Ngwino, Unkurikire
Kuwa 13–19 Mata. “Mwihagararire gusa, Murebe Agakiza Nyagasani ari Bubazanire”: Kuva 14–18


“Mata 13–19. ‘Mwihagararire gusa, Murebe Agakiza Nyagasani ari Bubazanire: Kuva 14–18,” Ngwino, Unkurikire—Yo mu Rugo no ku Rusengero: Isezerano rya Kera 2026 (2026)

“Mata 13–19. ‘Mwihagararire gusa, Murebe Agakiza Nyagasani ari Bubazanire,’” Ngwino, Unkurikire: Isezerano rya Kera 2026

Inyanja Itukura

Mata 13–19: “Mwihagararire gusa, Murebe Agakiza Nyagasani ari Bubazanire”

Kuva 14–18

Abisirayeri bari baguye mu mutego. Inyanja Itukura yari iri kuruhande rumwe, n’ingabo za Farawo ziri guturuka ku rundi ruhande. Uguhunga kwabo bava muri Egiputa, bisa nkaho, byari ibyo igihe gito. Ariko Imana yari ifitiye ubutumwa Abisirayeli yashakaga ko bazibuka mu bisekuruza byose byari kuzakurikiraho: “Mwitinya. Nyagasani ari bubarwanire” (Kuva 14:13–14).

Kuva icyo gihe, iyo abantu b’Imana bakeneraga ukwizera n’umuhate, bavugaga iyi nkuru. Igihe Nefi yashakaga gutera umuhate abavandimwe be, yaravuze ati: “Reka dukomere nka Mose; kuko mu by’ukuri yabwiye amazi y’Inyanja Itukura nuko yigabanyiriza hirya no hino, nuko abasogokuruza bacu banyura, bava mu buretwa, ku butaka bwumutse” (1 Nefi 4:2). Igihe umwami Limuhi yashakaga ko abantu be bari mu buretwa “[bubura] imitwe [yabo], nuko [bakanezerwa],” yabibukije iyi nkuru (Mosaya 7:19). Kandi na Aluma yarabikoze, igihe yashakaga guhamiriza umuhungu we imbaraga z’Imana (reba Aluma 36:28). Kandi igihe twumva twagoswe—igihe dukeneye ukwizera kwisumbuyeho ko “kureba agakiza ka Nyagasani”—dushobora kwibuka uko “Nyagasani yakijije Abisirayeli uriya munsi” (Kuva 14:13, 30).

agashushondanga ko kwiga

Ibitekerezo byo Kwiga mu Rugo no ku Rusengero

Kuva 14; Kuva 15:1–21

Nyagasani ashobora gukora “umurimo ukomeye” mu buzima bwanjye.

Uko usoma Kuva 14:1–10, tekereza uko Abisirayeli biyumvise babonye ingabo za Farawo zibasatiriye. Ahari wiyumvamo ko ukeneye igitangaza cyo kurokoka ingorane zikomeye uri guhura nazo. Ni iki ubona mu Kuva 14:13–31 kigutera umuhate wo gushakisha imbaraga z’mana mu buzima bwawe? Tekereza byimbitse uko wabonye imbaraga ze mu gihe cyahise. Ni iki wigiye kuri We kivuye muri ubwo bunararibonye?

Kuva 15:1–19 ni indirimbo yo guhimbaza Abisirayeli baririmbye nyuma yuko Nyagasani atandukanije Inyanja Itukura. Ni iyihe mirongo muri iyi ndirimbo ubona ko cyane cyane ifite ubusobanuro? Ahari hari indirimbo wumva ushaka kuririmba igihe Nyagasani yagukoreye ikintu gitangaje, nka “Redeemer of Israel” (Indirimbo, nimero. 6). Zirikana kuyiririmba cyangwa kuyitega amatwi nk’igice cyo kuramya kwawe uyu munsi.

Reba nanone Inyigisho n’Ibihango 8:2–3.

Kuva 15:22–27; 16:1–15; 17:1–7

Nyagasani ashobora guhindura ibintu bisharira ibiryoshye.

Gusoma ibijyanye n’urugendo rw’Abisirayeli bishobora kukwerekeza ku gutekereza ibintu mu buzima bwawe byasaga nkaho “bisharira” nk’amazi y’i Mara (reba Kuva 15:23–27). Ni gute Nyagasani yahinduye ibintu bisharira mu buzima bwawe ibiryoshye? Ni izihe ndangagaciro ubwo bunararibonye bwagize mu buzima bwawe?

Urabona ingero nyinshi z’ubunararibonye busharira bw’Abisirayeli mu Kuva 16 na 17. Ni ibishuko kubagirira urwikekwe kubera kwinuba kwabo cyangwa kwitotomba, ariko mu gihe usoma, tekereza niba nawe hari igihe wigeze gukora ibintu nk’ibyo. Ni iki wigira ku bunararibonye bw’Abisirayeli gishobora kugufasha kutinuba kandi ukizera Imana kurushaho? Ni iki iyi mirongo ikwigisha cyerekeye Imana?

Reba nanone 1 Nefi 2:11–12.

Abisirayeli bakusanya manu

Abisirayeli bakusanya manu. Neo-gothic fresco, Trnava (igice)

Kuva 16

agashushondanga k’iseminari
Nyagasani ampa ifunguro rya buri munsi.

Kuva twese dukeneye kurya, Nyagasani akenshi agereranya ibintu bya roho n’ifunguro. Reba amasomo Ye ya roho mu bunararibonye bw’Abisirayeli hamwe na manu mu Kuva 16. Nk’urugero, ni iki ubona mu mabwiriza ya Nyagasani mu Kuva 16:16, 19, 22–26 gihura no kugaburirwa kwawe kwa roho?

Kugirango uvumbure andi masomo Nyagasani ashaka ko wigira kuri iki gitangaza, tekereza byimbitse ku bibazo nk’ibi:

  • Ni iki Nyagasani ampa kimeze nka manu ya buri munsi yahaye Abisirayeli?

  • Ni iki nshobora gukora kimeze nko gukusanya manu?

Ushobora kubona ibitekerezo by’inyongera muri imwe cyangwa menshi muri aya mashusho: “Daily Bread: Pattern,” “Daily Bread: Experience,” and “Daily Bread: Change” (Isomero ry’Inkuru Nziza).

2:52

Daily Bread: Pattern

3:12

Daily Bread: Experience

3:0

Daily Bread: Change

Tekereza ibindi bintu, bitari ukurya, ukora buri munsi. Kubera iki ibyo bintu bigomba kuba buri munsi kugirango bigire akamaro? Ni iki wumva utewe umuhate wo gukora kugirango ushakishe ubunararibonye mu bya roho bwa buri munsi?

Reba nanone Dieter F. Uchtdorf, “Ukugarurwa kwa buri Munsi,” Liyahona, Ugushyingo. 2021, 77–79; “Daily Restoration” (amashusho), Isomero ry’Inkuru Nziza.

5:27

Daily Restoration

Kuva 17:1–7

Yesu Kristo ni urutare rwa roho rwanjye kandi ni amazi y’ubugingo.

Tekereza Umukiza uko usoma Kuva 17:1–7. Ni gute Yesu Kristo ari igitare kuri wowe? (reba Zaburi 62:6–7; Helamani 5:12). Ni gute ameze nk’amazi? (reba Yohana 4:10–14; 1 Abakorinto 10:1–4; 1 Nefi 11:25).

Reba ibintu bifatika bihamya Kristo. Igihe cyose ibyanditswe bitagatifu bisobanuye ibintu bishobora kuba ibimeyetso bya Yesu Kristo, nk’uko mu Kuva 17:1–7 habikora, bishobora kuba amahirwe y’ibyo kwigiraho. Kureba cyangwa gukora ku rutare cyangwa amazi bishobora koroshya ugusobanukirwa uko ibyo bintu bimeze nka Yesu Kristo. Niba ushobora kwifashisha ibyiyumviro byinshi mu gihe wiga, bizatuma ibyo wiga bitibagirana kandi bigire ingaruka nziza.

Kuva 17:8–16; 18:13–26

Abigishwa barafatanya “bakoroherezanya imitwaro” yo gukora umurimo wa Nyagasani.

Hashobora kubaho ibihe mu buzima bwawe ushobora kugereranya na Mose—igihe abandi bakwishingikirijeho, ariko “ibiganza byawe [ukumva] biremerewe” (Kuva 17:12). Ibindi bihe, ushobora kumera nka Aroni, Huri, na Yetiro, bafashije Mose. Ishyire mu mwanya wabo bantu uko usoma Kuva 17:8–16; 18:13–26, maze urebe icyo Nyagasani akwigisha ku byerekeye umurimo We.

Reba nanone Mosaya 4:27; 18:8–9.

Kubyisumbuyeho, reba ibinyamakuru bya Liyahona na Kubw’Imaraga z’Urubyiruko byasohotse uku kwezi.

agashushondanga k’igice cy’abana

Ibitekerezo byo Kwigisha Abana

Kuva 14:5–22

Nyagasani ashobora gukora “umurimo ukomeye” mu buzima bwanjye.

  • Igihe Nyagasani yatandukanyaga Inyanja Itukura, Mose n’Abisirayeli babonye uko ari umunyembaraga. Reka abana bawe bagufashe gutekereza uburyo bunejeje bwo gukina inkuru iri mu Kuva 14:5–22 (reba nanone “The Passover” muri Old Testament Stories, 70–74). Ahari mushobora gutegura intebe cyangwa ibiringiti maze mu “bigabanye” mo nk’Inyanja Itukura. Noneho mushobora gusangizanya uko mwabonye imbaraga z’Imana mu buzima bwanyu.

    2:54

    The Passover

  • Ni iki Inyigisho n’Ibihango 8:2–3 hongera ku myumvire yacu y’inkuru iri mu Kuva 14? Zirikana kubwira abana bawe ubunararibonye wagize igihe Roho Mutagatifu yakubwiraga ikintu mu bitekerezo byawe cyangwa mu mutima, maze ubasabe nabo kugusangiza ubunararibonye bwabo. Mushobora nanone kuririmba indirimbo ijyanye na Roho Mutagatifu, nka “Let the Holy Spirit Guide” (Indirimbo, nimero. 143).

Kuva 15:22–25

Nyagasani ashobora guhindura ibintu bisharira ibiryoshye.

  • Ahari wowe n’abana bawe mushobora kunkwa ikintu kiryohereye n’ikintu gisharira uko mwiga Kuva 15:22–25 muri hamwe. Ni gute Umukiza yahinduye ubunararibonye “busharira” mu buzima bwacu mo “uburyohera”?

Kuva 15:23–25; 16:14–15; 17:1–6

Yesu ni Amazi yanjye y’Ubugingo, Umutsima w’Ubugingo, n’Urutare rwanjye.

  • Uko wowe n’abana bawe musoma Kuva 15:23–25; 16:14–15; 17:1–6, reka bagufashe gushaka ibintu wakwifashisha ubara buri nkuru—urugero nk’ishami (ryakoreshwaga mu kuvura amazi y’i Mara), urwabya cyangwa ikibindi (byakoreshwaga mu gushyiramo manu), n’urutare (rwakoreshwaga mu kuvoma amazi y’i Horebu). Ni iki izi nkuru zitwibutsa kubijyanye n’ibyo Yesu Kristo yadukoreye? Nk’igice cy’ibiganiro, ushobora gusoma Matayo 7:24–27; Yohana 4:10–14; 6:29–35, 48–51; Helamani 5:12; Inyigisho n’Ibihango 20:77, 79.

Igishushanyo cyerekana Mose, Aroni, na Huri

One Before God [Umuntu uri Imbere y’Imana], igihangano cyahanzwe na Joseph Brickey (igice)

Kuva 17:8–16; 18:13–26

Nshobora gufasha “koroherezanya imitwaro” yo gukora umurimo wa Nyagasani.

  • Uko usoma Kuva 17:8–16, ushobora gusaba abana kuzamura amaboko yabo hejuru cyane mu kirere. Abana nibananirwa, abandi bana bashobora gufasha, nk’uko Aroni na Huri bafashije Mose. Ni iki iyi nkuru yigisha kubyerekeye uko dushobora gufasha ubwami bw’Imana gutsinda? Ushobora nanone gusoma Kuva 18:13–26 maze muganire ku nshingano ziremereye z’abantu bafite imihamagaro muri paruwasi yanyu. Ni iki twakora uyu munsi ngo dufashe abayobozi bacu b’Itorero, nk’uko Aroni na Huri bafashije umuhanuzi Mose?

Kubyisumbuyeho, reba ikinyamakuru cya Inshuti cyasohotse uku kwezi.

Mose atandukanya Inyanja Itukura

Crossing the Red Sea [Kwambuka Inyanja Itukura], cyahanzwe na Otto Semler

Paji iriho umukoro wo mu ishuri ry’ibanze: Nyagasani ashobora gukora “umurimo ukomeye” mu buzima bwanjye