Ngwino, Unkurikire
Kuwa 20–26. “Ibyo [Nyagasani] Yavuze Byose Tuzabikora”: Kuva 19–20; 24; 31–34


“Kuwa 20–26. ‘Ibyo [Nyagasani] Yavuze Byose Tuzabikora’: Kuva 19–20; 24; 31–34,” Ngwino, Unkurikire—Kubw’urugo n’Itorero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Kuwa 20–26. ‘Ibyo [Nyagasani] Yavuze Byose Tuzabikora’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Mose atwaye ibisate by’amabuye biriho amategeko icumi

Moses and the Tablets [Mose n’Ibisate by’Amabuye], igihangano cyahanzwe na Jerry Harston (igice)

Kuwa 20–26: “Ibyo [Nyagasani] Yavuze Byose Tuzabikora”

Kuva 19–2024; 31–34

N’ubwo abana ba Isirayeli bari baritotombye kandi bagashidikanya mu gihe cyahise, igihe Mose yasomeraga Amategeko munsi y’Umusozi wa Sinayi, bagize igihango bati: “Ibyo [Nyagasani] Yavuze Byose Tuzabikora” (Kuva 24:7). Imana noneho yahamagaye Mose ku musozi, imubwira kubaka ubuturo butagatifu kugira ngo “Iture hagati muri bo” (Kuva 25:8).

Ariko ubwo Mose yari ari hejuru y’umusozi yiga uko Abisirayeli bashobora kugira ikuzo ry’Imana hagati muri bo, ahubwo Abisirayeli bo bari munsi y’umusozi barimo kurema ibigirwamana bya zahabu ngo babiramye. Nyuma gato yo gusezeranya ko “batazagira izindi mana,” “bateshutse vuba” bava mu isezerano ryabo (Kuva 20:3; 32:8; reba na none Kuva 24:3). Kwari uguteshuka gutunguranye, ariko tuzi kubw’ibyotunyuramo ko ukwizera n’ukwiyemeza bishobora rimwe na rimwe gutsindwa no kutihangana, ubwoba, cyangwa gushidikanya. Uko dushakisha ikuzo rya Nyagasani mu buzima bwacu, bidutera umwete wo kumenya ko Nyagasani atigeze atererana Isirayeli ya kera kandi natwe ntazadutererana n’abo dukunda—kuko Ari “Imana y’impuhwe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi,” (Kuva 34:6).

agashushondanga k’inyigo

Ibitekerezo byo Kwigira mu Rugo no ku Rusengero

Kuva 19:3–6

Abantu b’igihango ba Nyagasani ni ubutunzi kuri Yo.

Umuyobozi Russell M. Nelson yarigishije ati: Mu Isezerano rya Kera, ijambo ry’Igiheburayo ryitwa peculiar ryasemuwe nka segullah, bisobanuye ‘umutungo w’agaciro,’ cyangwa ‘ubutunzi.’ … Kugirango twe abakozi ba Nyagasani batubone nk’abantu b’agaciro ni ishimwe ryo mu rwego rwo hejuru” (“Children of the Covenant,” Ensign, Gicurasi 1995, 34). Mbese ni gute amagambo y’Umuyobozi Nelson afite ingaruka ku buryo usobanukirwamo ibintu Kuva 19:3–6? Mbese ni gute Nyagasani yakweretse ko aguha agaciro?

Kuva 19:10–11, 17

Ubunararibonye butagatifu busaba umwiteguro.

Nyagasani yabwiye Mose ko abana ba Isirayeli bari bakeneye kwitegura mbere y’uko “bahura n’Imana” (Kuva 19:10–11, 17) kandi bakubahiriza ibihango bagiranye na We (reba Kuva 19:5). Mbese ni gute mwitegura ibyo roho yanyu inyuramo, harimo imigenzo y’isakaramentu n’iyo mu ngoro? Mbese ni gute mushobora gufasha abandi kwitegura? Mbese ni iki mwiga ku bijyanye n’umwiteguro dusanga muri Luka 6:12–13; Enosi 1:2–6; Aluma 17:2–3?

Umusozi wa Sinayi, muri Egiputa

Uyu musozi muri Egiputa uzwi murigakondo nk’Umusozi Sinayi.

Kuva 20:1–17

agashushondanga ka seminari
Ukubaha amategeko y’Imana bizana imigisha.

Igihe Abisirayeli bari bateraniye munsi y’Umusozi wa Sinayi, bumvise ijwi ry’Imana ribaha Amategeko Icumi (reba Gutegeka kwa Kabiri 4:12–13). Ayo, cyane rwose, siyo mategeko yonyine y’Imana—hari n’ayandi menshi mu byanditswe bitagatifu. Rero uko musoma Kuva 20:1–17, mwibaze mwebwe ubwanyu impamvu Imana yibanze kuri aya icumi by’umwihariko. Aha hari imbonerahamwe mwakwifashisha uko mutekereza byimbitse ku kamaro k’amategeko Icumi mu buzima bwanyu:

Itegeko

Mu yandi magambo, Nyagasani ari kunsaba ku …

Imigisha ituruka mu kubahiriza iri tegeko

  • Mbese gute kubahiriza aya mategeko icumi bigufasha kubahiriza amategeko abiri akomeye Yesu yatanze muri Matayo 22:34–40?

  • Mbese ni ibihe bintu mushobora gushukwa mukabirutisha Imana? Ni iyihe migisha mwabonye iturutse mu gushyira Imana imbere?

  • Mbese ni gute mwasubiza umuntu uvuga ko Amategeko Icumi yatanzwe igihe kinini gishize ubu atatureba? Mbese ni uruhe rugero mu buzima bwanyu mushobora gusangiza nk’igice cy’igisubizo cyanyu? Mbese ni gute indirimbo “How Gentle God’s Commands” (Indirimbo, nimero. 125) ifite uruhareku buryo usobanura amategeko y’Imana ku bandi?

  • Mbese ni gute Nyagasani yujuje amasezerano ari mu Kuva 20:6 mu buzima bwawe?

Reba na none “The Great Commandment—Love the Lord,” muri Teachings of Presidents of the Church: Ezra Taft Benson (2014), 37–45; Dallin H. Oaks, “No Other Gods,” Liyahona, Ugushyingo. 2013, 72–75; ; Topics and Questions, “Commandments,” Isomero ry’Inkuru Nziza.

Kuva 24:1–11

Gukora ibihango byerekana ugushaka kwanjye mu kubaha amategeko y’Imana.

Uko musoma Kuva 24:3–8, tekereza ku bihango wagiranye n’Imana. N’ubwo igihango cya Isirayeli cyari gikubiyemo imigenzo itandukanye n’iyo Imana isaba muri iki gihe, ushobora kubona ko hari ibintu bimwe na bimwe ihuriyeho. Nk’urugero, imirongo 4, 5, na 8 ivuga ku gicaniro, ibitambo by’inyamaswa, n’amaraso. Ni iki ibi bintu bisobanura, ndetse ni gute bifitanye isano n’ibihango byawe?

Kuva 32–34

Icyaha ni ukujya kure y’Imana; kwihana ni uguhindukirira Imana no gutera umugongo ikibi.

Mugerageze kwishyira mu mwanya w’Abisirayeli—muri mu butayu, Mose yari yaragenze mu gihe cy’imyaka 40, ndetse guhanganira ubutaka bw’isezerano n’Abanyakanani bikuri imbere (reba Kuva 32:1–8). Kubera iki mutekereza ko Abisirayeli bashakaga ikigirwamana cya zahabu? Mbese kibunguye igitekerezo gishishikaje ku kwinginga Nyagasani kwa Mose mu Kuva 33:11–17?

Nubwo icyaha cy’Abisirayeli cyari gikomeye, iyi nkuru ikubiyemo ubutumwa bw’impuhwe n’imbabazi z’Imana. Ni iki mu Kuva 34:1–10 hakwigisha ku bijyanye n’Umukiza? (reba Kuva 32:30–32; Mosaya 14:4–8; 15:9; Inyigisho n’Ibihango 45:3–5).

Kuva 31:13–16

Isabato ni ikimenyetso.

Umuyobozi Russell M. Nelson yarasobanuye ati: Mu myaka yanjye mitoya, nize umurimo w’abandi babaga bararunze intonde z’ibintu bikorwa n’ibintu bida korwa ku Isabato. Keretse nyuma niho namenyeye mu byanditswe bitagatifu ko imyitwarire n’imyifatire byanjye ku Isabato ari ikimenyetso hagati yanjye na Data wo mu Ijuru [reba Kuva 31:13; Ezekiyeli 20:12, 20]. Hamwe n’iyo myumvire, sinkikeneye intonde z’ibikorwa n’ibidakorwa. Ubwo nabaga ngombaga gufata icyemezo niba igikorwa runaka ari ngombwa cyangwa kitari ngombwa kubw’Isabato, naribazaga gusa, ‘nti“Ni ikihe kimenyetso nshaka guha Imana?’ Icyo kibazo cyatumye ibyifuzo byerekeranye n’umunsi w’Isabato mbisobanukirwa neza” (“The Sabbath Is a Delight,” Liyahona, Gicurasi 2015, 130). Mutekereze byimbitse ni ikihe kimenyetso mushaka guha Imana mwizihiza Isabato.

Kuva 34:1–4

Mbese ni irihe tandukaniro ryari hagati y’ibisate by’amabuye Mose yakoze?

Igihe Mose yamanukaga ava ku musozi, yazanye amategeko yanditse ku bisate by’amabuye. Nyuma yo kumenya ko Abisirayeli batatiriye igihango cyabo, Mose yamennye ibisate (reba Kuva 31:18; 32:19). Nyuma, Imana yategetse Mose gukora ibindi bisate by’amabuye maze akagarukana ku musozi (reba Kuva 34:1–4). Ubusemuzi bwa Joseph Smith bwa Kuva 34:1–2 (mu mugereka wa Bibiliya) busobanura ko ibisate by’amabuye byambere byari birimo imigenzo y’Imana “mitagatifu,” cyangwa Ubutambyi bwa Melekizedeki. Ibisate bya kabiri byarimo “itegeko ry’amabwiriza yo mu isi.” Iri ryari itegeko ritoya riyobowe n’“ubutambyi butoya” (reba Inyigisho n’Ibihango 84:17–27), ryashyiriweho gutegurira Abisirayeli itegeko rikuru n’ubutambyi bukuru kugira ngo bashobore kwinjira aho Imana iri.

Kubw’ibirenzeho inyandiko z’uku kwezi z’amagazeti ya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko .

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Kuva 20:3–17

Imana impa amategeko kubera ko ishaka ko nishima.

  • Mbese ni gute mushobora gutuma abana banyu bishimira kwiga Amategeko Icumi? Uko musoma Kuva 20:3–17 hamwe, nimureke abana banyu bashake cyangwa bashushanye ishusho yerekana buri tegeko mu Mategeko Icumi. Noneho abana banyu basimburane guhitamo ishusho maze bavuge uko bashobora kubahiriza iryo tegeko. Musangizanye uko kubahiriza iryo tegeko bibazanira ibyishimo.

  • Mushobora na none kuririmba indirimbo nka “Keep the Commandments” (Children’s Songbook, 146–47). Mufashe abana banyu kubona amagambo mu ndirimbo ibigisha impamvu Imana ishaka ko twubahiriza amategeko yayo.

Iyo abana basangije ubunararibonye bwabo mu bya roho, ubuhamya bwabo burakura. Ibibazo mubaza bishobora gutera umwete abana banyu wo gusangiza uko biyumva ku bijyanye n’Umukiza ndetse n’uko kubahiriza inkuru nziza byabahesheje umugisha (reba Teaching in the Savior’s Way32). Iyo bakora ibi, baba bari gutanga ubuhamya. Mutekereze uko mushobora gukora ibi mu gihe muganira ku migisha ituruka mu kubahiriza Amategeko Icumi.

Kuva 20:12

Nyagasani ashaka ko nubaha ababyeyi banjye.

  • Mufashe abana banyu kwiga umurongo ugira uti: “Wubahe so na nyoko” (Kuva 20:12). Mshobora gushaka gusobanura ko “kubaha” umuntu runaka bishobora gusobanura kubagirira icyubahiro cyangwa kubazanira ibyishimo. Mbese ni iki Yesu yakoze ngo yubahe nyina w’umubiri na Se wo mu Ijuru? (reba Luka 2:48–51; Yohani 19:26–27). Ahari abana banyu bashobora gusimburana bagira nk’aho bakora ibintu bashobora gukora ngo bubahe ababyeyi babo, mu gihe abandi bana bafora ibyo barimo gukora.

Kuva 31:13, 16–17

Kubaha Isabato ni ikimenyetso cy’urukundo nkunda Nyagasani.

  • Abana banyu bashobora kunezererwa kureba ingero z’ibimenyetso—nk’ibimenyetso byo mu muhanda cyangwa ibimenyetso biri ku nyubako. Mbese ibi bimenyetso bigamije iki? Abana banyu bashobora noneho gushakisha ijambo “ikimenyetso” mu Kuva 31:13, 16–17. Mbese ni ikihe kimenyetso yavuze ko kiri hagati yacu na We? Musangire hagati yanyu uburyo bumwe mwebwe n’umuryango wanyu mugerageza kwerekana urukundo mufitiye Imana ku Isabato.

Mose acigatiye Amategeko Icumi

Ishusho ya Mose acigatiye Amategeko Icumi, igihangano cyahanzwe na Sam Lawlor (igice)

Kuva 32:1–8, 19–24; 34:6–7

Ntabwo “nzava” mu nzira z’Imana.

  • Mutekereze gukoresha “Moses on Mount Sinayi” (muri Old Testament Stories, 77–82) kugira ngo mufashe abana banyu kwiga inkuru iri mu Kuva 32:1–8, 19–24. Mbese ni kuki byari amakosa ko Abisirayeli baramya igishushanyo aho kuramya Imana?

    2:55

    Moses on Mount Sinai

  • Bishobora kuba byashimisha guca inzira hasi (cyangwa mugashaka iri hafi y’iwanyu) ngo musobanure aya magambo ari mu Kuva 32:8: “Bateshutse vuba bava mu nzira.” Mu gihe murimo kugenda muri iyo nzira, abana banyu bashobora kuvuga ku bishuko duhura nabyo bitujyana kure y’Imana. Ni iki kidufasha kuguma mu nzira y’Imana—no kuyigarukamo iyo twatannye? (reba Kuva 34:6–7).

Kubw’ibirenzeho, reba inyandiko y’uku kwezi y’igazeti Inshuti .

Mose ajugunya hasi Amategeko Icumi

Worship of the Calf [Kuramya Ikimasa, cyahanzwe na W. C. Simmonds

Paji y’igikorwa cy’Ishuri ry’ibanze: Imana impa amategeko kubera ko ishaka ko nishima.