakondera yabo

Gideon’s Army [Ingabo za Gideyoni, by Daniel A. Lewis

Paji y’igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Nyagasani ashobora gukoresha ibintu bito kugira ngo akore ibintu bikomeye