Ngwino, Unkurikire
Ibitekerezo byo Kuzirikana: Ihema ry’Ibonaniro n’Igitambo


“Ibitekerezo byo Kuzirikana: Ihema ry’Ibonaniro n’Igitambo,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’Urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Ihema ry’Ibonaniro n’Igitambo,” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

agashushondanga k’ibitekerezo

Ibitekerezo by Kuzirikana

Ihema ry’Ibonaniro n’Igitambo

Uko dusoma Isezerano rya Kera, rimwe na rimwe tubona imirongo miremire yerekeranye n’ibintu byari ingenzi mu buryo bugaragara kuri Nyagasani ariko bidashobora aka kanya kuba bitureba muri iyi minsi. Kuva 25–30; 35–40 na Abalewi 1–9; 16–17 ni ingero. Ibi bice bisobanura byimbitse ihema ry’ibonaniro rya Isirayeli mu gasi n’ibitambo by’inyamaswa byatambirwagaho. Ihema ry’ibonaniro ryari ingoro ngendanwa, ikaba ahantu Nyagasani yabaga mu bantu Be.

Ingoro zacu z’iki gihe zifite icyo zihuriyeho n’ihema ry’ibonaniro rya Isirayeli, ariko ntabwo zihuza neza n’igisobanuro cyaryo mu Kuva. Kandi ntabwo twica inyamaswa mu ngoro zacu—Impongano y’Umukiza yakuyeho igitambo cy’inyamaswa mu myaka hafi 2000 ishize. Nyamara nubwo hari iryo tandukaniro, hari agaciro gakomeye muri iki gihe mu gusoma ibyerekeranye n’uburyo bwo kuramya bw’Abisirayeli ba kera, cyane cyane iyo tubarebye nk’abantu b’Imana mu Gitabo cya Morumoni—nk’uburyo bwo“gukomeza ukwizera kwabo muri Kristo” (Aluma 25:16). Nidusobanukirwa icyo ihema ry’ibonaniro n’igitambo cy’inyamaswa bigaragaza, dushobora kubona ibitekerezo bya roho bikomeza ukwizera kwacu muri Kristo.

Abisirayeli bazanye umwana w’intama mu ihema ry’ibonaniro

Sacrifice of a Lamb [Igitambo cy’Umwana w’Intama, cyahanzwe na Robert T. Barrett

Ihema ry’Ibonaniro Rikomeza Ukwizera muri Yesu Kristo

Igihe Imana yategekaga Mose kubaka ihema ry’ibonaniro mu nkambi y’Abisirayeli, yavuze impamvu yayo: “kugira ngo nshobore gutura hagati yabo” (Kuva 25:8). Mu ihema ry’ibonaniro, ikuzo ry’Imana ryagaragazwaga n’isanduku y’isezerano—isanduku ikozwe mu giti, cyoroshweho zahabu, irimo inyandiko zanditse ku gihango Imana yagiranye n’abantu bayo. Isanduku y’isezerano yabikwaga ahantu hatagatifu, mu cyumba cy’imbere, gitandukanwa n’ibindi bice by’ihema ry’ibonaniro n’umwenda ukingiriza. Uyu mwenda ukingiriza ushobora gusobanura ugutandukana kwacu n’Imana kubera ukugwa, n’inzira yacu idusubiza kuri Yo—binyuze mu Mukiza.

Uretse Mose, tuzi undi muntu umwe wenyine wari kwinjira aho “hantu hatagatifu” (Kuva 26:34)—umutambyi mukuru. Kimwe n’abandi batambyi, yagombaga kuba yisukuye kandi yarasizwe amavuta kandi yambaye imyambaro mitagatifu nk’ikimenyetso cy’inshingano ze. Rimwe mu mwaka, ku munsi witwa Umunsi w’Igitambo, umutambyi mukuru yaturaga ibitambo mu cyimbo cy’abantu mbere y’uko binjira mu ihema ry’ibonaniro bonyine. Ku mwenda ukingiriza, yahatwikaraga umubavu. Umwotsi w’umubavu wazamukaga ujya mu ijuru wagaragazaga amasengesho y’abantu azamuka ajya ku Mana. Noneho umutambyi mukuru, atwaye amaraso avuye mu gitambo cy’inyamaswa, yanyuraga ku mwenda ukingiriza maze akegera intebe y’Imana, yagaragazwaga n’isanduku y’isezerano.

Kumenya ibyo uzi kuri Yesu Kristo n’uruhare Rwe mu mugambi wa Data wo mu Ijuru, ushobora kubona uko ihema ry’ibonaniro ritwerekeza ku Mukiza? Nk’ihema ry’ibonaniro, n’isanduku y’isezerano iririmo, yagaragazaga uko Imana iba mu bantu bayo, Yesu Kristo yari Imana iri mu bantu bayo. Nk’umutambyi mukuru, Yesu Kristo ni umuhuza hagati yacu n’Imana Data. Yatambutse umwenda ukingiriza kugira ngo adusabire akoresheje amaraso y’igitambo Cye ubwe.

Bimwe mu bigize ihema ry’ibonaniro bishobora kumvikana nk’aho bisanzwe kuri wowe, cyane cyane niba waragiye mu ngoro kwakira imigenzo yawe ubwawe. Ihema ry’ibonaniro ni inzu ya Nyagasani—ubuturo Bwe mu bantu Be. Kimwe n’ahantu hatagatifu h’ihema ry’ibonaniro, icyumba cya celesitiyeli mu ngoro kigaragaza ko Imana ihari. Kugira ngo tuhinjire, tugomba kuba dusukuye kandi twasizwe amavuta. Twambara imyambaro mitagatifu. Dukora ibihango. Turasenga ku gicaniro aho amasengesho azamuka ajya ku Mana. Maze hanyuma tukanyura ku mwenda ukingiriza tujya aho Imana iri.

Ahari ikintu cy’ingenzi kiri hagati y’ingoro z’ubu n’ihema ry’ibonaniro ry’ahambere ni uko zombi, niba byasobanuwe neza, zikomeza ukwizera kwacu muri Yesu Kristo maze zikatwuzuza amashimwe ku mpongano y’igitambo Cye. Imana ishaka ko abana bayo bose binjira aho iri, ishaka “ubwami bw’abatamyi” n’abatambyikazi (Kuva 19:6). Ariko ibyaha byacu biturinda kubona iyo migisha, kuko “nta kintu cyanduye gishobora kubana n’Imana” (1 Nefi 10:21). Rero Imana Data yohereje Yesu Kristo, “umutambyi mukuru w’ibyiza bizaza” (Abaheburayo 9:11). Yatandukanije umwenda ukingiriza kubwacu maze akomeza abantu bose b’Imana ngo “twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu” (Abaheburayo 4:16).

Uyu munsi, intego y’ingoro ntabwo ari kugirango tubone ikuzo ubwacu. Nyuma yo kwakira imigenzo yacu ubwacu maze tukagirana ibihango n’Imana, dushobora guhagarara mu mwanya w’abakurambere bacu maze tukakira imigenzo mu cyimbo cyabo. Mu buryo runaka, dushobora kuba nk’abatambyi bakuru b’ahambere—kandi Umutambyi Mukuru Ukomeye—afungurira abandi inzira ijya ku Mana.

Igitambo Gikomeza Ukwizera muri Yesu Kristo

Amahame y’impongano no guhuza yigishwa cyane mu gikorwa cya kera cyo gutamba inyamaswa, byabayeho kera cyane mbere y’itegeko rya Mose. Adamu na Eva batanze igitambo. Basobanukiwe ifatiro susho ryacuo ku gitambo cy’Umukiza. Kandi babyigishije abana babo.

Gukoresha ikimenyetso cy’igitambo cy’inyamaswa gushobora kuba kwaragaragaye guteye ubwoba by’umwihariko ku Munsi w’Impongano wa Isirayeli ya kera witwaga (“Yom Kippur” mu giheburayo). Ugukenerwa kw’ibi birori ngaruka mwaka byagaragajwe muri Abalewi 16:30: “Uwo munsi ari ho muzajya muhongerererwa kugira ngo muhumanurwe, nuko imbere ya Nyagasani muzaba muhumanutse ibyaha byanyu byose” Ibi byatumye ikuzo ry’Imana rigumana mu bantu. Iyi mpongano yujujwe binyuze mu mihango itandukanye. Muri umwe muri yo, ihene yicwaga nk’ituro ry’ibyaha by’abantu, maze umutambyi mukuru akajyana amaraso y’ihene ahantu hatagatifu kurusha ahandi. Nyuma, umutambyi mukuru yaramburaga ibiganza bye ku ihene nzima maze akatura ibyaha by’abana ba Isirayeli—nk’ikimenyetso cyo kwimurira ibyo byaha mu ihene. Ihene noneho yakurwaga mu nkambi y’Abisirayeli.

Muri iyi migenzo, ihene yagaragazaga Yesu Kristo, ajya mu mwanya w’abantu b’abanyabyaha. Icyaha ntikigomba kwemerwa mu ikuzo ry’Imana. Ariko aho kurimbura cyangwa kwirukana abanyabyaha, Imana yatanze ubundi buryo—ihene niyo yicwaga cyangwa ikirukanwa mu cyimbo cyabo. “Ihene yikoreye gukiranirwa kwabo kose” (Abalewi 16:22).

Iyo migenzo yerekanaga uburyo Imana yatanze ngo budusubize aho iri—Yesu Kristo n’impongano Ye. Umukiza “intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye,” yewe no “gukiranirwa kwacu twese” (Yesaya 53:4, 6). Yahagaze mu mwanya wacu, atanga ubuzima bwe ngo yishyure igihano cy’icyaha, maze atsinda urupfu binyuze mu Izuka Rye. Igitambo cya Yesu Kristo cyari “igitambo gikomeye kandi cya nyuma; koko, si igitambo cy’umuntu, cyangwa icy’igikoko” ahubwo cyari “igitambo kitagira kitagereranywa kandi gihoraho” (Aluma 34:10). Yari ukuzuzwa kwa buri kintu ibitambo bya kera byerekejeho.

Yesu atwaye umusaraba

Kubw’iyi mpamvu, nyuma y’uko igitambo cye cyujujwe, yaravuze ati, “Ntimuzantambira ukundi umuvu w’amaraso; koko, ibitambo byanyu … bizahagarara. … “Kandi muzantambire igitambo cy’umutima umenetse na roho ishengutse” (3 Nefi 9:19–20).

Rero igihe ubonye umurongo mu isezerano rya Kera yerekeye ku bitambo n’ihema ry’ibonaniro (cyangwa, nyuma, ingoro)—kandi uzabona myinshi muri yo—wibuke ko intego yazo ya mbere ari ugukomeza ukwizera kwawe muri Mesiya, Yesu Kristo. Muhuze ibyo mwasomye n’ibyo mwize no kuramya kwanyu mu nzu Ye. Mureke umutima waanyu n’ibitekerezo byanyu bihimuhindukirire. Tekereza byimbitse icyo yakoze ngo akugarure aho Imana iri—n’icyo uzakora ngo umukurikire.

Aho byavuye

  1. Kuva 33:7–11 havuga ku “ihema ry’ibonaniro ry’ikoraniro,” aho Mose yaganiraga na Nyagasani, ariko ibi ntabwo byari ugutegura ibitambo byavuzwe mu Kuva no mu Balewi. Ibyo bitambo byakorwaga mu ihema ry’ibonaniro ryasobanuwe mu Kuva 25–30, ariryo Imana yategetse Mose n’abana ba Isirayeli kubaka (reba Kuva 35–40). Iri hema ry’ibonaniro, aho Aroni n’abahungu be batangiraga ibitambo by’inyamaswa, na none akenshi ryitwaga “ihema ry’ibonaniro ry’ikoraniro” (reba, nk’urugero, Kuva 28:43; 38:30; Abalewi1:3).

  2. Reba nanone Yakobo 4:5; Yoromu 1:11.

  3. Reba Kuva 25:10–22.

  4. Reba Abaheburayo 10:19–20.

  5. Reba Kuva 40:12–13.

  6. Reba Kuva 28.

  7. Reba Abalewi 16:12.

  8. Reba Zaburi 141:2.

  9. Reba Abalewi 16:14–15.

  10. Reba Yohana 1:14.

  11. Reba Abaheburayo 8–10.

  12. Reba Mose 5:4–12; reba na none Itangiriro 4:4.

  13. Reba Mosaya 15:8–9.