Ngwino, Unkurikire
Kuwa 18-24 Gicurasi. “Komera kandi Ushikame”: Yosuwa 1–8; 23–24


“Kuwa 18-24 Gicurasi. ‘Komera kandi Ushikame: Yosuwa 1–8; 23–24,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 18-24 Gicurasi. ‘Komera kandi Ushikame,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Mose aha umugisha Yosuwa

Moses Ordaining Joshua [Mose Yimika Yosuwa], igihangano cyahanzwe na Darrell Thomas (igice)

Kuwa 18-24 Gicurasi: “Komera kandi Ushikame”

Yosuwa 1–8; 23–24

Byatwaye ibisekuruza bitandukanye, ariko isezerano rya Nyagasani ryari rigiye kuzuzwa: amaherezo abana ba Isirayeli bari bagiye kuragwa igihugu cy’isezerano. Ariko bari mu nzira bahagaze ku Mugezi wa Yorodani, ku nkuta za Yeriko, kandi abantu bashoboye bihakanye Nyagasani (reba 1 Nefi 17:35). Kandi bagombaga guhura n’ibyo byose batari kumwe n’umuyobozi wabo bakundaga Mose. Ibyo byababayeho bishobora kuba byaratumye Abisirayeli bamwe na bamwe bumva bacitse intege kandi bafite ubwoba, ariko Nyagasani yaravuze ati, “Komera kandi Ushikame.” mbese ni iyihe mpamvu bagombaga kuba intwari? Ntabwo byari kubw’intege zabo—cyangwa ndetse iza Mose cyangwa Yosuwa— ahubwo kubera ko “Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose” (Yosuwa 1:9). Iyo dufite imigezi yacu yo kwambuka n’inkuta zo gusenya, ibintu bitangaje bishobora kuba mu buzima bwacu kubera ko “Uwiteka azakora ibitangaza muri [twe]” (Yosuwa 3:5).

Kubw’incamake y’igitabo cya Yosuwa, reba “Joshua, book of” mu Nkoranyamagambo ya Bibiliya.

agashushondanga ko kwiga

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Yoswa 1:1–9

Imana izabana nanjye uko ngerageza kumubera indahemuka.

Mutekereze uko byari bimeze Yosuwa ahamagarirwa gusimbura Mose. Murebe neza icyo Nyagasani yavuze muri Yosuwa 1:1–9 ngo amutera ubutwari. Mutekereze ku bigeragezo bigoranye muhura nabyo; mbese ni iki muri iyi mirongo kibatera ubutwari?

Izina Yosuwa (Yehoshua cyangwa Yeshua mu Giheburayo) risobanura “Yehova arakiza.” Kandi izina Yesu rituruka kuri Yeshua. Rero uko usoma ibyerekeye Yosuwa, mutekereze ku nshingano ze zo kuyobora abana ba Isirayeli akabambutsa Umugezi wa Yorodani akabageza ku butaka bw’isezerano. Mbese ni gute ubutumwa bwe busa n’ibyo Kristo akora kubwacu?

Yosuwa 1:8

agashushondanga ka seminari
Ijambo ry’Imana rishobora gutuma inzira yanjye itungana.

Nk’uko yateye ubutwari Yosuwa, Nyagasani yatanze inama muri Yosuwa 1:8 ku byerekeye ibyanditswe bitagatifu, cyangwa “igitabo cy’amategeko.” Mutekereje ku nshingano ziremereye za Yosuwa, ni kuki iyi nama by’umwihariko yafashije?

Igihe Nyagasani adusaba gusoma ibyanditswe bitagatifu, akenshi Akoresha amagambo arenze gusoma gusa. Adusezeranya na none imigisha ikomeye. Imbonerahamwe ikurikira ishobora kugufasha kuvumbura ubwo busabe n’imigisha yasezeranyijwe:

Ubutumire

Imigisha Yasezeranyijwe

Yosuwa 1:8

Ubutumire

Mutekereze amanywa n’ijoro

Imigisha Yasezeranyijwe

1 Nefi 15:23–24

Ubutumire

Imigisha Yasezeranyijwe

2 Nefi 32:3

Ubutumire

Imigisha Yasezeranyijwe

Mosaya 1:7

Ubutumire

Imigisha Yasezeranyijwe

Gutunganirwa mu gihugu

Helamani 3:29–30

Ubutumire

Imigisha Yasezeranyijwe

Inyigisho n’Ibihango 84:85

Ubutumire

Imigisha Yasezeranyijwe

Russell M. Nelson, “Hear Him,” Liyahona, Gicurasi 2020, igika cya nyuma ku rupapuro rwa 89

Ubutumire

Imigisha Yasezeranyijwe

Mbese ni gute Nyagasani yujuje ayo masezerano mu buzima bwanyu? Ubu gishobora kuba igihe cyiza cyo gusuzuma imico yanyu yo kwiga ibyanditswe bitagatifu. Mbese ni iki kigenda neza? Mbese ni iki mwumva mwashishikarira gukora kugira ngo mugire ubunararibonye busobanutse ku ijambo ry’Imana?

Reba na none “As I Search the Holy Scriptures,” Indirimbo, nimero. 277.

Yosuwa 2

Byombi ukwizera n’imirimo birakenewe kubw’agakiza.

Abakiristu bo mu Isezerano Rishya babonye Rahabu nk’urugero rw’ububasha bw’ukwizera n’imirimo (reba Abaheburayo 11:31; Yakobo 2:25). Igihe musoma Yosuwa 2, mutekereze ku kamaro k’ukwizera n’imirimo bya Rahabu mu kwikiza ubwe, umuryango we, n’intasi z’Abisirayeli. Mbese ni iki ibi bibigisha cyerekeranye n’ukwizera kwanyu muri Kristo kandi imirimo yanyu igashobora kubahindura ubwanyu n’abandi?

Rahabu areba hanze mu idirishya

Rahabu ku idirishya rye. Waiting for the Promise [Gutegereza Isezerano], igihangano cyahanzwe na Elspeth Young (igice)

Yosuwa 3–4

Mfite ukwizera muri Yesu Kristo, nshobora kwiyumvamo “ibitangaza” by’Imana.

Nyagasani yakoze ibitangaza mu bantu Be ubwo yaberekezaga mu gihugu cy’isezerano, kandi nawe yabigukorera. Hano hari bimwe mu bibazo byo kubayobora mwiga Yosuwa 3–4:

  • Mbese ni kuki mutekereza ko Abayisirayeli bari bakeneye kwitagatifuza mbere y’uko bambuka Umugezi wa Yorodani (reba Yosuwa 3:5).

  • Murabona ko umugezi watandukanye nyuma y’uko “ibirenge by’abatambyi … bigeze mu mazi” (Yosuwa 3:13, 15). Mbese ni kuki ibyo ari iby’agaciro gakomeye?i?

  • Ibindi bintu byabaye bitandukanye byagaciro gakomeye byabereye ku Mugezi wa Yorodani—reba 2 Abami 2:6–15; 5:1–14; na Mariko 1:9–11. Mbese ni iki ibi bintu byabaye mubona bihuriyeho hagati yabyo?

  • Mbese ni gute Nyagasani yakoze “ibitangaza” mu buzima bwawe? (Yosuwa 3:5). Mbese ni gute mushobora kwiyumvamo—cyangwa kumenya—ibyo bitangaza kenshi kurushaho? (nk’urugero, reba Yosuwa 3:17).

Yosuwa 6–8

Ukumvira kuzana ububasha bw’Imana mu buzima bwanjye.

Yosuwa 6–8 havuga ku ntambara mu bihugu bya Yeriko na Ai. Uko musoma ibi bice, mutekereze uko murwana n’ibishuko (nk’urugero, reba Yosuwa 7:10–13). Mbese ni iki mwize byerekeranye n’uko Imana ishobora kugufasha n’icyo mukeneye gukora kugira ngo mushyikire ububasha Bwayo? Nk’urugero, ni iki kigutangaza ku mabwiriza ya Nyagasani mu gufata Yeriko? (reba Yosuwa 6:1–5). Ahari inyandiko iri muri Yosuwa 7 Izagutera kumenya niba “hari ibintu byavumwe” mu buzima bwawe ukeneye gukuraho (Yosuwa 7:13).

Yosuwa 23–24

“Nimwitoranyirize uyu munsi uwo muzakorera.”

Inyigisho za nyuma za Yosuwa ku Bisirayeli muri Yosuwa 23–24 zirimo imbuzi z’’ingenzi, inama, n’imigisha yasezeranyijwe. Ahari mushobora gukora urutonde rw’ibyo mubona. Mutekereze ibintu byose Abisirayeli banyuzemo, mbese ni kuki mutekereza ko Yosuwa yahisemo kubabwira ibi bintu ku mpera y’ubu buzima? Mbese ni iki mubona kibatera umuhate wo “kwifatanya na Nyagasani”? (Yosuwa 23:8).

Reba na none Dale G. Renlund, “Choose You This Day,” Liyahona, Ugushyingo. 2018, 104–6.

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Yosuwa 1–46

“Komera kandi ushikame.”

  • hano hari uburyo bumwe bwo gufasha abana banyu “gukomera kandi bagashikama” (Yosuwa 1:6) binyuze muri Yesu Kristo. Mubasabe gushaka umurongo wasubiwemo muri Yosuwa 1:6, 9, na 18, kandi bawandike hasi cyangwa bawufate mu mutwe. Mufashe abana banyu gutekereza ku gihe bashoboa gukenera ubu butumwa, nk’uko Yosuwa yabikoze. Mushobora kandi na none kurebera hamwe zimwe mu nkuru ziri muri Yosuwa 1–46 (reba na none “Joshua the Prophet” na “Rahab and the Spies” mu Nkuru z’Isezerano rya Kera, 85–91). Mbese ni gute abantu bo muri izi nkuru berekana ubutwari n’imbaraga muri Nyagasani?

    2:59

    Joshua the Prophet

    1:39

    Rahab and the Spies

Yosuwa 1:8

Kwiga ibyanditswe bitagatifu binzanira imigisha.

  • Gusoma Yosuwa 1:8 bishobora gutuma abana banyu basoma ibyanditswe bitagatifu kubwabo. Mubafashe kubona amagambo muri uyu murongo abigisha uko kandi kubera iki tugomba gusoma ibyanditswe. Bashobora kubona ibintu bisa nk’ibyo muri 1 Nefi 15:23–24; 2 Nefi 31:20; 32:3; Yakobo 4:6; Helamani 3:29–30. Mushobora na none kubafasha gukora no kugira gahunda yo gusoma ibyanditswe bitagatifu.

Yosuwa 3–4

Ngomba kubatizwa kugira ngo ninjire mu bwami bw’ijuru.

  • Mushobora gukoresha inkuru y’Abisirayeli bambuka Umugezi wa Yorodani nk’ikimenyetso cy’umubatizo—tureka ubuzima bwacu bw’ahahise mu gasi maze tugatangira ubushya mu mubano w’igihango n’Imana. Bityo uko musomera hamwe Yosuwa 3–4 (cyangwa “Joshua the Prophet” mu Nkuru z’Isezerano rya Kera, 85–89), mushobora na none kureba ishusho ya Yesu abatizwa maze mugasobanura ko Yesu yabatirijwe mu mugezi Abisirayeli bambutse. Mushobora noneho kuririmba indirimbo nka “Baptism” (Children’s Songbook, 100–101). Musangizanye uko kubatizwa ari nko gutangira ubuzima bushya mu bwami bwa Yesu Kristo.

    2:59

    Joshua the Prophet

Ishusho ihuriweho igaragaza Yesu ari kubatizwa n’ingimbi iri kubatizwa

Yosuwa 24:15

Nshobora guhitamo gukorera Yesu Kristo.

  • Mbese ni iki mwakora ngo mufashe abana banyu kwiga guhitamo gukurikira Yesu Kristo, nk’uko Yosuwa yahamagariye Abisirayeli kubikora? Mushobora kubasaba:

    • Gufata mu mutwe umurongo muto wo muri Yosuwa 24:15. Mugerageze kubigira ibishimisha abana banyu. Umubare w’amagambo bafata mu mutwe ushobora gushingira ku myaka yabo.

    • Mushake inkuru ku bantu bahisemo gukorera Yesu Kristo. Bashobora kureba mu igazeti Inshuti , muri Gospel Art Book, cyangwa Inkuru z’Isezerano rya Kera no mu bindi bitabo by’inkuru zo mu byanditswe bitagatifu.

    • Mukine ibihe aho bashobora guhitamo gukurikira no gukorera Umukiza.

Mukoreshe ibikorwa bitandukanye. Abana bose baratandukanye, kandi uko bakura, ibyo bakenera birahinduka. Guhindura uburyo mwigishamo bizabafasha kubabonera ibyo bakeneye bitandukanye (Teaching in the Savior’s Way31).

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

placeholder

First Steps of Faith into the Jordan [Intambwe za Mbere z’ukwizera muri Yorodani, cyahanzwe na Trent Gudmundsen

Paji y’igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Ngomba kubatizwa kugira ngo ninjire mu bwami bw’ijuru